ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 83
  • Ese hari umuntu wigeze abona Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese hari umuntu wigeze abona Imana?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Uko tubona Imana muri iki gihe
  • Ese koko Mose, Aburahamu n’abandi ntibabonye Imana?
  • Imana ni nde?
    Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Ihatire kumenya imigambi ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • “Tugenda Tuyoborwa no Kwizera, Tutayoborwa n’Ibyo Tureba”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 83
Umugabo ureba mu ijuru

Ese hari umuntu wigeze abona Imana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nta muntu wigeze abona Imana imbonankubone (Kuva 33:20; Yohana 1:18; 1 Yohana 4:12). Bibiliya ivuga ko ‘Imana ari umwuka’; ni ukuvuga ko tudashobora kuyibona n’amaso yacu.​—Yohana 4:24; 1 Timoteyo 1:17.

Icyakora abamarayika bo bashobora kubona Imana imbonankubone kuko ari ibiremwa by’umwuka (Matayo 18:10). Nanone, hari abantu bapfuye bazazurirwa kujya mu ijuru bafite umubiri w’umwuka; icyo gihe bazashobora kubona Imana.​—Abafilipi 3:20, 21; 1 Yohana 3:2.

Uko tubona Imana muri iki gihe

Bibiliya ikunze gukoresha imvugo ngo “kubona” mu buryo bw’ikigereranyo, ishaka kuvuga gusobanukirwa ibintu (Yesaya 6:10; Yeremiya 5:21; Yohana 9:39-​41). Muri ubwo buryo, umuntu ashobora kubona Imana arebesheje ‘amaso y’umutima’ binyuze mu kugira ukwizera, bigatuma amenya Imana neza kandi akishimira imico yayo (Abefeso 1:18). Bibiliya igaragaza intambwe twatera kugira ngo tugire ukwizera nk’uko:

  • Kumenya imico y’Imana, urugero nk’urukundo no kugira ubuntu, no kumenya ubwenge bwayo n’imbaraga zayo binyuze ku byo yaremye (Abaroma 1:20). Umugabo w’umukiranutsi witwaga Yobu amaze kwibutswa imirimo ikomeye y’Imana, yumvise ameze nk’aho Imana yari imuri imbere, ayirebesha amaso ye.​—Yobu 42:5.

  • Kumenya Imana binyuze mu kwiga Bibiliya. Bibiliya itwizeza ko ‘nidushaka [Imana] tuzayibona.’​—1 Ibyo ku Ngoma 28:9; Zaburi 119:2; Yohana 17:3.

  • Kumenya ibyaranze ubuzima bwa Yesu bidufasha kumenya Imana. Kubera ko Yesu yagaragazaga mu buryo bwuzuye kamere ya Se, Yehova Imana, byari bikwiriye ko avuga aya magambo agira ati “uwambonye yabonye na Data.”​—Yohana 14:9.

  • Kubaho mu buryo bushimisha Imana maze ukirebera ibyo igukorera. Yesu yagize ati “hahirwa abafite umutima uboneye, kuko bazabona Imana.” Nk’uko twigeze kubivuga, hari abantu bakora iby’Imana ishaka bazazurirwa kujya mu ijuru, bityo ‘bakazabona Imana.’​—Matayo 5:8; Zaburi 11:7.

Ese koko Mose, Aburahamu n’abandi ntibabonye Imana?

Inkuru za Bibiliya zisa n’izivuga ko hari abantu babonye Imana, iyo usuzumye imirongo izikikije usanga Imana yarabaga ihagarariwe n’umumarayika cyangwa ari mu iyerekwa.

Abamarayika.

Mu bihe bya kera, Imana yoherezaga abamarayika bakiyereka abantu kandi bakavugana na bo mu izina ryayo (Zaburi 103:20). Urugero, igihe kimwe Imana yavugishije Mose mu gihuru kigurumana, kandi Bibiliya ivuga ko ‘Mose yahishe mu maso he kuko yatinyaga kureba Imana y’ukuri’ (Kuva 3:4, 6). Mu by’ukuri Mose ntiyabonye Imana n’amaso aya asanzwe, kuko imirongo ikikije iyo nkuru ivuga ko yabonye “umumarayika wa Yehova.”​—Kuva 3:2.

Mu buryo nk’ubwo, iyo Bibiliya ivuga ko Imana “yavuganaga na Mose imbonankubone,” iba ishaka kuvuga ko Imana yaganiraga na Mose mu buryo bwa gicuti (Kuva 4:10, 11; 33:11). Mu by’ukuri Mose ntiyarebye mu maso h’Imana, kuko ubutumwa yagejejweho buturutse ku Mana yabubonaga “binyuze ku bamarayika” (Abagalatiya 3:19; Ibyakozwe 7:53). Nubwo bimeze bityo ariko, Mose yizeraga Imana cyane, ku buryo na Bibiliya yavuze ko yari ameze “nk’ureba itaboneka.”​—Abaheburayo 11:27.

Nanone Imana yavuganye na Aburahamu binyuze ku bamarayika, nk’uko yabigenje kuri Mose. Icyakora usomye Bibiliya wihitira wagira ngo Aburahamu yabonye Imana n’amaso ye (Intangiriro 18:1, 33). Icyakora imirongo ikikije uwo, igaragaza ko “abagabo batatu” baje kwa Aburahamu mu by’ukuri bari abamarayika boherejwe n’Imana. Aburahamu yamenye ko bari boherejwe n’Imana ku buryo yavuganye na bo nk’uvugana na Yehova.​—Intangiriro 18:2, 3, 22, 32; 19:1.

Iyerekwa.

Nanone Imana yagiye yiyereka abantu binyuze ku iyerekwa cyangwa igatuma umuntu abona ikintu runaka mu bwenge bwe. Urugero, iyo Bibiliya ivuze ko Mose n’abandi Bisirayeli ‘babonye Imana ya Isirayeli,’ mu by’ukuri babaga “babonye Imana y’ukuri mu iyerekwa” (Kuva 24:9-​11). Mu buryo nk’ubwo, hari igihe Bibiliya ivuga ko abahanuzi ‘babonye Yehova’ (Yesaya 6:1; Daniyeli 7:9; Amosi 9:1). Aho icyo gitekerezo kiboneka hose, imirongo ihakikije igaragaza ko babonaga Imana mu iyerekwa; ntibayibonaga n’amaso yabo.​—Yesaya 1:1; Daniyeli 7:2; Amosi 1:1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze