ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/4 pp. 20-23
  • Barinaba—“Umwana wo Guhumuriza” (NW)

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Barinaba—“Umwana wo Guhumuriza” (NW)
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yatangaga Ubufasha Abigiranye Umutima Ukunze
  • Muri Antiyokiya
  • Umurimo w’Ubumisiyonari Wihariye
  • Ikibazo Gihereranye no Gukebwa
  • “Intonganya Nyinshi”
  • ‘Bakomeje kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • ‘Bavuganye ubutwari kubera ko Yehova yari yabahaye imbaraga’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Urugero Rwahumetswe rw’Umurimo wa Gikristo w’Abamisiyonari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • “Agenda atera inkunga abagize amatorero”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/4 pp. 20-23

Barinaba—“Umwana wo Guhumuriza” (NW)

NI RYARI uherukira guhumurizwa n’incuti? Mbese, waba wibuka igihe uherukira guhumuriza undi muntu? Rimwe na rimwe, twese tuba dukeneye guterwa inkunga, kandi se mbega ukuntu twishimira abayidutera mu buryo bwuje urukundo! Guhumuriza bikubiyemo gufata igihe cyo gutega amatwi, gusobanukirwa no gufasha. Mbese witeguye kubikora?

Umuntu umwe wagaragaje bene uwo mutima ukunze mu buryo bw’intangarugero, ni Barinaba, wari “umunyangesonziza, wuzuye [u]mwuka [w]era no kwizera” (Ibyakozwe 11:24). Kuki Barinaba yashoboraga kuvugwaho bene ayo magambo? Ni iki yari yarakoze ku buryo yari akwiriye kuvugwa atyo?

Yatangaga Ubufasha Abigiranye Umutima Ukunze

Izina rye nyaryo ni Yozefu, ariko intumwa zamuhimbye izina ryari rikwiranye cyane n’imico ye—ni ukuvuga Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo Guhumuriza”a (Ibyakozwe 4:36, NW). Itorero rya Gikristo ryari rimaze igihe gito rishinzwe. Hari bamwe batekereza ko mbere Barinaba yari umwe mu bigishwa ba Yesu (Luka 10:1, 2). Ibyo byaba ari byo cyangwa atari byo, uwo muntu yari yarimurikiye ibikorwa byiza.

Nyuma gato ya Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., Barinaba wari Umulewi w’i Kupuro, yagurishije isambu ku bushake bwe, maze amafaranga ayaha intumwa. Kuki yabigenje atyo? Inkuru yanditswe mu Byakozwe n’Intumwa, itubwira ko mu Bakristo bari i Yerusalemu icyo gihe, habagaho ‘kugabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.’ Uko bigaragara, Barinaba yabonye ko hari igikenewe, maze agira icyo abikoraho abigiranye umutima ususurutse (Ibyakozwe 4:34-37). Ashobora kuba yari umuntu wifite, ariko ntiyashidikanyije gutanga ubutunzi bwe bwo mu buryo bw’umubiri no kwitanga ubwe kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami.b Intiti mu bya Bibiliya yitwa F. F. Bruce igira iti “aho Barinaba yabonaga abantu hose cyangwa imimerere isaba gutera inkunga, yatangaga inkunga y’ibyo yabaga ashoboye byose.” Ibyo bigaragarira mu mimerere avugwamo ubwa kabiri

Ahagana mu mwaka wa 36 I.C., Sawuli w’i Taruso (wari kuzaba intumwa Pawulo), icyo gihe akaba yari Umukristo, yari arimo agerageza kwifatanya n’itorero ry’i Yerusalemu, “ariko bose baramutinya, ntibemera ko ari umwigishwa.” Ni gute yari gushobora kwemeza itorero ko yari yahindutse by’ukuri, kandi ko atari arimo akoresha amayeri gusa kugira ngo abone uko arushaho kuriyogoza? “Barinaba [yaramugobotse] aramujyana, amushyīra intumwa.”​—Ibyakozwe 9:26, 27; Abagalatiya 1:13, 18, 19.

Impamvu yatumye Barinaba yiringira Sawuli ntiyavuzwe. Ibyo ari byo byose, “Umwana wo Guhumuriza” (NW ) yakoze mu buryo buhuje n’icyo izina rye ry’irihimbano ryasobanuraga, yumva Sawuli kandi amufashiriza mu mimerere igoye yasaga n’aho itarangwa n’icyizere. N’ubwo icyo gihe Sawuli yaje gusubira iwabo i Taruso, ubucuti bwari bwaravutse hagati y’abo bagabo bombi. Mu myaka yari gukurikiraho, ibyo byari kugira ingaruka zikomeye​—Ibyakozwe 9:30.

Muri Antiyokiya

Ahagana mu mwaka wa 45 I.C., inkuru zihereranye n’amajyambere adasanzwe yo muri Antiyokiya y’i Siriya, zageze i Yerusalemu​—zivuga ko abaturage benshi bavuga ururimi rw’Ikigiriki bo muri uwo mudugudu barimo bahinduka abizera. Itorero ryatumyeyo Barinaba kugira ngo ajye kwiga ibyaho, kandi ashyire kuri gahunda ibyerekeye umurimo. Nta yandi mahitamo ahuje n’ubwenge bajyaga kugira. Luka agira ati “asohoyeyo, kandi abonye ubuntu bw’Imana, aranezerwa, abahugura bose ati ‘mugume mu Mwami Yesu, mumaramaje mu mitima yanyu.’ Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye [u]mwuka [w]era no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.”​—Ibyakozwe 11:22-24.

Ibyo si byo byonyine yakoze. Dukurikije uko intiti mu bya Bibiliya yitwa Giuseppe Ricciotti ibivuga, “Barinaba yari umugabo urangwa n’ibikorwa, kandi yahise asobanukirwa ko yagombaga guhita ashyira ibintu kuri gahunda maze agatangira umurimo, kugira ngo akore ibishoboka byose, ku buryo ayo majyambere yatumaga agira icyizere yazakurikirwa n’umusaruro utubutse. Ku bw’ibyo rero, icyari gikenewe mbere na mbere, ni abasaruzi.” Kubera ko Barinaba yaturukaga i Kupuro, birashoboka ko yari amenyereye kugirana imishyikirano n’Abanyamahanga. Ashobora kuba yarumvise mu buryo bwihariye ashoboye kubwiriza abapagani. Ariko yari yiteguye gutuma abandi na bo bifatanya muri uwo murimo ushishikaje kandi utera inkunga.

Barinaba yatekereje kuri Sawuli. Birashoboka cyane ko Barinaba yari azi ibintu Ananiya yahishuriwe mu buryo bw’ubuhanuzi igihe Sawuli yahindukaga Umukristo, ko uwahoze ari utoteza yari ‘igikoreshwa cyatoranijwe, ngo cyogeze izina rya [Yesu] imbere y’abanyamahanga’ (Ibyakozwe 9:15). Bityo rero, Barinaba yagiye i Taruso—hakaba hari urugendo rugera ku birometero 200 ugenda umujyo umwe—agiye gushaka Sawuli. Abo bombi bakoranye umurimo mu gihe cy’umwaka wose, kandi “mu Antiyokiya” muri icyo gihe, “ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.”​—Ibyakozwe 11:25, 26.

Ku ngoma ya Kilawudiyo, inzara ikomeye yateye mu duce tunyuranye tw’Ubwami bw’Abaroma. Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josephus abivuga, i Yerusalemu “abantu benshi barapfuye bitewe no kubura ibyo kurya bya ngombwa.” Ku bw’ibyo rero, abigishwa bo muri Antiyokiya “[bagambiriye] koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe. Babigenza batyo, babyoherereza abakuru, babihaye Barinaba na Sawuli.” Bamaze gusohoza ubwo butumwa mu buryo bwuzuye, abo bombi bagarukanye na Yohana Mariko muri Antiyokiya, aho babarirwaga mu bahanuzi n’abigisha b’itorero.​—Ibyakozwe 11:29, 30; 12:25; 13:1.

Umurimo w’Ubumisiyonari Wihariye

Hanyuma, haje kubaho ikintu ndengakamere. “Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, [u]mwuka [w]era [w]arababwiye [u]ti ‘mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.’ ” Tekereza nawe! Umwuka wa Yehova wategetse ko abo bombi bahabwa umurimo wihariye. “Nuko batumwe n’[u]mwuka [w]era, bajya i Selukiya. Batsukiraho, barambuka, bafata i Kupuro.” Barinaba na we yashoboraga mu buryo bukwiriye kwitwa intumwa, cyangwa uwoherejwe.​—Ibyakozwe 13:2, 4; 14:14.

Bamaze kunyura i Kupuro no guhindura umutware w’ikirwa w’Umuroma witwaga Serugiyo Pawulo, bakomereje i Peruga, ku nkombe yo mu majyepfo y’Aziya Ntoya, aho Yohana Mariko yabasize akikubura akisubirira i Yerusalemu (Ibyakozwe 13:13). Birasa n’aho kugeza icyo gihe, Barinaba ari we wari ufite inshingano yo kuyobora, wenda kubera ko yari inararibonye kurushaho. Kuva icyo gihe, Sawuli (noneho akaba yaritwaga Pawulo) ni we wayoboraga. (Gereranya n’Ibyakozwe 13:7, 13, 16; 15:2.) Mbese, Barinaba yaba yarababajwe n’uko ibintu byagenze? Oya, yari Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka wemeye yicishije bugufi ko Yehova yari arimo anakoresha mugenzi we mu buryo bukomeye. Binyuriye kuri bo, Yehova yashakaga ko n’utundi turere twumva ubutumwa bwiza.

Mu by’ukuri, mbere y’uko abo bombi birukanwa muri Antiyokiya y’i Pisidiya, ako karere kose kari karumvise Ijambo ry’Imana binyuriye kuri Pawulo na Barinaba, kandi abantu benshi bemeye ubutumwa (Ibyakozwe 13:43, 48-52). Muri Ikoniyo, ‘Abayuda n’Abagiriki benshi cyane barizeye.’ Ibyo byasunikiye Pawulo na Barinaba kumarayo iminsi myinshi “bavuga bashize amanga biringiye . . . [Yehova], abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza.” Bamaze kumva ko hacuzwe umugambi wo kubatera amabuye, abo bombi bahunze babigiranye amakenga, maze bakomereza umurimo wabo muri Lukawoniyo, i Lusitira n’i Derube. N’ubwo i Lusitira habaye ibintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga, Pawulo na Barinaba bombi bakomeje “[gu]komeza imitima y’abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera: bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana.”​—Ibyakozwe 14:1-7, 19-​22.

Abo babwiriza babiri b’abanyamwete, ntibari kwirekura ngo baterwe ubwoba. Ahubwo basubiye kubaka Abakristo bashya bo mu turere bari bararwanyirijwemo mu buryo bukomeye, wenda bakaba barafashaga abagabo babishoboye kugira ngo basohoze inshingano yo kuyobora mu matorero mashya.

Ikibazo Gihereranye no Gukebwa

Hashize imyaka igera kuri 16 nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Barinaba yagize uruhare mu mpaka zitazibagirana mu mateka zihereranye n’ikibazo cyo gukebwa. “Nuko abantu bamwe [baje muri Antiyokiya y’i Siriya] bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati ‘nimudakebwa, nk’uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.’ ” Barinaba na Pawulo bari bazi bahereye ku byo biboneye ko ibyo bitari biteye bityo, maze bajya impaka kuri iyo ngingo. Aho kugira ngo bagaragaze ko bafite ubutware, babonye ko icyo cyari ikibazo cyagombaga gukemurwa ku bw’inyungu z’umuryango wose w’abavandimwe. Bityo rero, bagejeje icyo kibazo ku nteko nyobozi yari i Yerusalemu, aho raporo zabo zagize uruhare mu gukemura icyo kibazo. Nyuma y’aho, Pawulo na Barinaba, bavuzweho ko ari ‘abakundwa . . . bahaze amagara yabo ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo,’ bari mu bashinzwe gutangariza abavandimwe bo muri Antiyokiya, icyemezo cyafashwe. Igihe urwandiko ruvuye ku nteko nyobozi rwasomwaga kandi hagatangwa za disikuru, abagize itorero ‘bishimiye uko guhugurwa, kandi ‘barakomezwa.’​—Ibyakozwe 15:1, 2, 4, 25-32.

“Intonganya Nyinshi”

Nyuma yo kumva inkuru nyinshi cyane nziza zimwerekeyeho, dushobora kumva tudashobora kuzigera na rimwe tubaho duhuje n’urugero rwa Barinaba. Ariko kandi, “Umwana wo Guhumuriza” (NW ) ntiyari atunganye, nk’uko bimeze kuri twe twese. Mu gihe we na Pawulo biteguraga urugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari kugira ngo basure amatorero, habayeho kutumvikana. Barinaba yari yiyemeje kujyana na mwene se wabo Yohana Mariko, ariko Pawulo we ntiyatekerezaga ko byari bikwiriye, kubera ko Yohana Mariko yari yarabahanye ntajyane na bo mu gihe bari mu rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari. Habayeho “intonganya nyinshi, bituma batandukana; Barinaba ajyana Mariko, atsukiraho, arambuka, afata i Kupuro,” mu gihe Pawulo we ‘yatoranyije Sila, bakavayo’ berekeza ahandi hantu​—Ibyakozwe 15:36-40.

Mbega ukuntu byari bibabaje! Ndetse n’ubwo byari bimeze bityo, ibyo bintu byabaye bitwereka ikindi kintu runaka ku bihereranye na kamere ya Barinaba. Intiti imwe mu bya Bibiliya, igira iti “kuba Barinaba yari yiteguye kwigerezaho akiringira Mariko ku ncuro ya kabiri, bizahora bimuhesha icyubahiro.” Nk’uko uwo mwanditsi abivuga, birashoboka rwose ko “icyizere Barinaba yamugiriye, ari cyo cyamufashije kongera kwigirira icyizere, kandi kikaba cyaramushishikarije kongera kwita ku nshingano yari yariyemeje.” Nk’uko ibintu byaje kugenda, icyo cyizere Barinaba yagiriye Mariko, cyagaragaye ko cyari gikwiriye mu buryo bwuzuye, kubera ko hari igihe runaka Pawulo yaje kwemera ko Mariko yari ingirakamaro mu murimo wa Gikristo.​—2 Timoteyo 4:11; Gereranya n’Abakolosayi 4:10.

Urugero rwa Barinaba rushobora kudushishikariza gufata igihe cyo gutega amatwi, kumva no gutera inkunga abantu bihebye kandi tugatanga ubufasha bw’ingirakamaro, igihe cyose tubona ko bukenewe. Inkuru ivuga ibihereranye n’ubushake bwo gukorera abavandimwe be abigiranye kwicisha bugufi n’ubutwari, kimwe n’ingaruka zihebuje ibyo byagize, na yo ubwayo ni inkunga. Mbega ukuntu ari umugisha kugira abantu bameze nka Barinaba mu matorero yacu muri iki gihe!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kwita umuntu ‘umwana w’ ’umuco runaka, byatsindagirizaga umuco uhebuje wamurangaga. (Reba Gutegeka 3:18 (NW ) ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Mu kinyejana cya mbere, byari byogeye gukoresha amazina y’amahimbano kugira ngo bagaragaze imico y’umuntu. (Gereranya no muri Mariko 3:17.) Bwari uburyo bwo kugaragaza ko uwo muntu azwi na rubanda.

b Hari abantu bamwe na bamwe bahereye ku byategetswe mu Mategeko ya Mose, maze bakibaza ukuntu Barinaba wari Umulewi, yaje gutunga isambu (Kubara 18:20). Ariko kandi, twagombye kuzirikana ko bidasobanutse neza ko iyo sambu yaba yari iri muri Palesitina cyangwa i Kupuro. Byongeye kandi, birashoboka ko yaba yari isambu yo guhambamo gusa Barinaba yari yarabonye mu karere ka Yerusalemu. Uko byaba biri kose, Barinaba yatanze umutungo we kugira ngo afashe abandi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Barinaba “yari umunyangesonziza, wuzuye umwuka wera no kwizera”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze