ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/5 pp. 30-31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Bavukiraga mu ishyanga Imana yari yaratoranyije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Muzaba “ubwami bw’abatambyi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Imigisha Myinshi Kurushaho Ibonerwa mu Isezerano Rishya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Isezerano rishya rishobora kuguhesha imigisha
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/5 pp. 30-31

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2002 ku ipaji ya 11, paragarafu ya 7, uvuga ko umubatizo wo mu mazi w’Abayahudi bizeye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. wagereranyaga ko “biyeguriye Imana ku giti cyabo binyuriye kuri Kristo,” kandi mbere hose twari tuzi ko umubatizo w’Abayahudi wo kuva mu mwaka wa 33 I.C. kugeza mu mwaka wa 36 I.C. utasabaga bene uko kwiyegurira Imana?

Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Yehova Imana yahaye Abisirayeli uburyo bwo kuzamubera ishyanga ryera igihe gusa bari kuba ‘bamwumviye by’ukuri, bakitondera isezerano rye.’ Baramushubije bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”​—Kuva 19:3-8; 24:1-8.

Igihe Abisirayeli biyemereraga ko bazasohoza ibyasabwaga n’isezerano ry’Amategeko ya Mose, bari biyeguriye Imana. Abayahudi bavutse nyuma bavukiye mu ishyanga ryiyeguriye Imana. Ariko kandi, umubatizo w’Abayahudi babaye abigishwa ba Yesu Kristo kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., wari ukubiyemo ibirenze ibyo kuza imbere y’Imana ari abagize ishyanga ryayiyeguriye. Wagereranyaga ko biyeguriye Yehova Imana bagirana na we imishyikirano mishya binyuriye kuri Yesu Kristo. Ibyo umuntu yabisobanura ate?

Umwuka wera umaze gusukwa ku bigishwa bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yarahagurutse maze atangira kubwiriza abantu benshi b’Abayahudi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi bari baje kureba ibyari byabaye. Petero amaze gusobanurira Abayahudi neza, ibyo yababwiye byabakoze ku mutima bibatera kwibaza. Hanyuma arababwira ati “nimwihane, umuntu wese abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu.” Mu kwitabira inama ya Petero, ‘abemeye amagambo ye barabatijwe, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.’​—Ibyakozwe 2:1-41.

Ese abo Bayahudi babatijwe babitewe n’inama ya Petero, ntibari basanzwe mu ishyanga ryari ryariyeguriye Imana? Mbese, ntibari bafitanye n’Imana imishyikirano nk’iy’abantu bayiyeguriye? Oya. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Imana yakuyeho Amategeko igihe iyamanika ku giti cy’umubabaro’ (Abakolosayi 2:14, NW). Yehova Imana yakuyeho isezerano ry’Amategeko mu mwaka wa 33 I.C. igihe Kristo yapfaga. Iryo sezerano ni ryo ryari urufatiro rwatumye Abisirayeli baba ishyanga ryiyeguriye Imana. Iryo shyanga ryanze Umwana w’Imana, bituma Imana na yo iryanga. Bityo, ‘Abisirayeli bo ku mubiri’ ntibari kuzongera kuvuga ko bari mu ishyanga ryiyeguriye Imana.​—1 Abakorinto 10:18; Matayo 21:43.

Isezerano ry’Amategeko ryasheshwe mu mwaka wa 33 I.C., ariko igihe Imana yari ifite cyo gutonesha Abayahudi no kubitaho mu buryo bwihariye, cyo nticyarangiye icyo gihe.a Icyo gihe cyagombaga gukomeza kikagera mu mwaka wa 36 I.C., igihe Petero yabwirizaga Umutaliyani watinyaga Imana witwaga Koruneliyo hamwe n’abo mu rugo rwe n’abandi Banyamahanga (Ibyakozwe 10:1-48). Ni iki cyatumye bakomeza gutoneshwa?

Muri Daniyeli 9:27 hagira hati “[Mesiya] azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe.” Iryo sezerano ryamaze imyaka irindwi, cyangwa “icyumweru kimwe,” kuva mu mwaka wa 29 I.C. Yesu abatizwa agatangira kubwiriza ari Mesiya, ryari isezerano rya Aburahamu. Kugira ngo umuntu abe muri iryo sezerano, byasabaga gusa kuba ari Umuyahudi ukomoka kuri Aburahamu. Iryo sezerano ryatanzwe n’Imana yonyine, ntiryahaga umuntu uburenganzira bwo kwitwa ko yiyeguriye Yehova. Ku bw’ibyo, Abayahudi bizeye bakabatizwa nyuma ya disikuru Petero yatanze kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., nubwo bari bitaweho mu buryo bwihariye kubera ko bari Abayahudi kavukire, ntibari bakiri ubwoko bwiyeguriye Imana kubera ko isezerano ry’Amategeko ryari ryarakuweho. Bo ubwabo bari bakeneye kwiyegurira Imana.

Hari indi mpamvu y’ingenzi yatumaga Abayahudi n’abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi bagaragaza ko biyeguriye Imana ku giti cyabo bakabatizwa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Intumwa Petero yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo kwihana maze bakabatizwa mu izina rya Yesu. Ibyo byabasabaga kureka inzira z’isi kandi bakemera ko Yesu ari Umwami, Mesiya, Umutambyi Mukuru, kandi akaba ari we wicaye iburyo bw’Imana mu ijuru. Bagombaga kwambaza izina rya Yehova Imana kugira ngo bazakizwe binyuriye kuri Yesu Kristo. Ibyo byari bikubiyemo kwizera Kristo no kwemera ko ari we Muyobozi wabo. Icyo gihe rero, urufatiro rwo kugirana imishyikirano n’Imana no kubabarirwa ibyaha, rwari rwarahindutse rwose. Abayahudi bizeye bagombaga, buri muntu ku giti cye, kwemera ubwo buryo bushya bwari bwashyizweho. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kwiyegurira Imana kandi bakabigaragariza mu ruhame bibizwa mu mazi, bakabatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Umubatizo wo mu mazi wari ikigereranyo cy’uko biyeguriye Imana, bikaba byaratumye bongera kugirana na yo imishyikirano mishya binyuriye kuri Yesu Kristo.​—Ibyakozwe 2:21, 33-36; 3:19-23.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igihe Yesu yajyaga mu ijuru maze agaha Yehova Imana agaciro k’igitambo cy’ubuzima bwe, isezerano ry’Amategeko ya Mose ryakuweho, noneho hashyirwaho urufatiro rw’“isezerano rishya” ryari ryarahanuwe.​—Yeremiya 31:31-34.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze