-
‘Ni nde ukwiriye kubumbura umuzingo’?Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
-
-
7. Kuki Yesu ari we ukwiriye gufata umuzingo uri mu ntoki z’iyicaye ku ntebe y’ubwami?
7 Yesu wari umuntu utunganye, ni we wakoreye Yehova ari indahemuka kurusha undi muntu uwo ari we wese, ndetse no mu bigeragezo bikaze cyane. Yatanze igisubizo cyuzuye cy’ikirego cya Satani (Imigani 27:11). Ni yo mpamvu, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe rw’igitambo, yashoboraga kuvuga ati “nanesheje isi” (Yohana 16:33). Ku bw’ibyo Yesu amaze kuzuka, Yehova yamweguriye “ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Ni we wenyine mu bagaragu b’Imana bose ukwiriye kwakira umuzingo kugira ngo amenyekanishe ubutumwa bw’ingenzi cyane bwanditswemo.—Matayo 28:18.
-
-
‘Ni nde ukwiriye kubumbura umuzingo’?Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
-
-
11. Kuki kuba Yesu Kristo wahawe ikuzo agereranywa n’‘umwana w’intama usa n’uwatambwe’ atari ukumwambura icyubahiro?
11 Ariko se ko Yesu ubu yahawe ikuzo, kumugereranya n’‘umwana w’intama usa n’uwatambwe’ ntibyaba ari nko kumupfobya cyangwa kutamuha icyubahiro? Oya rwose! Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye, kuri Satani byari ugutsindwa gukomeye, naho kuri Yehova Imana biba ugutsinda gukomeye. Kuba Yesu yaragereranyijwe atyo, byashushanyaga neza ukuntu yatsinze isi ya Satani, bikanibutsa urukundo rwinshi Yehova na Yesu bakunda abantu. (Yohana 3:16; 15:13; gereranya n’Abakolosayi 2:15.) Bityo rero, Yesu ni we wagaragaye ko ari we Rubyaro rwasezeranyijwe, akaba mu buryo bwihariye ari we ukwiriye kubumbura uwo muzingo.—Itangiriro 3:15.
-