-
‘Bashake Imana, kandi bayibone’‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
17, 18. Kuki abantu bagomba kumva begereye Imana, kandi se ni irihe somo twakwigira ku buryo Pawulo yakoreshaga kugira ngo agere ku mutima abari bamuteze amatwi?
17 Abantu bagombye kumva bifuza kwegera Imana. Nk’uko Pawulo yabivuze, Imana “ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.” Hari intiti zivuga ko Pawulo yerekezaga ku magambo yavuzwe n’umusizi wo ku kirwa cya Kirete wabayeho mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu witwaga Épiménide, akaba yari “umuntu uzwi cyane mu idini ry’Abanyatene.” Pawulo yatanze indi mpamvu yagombye gutuma abantu bifuza kwegera Imana, agira ati “ndetse na bamwe mu banditsi banyu baravuze bati: ‘Natwe turi abana bayo.’” (Ibyak 17:28). Abantu bagombye kumva ko hari icyo bapfana n’Imana. Ni yo yaremye umuntu umwe abandi bantu bose bakomotseho. Kugira ngo Pawulo agere abantu ku mutima, yakoresheje ubwenge maze avuga amagambo yo mu nyandiko z’Abagiriki abari bamuteze amatwi bagomba kuba barubahaga.e Kimwe na Pawulo, natwe dushobora gukoresha amagambo aboneka mu bitabo by’amateka y’isi no mu bindi bitabo byubahwa, ariko tukirinda gukabya. Urugero, amagambo akwiriye yavanywe ahantu abantu bubaha, ashobora gufasha umuntu utari Umuhamya gusobanukirwa inkomoko y’imigenzo imwe n’imwe y’amadini y’ikinyoma cyangwa iminsi mikuru.
-
-
‘Bashake Imana, kandi bayibone’‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
e Pawulo yavuze amagambo aboneka mu gisigo kivuga ibyerekeye inyenyeri, cyahimbwe n’umusizi w’Umusitoyiko witwaga Aratus. Amagambo asa n’ayo aboneka mu zindi nyandiko z’Abagiriki, hakubiyemo Indirimbo isingiza Zewu, yahimbwe n’umwanditsi w’Umusitoyiko witwaga Cléanthe.
-