ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/5 pp. 17-20
  • Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Saba Imana Umwuka Wayo
  • Yehova Ahora Yiteguye Gutanga Ubufasha
  • Uko Dufashwa n’Umwuka
  • ‘Uniha Iminiho Itavugwa’
  • Ntitugateze Agahinda Umwuka Wera
  • Dukomeze Gusaba Umwuka Wera
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bayobowe n’umwuka w’Imana mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mbese, nagize umwuka wera umufasha wanjye wa bwite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Uko umwuka wera udufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/5 pp. 17-20

Umwuka wa Yehova Uyobora Ubwoko Bwe

“Umwuka wawe ni mwiza; unyobore mu gihugu cyo gukiranuka.”​—⁠ZABURI 143:​10, MN.

1, 2. Ni iki gishobora gutuma abagaragu b’indahemuka ba Yehova bahagarika imitima?

‘NUMVA naracitse inkendero cyane! Ni hehe navana inkunga? Mbese, Imana yaba yarantaye?’ Mbese, ujya wiyumvamo ibitekerezo nk’ibyo? Niba ari ko bimeze, ntugire ngo ibyo ni wowe bibaho wenyine. N’ubwo abagaragu ba Yehova b’indahemuka baba muri paradizo isagambye yo mu buryo bw’umwuka, rimwe na rimwe bahangana n’ibibazo bibahagarika umutima kandi bagahura n’ibigeragezo hamwe n’ibishuko bigera ku bantu muri rusange.​—⁠1 Abakorinto 10:⁠13.

2 Wenda ushobora kuba ufite ikigeragezo umaranye igihe kirekire cyangwa se ukaba uhangayitse cyane bitewe n’impamvu runaka. Ushobora kuba uri mu kababaro gatewe no gupfusha uwo wakundaga kandi wenda ukaba wumva uri mu bwigunge bukomeye. Cyangwa se ushobora kuba uhagaritswe umutima no kuba hari incuti yawe y’inkoramutima irwaye. Imimerere nk’iyo ishobora kukuvutsa ibyishimo, ndetse ikaba yabangamira ukwizera kwawe. Wakora iki rero?

Saba Imana Umwuka Wayo

3. Niba hari ikikuvutsa imico imwe n’imwe nk’amahoro n’ibyishimo, byaba iby’ubwenge hakozwe iki?

3 Niba hari ikikuvutsa amahoro, ibyishimo cyangwa se undi muco mwiza w’Imana, byaba ari iby’ubwenge gusaba Imana umwuka wera, ari wo mbaraga zayo. Kubera iki? Kubera ko umwuka wa Yehova wera imbuto nziza zituma Umukristo ashobora guhangana n’ibibazo, ibigeragezo n’ibishuko. Nyuma yo kuburira Abakristo kugira ngo birinde “imirimo ya kamere,” intumwa Paulo yanditse igira iti “Ariko rer’ imbuto z’[u]mwuka n’ urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda: ibimeze bityo nta mategekw’ abihana.”​—⁠Abagalatia 5:​19-23.

4. Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko, kuki byaba bikwiriye ko twabivuga mu masengesho mu buryo butaziguye?

4 Wenda ushobora kumva uri hafi yo gutakaza umuco w’ubugwaneza bitewe n’ikigeragezo waba uhanganye na cyo. Icyo gihe wasenga Yehova Imana usobanura neza ko ukeneye imbuto y’umwuka yo kugwa neza. Niba uhanganye n’ibishuko, icyo gihe uba ukeneye mu buryo bwihariye imbuto yo kwirinda. Birumvikana kandi ko byaba binakwiriye ko dusaba Imana ubufasha bwo gutsinda ibishuko, gukizwa Satani, no kugira ubwenge bukenewe kugira ngo dushobore kwihanganira ikigeragezo.​—⁠Matayo 6:13; Yakobo 1:​5, 6

5. Twakora iki mu gihe twaba turi mu mimerere iduhagaritse umutima ku buryo tudashobora kumenya imbuto y’umwuka dukwiriye gusaba?

5 Ariko kandi, hari ubwo mu mimerere imwe n’imwe dushobora gushavura cyangwa se tukagira ibitekerezo bivurunganye ku buryo tudashobora kumenya imbuto y’umwuka twaba dukeneye. Koko rero, ibyishimo, amahoro, ubugwaneza, hamwe n’indi mico y’Imana yose ishobora gukendera. Hakorwa iki rero? None se, kuki tutasaba Imana umwuka wera ubwawo, kandi noneho tukareka ukaba ari wo uduhingamo imbuto zikwiranye n’imimerere twaba turimo? Wenda imbuto zaba zikenewe zishobora kuba ari urukundo cyangwa ibyishimo cyangwa amahoro cyangwa se uruvange rw’imbuto z’umwuka. Nanone kandi, dukwiriye gusenga dusaba Imana kugira ngo iduhe ubufasha butuma dushobora kugandukira ubuyobozi bw’umwuka wera, kuko iwukoresha mu kuyobora ubwoko bwayo.

Yehova Ahora Yiteguye Gutanga Ubufasha

6. Ni gute Yesu yumvishije abigishwa be ko bagomba gukomeza gusenga badacogora?

6 Ubwo abigishwa ba Yesu Kristo bamusabaga ko yabigisha gusenga, kimwe mu byo yababwiye harimo no gusenga basaba umwuka w’Imana. Yesu yabanje gukoresha urugero rwari rugamije kubatera inkunga yo gukomeza gusenga badacogora. Yaravuze ati “Ni nde muri mwe ufit’ inshuti, wayisanga mu gicuku, akayibwir’ ati: Nshuti yanjye, nzimānir’ imitsim’ itatu, kukw incuti yanjy’ impingutseho ivuye mu rugendo; none nkaba ndafit’ icyo nyizimānira: uwo mu nzu akamusubiz’ ati, Windushya, namaze kūgarira, ndaryamye, n’abana banjye na bo nuko; sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe. Ndababwira yuko, nubg’ atabyukijwe no kuyimuhera kw ar’ inshuti ye, ariko kukw amutitirije, biramubyutsa, amuh’ iby’ ashaka byose.”​—⁠Luka 11:​5-8.

7. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri Luka 11:​11-13, kandi ni iki ayo magambo atwizeza ku byerekeye Imana n’umwuka wayo?

7 Yehova ahora yiteguye gufasha buri wese mu bagaragu be b’indahemuka bitanze, kandi yumva ibyo basaba. Ariko kandi, niba hariho ‘uwakomeza gusaba,’ (MN ) nk’uko Yesu yabitanzemo inkunga, byaba bigaragaza icyifuzo kivuye ku mutima utaryarya bikaba n’ikimenyetso cy’uko uwo muntu afite ukwizera (Luka 11:​9, 10). Kristo yongeyeho ati “Mbese ni nde muri mw’ ufit’ umwana, yamusab’ umutsima, akamuh’ ibuye? Cyangw’ ifi akamuh’ inzoka? Cyangwa yamusab’ igi, akamuha skorupio? None se, ko muzi guh’ abana bany’ ibyiza, kandi muri babi, So wo mw ijuru ntazarushaho rwose guh’ [u]mwuka [w]er’aba[wu]musabye?” (Luka 11:​11-13). Niba umubyeyi wa kimuntu, we mubi mu rugero runaka bitewe na kamere y’umurage ibogamiye ku cyaha, aha ibyiza umwana we, nta gushidikanya ko Umubyeyi wacu wo mu ijuru azakomeza guha umwuka we wera buri wese mu bagaragu be b’indahemuka wawumusaba yicishije bugufi.

8. Ni gute ibivugwa muri Zaburi 143:​10 byakwerekezwa kuri Dawidi, kuri Yesu no ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe?

8 Kugira ngo tugirirwe umumaro n’umwuka w’Imana, tugomba kuba twiteguye kuyoborwa na wo nk’uko Dawidi yabigenje. Yasenze agira ati “Unyigishe gukor’ iby’ushaka; kukw ari wowe Mana yanjye: Umwuka wawe mwiz’ [u]nyobore mu gihugu cy’ikibaya [cyo gukiranuka, MN ]” (Zaburi 143:​10). Dawidi, wahigwaga na Sauli umwami w’Abisirayeli, yashakaga ko umwuka w’Imana umuyobora kugira ngo yiringire ko akiranuka mu byo akora. Nyuma y’igihe, Abiatari yaje kuza afite efodi y’abatambyi yakoreshwaga mu kumenya ibyo Imana ishaka. Kubera ko Abiatari yari ahagarariye Imana ku murimo w’ubutambyi, yabwiye Dawidi inzira yagombaga kunyuramo kugira ngo ashimishe Yehova (1 Samweli 22:​17–23:​12; 30:​6-8). Kimwe na Dawidi, Yesu na we yayoborwaga n’umwuka wa Yehova, kandi ni na ko byagiye bigenda ku itsinda ry’abigishwa basizwe ba Kristo. Mu wa 1918-1919, bari baragizwe ibicibwa imbere y’abandi, kandi abanzi babo b’abanyedini bibwiraga ko bashobora kubatsemba. Abo basizwe basenze basaba kuva muri iyo mimerere yo kudakora, maze mu wa 1919 Imana isubiza amasengesho yabo, irababohora kandi ibaha imbaraga zo kongera gukora umurimo wayo (Zaburi 143:​7-9). Nta gushidikanya, umwuka wa Yehova wafashije kandi uyobora ubwoko bwayo nk’uko ubikora no muri iki gihe.

Uko Dufashwa n’Umwuka

9. (a) Ni gute umwuka wera ukora nk’ ‘umufasha’? (b) Tuzi dute ko umwuka wera atari umuntu? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

9 Umwuka wera Yesu Kristo yawise ‘umufasha.’ Urugero, yabwiye abigishwa be ati “Nzasaba Data, na w’ azabah’ undi [m]ufasha wo kubana namw’ ibihe byose, ni we [m]wuka w’ukuri. Ntibishoboka kw ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebgeho muramuzi, kukw abana namwe, kand’ azaba muri mwe.” Kimwe mu byo uwo “[m]ufasha” yagombaga gukora, yari kuba umwigisha kuko Kristo yabasezeranije ati “Umufasha, ni we [m]wuka [w]era, uwo Data azatuma mw izina ryanjye, ni w’ uzabigisha byose, abibuts’ ibyo nababgiye byose.” Nanone kandi, umwuka wagombaga guhamya Kristo, kandi abigishwa be yari yarabijeje ati ‘ikizagira icyo kibamarira, ni uko ngenda: kuko ni ntagenda, umufasha ntazaza aho muri: ariko ni ngenda, nzamuboherereza.’​—⁠Yohana 14:​16, 17, 26; 15:​26; 16:⁠7.a

10. Ni mu buhe buryo umwuka wera wabaye umufasha mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe?

10 Ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu, Yesu ari mu ijuru, yasutse ku bigishwa be umwuka wera yari yarabasezeranije (Ibyakozwe 1:4, 5; 2:​1-11). Mu buryo bw’umufasha, umwuka wera watumye barushaho gusobanukirwa ubushake bw’Imana n’umugambi wayo, kandi ubashishurira Ijambo ryayo ry’ubuhanuzi (1 Abakorinto 2:​10-16; Abakolosai 1:9, 10; Abaheburayo 9:8-10). Nanone kandi, uwo mufasha yashoboje abigishwa ba Yesu kuba abahamya mu isi yose (Luka 24:​49; Ibyakozwe 1:8; Abefeso 3:​5, 6). Muri iki gihe, umwuka wera ushobora gufasha Umukristo witanze mu gutuma arushaho kugira ubumenyi mu gihe yaba agira icyo akora kugira ngo yungukirwe na gahunda y’iby’umwuka yagenwe n’Imana binyuriye ku “mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” (Matayo 24:​45-47). Umwuka w’Imana ushobora gufasha abagaragu ba Yehova ubaha ubutwari n’imbaraga bakeneye kugira ngo batange ubuhamya (Matayo 10:​19, 20; Ibyakozwe 4:​29-31). Ariko rero, umwuka wera unafasha ubwoko bw’Imana mu bundi buryo.

‘Uniha Iminiho Itavugwa’

11. Umukristo yakora iki mu gihe yaba ari mu kigeragezo gisa n’aho kirenze ubushobozi bwe?

11 Umukristo yakora iki mu gihe yaba afite ikigeragezo gisa n’aho kirenze ubushobozi bwe? Akwiriye gusenga asaba umwuka wera, kandi akareka ugakora umurimo wawo. Paulo yagize ati “Umwuka [u]dufasha mu ntege nke zacu, kuko tutaz’ uko dukwiriye gusenga; arik’ [u]mwuka ubg[awo] ni w’ udusabira, [u]nih’ iminihw itavugwa: kand’ Irondora imitima iz’ iby’ [u]mwuka [u]tekereza, kuk’ [u]mwuka [u]sabir’ abera, nk’ukw Imana ishaka.”​—⁠Abaroma 8:​26, 27.

12, 13. (a) Ni gute ibivugwa mu Baroma 8:​26, 27 byahuzwa n’amasengesho avugwa mu bihe by’ibigeragezo byihariye? (b) Paulo na bagenzi be bakoze iki mu gihe bari mu ngorane zikaze mu ntara y’Aziya.

12 Abo bera umwuka w’Imana usabira ni abigishwa ba Yesu basizwe bafite icyiringiro cy’ijuru. Icyakora, buri Mukristo wese ashobora kubona ubufasha bw’umwuka wera w’Imana, yaba yarahamagariwe kuzajya mu ijuru cyangwa se afite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Hari ubwo Yehova asubiza isengesho mu buryo butaziguye akemura ikibazo cyarivuzwemo mu buryo bweruye. Mu bindi bihe ariko, hari ubwo twashavura ku buryo tutabasha gushyira ibyiyumvo byacu mu magambo, ahasigaye tukinginga Yehova binyuriye mu miniho itavugwa. Koko rero, birashoboka ko mu bihe nk’ibyo tutamenya icyatubera cyiza ndetse tukaba twasaba ibidakwiriye mu gihe twaba tudasabye umwuka wera. Imana izi ko twifuza ko ubushake bwayo bukorwa, kandi izi neza ibyo dukeneye by’ukuri. Byongeye kandi, binyuriye ku mwuka wayo wera, yatumye amasengesho menshi yandikwa mu Ijambo ryayo, kandi ayo masengesho yerekeye ku mimerere y’igihe cy’ibigeragezo (2 Timoteo 3:​16, 17; 2 Petero 1:21). Bityo rero, Yehova ashobora kubona ko ibyiyumvo runaka bivugwa muri ayo masengesho yahumetswe ari nk’ibyo, twe abagaragu bayo, dushaka kuvuga noneho akaba yadusubiza.

13 Paulo na bagenzi be bashobora kuba bataramenye icyo basaba ubwo bagerwagaho n’imibabaro bari mu ntara y’Aziya. Mu gihe bari ‘baremerewe cyane kuruta ibyo bashobora, bibwiye ko baciriweho iteka ryo gupfa.’ Ariko kandi, basabye ko abandi babasabira kandi biringira Imana, yo ishobora kuzura abapfuye, hanyuma irabakiza (2 Abakorinto 1:​8-11). Mbega ukuntu duhumurizwa no kuba Yehova Imana yumva kandi agakora ibyo abagaragu be b’indahemuka bamusabye mu masengesho yabo!

14. Ni ibihe byiza bishobora kuboneka bitewe no kuba Yehova yareka ikigeragezo kigakomeza kubaho mu gihe runaka?

14 Akenshi abagaragu b’Imana bahura n’ibigeragezo mu rwego rw’umuteguro muri rusange. Nk’uko twabibonye mbere, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose baratotejwe. N’ubwo batari bagasobanukirwa neza umwanya barimo imbere y’Imana kandi bakaba batari bazi neza icyo bakwiriye gusaba, Ijambo rya Yehova ryari rikubiyemo amasengesho y’ubuhanuzi yasubijwe n’Umuremyi (Zaburi 69, 102, 126; Yesaya, igice cya 12). Ariko se, byagenda bite nko mu gihe Yehova yaba aretse ikigeragezo kigakomeza kubaho mu gihe runaka? Ibyo bishobora gutuma hatangwa ubuhamya, wenda bikanatuma hari abemera ukuri, kandi bikaba byatuma Abakristo baboneraho uburyo bwo kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe basabirana kandi bafasha bagenzi babo basangiye ukwizera baba bari mu ngorane (Yohana 13:​34, 35; 2 Abakorinto 1:11). Wibuke ko Yehova ayobora ubwoko bwe binyuriye ku mwuka we wera, ko abukorera ibirusha ibindi kuba byiza, kandi ko buri gihe akora ibintu mu buryo buhesha ikuzo bukaneza izina rye.​—⁠Kuva 9:16; Matayo 6:⁠9

Ntitugateze Agahinda Umwuka Wera

15. Abakristo bashobora kwiringira ko umwuka wa Yehova wabakorera iki?

15 Ku bw’ibyo rero, niba uri umwe mu bagaragu ba Yehova, jya usenga usaba umwuka wera mu gihe cy’ibigeragezo no mu bindi bihe. Nanone kandi, iyemeze kuyoborwa na wo, kuko Paulo yanditse agira ati “Ntimugatez’ agahind’ [u]mwuka [w]era w’Imana wabashyiriweho kub’ ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa” (Abefeso 4:30). Ari icyo gihe ari n’ubu, umwuka wera ni ikimenyetso cyangwa ‘ingwate y’ibizaza’​—⁠ni ukuvuga ubuzima bwo mu ijuru budapfa⁠—​ku Bakristo b’indahemuka basizwe (2 Abakorinto 1:22; Abaroma 8:15; 1 Abakorinto 15:​50-57; Ibyahishuwe 2:10). Abakristo basizwe, kimwe n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bose bashobora kwiringira ko umwuka wa Yehova uzabakorera byinshi. Ushobora kubayobora mu buzima burangwamo ubudahemuka kandi ugatuma bashobora kuzibukira imirimo irangwamo ibicumuro yatuma batemerwa n’Imana, maze bagatakaza umwuka wayo wera, kandi bakaba bazanabura ubuzima bw’iteka.​—⁠Abagalatia 5:​19-21.

16, 17. Ni gute Umukristo yateza umwuka wera agahinda?

16 Ni gute Umukristo yateza agahinda umwuka wera abizi cyangwa atabizi? Yehova akoresha umwuka we mu kubumbatira ubumwe mu itorero no gushyiraho abantu bo kuriyobora. Bityo rero, mu gihe umwe mu bagize itorero yaba yitotombera abasaza bashyizweho, agakwirakwiza ibinyoma, n’ibindi n’ibindi, yaba atakiyoborwa n’umwuka w’Imana mu nzira y’amahoro n’ubumwe. Muri rusange, yaba arimo ateza agahinda umwuka.​—⁠1 Abakorinto 1:10; 3:1-4, 16, 17; 1 Abatesalonike 5:​12, 13; Yuda 16.

17 Ubwo yandikiraga Abakristo bo muri Efeso, Paulo yabahaye umuburo wo kwirinda icyatuma bavuga ibinyoma, kugira uburakari budashira, ubujura, amagambo ateye isoni, kurarikira ubusambanyi, imyifatire idakwiriye n’ibindi biteye isoni. Niba Umukristo yirekuye agatwarwa n’ibyo bintu, yaba anyuranyije n’inama zahumetswe n’umwuka wera ziboneka muri Bibiliya (Abefeso 4:​17-29; 5:​1-5). Rero, yaba arimo ateza agahinda umwuka w’Imana mu rugero runaka.

18. Ni iki gishobora kugera ku Mukristo wese watangira gukerensa inama zo mu Ijambo rw’Imana ryahumetswe n’umwuka wera?

18 Mu by’ukuri, Umukristo wese utangiye gukerensa inama zo mu Ijambo rya Yehova ryahumetswe n’umwuka wera, aba atangiye kwihingamo imyifatire ishobora kumuganisha ku cyaha gikozwe nkana bityo akaba yatakaza igikundiro cy’Imana. N’ubwo yaba ataragakora icyaha, ashobora kuba ari mu nzira ikimwerekezaho. Umukristo nk’uwo unyuranya n’ubuyobozi bw’umwuka wera aba arimo awuteza agahinda. Muri ubwo buryo, yaba arimo arwanya Yehova kandi amuteza agahinda, we Soko y’umwuka wera. Ukunda Imana wese ntakwiriye na rimwe gukora igikorwa nk’icyo!

Dukomeze Gusaba Umwuka Wera

19. Kuki ubwoko bwa Yehova bukeneye umwuka we mu buryo bwihariye muri iki gihe?

19 Niba uri umwe mu bagaragu ba Yehova, komeza gusenga usaba umwuka we wera. Abakristo bakeneye ubufasha bw’umwuka w’Imana, cyane cyane muri iyi “minsi y’imperuka,” mu bihe birushya (2 Timoteo 3:​1-5). Umwanzi n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru, ubu bakaba bari ahahereranye n’isi, bibasiye cyane umuteguro wa Yehova. Ku bw’ibyo rero, muri iki gihe, kuruta ikindi gihe cyose, ubwoko bw’Imana bukeneye umwuka wera wo kubuyobora, no kubwunganira kugira ngo bushobore kwihanganira ibigeragezo n’ibitotezo.​—⁠Ibyahishuwe 12:​7-12.

20, 21. Kuki tugomba kuyoborwa n’Ijambo rya Yehova, umwuka we n’umuteguro we?

20 Komeza gufatana uburemere ubufasha butangwa na Yehova Imana binyuriye ku mwuka we wera. Komeza kuyoborwa n’Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Ifatanye byimazeyo n’umuteguro w’Imana wo ku isi uyoborwa n’umwuka wera. We kuzigera na rimwe ugira imyifatire inyuranye n’Ibyanditswe, ari byo bihwanye no guteza agahinda umwuka wera, kuko ibyo byatuma wamburwa uwo mwuka bityo ukaba wajya mu kaga ko mu buryo bw’umwuka.​—⁠Zaburi 51:⁠11.

21 Kuyoborwa n’umwuka wa Yehova ni bwo buryo bwonyine bwo kumushimisha no kugira imibereho y’amahoro n’ibyishimo. Nanone kandi, wibuke ko umwuka wera Yesu yawise ‘umufasha’ cyangwa ‘umuhoza’ (Yohana 14:​16, MN, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Binyuriye kuri wo, Imana ihumuriza Abakristo kandi ikabakomeza kugira ngo bashobore guhangana n’ibigeragezo (2 Abakorinto 1:​3, 4). Umwuka ushoboza ubwoko bwa Yehova kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ugatuma bashobora kwibuka ingingo za ngombwa zishingiye ku Byanditswe kugira ngo batange ubuhamya mu buryo bwiza (Luka 12:​11, 12; Yohana 14:​25, 26; Ibyakozwe 1:​4-8; 5:32). Binyuriye ku isengesho no ku buyobozi bw’umwuka wera, Abakristo bashobora gutsinda ibigerageza ukwizera kwabo bifashishije ubwenge buva mu ijuru. Mu mibereho yabo yose bakomeza gusenga basaba umwuka wera w’Imana. Bityo rero, umwuka wa Yehova uyobora ubwoko bwe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a N’ubwo umwuka wera wiswe “umufasha” nk’aho ari umuntu, ntabwo ari umuntu, kuko mu mwanya w’iryo jambo mu rurimi rw’Ikigiriki hagiye hakoreshwa insimburazina y’intarure. Mu buryo nk’ubwo, mu rurimi rw’Igiheburayo hagiye hakoreshwa insimburazina z’igitsina gore ku ijambo ubwenge ryavuzwe nk’aho ari umuntu (Imigani 1:20-33; 8:​1-36). Ikindi kandi, umwuka wera ‘warasutswe,’ kandi ibyo bikaba bidashobora gukorwa ku muntu.​—⁠Ibyakozwe 2:⁠33.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki tugomba gusenga dusaba umwuka wera wa Yehova?

◻ Ni gute umwuka wera ari umufasha?

◻ Guteza agahinda umwuka bisobanura iki, kandi ni gute twabyirinda?

◻ Kuki tugomba gukomeza gusenga dusaba umwuka wera kandi tugakomeza kuyoborwa na wo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze