ISOMO RYA 48
Gufasha abandi gutekereza
TWISHIMIRA ko Ijambo ry’Imana ryadufashije kugira ibyo duhindura mu mibereho yacu, kandi twifuza ko n’abandi bakungukirwa. Tuzi kandi ko uko abantu bitabira ubutumwa bwiza bigira ingaruka ku byiringiro byabo by’igihe kizaza (Mat 7:13, 14; Yoh 12:48). Twifuza rwose ko bakwemera ukuri. Icyakora kugira ngo tugire ingaruka nziza cyane, icyizere kitajegajega hamwe n’ishyaka dufite bigomba kujyanirana no kugira ubushishozi.
Gupfa kubwira umuntu ukuri umugaragariza ko imyizerere ye akomeyeho cyane ari ikinyoma, kabone n’iyo wamuhundagazaho imirongo ya Bibiliya itabarika, ubusanzwe ntibibonwa neza. Urugero, uramutse uciriyeho iteka iminsi mikuru abantu bakunda kwizihiza uvuga ko ifite inkomoko ya gipagani, bishobora kutagira icyo bihindura ku kuntu bayibona. Ahubwo, ubusanzwe urushaho kugira icyo ugeraho kigaragara iyo ushyize mu gaciro ukabafasha gutekereza. Gushyira mu gaciro bikubiyemo iki?
Ibyanditswe bitubwira ko ‘ubwenge buva mu ijuru . . . ari ubw’amahoro, n’ubw’ineza’ (Yak 3:17). Aha ngaha, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ineza” rishobora no gusobanura “gushyira mu gaciro” cyangwa “kuba witeguye kuva ku izima.” Hari abarihinduramo “kwita ku bandi,” “kwiyoroshya” cyangwa “kumenya kwifata.” Zirikana ko gushyira mu gaciro bifitanye isano no kwimakaza amahoro. Muri Tito 3:2, hagaragaza ko bifitanye isano n’ubugwaneza ariko ko bitandukanye no kurwana. Mu Bafilipi 4:5, duterwa inkunga yo kureka ‘ineza yacu,’ cyangwa gushyira mu gaciro kwacu, bikamenywa na bose. Umuntu ushyira mu gaciro azirikana imimerere uwo bavugana yakuriyemo, iyo arimo hamwe n’ibyiyumvo bye. Aba yiteguye kuva ku izima igihe cyose bikwiriye. Gushyikirana n’abandi muri ubwo buryo bituma badutega amatwi kandi tugashobora kubagera ku mutima, ku buryo usanga barushaho kwakira neza ibitekerezo byo mu Byanditswe tubagezaho.
Aho wahera ufasha umuntu gutekereza. Umuhanga mu by’amateka witwa Luka avuga ko igihe intumwa Pawulo yari i Tesalonike, yifashishaga Ibyanditswe ‘asobanura kandi amenyesha abantu yuko Kristo yari akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye’ (Ibyak 17:2, 3). Birashishikaje kubona ko ibyo Pawulo yabikoreraga mu isinagogi y’Abayahudi. Abo yabwiraga bemeraga Ibyanditswe bya Giheburayo. Bityo rero, byari bikwiriye rwose ko yahera ku kintu bemeraga.
Igihe Pawulo yabwirizaga Abagiriki kuri Areyopago ho muri Atenayi, nta bwo yatangiye ababwira Ibyanditswe. Ahubwo, yahereye ku bintu bari bazi kandi bemeraga, aba ari byo yifashisha abafasha gutekereza ku Muremyi no ku migambi Ye.—Ibyak 17:22-31.
Muri iki gihe, abantu badakurikiza Bibiliya mu mibereho yabo ni benshi cyane. Nyamara abantu hafi ya bose bahura n’ibibazo bikaze byo muri iyi si. Abantu bose bifuza cyane kugira imibereho myiza. Uramutse ubanje kugaragaza ko uhangayikishijwe n’ibibazo bafite hanyuma ukagaragaza icyo Bibiliya ibivugaho, gushyira mu gaciro kwawe bishobora kubashishikariza gutega amatwi icyo Bibiliya ivuga ku mugambi Imana ifitiye abantu.
Mu bintu uwo mwigana Bibiliya ashobora kuba yararazwe n’ababyeyi be, hashobora kuba hakubiyemo n’imyizerere imwe n’imwe hamwe n’imihango bifitanye isano n’idini. None ubu ubwo amaze kumenya ko iyo myizerere n’iyo mihango bidashimisha Imana, abisimbuje ibyo yiga muri Bibiliya. Ni gute azasobanurira ababyeyi be umwanzuro we? Bashobora gutekereza bati ‘ubwo yanze imyizerere hamwe n’imihango by’idini twamuraze, buriya natwe aratwanze.’ Uwo mwigishwa wa Bibiliya ashobora kubona ko byaba byiza abanje kwizeza ababyeyi be ko akibakunda kandi ko akibubaha, mbere yo kugerageza kubasobanurira umwanzuro we ashingiye kuri Bibiliya.
Ni ryari ushobora kuva ku izima? Yehova ubwe, nubwo afite ububasha busesuye bwo gutanga amategeko, aduha urugero ruhebuje mu birebana no gushyira mu gaciro. Igihe abamarayika be bashakaga kurokora Loti n’umuryango we kugira ngo batarimbukana na Sodomu, babwiye Loti bati “hungira ku musozi, utarimbuka.” Loti we yabashubije yinginga ati “bye kuba bityo, Mwami, ndakwinginze.” Yinginze asaba uburenganzira bwo guhungira mu mudugudu wa Sowari. Yehova yitaye kuri Loti, amwemerera guhungira i Sowari bituma harokoka, mu gihe indi midugudu yo yarimbutse. Nyuma y’aho ariko, Loti yaje gukurikiza amabwiriza ya mbere ya Yehova, nuko ajya mu karere k’imisozi miremire (Itang 19:17-30). Yehova yari azi neza ko afite ukuri, ariko yakomeje kwihanganira Loti kugeza igihe na we yaje kubyiyumvishiriza.
Nawe rero ugomba gushyira mu gaciro niba ushaka kujya ushyikirana n’abandi neza. Hari igihe ushobora kuba uzi neza ko mugenzi wawe adafite ukuri, kandi wenda ufite n’ibihamya bifatika ushobora kwifashisha umunyomoza. Ariko, rimwe na rimwe biba byiza iyo witonze mu bintu. Gushyira mu gaciro ntibisobanura gutandukira amahame ya Yehova. Bishobora kuba byiza umushimiye gusa ko yakubwiye icyo atekereza cyangwa wirengagije ibyo avuga bitari ukuri, ahubwo ukerekeza ikiganiro ku gitekerezo gishobora kugira icyo kibagezaho. N’iyo kandi yaba aciriyeho iteka imwe mu myizerere yawe, ntugatere hejuru. Ushobora ahubwo kumubaza impamvu abona ibintu atyo, hanyuma ukumva igisubizo aguha witonze. Ibyo bizatuma umenya icyo atekereza. Bishobora no kuzatuma ikindi gihe yishimira kuzagirana nawe ikiganiro cyubaka.—Imig 16:23; 19:11.
Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kwihitiramo. Abaha uburenganzira bwo gukoresha ubwo bushobozi, nubwo hari igihe babukoresha nabi. Yosuwa, wari umuvugizi wa Yehova, yibukije Abisirayeli ibyo Yehova yagiye abakorera. Mu gusoza ikiganiro cye, yagize ati ‘niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo; ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka’ (Yos 24:15). Icyo dusabwa muri iki gihe ni ugutanga “ubuhamya,” kandi tuvugana icyizere; icyakora ntitugerageza guhatira abandi kwizera ibyo twizera (Mat 24:14). Bagomba kwihitiramo, kandi ntitubavutsa ubwo burenganzira bwabo.
Baza ibibazo. Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gushyira mu gaciro mu gihe yafashaga abandi gutekereza. Yazirikanaga imimerere bakuriyemo, kandi yakoreshaga ingero bari kwemera bitagoranye. Yanakoreshaga neza ibibazo. Ibyo byabahaga uburyo bwo kugira icyo bavuga bityo bakagaragaza ibyari bibari ku mutima. Nanone byabashishikarizaga gutekereza ku byo yabaga ababwira.
Umwe mu Bigishamategeko yabajije Yesu ati “Mwigisha, nkore nte, kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Byari byoroheye Yesu guhita amuha igisubizo. Ariko yahisemo kumutumirira kugira icyo avuga, nuko aramubaza ati “byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?” Uwo mugabo yashubije neza. Ariko se, kuba yarashubije neza byaba byaratumye ikiganiro cyabo kirangirira aho? Reka da! Yesu yaramuretse arinigura, nuko aza kubaza Yesu ikibazo cyagaragaje ko yashakaga kwigira shyashya. Yarabajije ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Kubera ukuntu Abayahudi bafataga Abanyamahanga n’Abasamariya, Yesu yirinze kumuha ibisobanuro by’iryo jambo kubera ko n’ubundi atari kubura kubijyaho impaka, ahubwo yahisemo kumucira umugani wamufashije gutekereza. Uwo mugani uvuga iby’umugenzi abajura bambuye kandi bakamukubita, maze akaza gufashwa n’Umusamariya mwiza, mu gihe umutambyi n’Umulewi bo bari bamutereranye. Kugira ngo amenye niba uwo mugabo yari yumvise isomo yashakaga kumuha, Yesu yamubajije akabazo koroheje. Ubwo buryo Yesu yifashishije bwatumye ijambo “mugenzi wanjye” rifata ibindi bisobanuro uwo mugabo atari yarigeze atekerezaho na rimwe (Luka 10:25-37). Mbega urugero rwiza dukwiriye kwigana! Aho kwiharira ijambo bityo ugasa n’utekerereza mugenzi wawe, itoze kujya ukoresha ibibazo bisobanutse hamwe n’ingero kugira ngo ufashe uwo ubwira gutekereza.
Tanga impamvu. Igihe intumwa Pawulo yavugiraga mu isinagogi y’i Tesalonike, yakoze ibirenze gusoma mu gitabo abo yabwiraga bemeraga. Luka avuga ko Pawulo yasobanuraga ibyo yasomaga, akabitangaho ibihamya kandi akabereka aho byari bihuriye n’imibereho yabo. Ibyo byatumye ‘bamwe muri bo babyemera, bifatanya na Pawulo na Sila.’—Ibyak 17:1-4.
Uko abaguteze amatwi baba bari kose, kubafasha gutekereza muri ubwo buryo bishobora kugira ingaruka nziza. Ibyo ni ukuri haba igihe ubwiriza bene wanyu, bagenzi bawe mukorana cyangwa abo mwigana, abantu mutaziranye muhuriye mu murimo n’igihe uyobora icyigisho cya Bibiliya cyangwa utanga disikuru mu itorero. Iyo usomye umurongo w’Ibyanditswe, ushobora kuba uzi icyo usobanura, ariko si ko bose baba bakizi byanze bikunze. Ibisobanuro uwutangaho bishobora gusa n’aho ari ibintu upfuye kwihimbira. Mbese aho ntibyaba byiza utoranyije muri uwo murongo amagambo y’ingenzi akaba ari yo usobanura? Ntushobora se gutanga ibihamya biwushyigikira, wenda uhereye ku mirongo iwukikije cyangwa undi murongo uwo ari wo wose ufitanye isano n’ingingo uvugaho? Mbese, gutanga urugero ntibyagufasha kugaragaza ko ibyo uvuga bishyize mu gaciro? Mbese aho kwifashisha ibibazo ntibyafasha abaguteze amatwi gutekereza ku byo uvuga? Gufasha abandi gutekereza muri ubwo buryo bituma abantu bakira neza ibyo uvuga kandi bakagira ikintu bashobora gusigara batekerezaho.