ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Tuvane isomo kuri Nikodemu
    Umunara w’Umurinzi—2002 | 1 Gashyantare
    • Hashize amezi atandatu gusa nyuma y’aho Yesu atangiriye gukora umurimo we wo ku isi, Nikodemu yamenye ko Yesu ‘yari umwigisha wavuye ku Mana.’ Kubera ko Nikodemu yashimishijwe n’ibitangaza Yesu yari aherutse gukorera i Yerusalemu kuri Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C., yitwikiriye ijoro asanga Yesu kugira ngo amugaragarize ko amwizera kandi amenye byinshi ku bihereranye n’uwo mwigisha. Mu gihe bari bamaze kubonana, Yesu yabwiye Nikodemu ukuri kwimbitse ku byerekeranye n’uko yagombaga “kubyarwa ubwa kabiri” kugira ngo azinjire mu Bwami bw’Imana. Icyo gihe ni bwo Yesu yanavuze amagambo agira ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:1-16.

      Mbega ibyiringiro bihebuje Nikodemu yari ahishiwe! Yashoboraga kuba incuti ya bugufi ya Yesu, ashobora kwibonera n’amaso ye ibintu binyuranye byaranze imibereho ya Yesu yo ku isi. Kubera ko Nikodemu yari umutware w’Abayahudi akaba yari n’umwigisha muri Isirayeli, yari azi Ijambo ry’Imana bihagije. Nanone kandi, yari afite ubushishozi buhagije, bikaba bigaragarira ku kuntu yamenye ko Yesu ari umwigisha woherejwe n’Imana. Nikodemu yari ashishikajwe n’ibintu by’umwuka, kandi yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu buryo budasanzwe. Mbega ukuntu bigomba kuba byari bitoroshye ko umwe mu bari bagize urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi yakwemera ko umwana w’umubaji w’umukene ari umuntu woherejwe avuye ku Mana! Iyo mico yose ni iy’agaciro gakomeye kugira ngo umuntu abe umwigishwa wa Yesu.

  • Tuvane isomo kuri Nikodemu
    Umunara w’Umurinzi—2002 | 1 Gashyantare
    • Mbere na mbere, Yohana yagaragaje ko uwo mutware w’Abayahudi “yasanze Yesu nijoro” (Yohana 3:2). Intiti imwe mu byerekeye Bibiliya igira iti “Nikodemu ntiyamusanze nijoro kubera ko yatinyaga abantu, ahubwo ni uko yagiraga ngo yirinde imbaga y’abantu bashoboraga kurogoya ikiganiro yari kugirana na Yesu.” Nyamara, Yohana yerekeje kuri Nikodemu avuga ko ari ‘wa wundi wigeze gusanga [Yesu] nijoro cya gihe,’ abivuga igihe yari amaze kwerekeza kuri Yozefu wo mu Arimataya, amwita “umwigishwa wa Yesu, ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda” (Yohana 19:38, 39). Ku bw’ibyo, birashoboka ko Nikodemu yagiye kureba Yesu yitwikiriye ijoro bitewe no ‘gutinya Abayuda,’ nk’uko n’abandi bantu bo mu gihe cye batinyaga kugirana na Yesu imishyikirano iyo ari yo yose.—Yohana 7:13.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze