ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Barinaba—“Umwana wo Guhumuriza” (NW)
    Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Mata
    • Nyuma gato ya Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., Barinaba wari Umulewi w’i Kupuro, yagurishije isambu ku bushake bwe, maze amafaranga ayaha intumwa. Kuki yabigenje atyo? Inkuru yanditswe mu Byakozwe n’Intumwa, itubwira ko mu Bakristo bari i Yerusalemu icyo gihe, habagaho ‘kugabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.’ Uko bigaragara, Barinaba yabonye ko hari igikenewe, maze agira icyo abikoraho abigiranye umutima ususurutse (Ibyakozwe 4:34-37). Ashobora kuba yari umuntu wifite, ariko ntiyashidikanyije gutanga ubutunzi bwe bwo mu buryo bw’umubiri no kwitanga ubwe kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami.b Intiti mu bya Bibiliya yitwa F. F. Bruce igira iti “aho Barinaba yabonaga abantu hose cyangwa imimerere isaba gutera inkunga, yatangaga inkunga y’ibyo yabaga ashoboye byose.” Ibyo bigaragarira mu mimerere avugwamo ubwa kabiri

  • Barinaba—“Umwana wo Guhumuriza” (NW)
    Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Mata
    • b Hari abantu bamwe na bamwe bahereye ku byategetswe mu Mategeko ya Mose, maze bakibaza ukuntu Barinaba wari Umulewi, yaje gutunga isambu (Kubara 18:20). Ariko kandi, twagombye kuzirikana ko bidasobanutse neza ko iyo sambu yaba yari iri muri Palesitina cyangwa i Kupuro. Byongeye kandi, birashoboka ko yaba yari isambu yo guhambamo gusa Barinaba yari yarabonye mu karere ka Yerusalemu. Uko byaba biri kose, Barinaba yatanze umutungo we kugira ngo afashe abandi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze