ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe
    Umunara w’Umurinzi—1993 | 1 Gicurasi
    • Uko Dufashwa n’Umwuka

      9. (a) Ni gute umwuka wera ukora nk’ ‘umufasha’? (b) Tuzi dute ko umwuka wera atari umuntu? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

      9 Umwuka wera Yesu Kristo yawise ‘umufasha.’ Urugero, yabwiye abigishwa be ati “Nzasaba Data, na w’ azabah’ undi [m]ufasha wo kubana namw’ ibihe byose, ni we [m]wuka w’ukuri. Ntibishoboka kw ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebgeho muramuzi, kukw abana namwe, kand’ azaba muri mwe.” Kimwe mu byo uwo “[m]ufasha” yagombaga gukora, yari kuba umwigisha kuko Kristo yabasezeranije ati “Umufasha, ni we [m]wuka [w]era, uwo Data azatuma mw izina ryanjye, ni w’ uzabigisha byose, abibuts’ ibyo nababgiye byose.” Nanone kandi, umwuka wagombaga guhamya Kristo, kandi abigishwa be yari yarabijeje ati ‘ikizagira icyo kibamarira, ni uko ngenda: kuko ni ntagenda, umufasha ntazaza aho muri: ariko ni ngenda, nzamuboherereza.’​—⁠Yohana 14:​16, 17, 26; 15:​26; 16:⁠7.a

      10. Ni mu buhe buryo umwuka wera wabaye umufasha mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe?

      10 Ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu, Yesu ari mu ijuru, yasutse ku bigishwa be umwuka wera yari yarabasezeranije (Ibyakozwe 1:4, 5; 2:​1-11). Mu buryo bw’umufasha, umwuka wera watumye barushaho gusobanukirwa ubushake bw’Imana n’umugambi wayo, kandi ubashishurira Ijambo ryayo ry’ubuhanuzi (1 Abakorinto 2:​10-16; Abakolosai 1:9, 10; Abaheburayo 9:8-10). Nanone kandi, uwo mufasha yashoboje abigishwa ba Yesu kuba abahamya mu isi yose (Luka 24:​49; Ibyakozwe 1:8; Abefeso 3:​5, 6). Muri iki gihe, umwuka wera ushobora gufasha Umukristo witanze mu gutuma arushaho kugira ubumenyi mu gihe yaba agira icyo akora kugira ngo yungukirwe na gahunda y’iby’umwuka yagenwe n’Imana binyuriye ku “mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” (Matayo 24:​45-47). Umwuka w’Imana ushobora gufasha abagaragu ba Yehova ubaha ubutwari n’imbaraga bakeneye kugira ngo batange ubuhamya (Matayo 10:​19, 20; Ibyakozwe 4:​29-31). Ariko rero, umwuka wera unafasha ubwoko bw’Imana mu bundi buryo.

  • Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe
    Umunara w’Umurinzi—1993 | 1 Gicurasi
    • 21 Kuyoborwa n’umwuka wa Yehova ni bwo buryo bwonyine bwo kumushimisha no kugira imibereho y’amahoro n’ibyishimo. Nanone kandi, wibuke ko umwuka wera Yesu yawise ‘umufasha’ cyangwa ‘umuhoza’ (Yohana 14:​16, MN, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Binyuriye kuri wo, Imana ihumuriza Abakristo kandi ikabakomeza kugira ngo bashobore guhangana n’ibigeragezo (2 Abakorinto 1:​3, 4). Umwuka ushoboza ubwoko bwa Yehova kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ugatuma bashobora kwibuka ingingo za ngombwa zishingiye ku Byanditswe kugira ngo batange ubuhamya mu buryo bwiza (Luka 12:​11, 12; Yohana 14:​25, 26; Ibyakozwe 1:​4-8; 5:32). Binyuriye ku isengesho no ku buyobozi bw’umwuka wera, Abakristo bashobora gutsinda ibigerageza ukwizera kwabo bifashishije ubwenge buva mu ijuru. Mu mibereho yabo yose bakomeza gusenga basaba umwuka wera w’Imana. Bityo rero, umwuka wa Yehova uyobora ubwoko bwe.

  • Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe
    Umunara w’Umurinzi—1993 | 1 Gicurasi
    • a N’ubwo umwuka wera wiswe “umufasha” nk’aho ari umuntu, ntabwo ari umuntu, kuko mu mwanya w’iryo jambo mu rurimi rw’Ikigiriki hagiye hakoreshwa insimburazina y’intarure. Mu buryo nk’ubwo, mu rurimi rw’Igiheburayo hagiye hakoreshwa insimburazina z’igitsina gore ku ijambo ubwenge ryavuzwe nk’aho ari umuntu (Imigani 1:20-33; 8:​1-36). Ikindi kandi, umwuka wera ‘warasutswe,’ kandi ibyo bikaba bidashobora gukorwa ku muntu.​—⁠Ibyakozwe 2:⁠33.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze