Ubukristo Bwakwirakwiriye Hirya no Hino
IGIHE Yesu yari ari ku Musozi wa Elayono hafi y’i Betaniya, yategetse abigishwa be kubwiriza, uwo murimo ukaba wari kuzagira ingaruka zikomeye ku mateka y’abantu. Uwo murimo wari kuzatangirira i Yerusalemu, ku birometero bitatu uvuye kuri uwo musozi ugana iburengerazuba. Ubutumwa bwagombaga kuzakwirakwizwa hafi aho muri Yudaya na Samariya hose, kandi amaherezo bukazagera no ku “mpera y’isi.”—Ibyk 1:4, 8, 12.
Bidatinze, nyuma y’aho Yesu avugiye ayo magambo, Umunsi Mukuru wa Pentekote wahuruje Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi, baza baturuka hirya no hino mu Bwami bwa Roma, mu turere tugaragara ku ikarita iri ahagana hasi. Disikuru intumwa Petero yabahaye kuri uwo munsi yatumye Ubukristo ukwirakwira hirya no hino vuba vuba.—Ibyk 2:9-11.
Nyuma y’igihe gito, Abakristo batangiye gutotezwa muri Yerusalemu, bituma abigishwa ba Kristo batatana. Petero na Yohana bafashije Abasamariya kumva ubutumwa bwiza no kubwakira (Ibyak 8:1, 4, 14-16). Filipo amaze kubwiriza Umunyetiyopiya wari mu nzira y’ubutayu yavaga “i Yerusalemu ikajya i Gaza,” Ubukristo bwatangiye gukwirakwizwa no muri Afurika (Ibyk 8:26-39). Hagati aho, ubutumwa bweraga imbuto i Luda, aho hakaba hari mu Kibaya cya Saroni, no ku cyambu cya Yopa (Ibyk 9:35, 42). Nyuma y’aho, Petero yagiye i Kayisariya afasha umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Koruneliyo, maze we n’abo mu muryango we hamwe n’incuti ze baba Abakristo basizwe.—Ibyk 10:1-48.
Pawulo, wajyaga atoteza Abakristo, yaje kuba intumwa ku banyamahanga. Mu ngendo ze eshatu z’ubumisiyonari no mu rugendo rwa nyuma yakoze ajya i Roma, yagenze ku butaka no mu bwato. Iyo ntumwa hamwe n’abandi bakwirakwije ubutumwa bwiza mu mijyi myinshi yo mu Bwami bwa Roma. Pawulo yifuzaga kugera n’i Sipaniya (Hisipaniya). (Reba ipaji ya 2.) Naho Petero we yarabwirije agera n’i Babuloni (1 Pt 5:13). Koko rero, abigishwa ba Kristo bakwirakwije Ubukristo hirya no hino bayobowe na Kristo. Mu mwaka wa 60/61 I.C., ‘ubutumwa bwiza bwari bwaramaze kubwirizwa mu baremwe bose bari munsi y’ijuru’ (Kl 1:6, 23). Uhereye icyo gihe, ubu ubutumwa bwiza bwamaze rwose kugera “ku mpera z’isi.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 32]
BAJE BATURUKA HE?
Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bumvise ubutumwa bwiza ku munsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C., bari baturutse i Pariti, mu Bumedi, i Elamu, i Mezopotamiya, i Yudaya, i Kapadokiya, i Ponto, muri Aziya, i Furugiya, i Pamfiliya, muri Egiputa, muri Libiya, i Roma, i Kirete no muri Arabiya. Icyo gihe, abenshi muri bo barabatijwe. Utekereza ko bakoze iki bamaze gusubira iwabo?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 33]
AMATORERO ARINDWI
Yesu yoherereje ubutumwa amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya. Dore aho ayo matorero yari ari: amatorero ya Efeso na Simuruna yari hafi y’inyanja, aya Perugamo, Filadelifiya na Lawodikiya akaba yari imbere mu gihugu kure y’inyanja; irya Tuwatira ryo ryari ku nkengero z’uruzi, naho irya Sarudi ryo rikaba ryari ku muhanda ukomeye w’ubucuruzi. Ibyataburuwe mu matongo y’aho iyo mijyi yari iri bihamya ko imijyi Bibiliya ivuga yabayeho koko.
[Ikarita yo ku ipaji ya 32]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Ubukristo bukwirakwira
Uturere twahise tugeramo ubutumwa bwiza
B1 ILURIKO
B1 U BUTALIYANI
B1 Roma
C1 MAKEDONIYA
C2 U BUGIRIKI
C2 Atenayi
C2 KIRETE
C3 Kurene
C3 LIBIYA
D1 BITUNIYA
D2 GALATIYA
D2 AZIYA
D2 FURUGIYA
D2 PAMFILIYA
D2 KUPURO
D3 EGIPUTA
D4 ETIYOPIYA
E1 PONTO
E2 KAPADOKIYA
E2 KILIKIYA
E2 MEZOPOTAMIYA
E2 SIRIYA
E3 SAMARIYA
E3 Yerusalemu
E3 YUDAYA
F2 U BUMEDI
F3 Babuloni
F3 ELAMU
F4 ARABIYA
G2 PARITI
[Inyanja]
C2 Inyanja ya Mediterane
D1 Inyanja Yirabura
E4 Inyanja Itukura
F3 Ikigobe cya Peresi
[Ikarita yo ku ipaji ya 32 n’iya 33]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Ingendo Za Pawulo
Urugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari (Ibyk 13:1–14:28)
H3 Antiyokiya (ya Siriya)
H3 Surakusa
G4 KUPURO
G3 Salamini
G4 Pafo
G3 PAMFILIYA
F3 Peruga
F3 PISIDIYA
F2 Antiyokiya (ya Pisidiya)
G2 Ikoniyo
G2 LUKAWONIYA
G2 Lusitira
G3 Derube
G2 Lusitira
G2 Ikoniyo
F2 Antiyokiya (ya Pisidiya)
F3 PISIDIYA
G3 PAMFILIYA
F3 Peruga
F3 Ataliya
H3 Antiyokiya (ya Siriya)
Urugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari (Ibyk 15:36–18:22)
H3 Antiyokiya (ya Siriya)
H3 SIRIYA
H3 KILIKIYA
H3 Taruso
G3 Derube
G2 Lusitira
G2 Ikoniyo
F2 Antiyokiya (ya Pisidiya)
F2 FURUGIYE
G2 GALATIYA
E2 MUSIYA
E2 Tirowa
E1 SAMOTIRAKE
D1 Neyapoli
D1 Filipi
C1 MAKEDONIYA
D1 Amfipoli
D1 Tesalonike
D1 Beroya
C2 U BUGIRIKI
D2 Atenayi
D2 Korinto
D3 AKAYA
E2 Efeso
G4 Kayisariya
H5 Yerusalemu
H3 Antiyokiya (ya Siriya)
Urugendo rwa gatatu rw’ubumisiyonari (Ibyk 18:22–21:19)
H3 SIRIYA
H3 Antiyokiya (ya Siriya)
G2 GALATIYA
F2 FURUGIYA
H3 KIRIKIYA
H3 Taruso
G3 Derube
G2 Lusitira
G2 Ikoniyo
F2 Antiyokiya (ya Pisidiya)
E2 Efeso
E2 AZIYA
E2 Tirowa
D1 Filipi
C1 MAKEDONIYA
D1 Amfipoli
D1 Tesalonike
D1 Beroya
C2 U BUGIRIKI
D2 Atenayi
D2 Korinto
D1 Beroya
D1 Tesalonike
D1 Amfipoli
D1 Filipi
E2 Tirowa
E2 Aso
E2 Mitulene
E2 KIYO
E2 SAMO
E3 Mileto
E3 Kosi
E3 RODO
F3 Patara
H4 Tiro
H4 Putolemayi
G4 Kayisariya
H5 Yerusalemu
Ajya i Roma (Ibyak 23:11–28:31)
H5 Yerusalemu
G4 Kayisariya
H4 Sidoni
F3 Mura
F3 LUKIYA
E3 Kinido
D3 KIRETE
D4 KILAWUDA
A3 MELITA
A3 SISILE
A3 Surakusa
A1 U BUTARIYANI
B2 Regiyo
A1 Puteyoli
A1 Roma
Imihanda y’ingenzi (Reba mu gatabo)
Amatorero arindwi
E2 Perugamo
E2 Tuwatira
E2 Sarudi
E2 Simuruna
E2 Efeso
F2 Filadelifiya
F2 Lawodikiya
[Utundi turere]
E3 PATMOSI
F2 Kolosayi
F5 Alekizanderiya
F5 EGIPUTA
G1 BITUNIYA
G5 Yopa
G5 Luda
G5 Gaza
H1 PONTO
H2 KAPADOKIYA
H4 Damasiko
H4 Pela
[Inyanja]
D4 Inyanja ya Mediterane
[Ifoto yo ku ipaji ya 33]
Inzu y’imikino y’i Mileto, umujyi Pawulo yahuriyemo n’abasaza bari baturutse muri Efeso
[Ifoto yo ku ipaji ya 33]
Igicaniro cya Zewu i Perugamo. Abakristo bo muri uyu mujyi bari batuye aho “intebe ya Satani” yari iri.—Ibyh 2:13