ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/5 pp. 30-31
  • Pawulo Anesha Amakuba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Pawulo Anesha Amakuba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubwato Bumeneka
  • Igitangaza i Melita
  • Isomo Kuri Twe
  • “Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Ubwato bumenekera ku kirwa
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Pawulo yoherezwa i Roma
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • “Mu Kaga ko mu Nyanja”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/5 pp. 30-31

Bakoze Ibyo Yehova Ashaka

Pawulo Anesha Amakuba

PAWULO ari mu mimerere yo kwiheba. We n’abandi bagera kuri 275 bari mu bwato bwugarijwe n’akaga k’umuyaga ukaze cyane witwa Urakulo​—ukaba ari wo muyaga mubi cyane kurusha iyindi yose yo mu nyanja ya Méditerranée. Harimo haragwa imvura y’amahindu, ku buryo nta wushobora kubona izuba ku manywa cyangwa ngo abe yabona inyenyeri nijoro. Mu buryo bwumvikana, abagenzi bafite ubwoba bw’uko bagiye gupfa. Icyakora, Pawulo abahumurije abarotorera ibyo Imana yamuhishuriye mu nzozi, agira ati ‘muri mwe ntihazapfa n’umwe, keretse inkuge.’​—Ibyakozwe 27:14, 20-22.

Mu ijoro rya 14 bateraganwa n’umuhengeri, abasare bavumbuye ikintu kibatangaje cyane​—basanze uburebure bw’amazi ari nka metero 40 gusa. Bamaze kwigira imbere gato, barongeye barapima. Noneho uburebure bw’amazi ni nka metero 30. Bari hafi komoka! Ariko iyo nkuru nziza ikubiyemo ikindi kintu gikomeye. Kubera ko ubwo bwato burimo buteraganwa nijoro mu mazi magufi, bushobora gusekura ku ntaza maze bugahinduka imyase. Mu buryo burangwa n’amakenga, abasare baroshye mu mazi ibyuma bibutsika. Bamwe muri bo barashaka kumanurira indere mu nyanja ngo bayigendemo, bihungire bave mu nyanja.a Ariko Pawulo arababujije. Abwiye umutware utwara umutwe n’abasirikare ati “aba nibataguma mu nkuge, ntimubasha gukira.” Uwo mutware yumviye Pawulo, none abagenzi bose uko ari 276 bategereje bafite inkeke ko umuseke utambika.​—Ibyakozwe 27:27-32.

Ubwato Bumeneka

Bukeye bw’aho mu gitondo, ba bagenzi bari mu bwato babonye ikigobe kiriho umusenyi. Abasare bongeye kugira ibyiringiro, bahambuye imigozi ifashe bya byuma bitsitse ubwato kandi bazamuye umwenda w’imbere ubugendesha bawerekeza mu muyaga. Ubwo bwato butangiye kugenda bwerekeza ku nkengero​—nta gushidikanya, barimo bararangurura ijwi ry’ibyishimo.​—Ibyakozwe 27:39, 40.

Ariko kandi, mu buryo butunguranye, ubwo bwato bugeze mu ihuriro ry’amazi bunanirwa kuhava. Ikirushijeho kuba kibi ariko, ni uko imihengeri ikaze iza ikihura ku gice cy’inyuma cy’ubwato ikagihindura imyase. Abagenzi bose biraba ngombwa ko bava mu bwato (Ibyakozwe 27:41)! Ariko ibyo biri butere ikibazo. Abenshi mu baburimo​—hakubiyemo na Pawulo​—ni imfungwa. Amategeko y’Abaroma avuga ko umurinzi ureka imfungwa ye igatoroka, agomba guhabwa igihano cyari kigenewe iyo mfungwa. Urugero, iyo umwicanyi yatorokaga, umurinzi wabaga yagize uburangare yagombaga kubyishyura amagara ye.

Kubera ko abasirikare batinya ko habaho ingaruka nk’izo, biyemeje kwica imfungwa zose. Ariko kandi, umutware utwara umutwe w’abasirikare ugaragariza Pawulo ubugwaneza arahagobotse. Ategetse ababishoboye bose gusimbukira mu mazi, maze bakoga kugira ngo bagere ku butaka. Abadashoboye koga bagomba gufata ku mbaho cyangwa ku bindi bintu bivuye mu bwato. Umwe umwe, abagenzi bo muri ubwo bwato bwabaye imyase, barandara bagana ku nkengero. Nk’uko Pawulo yakabivugaga, nta n’umwe wapfuye!​—Ibyakozwe 27:42-44.

Igitangaza i Melita

Iryo tsinda ry’abantu banegekaye ribonye ubuhungiro ku kirwa cyitwa Melita. Abaturage baho ni “abavuga ururimi rw’amahanga” (NW ), bivuzwe uko byakabaye inyuguti ku yindi bisobanurwa ngo “abashyoma,” (mu Gifaransa barbare, mu Kigiriki barʹba·ros).b Ariko abaturage b’i Melita si abanyarugomo. Ahubwo, Luka wari uri kumwe na Pawulo muri urwo rugendo, yagize ati ‘batugiriye neza cyane, baducanira umuriro, batwakira twese, kuko hari imvura n’imbeho.’ Pawulo ubwe yifatanyije n’Abanyamelita gutashya inkwi no kuzishyira mu ziko.​—Ibyakozwe 28:1-3 NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Mu buryo butunguranye, incira yizingurije ku kiganza cya Pawulo! Abaturage b’icyo kirwa batangiye kwibwira ko Pawulo agomba kuba ari umwicanyi. Birashoboka ko batekereza ko Imana ihana abanyabyaha binyuriye mu kwibasira igice cy’umubiri wabo cyakoreshejwe mu gukora icyaha. Ariko dore re! Pawulo akunkumuriye iyo ncira mu muriro, bituma abo ba kavukire bagwa mu gatangaro. Nk’uko Luka wari uhibereye yabivuze, “bategereza yuko [Pawulo] ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse.” Abaturage b’icyo kirwa bahinduye imitekerereze yabo, maze batangira kuvuga ko Pawulo agomba kuba ari imana.​—Ibyakozwe 28:3-6.

Pawulo amaze amezi atatu akurikiraho i Melita, muri icyo gihe akiza se wa Pubiliyo, umutware w’icyo kirwa wakiriye Pawulo neza, akiza n’abandi barwayi. Byongeye kandi, Pawulo abibye imbuto z’ukuri, bituma abo baturage b’i Melita barangwa n’umwuka wo kwakira abashyitsi babona imigisha myinshi.​—Ibyakozwe 28:7-11.

Isomo Kuri Twe

Pawulo yahuye n’ibibazo byinshi by’ingorabahizi mu murimo we (2 Abakorinto 11:23-27). Mu nkuru yavuzwe haruguru, yari imfungwa azira ubutumwa bwiza. Hanyuma, byabaye ngombwa ko ahangana n’ibigeragezo atari yiteze: ni ukuvuga umuhengeri ukaze no kumeneka k’ubwato kwawukurikiye. Muri ibyo byose, Pawulo ntiyigeze ahungabana ngo abe yadohoka ku cyemezo yari yarafashe cyo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza ufite ishyaka. Ahereye ku byo yari yariboneye yaranditse ati “uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga, cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”​—Abafilipi 4:12, 13.

Ibibazo by’ubuzima ntibyagombye na rimwe gutuma tudohoka ku cyemezo twafashe cyo kuba abakozi b’Imana y’ukuri bafite ishyaka! Mu gihe havutse ikigeragezo kitari cyitezwe, twikoreza Yehova umutwaro wacu. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Hanyuma, dutegereza kubona ukuntu atuma dushobora kwihanganira icyo kigeragezo twihanganye. Hagati aho, dukomeza kumukorera turi abizerwa, twiringiye ko atwitaho (1 Abakorinto 10:13; 1 Petero 5:7). Binyuriye mu gukomeza gushikama, uko byagenda kose​—kimwe na Pawulo​—dushobora kunesha amakuba.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Indere kari akato gato bakoreshaga kugira ngo bagere ku nkengero mu gihe ubwato bunini bwabaga butsitse hafi y’inkombe. Uko bigaragara, abo basare bari barimo bagerageza gukiza amagara yabo batazirikanye abari kuba basigaye inyuma, batari bazi iyo iby’ubusare byerekera.

b Igitabo cyitwa Word Origins cyanditswe na Wilfred Funk kigira kiti “Abagiriki basuzuguraga indimi zose uretse urwabo, kandi bavugaga ko iyo zivugwa zumvikana nka ‘bar-bar,’ nuko bakajya bita umuntu wese wavugaga izo ndimi barbaros.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze