Igane Yehova—Ukurikize Ubutabera no Gukiranuka
“[Ni] jye Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi: kuko ibyo ari byo nishimira.”—YEREMIYA 9:23, umurongo wa 24 muri Biblia Yera.
1. Ni ibihe byiringiro bihebuje byatanzwe na Yehova?
YEHOVA yasezeranyije ko hari igihe buri muntu wese yari kumumenya. Binyuriye ku muhanuzi we Yesaya, yaravuze ati “ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose” (Yesaya 11:9). Mbega ukuntu ibyo byiringiro bihebuje!
2. Kumenya Yehova bikubiyemo iki? Kubera iki?
2 Ariko se, kumenya Yehova bisobanura iki? Yehova yahishuriye Yeremiya ikintu cyari ingenzi cyane, agira ati ‘gusobanukirwa, kumenya yuko ari jye Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi: ibyo ni byo nishimira.’ (Yeremiya 9:23, umurongo wa 24 muri Biblia Yera.) Ku bw’ibyo rero, kumenya Yehova binakubiyemo kumenya ukuntu agaragaza ubutabera no gukiranuka. Bityo nidukurikiza iyo mico, azatwishimira. Ibyo twabigeraho dute? Yehova yatuzigamiye inkuru zanditswe mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, zivuga ibihereranye n’imishyikirano yagiye agirana n’abantu badatunganye, mu gihe cy’imyaka myinshi. Mu kwiga izo nkuru, dushobora kumenya ukuntu Yehova agaragaza ubutabera no gukiranuka, bityo tukamwigana.—Abaroma 15:4.
Akurikiza Ubutabera Ariko Akanagira Impuhwe
3, 4. Kuki Yehova yari afite impamvu zumvikana zo kurimbura Sodomu na Gomora?
3 Uko Imana yaciriyeho iteka Sodomu na Gomora, ni urugero ruhebuje rugaragaza ibintu byinshi bikubiye mu butabera bwa Yehova. Yehova ntiyatanze igihano cyari ngombwa gusa, ahubwo nanone yakijije abari bakwiriye gukizwa. Mbese, kurimbura iyo midugudu byari bifite ishingiro koko? Mbere, Aburahamu wagaragaraga ko yari azi ububi bw’i Sodomu mu rugero ruciriritse gusa, ntiyabibonaga atyo. Yehova yamwijeje ko atari kurimbura uwo mudugudu, iyo haza kubonekamo abantu icumi gusa b’abakiranutsi. Uko bigaragara, nta na rimwe Yehova yigera akoresha ubutabera bwe mu buryo buhutiweho cyangwa butarangwa n’impuhwe.—Itangiriro 18:20-32.
4 Igenzura ryakozwe n’abamarayika babiri, ryatanze igihamya kigaragara cy’ukuntu i Sodomu hari harononekaye mu bihereranye n’umuco. Igihe abagabo bo muri uwo mudugudu, “abato n’abakuru bose,” bamenyaga ko hari abagabo babiri baje mu rugo kwa Loti, bahagabye igitero bashaka kubafata ku ngufu, ngo baryamane na bo mu buryo bwo kuryamana kw’abahuje igitsina. Mu by’ukuri, imyifatire yabo y’akahebwe yari yararenze urugero! Nta gushidikanya, kuba Yehova yaraciriyeho iteka uwo mujyi, byari bihuje no gukiranuka.—Itangiriro 19:1-5, 24, 25.
5. Ni gute Imana yavanye Loti n’umuryango we i Sodomu?
5 Nyuma yo gutanga urugero rw’umuburo ruvuga ibihereranye n’irimbuka rya Sodomu na Gomora, intumwa Petero yanditse igira iti “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza” (2 Petero 2:6-9). Ntibyari kuba bihuje n’ubutabera, iyo umukiranutsi Loti hamwe n’umuryango we baza kurimburanwa n’abantu b’i Sodomu batubahaga Imana. Bityo rero, abamarayika ba Yehova bahaye Loti umuburo ku byerekeye irimbuka ryari ryegereje. Mu gihe Loti yazariraga, abamarayika bafashe ukuboko kwe, “Uwiteka amubabariye,” bafata n’uk’umugore we n’ukw’abakobwa be, maze babajyana hanze y’uwo mudugudu (Itangiriro 19:12-16). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azita ku bakiranutsi mu buryo nk’ubwo, mu gihe cy’irimbuka ry’iyi gahunda mbi ryegereje.
6. Kuki tutagombye guhangayikishwa bikabije n’irimbuka ry’iyi gahunda mbi y’ibintu ryegereje?
6 N’ubwo iherezo ry’iyi gahunda rizaba ari igihe cyo “guhoreramo [“gusohoza ubutabera,” NW ] ,” nta mpamvu n’imwe yatuma duhangayika mu buryo bukabije (Luka 21:22). Urubanza Imana izasohoza kuri Harimagedoni, ruzaba ari urubanza ‘rukiranuka rwose.’ (Zaburi 19:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Nk’uko Aburahamu yabisobanukiwe, twebwe abantu dushobora kwizera tudashidikanya ubutabera bwa Yehova busumba ubwacu cyane. Aburahamu yarabajije ati “umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera?” (Itangiriro 18:25; gereranya na Yobu 34:10.) Cyangwa nk’uko Yesaya yabivuze neza, ‘ni nde wigeze kwigisha [Yehova], akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera?’—Yesaya 40:14.
Igikorwa Gikiranuka cyo Gukiza Abantu
7. Ni irihe sano riri hagati y’ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo?
7 Ubutabera bw’Imana ntibugaragarira gusa mu guhana inkozi z’ibibi. Yehova yivugaho ko ari “Imana idaca urwa kibera, kandi ikiza” (Yesaya 45:21). Uko bigaragara, hari isano rya bugufi hagati yo gukiranuka kw’Imana, cyangwa ubutabera bwayo, n’icyifuzo cyayo cyo gukiza abantu ingaruka z’icyaha. Mu gutanga ibisobanuro kuri uwo murongo, inkoranyamagambo yitwa The International Standard Bible Encyclopedia yo mu mwaka wa 1982, yavuze ko “ubutabera bw’Imana bushaka uburyo bw’ingirakamaro bwo kugaragaza imbabazi Zayo no gusohoza agakiza Kayo.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko ubutabera bw’Imana bukeneye koroshywa n’imbabazi, ahubwo ni uko imbabazi ari ikimenyetso kiranga ubutabera bw’Imana. Uburyo Imana yateganyije bwo gutanga incungu kugira ngo abantu bakizwe, ni urugero rukomeye kurusha izindi zose ku bihereranye n’ubwo buryo bwo kugaragaza ubutabera bw’Imana.
8, 9. (a) Ni iki cyari gikubiye mu magambo ngo ‘[igikorwa] cyo gikiranuka’? Kubera iki? (b) Ni iki Yehova asaba ku ruhande rwacu?
8 Igiciro cy’incungu ubwacyo—ni ukuvuga ubuzima bw’agaciro kenshi bw’Umwana w’ikinege w’Imana, ari we Yesu Kristo—cyari gihanitse cyane, bitewe n’uko amahame ya Yehova areba abantu bose, na we ubwe akaba ayakurikiza (Matayo 20:28). Ubuzima butunganye, ari bwo buzima bw’Adamu, bwari bwaratakaye, bityo hakaba hari hakenewe ubuzima butunganye bwari gucungura ubuzima bw’urubyaro rw’Adamu (Abaroma 5:19-21). Intumwa Pawulo yavuze iby’imibereho ya Yesu yaranzwe no gushikama, hakubiyemo n’igikorwa cyo gutanga incungu, avuga ko ari “icyo gukiranuka” (Abaroma 5:18). Kubera iki? Ni ukubera ko dukurikije ukuntu Yehova abona ibintu, gucungura abantu byari igikorwa gikwiriye kandi gikiranuka cyagombaga gukorwa, n’ubwo kugikora byari kumuhenda cyane. Urubyaro rw’Adamu rwari rumeze nk’ “urubingo rusadutse,” Imana ikaba itarashakaga ko ruvunika, cyangwa nk’ “urumuri rucumba,” ikaba itarashakaga ko ruzima (Matayo 12:20). Imana yari ifite icyizere cy’uko hari kubaho abagabo n’abagore bizerwa benshi bari gukomoka mu rubyaro rw’Adamu.—Gereranya na Matayo 25:34.
9 Ni gute twagombye kwitabira icyo gikorwa gihanitse kigaragaza urukundo n’ubutabera? Kimwe mu byo Yehova adusaba, ni “ugukora ibyo gukiranuka” (Mika 6:8). Ibyo twabikora dute?
Shaka Ubutabera, Ukurikirane Ugukiranuka
10. (a) Ni mu buhe buryo bumwe tugaragazamo ubutabera? (b) Ni gute dushobora gushaka mbere na mbere ugukiranuka kw’Imana?
10 Mbere na mbere, tugomba kubaho duhuje n’amahame y’Imana ahereranye n’umuco. Kubera ko amahame y’Imana ari ay’ukuri kandi akaba akiranuka, iyo tuyubahiriza mu mibereho yacu, tuba dukurikiza ubutabera. Ibyo ni byo Yehova yiteze ku bagize ubwoko bwe. Yehova yabwiye Abisirayeli ati “mwige gukora neza, mushake imanza zitabera” (Yesaya 1:17). Yesu yagiriye abari bamuteze amatwi inama nk’iyo, mu Kibwiriza cyo ku Musozi, igihe yabahuguriraga ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo ‘gukurikiza gukiranuka’ (1 Timoteyo 6:11). Iyo dukurikiza amahame mbwirizamuco y’Imana mu mibereho yacu kandi tukambara umuntu mushya, tuba turimo dukurikirana ubutabera nyakuri no gukiranuka (Abefeso 4:23, 24). Mu yandi magambo, dushaka ubutabera mu gihe dukora ibintu mu buryo bwemerwa n’Imana.
11. Kuki kandi se, ni gute dushobora kurwanya ububasha bw’icyaha?
11 Nk’uko tubizi neza, gukora ibirangwa n’ubutabera no gukiranuka, si ko buri gihe biba byoroshye ku bantu badatunganye (Abaroma 7:14-20). Pawulo yateye Abakristo b’Abaroma inkunga yo kurwanya ububasha bw’icyaha, kugira ngo bashobore gutanga imibiri yabo beguriye Imana, nk’ “intwaro zo gukiranuka” zari kuba ingirakamaro mu gusohoza umugambi wayo (Abaroma 6:12-14). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe twiga Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukarikurikiza, dushobora kwicengezamo ‘inyigisho z’Umwami wacu,’ kandi ‘tugahanirwa gukiranuka.’—Abefeso 6:4; 2 Timoteyo 3:16, 17.
12. Ni iki twagombye kwirinda, niba dushaka gufata abandi uko dushaka ko Yehova adufata?
12 Icya kabiri, tugaragaza ubutabera mu gihe dufata abandi bantu nk’uko twifuza ko Yehova adufata. Biroroshye ko twagira amahame y’amaharakubiri—ayo twiyerekezaho ubwacu atunonera, n’andi atagoragozwa twerekeza ku bandi. Tubangukirwa no kwirengagiza amakosa yacu ubwacu, ariko tukihutira kunenga amakosa y’abandi, ashobora kuba mato cyane uyagereranyije n’ayacu bwite. Yesu yabajije mu buryo butaziguye ati “ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?” (Matayo 7:1-3). Nta na rimwe twagombye kwibagirwa ko nta n’umwe muri twe wahagarara adatsinzwe, Yehova aramutse yitaye cyane ku makosa yacu (Zaburi 130:3, 4). Niba ubutabera bwa Yehova butuma yirengagiza intege nke z’abavandimwe bacu, twe turi ba nde kugira ngo tubacire urubanza?—Abaroma 14:4, 10.
13. Kuki umuntu ukiranuka yumva ko agomba kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami?
13 Icya gatatu, tugaragaza ubutabera bw’Imana igihe twifatanya mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umwete. Yehova atugira inama igira iti “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera” (Imigani 3:27). Nta bwo byaba bikwiriye turamutse twigumaniye ubumenyi ntangabuzima Imana yaduhaye ititangiriye itama. Ni iby’ukuri ko abantu benshi bashobora kwanga ubutumwa bwacu, ariko igihe cyose Imana igikomeza kubagaragariza impuhwe, twagombye kuba twiteguye gukomeza kubaha uburyo bwo ‘kwihana’ (2 Petero 3:9). Kandi kimwe na Yesu, twumva twishimye iyo dushoboye gufasha umuntu runaka maze agahindukirira ubutabera no gukiranuka (Luka 15:7). Kuri twe, iki ni cyo gihe cyo ‘kubiba, dukurikiza gukiranuka.’—Hoseya 10:12.
‘Abatware Batwaza Imanza Zitabera’
14. Ni uruhe ruhare abasaza bagira mu birebana n’ubutabera?
14 Twese tugomba kugendera mu nzira yo gukiranuka, ariko abasaza mu itorero rya Gikristo bo bafite inshingano yihariye mu bihereranye n’ibyo. Ubutegetsi bwa cyami bwa Yesu, ‘bushyigikirwa [no] guca imanza zitabera no gukiranuka.’ Ku birebana n’ibyo, ubutabera bw’Imana ni rwo rugero abasaza bagomba gukurikiza. (Yesaya 9:6, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Bazirikana amagambo yavuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi muri Yesaya 32:1, hagira hati “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.” Kubera ko abasaza ari abagenzuzi bashyizweho n’umwuka, cyangwa ‘ibisonga by’Imana,’ bagomba gukora ibintu mu buryo bwemerwa n’Imana.—Tito 1:7.
15, 16. (a) Ni gute abasaza bigana umwungeri wizerwa uvugwa mu mugani wa Yesu? (b) Ni gute abasaza biyumva ku bihereranye n’abayobye mu buryo bw’umwuka?
15 Yesu yagaragaje ko ubutabera bwa Yehova ari ubutabera burangwa n’impuhwe n’imbabazi, kandi ko bushyira mu gaciro. Ikirenze ibyo, yagerageje gufasha abari bafite ibibazo no “gushaka no gukiza icyari cyazimiye” (Luka 19:10). Kimwe n’umwungeri uvugwa mu mugani wa Yesu, washakishije ubutarambirwa intama yari yazimiye kugeza ayibonye, abasaza bashakisha abayobye mu buryo bw’umwuka, kandi bakihatira kubagarura mu mukumbi.—Matayo 18:12, 13.
16 Aho guciraho iteka abashobora kuba barakoze ibyaha bikomeye, abasaza bashaka uko babakiza, n’ukuntu batuma bihana mu gihe ibyo bishoboka. Barishima iyo bashoboye gufasha umuntu runaka wari warayobye. Ariko kandi, iyo uwakoze icyaha yanze kwihana, birabababaza. Icyo gihe, amahame akiranuka y’Imana abasaba guca uwo muntu wanze kwihana. No muri icyo gihe ariko, kimwe na se wa wa mwana w’ikirara, biringira ko hari igihe uwo wayobye ‘azisubiraho’ (Luka 15:17, 18). Ni yo mpamvu abasaza bafata ingamba zo gusura abantu bamwe na bamwe baciwe, kugira ngo babibutse ukuntu bashobora kugaruka mu muteguro wa Yehova.a
17. Ni iyihe ntego abasaza baba bafite, mu gihe baca urubanza rw’umuntu wakoze icyaha, kandi se, ni uwuhe muco uzabafasha kugera kuri iyo ntego?
17 Mu buryo bwihariye, abasaza b’itorero bagomba kwigana butabera bwa Yehova mu gihe basuzuma ibibazo by’imanza z’abakoze ibyaha. Abanyabyaha ‘begeraga’ Yesu, kuko bumvaga ko yari kubumva kandi akabafasha (Luka 15:1; Matayo 9:12, 13). Birumvikana ko Yesu atashyigikiraga ibibi. Zakayo wari umunyazi uzwi cyane, yamaranye na Yesu igihe runaka basangira amafunguro, maze bimusunikira kwihana no kuriha indishyi z’akababaro abo yari yarambuye (Luka 19:8-10). Muri iki gihe, abasaza bagira intego nk’iyo mu gihe bahihibikanira ibibazo by’imanza—kugira ngo batume uwayobye ashobora kwihana. Niba abantu babishyikiraho nk’uko byari bimeze kuri Yesu, abagwa mu byaha benshi bazabona ko kubasaba ubafasha biboroheye kurushaho.
18. Ni iki kizatuma abasaza bamera nk’ “aho kwikinga umuyaga”?
18 Kugira umutima wiyumvisha imimerere abandi barimo, bizafasha abasaza gukurikiza ubutabera bw’Imana, bwo budakagatiza cyangwa ngo bubure kugaragariza abantu impuhwe. Birashimishije kumenya ko Ezira yateguye umutima we, aho gutegura ubwenge bwe gusa, kugira ngo ashobore kwigisha Abisirayeli ubutabera (Ezira 7:10). Umutima wo kwiyumvisha ibintu, uzatuma abasaza bakurikiza amahame akwiriye yo mu Byanditswe, kandi bazirikane imimerere ya buri wese. Igihe Yesu yakizaga umugore wavaga amaraso adakama, yagaragaje ko ubutabera bwa Yehova ari ukwiyumvisha intego y’amategeko muri rusange, kimwe n’amategeko ubwayo uko yakabaye (Luka 8:43-48). Abasaza bakurikiza ubutabera babigiranye impuhwe, bashobora kugereranywa n’ “aho kwikinga umuyaga” ku bantu bashegeshwe n’intege nke zabo bwite cyangwa iyi gahunda mbi turimo.—Yesaya 32:2.
19. Ni gute mushiki wacu umwe yitabiriye igikorwa cyo gukoresha ubutabera bw’Imana?
19 Mushiki wacu umwe wari warakoze icyaha gikomeye, yaje kwishimira ubutabera bw’Imana butaziguye. Yaravuze ati “mu by’ukuri, natinyaga kugana abasaza. Ariko kandi, banyitayeho mu buryo burangwa n’impuhwe no kubaha. Abasaza bari bameze nk’ababyeyi, aho kuba abacamanza batava ku izima. Bamfashije gusobanukirwa ko Yehova atari kuntererana, mu gihe nari kuba niyemeje gukosora inzira zanjye. Namenye mu buryo butaziguye ukuntu aducyaha, ari Umubyeyi wuje urukundo. Nashoboye kugururira Yehova umutima wanjye, mfite icyizere cy’uko yari kumva gutakamba kwanjye. Iyo nshubije amaso inyuma, mu by’ukuri nshobora kuvuga ko uko guhura n’abasaza, ubu hakaba hashize imyaka irindwi, byari imigisha ituruka kuri Yehova. Kuva icyo gihe, imishyikirano mfitanye na we yarushijeho gukomera.”
Komeza Kugaragaza Ubutabera Kandi Ukore Ibyo Gukiranuka
20. Inyungu zo gusobanukirwa no kugaragaza ubutabera no gukiranuka ni izihe?
20 Igishimishije ariko, ni uko ubutabera bw’Imana busobanura byinshi birenze guha buri wese ibimukwiriye. Ubutabera bwa Yehova bwamusunikiye kwemerera abizera kuzabaha ubuzima bw’iteka (Zaburi 103:10; Abaroma 5:15, 18). Imana idufata ityo, kubera ko ubutabera bwayo buzirikana imimerere yacu, kandi bukaba bushaka kudukiza aho kuduciraho iteka. Mu by’ukuri, gusobanukirwa neza kurushaho uko ubutabera bwa Yehova bungana, bituma turushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Kandi mu gihe twihatira kwigana uwo muco wa kamere ye, imibereho yacu hamwe n’iy’abandi, izarangwa n’imigisha ikungahaye. Gukurikirana ubutabera kwacu ntibizisoba Data wo mu ijuru. Yehova adusezeranya ati “mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka; kuko agakiza kanjye [k]ari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa. Hahirwa umuntu ukora ibyo.”—Yesaya 56:1, 2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1991, ku ipaji ya 22-23.—Mu Gifaransa.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni iki irimbuka rya Sodomu na Gomora ritwigisha ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova?
◻ Kuki incungu ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubutabera bw’Imana n’urukundo rwayo?
◻ Ni mu buhe buryo butatu dushobora kugaragazamo ubutabera?
◻ Ni mu buhe buryo bwihariye abasaza bashobora kwigana ubutabera bw’Imana?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Tugaragaza ubutabera bw’Imana binyuriye mu murimo wacu wo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Iyo abasaza bagaragaza ubutabera bw’Imana, kubasaba ubufasha birushaho korohera abafite ibibazo