Genda ukurikiza iby’umwuka kugira ngo ubone ubuzima n’amahoro
‘Genda udakurikiza iby’umubiri, ahubwo ukurikiza iby’umwuka.’—ROM 8:4.
1, 2. (a) Ni akahe kaga gaterwa no kurangara umuntu atwaye imodoka? (b) Kurangara mu buryo bw’umwuka bishobora guteza akahe kaga?
MINISITIRI ushinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati “uko umwaka utashye, abashoferi barangara batwaye imodoka bagenda barushaho kwiyongera.” Telefoni zigendanwa ni kimwe mu bintu bishobora kurangaza umuntu utwaye imodoka. Abantu basaga kimwe cya gatatu babajijwe bavuze ko bagonzwe cyangwa ko bari hafi kugongwa n’abashoferi bakoreshaga telefoni batwaye imodoka. Gukora ibindi bintu utwaye imodoka bishobora gusa n’aho bifite akamaro, ariko bishobora guteza akaga.
2 Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka. Nk’uko incuro nyinshi umushoferi warangaye atabona ibimenyetso bimwereka ko agiye guhura n’akaga, ni na ko umuntu warangaye mu buryo bw’umwuka ashobora guhura n’akaga mu buryo bworoshye. Twemeye guteshuka tukareka inzira ya gikristo n’ibikorwa bya gitewokarasi, ukwizera kwacu kwamera nk’ubwato bumenetse (1 Tim 1:18, 19). Intumwa Pawulo yatanze umuburo ku birebana n’ako kaga igihe yabwiraga Abakristo bagenzi be b’i Roma ati ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu, ariko guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro’ (Rom 8:6). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga? Twakwirinda dute “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri,” ahubwo ‘tugahoza ubwenge ku bintu by’umwuka’?
“Ntibacirwaho iteka”
3, 4. (a) Pawulo yanditse ibirebana n’iyihe ntambara yarwanaga? (b) Kuki twagombye gushishikazwa n’ibyo Pawulo yavuze?
3 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ibirebana n’intambara we ubwe yarwanaga, ni ukuvuga intambara umubiri we warwanaga n’ubwenge bwe. (Soma mu Baroma 7:21-23.) Pawulo ntiyarimo yisobanura cyangwa yibabarira, nk’aho yari yarabaswe n’icyaha ku buryo nta cyo yari kubikoraho. Yari Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka kandi wasutsweho umwuka, wari waratoranyirijwe kuba “intumwa ku banyamahanga” (Rom 1:1; 11:13). Kuki se Pawulo yanditse ibirebana n’iyo ntambara yarwanaga?
4 Pawulo yemeraga abikuye ku mutima ko atashoboraga gukora ibyo Imana ishaka mu rugero yabyifuzagamo. Kubera iki? Yaravuze ati “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Rom 3:23). Kubera ko Pawulo yakomokaga kuri Adamu, yagerwagaho n’ingaruka icyaha kigira ku mubiri udatunganye. Dushobora kumwumva kubera ko twese tudatunganye kandi buri munsi tukaba turwana intambara nk’iyo yarwanaga. Byongeye kandi, hari ibirangaza byinshi bishobora kutuyobya, bikadutesha ‘inzira nto cyane ijyana abantu ku buzima’ (Mat 7:14). Icyakora, Pawulo ntiyari yaratakaje icyizere, kandi natwe ni uko.
5. Pawulo yavanye he ubufasha n’ihumure?
5 Pawulo yaranditse ati “ni nde uzankiza . . . ? Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!” (Rom 7:24, 25). Hanyuma yagize icyo abwira “abafitanye ubumwe na Kristo Yesu,” ni ukuvuga Abakristo basutsweho umwuka. (Soma mu Baroma 8:1, 2.) Yehova abagira abana be binyuze ku mwuka wera we, akabahamagarira kuba “abaraganwa na Kristo” (Rom 8:14-17). Umwuka w’Imana no kwizera igitambo cy’incungu cya Kristo bibafasha gutsinda intambara Pawulo yavuze, bigatuma ‘badacirwaho iteka.’ Babaturwa “ku mategeko y’icyaha n’urupfu.”
6. Kuki abagaragu b’Imana bose bagombye kuzirikana ibyo Pawulo yavuze?
6 Mu by’ukuri, Pawulo yabwiraga Abakristo basutsweho umwuka, ariko ibyo yababwiye ku birebana n’umwuka w’Imana n’igitambo cy’incungu cya Kristo bishobora kugirira akamaro abagaragu ba Yehova bose, uko ibyiringiro bafite byaba biri kose. Nubwo Pawulo yahumekewe kugira ngo ahe Abakristo basutsweho umwuka iyo nama, ni iby’ingenzi ko abagaragu b’Imana bose basobanukirwa ibyo yanditse kandi bakihatira kubikurikiza.
Uko Imana “yaciriyeho iteka icyaha mu mubiri”
7, 8. (a) Ni mu buhe buryo Amategeko yari “afite intege nke binyuze ku mubiri”? (b) Ni iki Imana yashohoje binyuze ku mwuka wayo no ku ncungu?
7 Mu gice cya 7 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yiyemereye ko icyaha gifite ubushobozi ku mubiri udatunganye. Mu gice cya 8 ho, yavuze ibirebana n’imbaraga z’umwuka wera. Iyo ntumwa yasobanuye ukuntu umwuka w’Imana ushobora gufasha Abakristo mu ntambara barwana n’icyaha, kugira ngo bashobore kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Yehova ashaka kandi bemerwe na we. Pawulo yagaragaje ko, binyuze ku mwuka w’Imana no ku gitambo cy’incungu cy’Umwana wayo, Imana yashohoje icyo Amategeko ya Mose atashoboraga gusohoza.
8 Amategeko ya Mose yaciragaho iteka abanyabyaha. Ikindi kandi, abatambyi bakuru bo muri Isirayeli bariho mu gihe cy’Amategeko ntibari batunganye kandi ntibashoboraga gutamba igitambo gikwiriye cyakuraho icyaha. Ku bw’ibyo, Amategeko yari afite “intege nke binyuze ku mubiri.” Ariko Imana “yaciriyeho iteka icyaha mu mubiri,” igihe “yoherezaga Umwana wayo mu mubiri wasaga n’umubiri wokamwe n’icyaha,” ikamutangaho incungu, bityo igasohoza “icyo Amategeko atashoboye gukora.” Ibyo bituma Abakristo basutsweho umwuka babarwaho gukiranuka bitewe n’uko bizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Basabwa ‘kutagenda bakurikiza iby’umubiri, ahubwo bagakurikiza iby’umwuka.’ (Soma mu Baroma 8:3, 4.) Koko rero, bagomba gukomeza kubigenza batyo mu budahemuka kugeza barangije urugendo rwabo rwo ku isi, kugira ngo bahabwe “ikamba ry’ubuzima.”—Ibyah 2:10.
9. Ijambo “amategeko” ryakoreshejwe mu Baroma 8:2, risobanura iki?
9 Nanone Pawulo yavuze ibirebana n’“amategeko y’uwo mwuka” n’‘amategeko y’icyaha n’urupfu’ (Rom 8:2). Ayo mategeko ni ayahe? Ijambo “amategeko” ryakoreshejwe aha ngaha, ntiryerekeza ku mabwiriza runaka, urugero nk’ayo mu Mategeko ya Mose. Hari igitabo cyavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo amategeko muri uwo murongo w’Ibyanditswe, risobanura ibintu byiza cyangwa bibi abantu bakora kandi bikabayobora nk’abayoborwa n’itegeko. Rishobora no kumvikanisha amahame bahitamo gukurikiza.
10. Ni mu buhe buryo turi imbata z’amategeko y’icyaha n’urupfu?
10 Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Rom 5:12). Kubera ko twese dukomoka kuri Adamu, turi imbata z’amategeko y’icyaha n’urupfu. Umubiri wacu wokamwe n’icyaha uhora udushishikariza gukora ibintu bibabaza Imana, bishobora kudukururira urupfu. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya, ibyo bikorwa yabyise “imirimo ya kamere.” Yakomeje agira ati ‘abakora ibyo ntibazaragwa ubwami bw’Imana’ (Gal 5:19-21). Abakora ibikorwa nk’ibyo baba bagenda bakurikiza iby’umubiri (Rom 8:4). Bakurikiza ibyo umubiri wabo udatunganye ubabwiye gukora. Ariko se abasambanyi, abasenga ibishushanyo, abakora iby’ubupfumu cyangwa abakora ibindi byaha bikomeye, ni bo bonyine bagenda bakurikiza iby’umubiri? Oya, kuko imirimo ya kamere inakubiyemo ibyo bamwe bashobora kubona ko ari intege nke gusa umuntu aba yifitiye, urugero nk’ishyari, kuzabiranywa n’uburakari, amakimbirane no kwifuza. Ni nde wavuga ko yamaze guca ukubiri rwose no kugenda akurikiza iby’umubiri?
11, 12. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo adufashe kunesha amategeko y’icyaha n’urupfu, kandi se ni iki tugomba gukora kugira ngo twemerwe n’Imana?
11 Twishimira ko Yehova yatumye dushobora kunesha ayo mategeko y’icyaha n’urupfu. Yesu yaravuze ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.” Nitwitabira urukundo rw’Imana kandi tukizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, dushobora kudacirwaho iteka bitewe n’icyaha twarazwe (Yoh 3:16-18). Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga nka Pawulo tuti “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!”
12 Imimerere turimo twayigereranya no kwivuza indwara ikomeye. Kugira ngo dukire neza, tugomba gukurikiza amabwiriza ya muganga. Nubwo kwizera incungu bishobora kutubatura ku mategeko y’icyaha n’urupfu, tuba tukiri abantu badatunganye kandi b’abanyabyaha. Hari byinshi umuntu asabwa gukora kugira ngo agirane n’Imana imishyikirano myiza, yemerwe na yo kandi abone imigisha yayo. Pawulo yanavuze ko tugomba kugenda dukurikiza iby’umwuka kugira ngo dusohoze “ibisabwa n’Amategeko bikwiriye.”
Uko wagenda ukurikiza iby’umwuka
13. Kugenda dukurikiza iby’umwuka bisobanura iki?
13 Iyo tugenda, dutera intambwe ku yindi tugana ahantu runaka. Ku bw’ibyo, kugenda dukurikiza iby’umwuka bivuga ko dukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova; ntibivuga ko tudakora amakosa (1 Tim 4:15). Buri munsi tugomba kwihatira kugenda cyangwa kubaho mu buryo buhuje n’ubuyobozi bw’umwuka. “Kuyoborwa n’umwuka” bituma twemerwa n’Imana.—Gal 5:16.
14. “Abakurikiza iby’umubiri” baba bafite iyihe mitekerereze?
14 Muri urwo rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yakomeje avuga iby’amatsinda abiri y’abantu bafite imitekerereze itandukanye. (Soma mu Baroma 8:5.) Ijambo umubiri ryakoreshejwe muri uwo murongo ntirivuga byanze bikunze umubiri uyu usanzwe. Muri Bibiliya, hari igihe ijambo “umubiri” rikoreshwa ryerekeza kuri kamere yacu yo kudatungana. Iyo kamere ni yo nyirabayazana w’intambara Pawulo yavuze ko iba hagati y’umubiri n’ubwenge. Icyakora mu buryo butandukanye n’uko yabigenzaga, “abakurikiza iby’umubiri” bo ntibagira icyo bakora ngo barwane iyo ntambara. Aho kugira ngo batekereze ku byo Imana ibasaba kandi bemere ubufasha yaduhaye, ‘berekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umubiri.’ Akenshi bashishikazwa no guhaza irari ry’umubiri wabo. Ariko “abakurikiza iby’umwuka” bo berekeza ubwenge bwabo ku “bintu by’umwuka,” ni ukuvuga ibyo Yehova aduha bituma tugirana na we imishyikirano myiza hamwe n’ibikorwa byacu bya gikristo.
15, 16. (a) Ni mu buhe buryo ibyo umuntu yerekezaho ubwenge bigira ingaruka ku mitekerereze ye? (b) Ni iki abantu benshi berekezaho ubwenge muri iki gihe?
15 Soma mu Baroma 8:6. Kugira ngo umuntu akore ikintu, cyaba cyiza cyangwa kibi, abanza kucyerekezaho ubwenge. Iyo abantu bahora berekeza ubwenge ku bintu by’umubiri, bagera aho bakaba ari byo bibandaho gusa. Akenshi ibyo bintu ni byo bibashishikaza, bikabatwara umutima.
16 Abantu benshi muri iki gihe bashishikazwa n’iki? Intumwa Yohana yaranditse ati ‘ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, ntibituruka kuri Data ahubwo bituruka mu isi’ (1 Yoh 2:16). Iryo rari rikubiyemo ubusambanyi, gushaka kuba umuntu ukomeye no kugira ubutunzi. Ibitabo, ibinyamakuru, za filimi, ibiganiro bihita kuri televiziyo na interineti byuzuyemo ibintu nk’ibyo, ahanini kubera ko ari byo abantu benshi berekezaho ubwenge, kandi akaba ari byo bifuza. Nyamara, “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu.” Bishobora gutuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana kandi amaherezo tukazatakaza ubuzima. Kubera iki? Ni ukubera ko “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bituma umuntu yangana n’Imana, kuko umubiri utagandukira amategeko y’Imana, kandi nta n’ubwo washobora kuyagandukira. Bityo rero, abakurikiza iby’umubiri ntibashobora gushimisha Imana.”—Rom 8:7, 8.
17, 18. Ni iki twakora kugira ngo duhoze ubwenge bwacu ku bintu by’umwuka, kandi se bizatumarira iki?
17 Ku rundi ruhande, ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro,’ ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza, naho muri iki gihe bigatuma umuntu agira amahoro yo mu mutima kandi akagirana amahoro n’Imana. Ni iki twakora kugira ngo ‘duhoze ubwenge ku bintu by’umwuka’? Tugomba guhora twerekeje ibitekerezo byacu ku bintu by’umwuka kandi tukitoza kugira imitekerereze ihuje n’iy’Imana. Iyo tubigenje dutyo, dutuma ubwenge bwacu ‘bugandukira amategeko y’Imana’ kandi ‘tugakurikiza’ ibitekerezo byayo. Niduhura n’ibishuko, ntituzayoberwa icyo tugomba gukora. Tuzagira amahitamo akwiriye, amahitamo ahuje n’iby’umwuka.
18 Bityo rero, ni iby’ingenzi ko twerekeza ubwenge bwacu ku bintu by’umwuka. Tubikora ‘dutegura ubwenge bwacu kugira ngo dushishikarire gukora umurimo.’ Ibyo bikubiyemo gusenga buri gihe, gusoma Bibiliya no kuyiyigisha, kujya mu materaniro no kubwiriza (1 Pet 1:13). Aho kwemera ko ibintu by’umubiri biturangaza, nimucyo twerekeze ubwenge bwacu ku bintu by’umwuka. Nitubigenza dutyo, tuzagenda dukurikiza iby’umwuka. Ibyo bizaduhesha imigisha kuko guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro.—Gal 6:7, 8.
Ese wasobanura?
• Ni iki “Amategeko atashoboye gukora,” kandi se ni iki Imana yakoze?
• ‘Amategeko y’icyaha n’urupfu’ ni ayahe, kandi se twayabaturwaho dute?
• Ni iki tugomba gukora kugira ngo twitoze “guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka”?
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Ese ugenda ukurikiza iby’umubiri cyangwa ukurikiza iby’umwuka?