ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yarwaniriye ubutumwa bwiza i Tesalonike
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
    • Iyo Pawulo yabaga ageze mu mugi bwa mbere, akenshi yabanzaga kubwiriza Abayahudi, kubera ko kuganira na bo byamworoheraga bitewe n’uko babaga bamenyereye Ibyanditswe, bityo akabafasha gusobanukirwa ubutumwa bwiza. Hari intiti yavuze ko ako kamenyero Pawulo yari afite kagaragaza ko yitaga ku baturage bo mu gihugu cye cyangwa ko yageragezaga kwifashisha Abayahudi n’abandi bantu bubahaga Imana, “kugira ngo abone uko atangira kubwiriza Abanyamahanga.”—Ibyakozwe 17:2-4.

      Ku bw’ibyo, igihe Pawulo yageraga i Tesalonike yabanje kwinjira mu isinagogi, maze ‘yungurana ibitekerezo [n’Abayahudi] akoresheje Ibyanditswe, abasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara kandi akazuka mu bapfuye. Yabahaga ibihamya abereka n’aho byanditse, ati “Yesu uwo mbabwira, ni we Kristo.”’​—Ibyakozwe 17:2, 3, 10.

      Iyo Pawulo yabaga yigisha, yibandaga kuri Mesiya n’uruhare rwe mu mugambi w’Imana, iyo ikaba yari ingingo abantu batavugagaho rumwe. Igitekerezo cyo kuba Mesiya yari kuzababazwa cyari gihabanye n’ibyo batekerezaga, kuko bumvaga ko Mesiya yari kuzaza ari intwari ku rugamba igenda inesha. Kugira ngo Pawulo yemeze Abayahudi, ‘yunguranye na bo ibitekerezo,’ ‘arabasobanurira,’ kandi ‘abaha ibihamya abereka n’aho byanditse,’ ibyo bikaba ari ibintu biranga umwigisha w’umuhanga.a Ariko se abari bateze Pawulo amatwi bakiriye bate izo nyigisho zihebuje yabagezagaho?

  • Yarwaniriye ubutumwa bwiza i Tesalonike
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
    • a Mu mirongo y’Ibyanditswe Pawulo yakoresheje, hashobora kuba harimo Zaburi 22:7; 69:21; Yesaya 50:6; 53:2-7 na Daniyeli 9:26.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze