ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ip-2 igi. 20 pp. 290-302
  • Ukuboko kwa Yehova ntikwaheze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuboko kwa Yehova ntikwaheze
  • Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bitandukanyije n’Imana y’ukuri
  • Basarura ingaruka mbi z’ibyo bakoze
  • Bakabakaba mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka
  • Yehova asohoza urubanza
  • Ibyiringiro n’imigisha biteganyirijwe abihannye
  • Yesaya ahanura iby’“umurimo w’inzaduka” wa Yehova
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Mukomeze gutegereza Yehova
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Yehova ahembura imyuka y’abicisha bugufi
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • “Nta muturage waho uzataka indwara”
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
Reba ibindi
Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
ip-2 igi. 20 pp. 290-302

Igice cya makumyabiri

Ukuboko kwa Yehova ntikwaheze

Yesaya 59:1-21

1. Mu Buyuda byari byifashe bite, kandi se ni iki benshi bibazaga?

ISHYANGA ry’u Buyuda ryavugaga ko rifitanye na Yehova imishyikirano ishingiye ku isezerano bari baragiranye. Ariko ahantu hose hari huzuye imidugararo. Ubutabera bwari bwarabaye ingume, ubwicanyi no gukandamiza abandi byari byogeye, kandi bibwiraga ko hari ikizahinduka ariko ibintu bigakomeza kumera bityo. Hari ikintu kitagendaga neza. Benshi bibazaga niba Yehova yari kuzasubiza ibintu mu buryo. Nguko uko ibintu byari byifashe mu gihe cya Yesaya. Ariko rero, inkuru ya Yesaya ivuga iby’icyo gihe nta bwo ari inkuru ivuga iby’amateka ya kera gusa. Amagambo yavuze akubiyemo umuburo wo mu buryo bw’ubuhanuzi, umuburo ureba buri muntu wese uvuga ko asenga Imana ariko akarenga ku mategeko yayo. Ikindi kandi, ubuhanuzi bwahumetswe bwanditse mu gice cya 59 cy’igitabo cya Yesaya butera inkunga abantu bose bihatira gukomeza gukorera Yehova, n’ubwo bari mu bihe bitoroshye, ndetse rwose gishobora no kubateza akaga.

Bitandukanyije n’Imana y’ukuri

2, 3. Kuki Yehova atarinze u Buyuda?

2 Tekereza nawe, ubwoko bwari bwaragiranye na Yehova isezerano bwari bwarishoye mu buhakanyi! Bari barateye umugongo Umuremyi wabo, bityo banga ko akomeza kubarinda. Kubera iyo mpamvu, icyo gihe bari bahanganye n’ingorane zitoroshye. Ese baba barajyaga bashinja Imana ko ari yo nyirabayazana w’izo ngorane? Yesaya yarababwiye ati “dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.”—Yesaya 59:1, 2.

3 Ayo magambo yavuzwe mu buryo butaziguye, ariko ni ay’ukuri! Yehova yari akiri Imana y’agakiza. Kuko ‘yumva ibyo asabwa,’ yumvaga amasengesho y’abagaragu be b’indahemuka (Zaburi 65:3). Ariko rero, ntajya aha imigisha abakora ibibi. Abantu ubwabo ni bo bari barashatse kwitandukanya na Yehova. Ibibi bakoraga ni byo byatumye abima amaso.

4. Ni ibihe birego u Buyuda bwaregwaga?

4 Mu by’ukuri, u Buyuda bwari bwarakoze ibintu bibi cyane. Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga bimwe mu byo baregwaga bugira buti “erega amaboko yanyu yahindanijwe n’amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n’ururimi rwanyu ruvuga ibibi by’ibihwehwe” (Yesaya 59:3)! Abantu barabeshyaga kandi bakavuga ibintu bibi. Kuba muri uwo murongo haravuzwemo ‘amaboko yahindanijwe n’amaraso’ bisobanura ko hari bamwe bari baravushije amaraso. Mbega ngo baragayisha Imana, itarabuzanyaga ubwicanyi mu Mategeko yayo gusa, ahubwo yanabuzanyaga ‘kwangira mwene wanyu mu mutima’ (Abalewi 19:17)! Uko kuntu abaturage b’i Buyuda bari barashaye mu byaha n’ingaruka zitashoboraga kwirindwa zabagezeho, byagombye kwibutsa buri wese muri twe ko tugomba gutegeka ibitekerezo n’ibyiyumvo biganisha ku byaha. Bitabaye ibyo, twazagera ubwo dukora ibikorwa bibi bishobora kudutandukanya n’Imana.—Abaroma 12:9; Abagalatiya 5:15; Yakobo 1:14, 15.

