-
Ukuhaba kwa Mesiya n’ubutware bweUmunara w’Umurinzi—1993 | 1 Kamena
-
-
1, 2. (a) Ni gute abamarayika babiri bahumurije intumwa za Yesu ubwo yari agiye mu ijuru? (b) Ni ibihe bibazo bibyutswa n’ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo?
ABAGABO cumi n’umwe bari bahagaze mu ibanga ry’iburasirazuba bw’umusozi w’Elayono, bararamye batumbiriye mu ijuru. Hari hashize umwanya muto, Yesu Kristo wari ubarimo, azamuwe, maze gahoro gahoro agenda arenga kugeza ubwo igicu kimukingirije. Mu myaka bari bamaranye na we, abo bagabo bari bariboneye Yesu atanga ibihamya byinshi byemeza ko yari Mesia; baje kugera n’aho bashengurwa umutima n’urupfu rwe, hanyuma baza gusagwa n’ibyishimo byinshi bitewe n’izuka rye. None dore yari amaze kwigendera.
2 Abamarayika babiri bahise bababonekera maze bababwira amagambo ahumuriza bagira bati “Yemwe bagabo b’i Galilaya, n’iki gitumye muhagaze mureba mw ijuru? Yesu [uwo], ubakuwemo akazamurwa mw ijuru, azaz’ atyo, nk’uko mumubony’ ajya mw ijuru” (Ibyakozwe 1:11). Mbega ukuntu ibyo byari biteye ibyiringiro! Kuzamurwa kwa Yesu ajyanwa mu ijuru ntibyavugaga ko aciye ukubiri n’isi hamwe n’abantu. Ahubwo, yari kuzagaruka. Nta gushidikanya ko ayo magambo yatumye intumwa zuzura ibyiringiro. Muri iki gihe na bwo, abantu babarirwa muri za miriyoni bita cyane ku isezerano ryo kugaruka kwa Kristo. Bamwe babyita “Kuza U bwa Kabiri” cyangwa “Kugaruka.” Nyamara kandi, abenshi basa n’aho bari mu rujijo ku bihereranye n’icyo kugaruka kwa Kristo bisobanura koko. Ni mu buhe buryo Kristo yagombaga kugaruka? Ni ryari yagombaga kugaruka? Kandi se, ni gute ibyo bireba imibereho yacu muri iki gihe?
Uko Kristo Yagombaga Kugaruka
3. Abantu benshi bizera iki ku bihereranye no kugaruka kwa Kristo?
3 Dukurikije uko igitabo An Evangelical Christology kibivuga, “kuza ubwa ka kabiri cyangwa kugaruka kwa Kristo (parousia) bisobanura gushyiraho ubwami bw’Imana ku buryo budasubirwaho, ku mugaragaro kandi by’iteka ryose.” Benshi bizera ko kugaruka kwa Kristo bizakorwa ku mugaragaro, bikazabonwa na buri wese mu batuye iyi si imbona nkubone. Mu gushyigikira icyo gitekerezo, benshi bitabaza mu Byahishuwe 1:7, aho dusoma ngo “Dore arazana n’ibicu, kand’ amaso yos’ azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba.” Ariko se, uyu murongo ugomba gufatwa uko wakabaye ijambo ku rindi?
4, 5. (a) Tuzi dute ko mu Byahishuwe 1:7 hatagomba gufatwa uko hakabaye ijambo ku rindi? (b) Ni gute amagambo yavuzwe na Yesu ubwe yemeza ubwo busobanuro?
4 Twibuke ko igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe mu “bimenyetso.” (Ibyahishuwe 1:1) Bityo rero, uwo murongo ugomba kuba ufite icyo ushaka kugereranya; bitabaye ibyo se, ni gute byashoboka ko ‘abacumise’ Kristo bazamubona agaruka? Dore nawe kuva bapfuye hashize hafi ibinyejana makumyabiri! Byongeye kandi, abamarayika bavuze ko Kristo yari kugaruka “nk’uko” yagiye. Nonese, yagiye ate? Mbese, yaba yarabonywe n’abantu babarirwa muri za miriyoni? Oya rwose, bake gusa mu bigishwa be ni bo babonye ibyo bintu. Nanone kandi, ubwo abamarayika bavuganaga na bo, mbese ye, izo ntumwa zari zigihanze amaso Kristo zikurikirana urugendo rwe rwose kugeza mu ijuru? Oya, kuko igicu cyari cyamubakingirije. Nyuma y’umwanya muto, yagombye kwinjira mu ijuru ry’imyuka ari ikiremwa cy’umwuka, atabonwa n’amaso ya kimuntu (1 Abakorinto 15:50). Rero, icyo intumwa zabonye si ikindi kitari intangiriro yo kuzamurwa kwa Yesu; ntizashoboye kubona iherezo ryako, ari byo bivuga gusubira aho Se, Yehova ari mu ijuru. Ibyo zashoboraga kubirebesha amaso yo kwizera gusa.—Yohana 20:17.
5 Bibiliya yigisha ko Yesu yagombaga kugaruka nk’uko yagiye. Mbere gato yo gupfa kwe, Yesu ubwe yaravuze ati “Hasigay’ umwanya muto, ab’isi ntibabe bakimbona” (Yohana 14:19). Nanone kandi, yaravuze ati “Ubgami bg’Imana ntibuzaza ku mugaragaro” (Luka 17:20). Nonese, ni mu buhe buryo “amaso yos’ azamureba”? Kugira ngo dushobore gusubiza icyo kibazo, mbere na mbere tugomba gusobanukirwa neza ijambo Yesu n’abigishwa be bakoresheje bavuga ibyo kugaruka kwe.
6. (a) Kuki ijambo ry’Ikigiriki pa·rou·siʹa ridakwiriye guhindurwamo amagambo nko “kugaruka,” “kugera,” “gusohora” cyangwa “kuza”? (b) Ni iki cyerekana ko pa·rou·siʹa, cyangwa “ukuhaba,” bimara igihe kirekire kuruta ikindi kintu kibaho mu kanya gato?
6 Mu by’ukuri, twavuga ko Kristo akora ibirenze ibyo “kugaruka” gusa. Iryo jambo, kimwe n’andi nko “kuza,” “kugera” cyangwa “gusohora,” ryumvikanisha ikintu kimwe kiba mu mwanya muto. Ariko kandi, ijambo ry’Ikigiriki Yesu n’abigishwa be bakoresheje risobanura ibirenze ibyo. Iryo jambo ni pa·rou·siʹa, kandi rifashwe uko ryakabaye ijambo ku rindi, risobanurwa ngo “kuba hamwe na” cyangwa “ukuhaba.” Abenshi mu ntiti mu bya Bibiliya bemeza ko iryo jambo ritumvikanamo kugera [ahantu] gusa, ko ahubwo rinakubiyemo kuhaba by’igihe kirekire—nk’igihe umutegetsi yasuye ahantu yatumwe n’igihugu cye. Uko kuhaba si ukw’akanya gato; ni igihe cyihariye kandi cyashyizweho ikimenyetso. Muri Matayo 24:37-39, Yesu yavuze ko “kuza [ukuhaba, MN ] [ pa·rou·siʹa] k’Umwana w’umuntu” kwari kumera nk’uko “iminsi ya Noa” yabanjirije Umwuzure yari iri. Noa yubatse inkuge kandi aburira ababi mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere yuko Umwuzure uza ukarimbura isi mbi yariho icyo gihe. Mu buryo nk’ubwo, ukuhaba kwa Kristo na ko kugomba kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere yuko habaho irimbuka rikomeye.
7. (a) Ni iki cyemeza ko pa·rou·siʹa itabonwa n’amaso ya kimuntu? (b) Ni gute kandi ni ryari imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo “amaso yos[e]” amureba, izasohozwa?
7 Nta gushidikanya rero, nta bwo pa·rou·siʹa ibonwa n’amaso ya kimuntu imbona nkubone. Iyo bitaza kuba ibyo se, kuki Yesu yari kumara igihe kinini, nk’uko turi bubibone, aha abigishwa be ikimenyetso cyari gutuma bashobora gutahura ibihereranye no kuhaba kwe?a Icyakora, ubwo Kristo azaza kurimbura gahunda y’isi ya Satani, ukuhaba kwe kuzagaragarira bose nta shiti. Ubwo ni bwo noneho “amaso yos’ azamureba.” Ndetse n’abamurwanya bazashobora kumenya koko ko ubutware bwe buganje, ariko bumiwe.—Reba Matayo 24:30; 2 Abatesalonike 2:8; Ibyahishuwe 1:5, 6.
-
-
Ukuhaba kwa Mesiya n’ubutware bweUmunara w’Umurinzi—1993 | 1 Kamena
-
-
a Mu wa 1864, R. Govett, umuhanga mu bya tewolojiya yagize icyo avuga kuri ibyo agira ati “Kuri jye, ibyo bisa n’aho ari mahwe rwose. Niba uko Kuhaba kwaratangiwe ikimenyetso, ni uko kwari kubaho mu ibanga. Nta bwo dukeneye ikimenyetso cyo kutumenyesha ukuhaba kw’ibyo tureba.”
-