IGICE CYA 3
Umunsi wa Yehova, ni cyo gitekerezo cy’ingenzi
1, 2. (a) Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi abahanuzi 12 bose bagiye bagarukaho? (b) Ni mu buhe buryo bamwe muri abo bahanuzi 12 bavuze iby’umunsi wa Yehova mu buryo butaziguye?
“UMUNSI ukomeye wa Yehova uregereje. Uregereje kandi urihuta cyane” (Zefaniya 1:14). Abahanuzi b’Imana bakomeje gutanga umuburo w’uko umunsi wa Yehova wegereje. Akenshi bagaragarizaga abantu ukuntu ukuza k’uwo munsi kwagombaga kugira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi, ku mahame mbwirizamuco bagenderagaho n’imyifatire yabo. Buri gihe batangazaga ubwo butumwa bagaragaza ko ibintu byihutirwa. Ese iyo uza kuba wari uhari ukiyumvira ubwo butumwa, wari kubyifatamo ute?
2 Mu gihe uzaba usoma ibyo abo bahanuzi 12 banditse, uzibonera ko bose bavuze umunsi wa Yehova haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.a Icyakora, mbere y’uko usuzuma ubutumwa bw’ingirakamaro bwatangajwe n’abo bahanuzi buboneka mu bice bikurikira, banza utekereze ku gitekerezo cy’ingenzi bose bagiye bagarukaho, ari cyo ‘umunsi wa Yehova.’ Batandatu muri abo bahanuzi bakoresheje ayo magambo mu buryo butaziguye cyangwa andi asa na yo. Yoweli yakoresheje imvugo ishishikaje asobanura “umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba” (Yoweli 1:15; 2:1, 2, 30-32). Amosi we yabwiye Abisirayeli ko bagombaga kwitegura kubonana n’Imana yabo, kuko umunsi wa Yehova wari kuba ari umunsi w’umwijima (Amosi 4:12; 5:18). Nyuma yaho, Zefaniya yavuze amagambo twavuze muri paragarafu ya 1. Igihe irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje, Obadiya yatanze umuburo ugira uti “umunsi Yehova azahagurukira amahanga yose uri bugufi.”—Obadiya 15.
Kimwe n’imvura y’umugaru ikubye “umunsi ukomeye wa Yehova uregereje”
3. Kuki dushobora kuvuga ko abahanuzi bahanuriye Abayahudi bavuye mu bunyage, bagiye bagaruka ku munsi wa Yehova?
3 Nanone kandi, uzibonera ko abahanuzi babiri batumwe ku Bayahudi bavuye mu bunyage bakoresheje imvugo nk’iyo. Zekariya yavuze iby’umunsi amahanga yose yarwanyaga Yerusalemu yari kurimburirwaho. Yakoresheje imvugo ishishikaje asobanura uko byari kugenda kuri uwo ‘munsi wihariye witwa umunsi wa Yehova’ (Zekariya 12:9; 14:7, 12-15). Malaki yaburiye ubwoko bw’Imana ngo bwitegure kuza k’“umunsi wa Yehova, ukomeye kandi uteye ubwoba.”—Malaki 4:1-5.
4. Ni mu buhe buryo bamwe mu bahanuzi 12 bagiye bavuga ku munsi wa Yehova?
4 Abandi bahanuzi muri abo 12 nubwo batakoresheje imvugo ngo “umunsi wa Yehova,” bawuvuze mu bundi buryo. Hoseya yavuze ko Yehova yari gucira urubanza Isirayeli, agakurikizaho u Buyuda (Hoseya 8:13, 14; 9:9; 12:2). Akenshi ubwo butumwa bwibandaga ku byo Yehova yari gukora muri icyo gihe. Urugero, Yona yatangaje urubanza Imana yari yaciriye Nineve, Mika na we asobanura uko byari kugenda igihe Imana yari kuba ihagurukiye abantu bigometse (Yona 3:4; Mika 1:2-5). Nahumu yasezeranyije ko Yehova yagombaga guhora abanzi be (Nahumu 1:2, 3). Habakuki yatakishwaga no gusaba ubutabera, maze avuga ibyo “umunsi w’amakuba” (Habakuki 1:1-4, 7; 3:16). Bumwe mu butumwa bukubiye muri ibyo bitabo, bwerekezaga ku bintu Abakristo bari kuzagiramo uruhare. Urugero, Hagayi, umwe mu bahanuye nyuma y’uko Abayahudi bavuye mu bunyage, yahanuye ko amahanga azatigiswa (Hagayi 2:6, 7). Intumwa Pawulo yakoresheje amagambo yo muri Hagayi 2:6 kugira ngo ashishikarize Abakristo kuzaba bari mu mimerere Imana yemera, mu gihe izakuraho ijuru ribi ry’ikigereranyo.—Abaheburayo 12:25-29; Ibyahishuwe 21:1.
UMUNSI WA YEHOVA NI IKI?
5, 6. Dukurikije uko abahanuzi babivuze, umunsi wa Yehova uzaba umeze ute?
5 Ufite impamvu yumvikana yo kwibaza uko umunsi wa Yehova uzaba umeze. Ushobora kwibaza uti ‘mbese umunsi wa Yehova wagombye kugira ingaruka ku kuntu mbaho muri iki gihe n’uko nzabaho mu gihe kizaza?’ Nk’uko abahanuzi babigaragaje, umunsi wa Yehova ni igihe Yehova azahagurukira abanzi be kugira ngo abasohorezeho urubanza yabaciriye; ni umunsi w’intambara. Birashoboka ko kuri uwo munsi uteye ubwoba ku ijuru hazaba ibintu bidasanzwe. “Izuba n’ukwezi bizijima, urumuri rw’inyenyeri na rwo ntiruzaboneka” (Yoweli 2:2, 11, 30, 31; 3:15; Amosi 5:18; 8:9). Ni iki kizaba hano ku isi dutuyeho? Mika yaravuze ati “imisozi izashongera munsi y’ibirenge bye n’ibibaya byiyase, bibe nk’ibishashara bihuye n’umuriro cyangwa amazi amanuka ku gacuri” (Mika 1:4). Ibyo bishobora kuba bizasohora mu buryo bw’ikigereranyo, ariko dushobora gufata umwanzuro w’uko ibikorwa by’Imana bizagira ingaruka za kirimbuzi ku isi n’abayituyeho. Icyakora ntibizagera ku bantu bose. Abo bahanuzi bavuze no ku migisha ikungahaye izagera ku bantu ‘bashaka ibyiza,’ bityo bakazakomeza kubaho.— Amosi 5:14; Yoweli 3:17, 18; Mika 4:3, 4.
6 Abandi bahanuzi muri abo 12 bagaragaje uko umunsi wa Yehova uzaba umeze bakoresheje imvugo ishishikaje cyane. Habakuki yakoresheje imvugo ishishikaje maze agaragaza uko Yehova azamenagura “imisozi ihoraho” kandi akunamisha ‘udusozi turiho kugeza ibihe bitarondoreka,’ ibyo bikaba bigereranya imiryango yashyizweho n’abantu isa n’aho itazigera ivaho (Habakuki 3:6-12). Koko rero, umunsi wa Yehova “ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’intimba no guhagarika umutima, umunsi w’imvura y’umugaru no kurimbura, umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi”—Zefaniya 1:14-17.
7. Ni ibihe byago byahanuwe, kandi se bishobora kuzasohozwa bite?
7 Mbega ibyago bikomeye bizagera ku barwanya Imana! “Umubiri wabo uzabora bagihagaze; amaso yabo azaborera mu binogo byayo n’indimi zabo ziborere mu kanwa” (Zekariya 14:12). Niba rero iryo yerekwa uko ryavuzwe ari ko rizasohora cyangwa niba rizasohora mu buryo bw’ikigereranyo, ikigaragara ni uko risurira benshi ibyago bikomeye. Niyo ubwo buhanuzi bwasohora mu buryo bw’ikigereranyo, indimi z’abanzi b’Imana zizabora mu buryo bw’uko bazacecekeshwa ntibongere gutuka Imana. Nanone kandi, igitekerezo cyose cyo kwishyira hamwe ngo barwanye ubwoko bw’Imana kizaburizwamo.
IMPAMVU IMANA Y’URUKUNDO IZAGIRA ICYO IKORA
8, 9. (a) Kugira ngo dusobanikirwe impamvu Yehova azahagurukira ababi, ni iki dukwiriye gusuzuma? (b) Ubudahemuka ugaragaza mu mibereho yawe ya buri munsi buhuriye he n’igikorwa Yehova azakora?
8 Ushobora kuba warigeze kumva abantu bibaza ngo ‘kuki Imana y’urukundo yateza abanzi bayo ibyago bimeze bityo? Mbese ni ngombwa ko Imana irimbagura ibintu byose byo ku isi? Yesu ntiyigishije ko dukomeza gukunda abanzi bacu, bityo tukaba tugaragaje ko turi abana ba Data uri mu ijuru’ (Matayo 5:44, 45)? Kugira ngo ubashe gusubiza ibyo bibazo, tekereza ku byabaye igihe ibibazo by’abantu byatangiraga. Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere mu ishusho yayo, basa na yo; kandi bari batunganye. Icyakora, bazanye icyaha n’urupfu mu muryango w’abantu, babyinjiza mu mibereho yacu. Bashyigikiye Satani mu kibazo gihereranye n’ufite uburenganzira bwo kuyobora ikiremwamuntu (Intangiriro 1:26; 3:1-19). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Satani yagerageje kugaragaza ko hagize ushuka abantu bareka gukorera Yehova. Uzi neza ko Satani yatsinzwe. Yesu Kristo hamwe n’abandi bagaragu ba Yehova bakomeje kuba indahemuka ku Mana, bityo bagaragaza ko bayikorera babitewe n’urukundo (Abaheburayo 12:1-3). Nta gushidikanya, ushobora kuba uzi amazina y’abantu benshi bakorera Imana mu budahemuka.
9 Byongeye kandi, nawe urebwa n’icyo kibazo kizarangira ubwo Yehova azakuraho ububi bwose. Urugero, mu gihe uzaba usoma ibyo bitabo 12, uzabona ko bamwe muri abo bahanuzi bavuze iby’abantu biberaga mu iraha bakirengagiza gahunda yo kuyoboka Yehova. Abo bahanuzi bagiriye ubwoko bw’Imana inama yo ‘gutekereza ku byo bakoraga,’ bagahindura imibereho yabo (Hagayi 1:2-5; 2:15, 18; Amosi 3:14, 15; 5:4-6). Ni koko, abo bahanuzi berekaga abantu uko bakwiriye kubaho. Abemeraga izo nama bagaragazaga ko Yehova ari Umwami wabo w’ikirenga, bityo bakagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Yehova azababera indahemuka igihe azaba arimbura abanzi be.—2 Samweli 22:26.
10. Ni mu buhe buryo ibyo Mika yabonye bituma Yehova agira indi mpamvu yo kuzagira icyo akora?
10 Hari indi mpamvu izatuma Imana igira icyo ikora. Tekereza ku byabaye mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu, igihe Mika yari umuhanuzi mu gihugu cy’u Buyuda. Yavuze nk’aho ari we shyanga, maze agereranya imimerere u Buyuda bwarimo n’uruzabibu cyangwa umurima w’ibiti by’imbuto nyuma y’isarura, igihe nta mizabibu cyangwa imitini biba bisigaye. Nguko uko abantu b’i Buyuda bari bameze igihe abakiranutsi bari barabaye ingume. Abisirayeli bahigaga bene wabo, bagaca ibico bagamije kumena amaraso. Abayobozi babo n’abacamanza babo bishakiraga indamu zishingiye ku bwikunde (Mika 7:1-4). Ese iyo uza kuba warabayeho muri iyo mimerere, wari kumva umeze ute? Birashoboka ko wari kumva ugiriye impuhwe inzirakarengane. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu Yehova agomba kuba arushaho kugirira impuhwe abakandamizwa! Muri iki gihe Yehova agenzura abantu. Utekereza ko abona iki? Abona abantu batagira impuhwe bakandamiza abandi, bakabarya imitsi kandi bagakorera abaturanyi babo ibikorwa by’urugomo. Naho abakiranutsi bo, uko bigaragara ni bake ubagereranyije n’abatuye isi. Ariko ntitugomba kwiheba. Yehova azarenganura inzirakarengane, abitewe n’urukundo.—Ezekiyeli 9:4-7.
11. (a) Umunsi wa Yehova usobanura iki ku bamutinya? (b) Ni mu buhe buryo ubutumwa bw’umuburo bwa Yona bwagize ingaruka ku bari batuye i Nineve?
11 Uko bigaragara, umunsi wa Yehova usobanura kurimbuka kw’abanzi be no kurokoka kw’abamutinya kandi bamukorera.b Mika yari yarahanuye ko amahanga yagombaga kwisukiranya ku musozi wubatsweho inzu ya Yehova, bigatuma ku isi hose haba amahoro n’ubumwe (Mika 4:1-4). None se kuba abahanuzi baratangazaga umunsi wa Yehova icyo gihe, byaba byarahinduye imibereho y’abantu? Hari bamwe bahindutse. Ibuka ko igihe Yona yatangazaga ubutumwa buciraho iteka Nineve, abantu babi kandi b’abagome bari batuye muri uwo mugi ‘bizeye Imana,’ ‘bakareka inzira zabo mbi.’ Icyo gihe Yehova yarifashe, ntiyabateza ibyago (Yona 3:5, 10). Ubutumwa buhereranye n’umunsi w’urubanza wa Yehova wari wegereje, bwagize ingaruka ku mibereho y’abari batuye i Nineve.
Kuki dushobora guterwa inkunga n’uko abaturage b’i Nineve bitabiriye ubutumwa bwa Yona?
NI MU BUHE BURYO UWO MUNSI UKUGIRAHO INGARUKA?
12, 13. (a) Abahanuzi 12 bahanuriye nde? (b) Kuki twavuga ko ubuhanuzi bw’abo bahanuzi 12 bwari kuzagira irindi sohozwa mu gihe kizaza?
12 Hari abashobora kuvuga bati ‘ariko abo bahanuzi babayeho mu binyejana byashize. Ubwo butumwa bwabo bwerekeranye n’umunsi wa Yehova bundebaho iki?’ Ni iby’ukuri ko abo bahanuzi babayeho mu myaka myinshi na mbere y’uko Yesu avuka, ariko kandi, dukwiriye gusuzuma ukuntu amagambo yabo yerekeza ku munsi wa Yehova afitanye isano n’ibibaho muri iki kinyejana cya 21. Ni izihe nyungu zifatika dushobora kuvana ku byo bavuze ku munsi ukomeye wa Yehova? Hari ikintu cy’ingenzi cyadufasha kubona icyo ubutumwa bwabo buturebaho no kungukirwa na bwo. Twagombye kuzirikana ko abo bahanuzi bavuze umunsi wa Yehova baburira Abisirayeli, ab’i Buyuda, amahanga yari abakikije, hamwe n’ibihugu by’ibihangange byariho icyo gihe.c Ikintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana ni uko ubwo buhanuzi bwasohoye. Abashuri bigaruriye Samariya, u Buyuda na bwo burimburwa mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, kandi bidatinze amahanga y’abanzi yari abikikije na yo yaje kurimbuka. Amaherezo, ubutegetsi bw’ibihangange bwa Ashuri na Babuloni bwaje guhirima, ibyo byose bikaba byari isohozwa ry’ubuhanuzi.
Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Petero yavuze ubuhanuzi bwa Yoweli, kandi ubwo buhanuzi buracyasohozwa muri iki gihe
13 Noneho rero, tekereza ibyabaye ku munsi wa Pentekote wo mwaka wa 33, hashize igihe kinini ubwinshi muri ubwo buhanuzi bugize isohozwa ryabwo rya mbere. Kuri uwo munsi, intumwa Petero yahuje ubuhanuzi bwa Yoweli no gusukwa k’umwuka wera w’Imana. Hanyuma yasubiyemo amagambo yo mu gitabo cya Yoweli agira ati “izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi guhinduke amaraso mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uhebuje ugera” (Ibyakozwe 2:20). Ibyo bigaragaza ko ubuhanuzi bwerekeye umunsi wa Yehova bwari kuzagira irindi sohozwa. Ubuhanuzi bwa Yoweli bwagize isohozwa rya kabiri mu mwaka wa 70 igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu, rwose icyo kikaba cyari igihe cy’umwijima n’amaraso.
14, 15. (a) Kuki twavuga ko ubuhanuzi buhereranye n’umunsi wa Yehova butureba muri iki gihe? (b) Twagombye kwitega ko umunsi wa Yehova uzaza ryari?
14 Icyakora, ubuhanuzi bwa Yoweli n’ubundi buhanuzi bwerekeye umunsi wa Yehova, bushigaje kuzagira irindi sohozwa rya nyuma, rikaba ritureba twe turiho muri iki kinyejana cya 21. Mu buhe buryo? Petero yagiriye Abakristo inama yo ‘guhoza mu bwenge bwabo ukuhaba k’umunsi wa Yehova.’ Iyo ntumwa yakomeje igira iti “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:12, 13). Nta juru rishya (ubutegetsi bushya bwa gitewokarasi) hamwe n’isi nshya (umuryango w’abantu bakiranuka bayobowe n’ubwo butegetsi) byashyizweho nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 70. Bityo rero, amagambo y’ubuhanuzi yerekeza ku munsi wa Yehova agomba kuzagira irindi sohozwa. Ni koko, ubwo buhanuzi buratureba muri iki gihe, twe turiho mu ‘bihe biruhije’ (2 Timoteyo 3:1)!
15 Ibisobanuro birebana n’umunsi wa Yehova bivugwa muri ibi bitabo 12 bituma dutekereza ku magambo ya Yesu Kristo agira ati “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi.” Yavuze ko “nyuma” y’itangira ry’uwo mubabaro ukomeye, ‘izuba rizahita ryijima, n’ukwezi ntikumurike, n’inyenyeri zigahanuka zivuye mu ijuru, kandi imbaraga zo mu ijuru zikanyeganyega’ (Matayo 24:21, 29). Ibyo bidufasha kumenya igihe umunsi wa Yehova uzazira. Uzaza vuba. Ibyanditswe bigaragaza ko umubabaro ukomeye uzarimbura “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Hanyuma, igihe uwo mubabaro uzaba ugeze ku ndunduro, umunsi wa Yehova uzahanaguraho abanzi be ubatsembe ku isi.—Ibyahishuwe 17:5, 12-18; 19:11-21.
16. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi ubuhanuzi bwerekeranye n’umunsi wa Yehova buzasohora?
16 Abahamya ba Yehova basobanukiwe uburyo ubuhanuzi burebana n’umunsi wa Yehova buzasohora. Akenshi Yerusalemu y’abahakanyi, Samariya yateye Imana umugongo, Abedomu bangaga ubwoko bw’Imana, Abashuri b’abagome hamwe n’Abanyababuloni, bashushanyaga ibice bitandukanye bigize idini ry’ikinyoma mu buryo bunyuranye. Amadini yose nk’ayo, azarimburwa mu gice cya mbere cy’umubabaro ukomeye. Mu gice gikurikiraho cy’“umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba,” incuti zayo z’abanyapolitiki n’abacuruzi zizakurwaho.—Yoweli 2:31.
MWITEGURE
17, 18. (a) Kuki Amosi yavuze ko “abifuza umunsi wa Yehova” bazabona ishyano? (b) Byari kugendekera bite abatiteguye umunsi wa Yehova?
17 Kubera ko ubwo butumwa bw’urubanza bureba mbere na mbere idini ry’ikinyoma, hari Abakristo bashobora kwibwira ko batazagerwaho n’ingaruka z’isohozwa ry’ubwo buhanuzi. Icyakora, ibyo Amosi yabwiye Abisirayeli bidufitiye akamaro twese. Yaravuze ati “bazabona ishyano abifuza umunsi wa Yehova!” Abisirayeli bamwe bo mu gihe cya Amosi batekerezaga ko umunsi wa Yehova wari kubazanira imigisha gusa, bakibwira ko ari umunsi Yehova azagira icyo akorera ubwoko bwe. Bifuzaga cyane uwo munsi! Icyakora Amosi yakomeje avuga ko ku bantu bikunda, umunsi wa Yehova “uzaba wijimye, nta mucyo uzabaho.” Ni koko, abo Bisirayeli bari bagiye kugerwaho n’umujinya wa Yehova!—Amosi 5:18.
18 Hanyuma Amosi yasobanuye uko byari kugendekera abantu bifuzaga umunsi wa Yehova. Tekereza umuntu uhunze intare agahura n’idubu. Akiruka ahunga idubu, agahungira mu nzu yahagira, agakubitaho urugi hanyuma akegamira urukuta, inzoka igahita imuruma. Muri make, nguko uko bizagendekera abantu batiteguye umunsi wa Yehova.—Amosi 5:19.
Kimwe na Mika, jya komeza gutegereza Imana y’agakiza
19. Twakora iki kugira ngo twitegure umunsi wa Yehova?
19 Mbese urabona ukuntu iyo nkuru ishobora kukugirira akamaro? Ibuka ko Amosi yabwiraga abantu bari bafitanye n’Imana imishyikirano kuko bari barayiyeguriye. Ariko kandi, bari bagifite ibyo bagombaga gukosora mu bikorwa byabo no mu myifatire yabo. Mbese ntibikwiriye ko ugenzura imibereho yawe kugira ngo urebe niba witeguye uwo munsi w’ingenzi, cyangwa niba hari ibyo ukeneye kunonosora? Wagaragaza ute ko witeguye by’ukuri? Uko bigaragara, ntukeneye kubaka aho uzihisha, ngo uzigame ibyo kurya by’ibanze, ngo witoze uko wasukura amazi yo kunywa, cyangwa ngo wizigamire ibiceri bya zahabu, nk’uko bamwe mu bitegura kuzarokoka babigenje. Zefaniya yagize ati “ifeza yabo na zahabu yabo ntibizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bwa Yehova.” Bityo rero, kwitegura ntibishingiye ku guhunika ubutunzi bwinshi (Zefaniya 1:18; Imigani 11:4; Ezekiyeli 7:19). Ahubwo tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi iminsi yose tugahora twiteguye. Tugomba kugira imyifatire ikwiriye, kandi bikagaragarira mu bikorwa byacu. Mika yagize ati “ariko jyeweho nzakomeza guhanga amaso Yehova. Nzategereza Imana y’agakiza kanjye.”—Mika 7:7.
20. Ni ibihe bintu bitagombye kugira icyo bihindura ku myifatire yacu?
20 Niba ufite iyo myifatire yo gutegereza, uzatanga gihamya y’uko witeguye kandi ko ukomeza kuba maso utegereje umunsi wa Yehova. Ntuzaba ugihangayikishwa no kumenya itariki uwo munsi uzazira, cyangwa igihe umaze uwutegereje. Ubuhanuzi bwose bwerekeranye n’uwo munsi buzasohora igihe Yehova yagennye kigeze kandi ntibuzatinda. Yehova yabwiye Habakuki ati “kuko iyerekwa ari iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze [dukurikije uko abantu babona ibintu], ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda [dukurikije uko Yehova abona ibintu].”—Habakuki 2:3.
21. Wakungukirwa ute n’ibyo uzasuzuma muri iki gitabo?
21 Muri iki gitabo, uzamenya uko wagaragaza ko ukomeza gutegereza Imana y’agakiza. Ni izihe nyungu wakwitega kuzabona? Iki gitabo kizibanda ku bitabo bya Bibiliya ushobora kuba utamenyereye cyane, ni ukuvuga ibitabo 12 bamwe bakunze kwita Abahanuzi Bato. Bityo rero, uzakuramo ubumenyi bushishikaje. Urugero, mu mutwe wa 2 w’iki gitabo, uzasuzuma uko ‘washaka Yehova’ ugakomeza kubaho (Amosi 5:4, 6). Ushingiye kuri ibyo bitabo 12, ushobora gusobanukirwa icyo wakora kugira ngo urusheho kumenya Yehova, kandi urusheho kumenya impamvu kumukorera ari iby’ingenzi, ndetse ukamukorera mu rugero rwagutse. Nta gushidikanya ko abo bahanuzi bazagufasha kurushaho gusobanukirwa kamere ya Yehova. Mu mutwe wa 3, uzarushaho gusobanukirwa icyo Yehova akwitezeho mu birebana n’uko ukwiriye kubana n’abagize umuryango wawe ndetse n’abandi. Ibyo bizagufasha kwitegura umunsi wa Yehova ukomeye. Hanyuma mu mutwe wa 4, uzabona inama abo bahanuzi bakugira ku birebana n’imyifatire yagombye kukuranga uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza. Nanone uzamenya ingaruka ibyo byagombye kugira mu murimo wawe wa gikristo. Nta gushidikanya ko uzishima cyane mu gihe uzaba usuzuma ubutumwa bw’abo bahanuzi burebana n’uko igihe cyawe kizaza gishobora kuzaba kimeze.
22. Ni mu buhe buryo wifuza kwitabira inama ziboneka mu bitabo by’abahanuzi 12?
22 Mbese waba wibuka amagambo yihutirwa yavuzwe na Zefaniya agaragara mu ntangiriro y’iki gice (Zefaniya 1:14)? Ubutumwa bwe bwagize ingaruka ku mibereho y’Umwami Yosiya wari ukiri muto. Igihe Yosiya yari afite imyaka 16 gusa, yatangiye gushaka Yehova. Agejeje ku myaka 20, yatangije gahunda yo kurwanya gusenga ibigirwamana, ahuje n’inkunga Zefaniya yateye abantu b’i Buyuda n’i Yerusalemu (2 Ibyo ku Ngoma 34:1-8; Zefaniya 1:3-6). Mbese umuburo uhereranye n’umunsi wa Yehova waba ugira icyo uhindura ku mibereho yawe ya buri munsi nk’uko byagenze kuri Yosiya? Nimucyo turebe uko abahanuzi 12 bashobora gufasha buri wese muri twe.
a Yesaya wabayeho mu gihe kimwe n’itsinda rya mbere ry’abo bahanuzi 12, na Ezekiyeli wabayeho mu gihe kimwe n’itsinda rya kabiri, bombi batanze umuburo ku birebana n’umunsi wa Yehova.—Yesaya 13:6, 9; Ezekiyeli 7:19; 13:5; reba igice cya 2 cy’iki gitabo, paragarafu ya 4-6.
b Niba ushaka indi gihamya igaragaza ukuntu ubutumwa bwabo bwagize ingaruka nziza, soma muri Hoseya 6:1; Yoweli 2:32; Obadiya 17; Nahumu 1:15; Habakuki 3:18, 19; Zefaniya 2:2, 3; Hagayi 2:7; Zekariya 12:8, 9; na Malaki 4:2.
c Bamwe mu bahanuzi 12 ntibahanuriye ishyanga rimwe gusa, ahubwo bahanuriye amahanga menshi.