5. U Buyuda bwari bwarononekaye mu rugero rungana iki?

5 Ishyanga ryose uko ryakabaye ryari ryaranduye indwara yo gukora ibyaha. Ubuhanuzi bugira buti “nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby’ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z’igomwa bakabyara gukiranirwa” (Yesaya 59:4). Nta muntu n’umwe wavugaga ibyo gukiranuka. Ndetse no mu nkiko, ntibyari byoroshye kubona umuntu w’inyangamugayo cyangwa wiringirwa. U Buyuda bwari bwarateye Yehova umugongo maze bwiringira amasezerano bwari bwaragiranye n’amahanga, ndetse bwiringira n’ibigirwamana. Ibyo byose byari ibintu ‘bitagira umumaro,’ nta gaciro na mba (Yesaya 40:17, 23; 41:29). Ingaruka zabaye iz’uko birirwaga mu mishyikirano itagira icyo igeraho. Banozaga imigambi ariko ikabaviramo imidugararo n’intimba.

6. Ni mu buhe buryo ibyo amadini yiyita aya gikristo akora bisa n’ibyo u Buyuda bwakoraga?

6 Gukiranirwa n’urugomo byarangwaga mu Buyuda bisa cyane n’ibibera mu madini yiyita aya gikristo. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 294, gafite umutwe uvuga ngo “Icyo Yerusalemu y’abahakanyi yari ihuriyeho n’amadini yiyita aya gikristo.) Mu bihugu byarwanye mu ntambara ebyiri zikomeye cyane, harimo n’ibihugu byiganjemo abiyita Abakristo. Kugeza n’uyu munsi, ibyo amadini yiyita aya gikristo yigisha ntibyabashije gukumira itsembabwoko n’indi mirwano hagati y’abayoboke bayo badahuje amoko (2 Timoteyo 3:5). N’ubwo Yesu yigishije abigishwa be kwiringira Ubwami bw’Imana, ibihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo byo bikomeje kwiringira ko kugira intwaro nyinshi n’amasezerano ashingiye kuri politiki ari byo bizazana umutekano (Matayo 6:10). N’ikimenyimenyi, ibihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo ni byo usanga biri mu bihugu bya mbere bicurirwamo intwaro nyinshi! Koko rero, iyo amadini yiyita aya gikristo yiringira ko imihati abantu bashyiraho n’imiryango bashinga ari byo bizazana amahoro n’umutekano, icyo gihe na yo aba yiringiye “ibitagira umumaro.”

Basarura ingaruka mbi z’ibyo bakoze

7. Kuki imigambi u Buyuda bwacuraga yavagamo ibintu bibi gusa?

7 Gusenga ibigirwamana n’ubuhemu ntibishobora gutuma habaho umuryango w’abantu mwiza. Kubera ko ibyo ari byo Abayahudi batari abizerwa bakoraga, bagerwagaho n’akaga bo ubwabo babaga bikururiye. Dusoma ngo “baturaga amagi y’impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira” (Yesaya 59:5). Imigambi y’u Buyuda nta cyo yageragaho kuva bakiyicura kugeza bayishohoje. Imitekerereze yabo mibi yabagezaga ku bibi gusa, kimwe n’uko amagi y’impiri agomba byanze bikunze kuvamo impiri. Ishyanga ryarahababariraga.

8. Ni iki kigaragaza ko u Buyuda bwari bufite imitekerereze ikocamye?

8 Bamwe mu baturage b’i Buyuda bashoboraga gukora ibikorwa by’ubugome bagamije kwitabara, ariko nta cyo byari kubamarira. Kwishingikiriza ku mbaraga za kimuntu ntibisimbura kwiringira Yehova no gukora ibyo gukiranuka, kimwe n’uko indodo z’igitagangurirwa zidashobora gusimbura umwenda ukoze mu ndodo zikomeye mu gihe ikirere kitameze neza. Yesaya yaravuze ati “intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y’urugomo. Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y’abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura” (Yesaya 59:6, 7). U Buyuda bwari bufite imitekerereze ikocamye. Iyo bwitabazaga urugomo mu gihe bwabaga bushaka gukemura ibibazo byabwo, bwabaga bugaragaje imyifatire irangwa no kutubaha Imana. Kuba benshi mu bo bwibasiraga bari abantu b’inzirakarengane, nta cyo byari bibubwiye, kandi muri abo hari harimo n’abagaragu b’indahemuka b’Imana.

9. Kuki abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo badashobora kuzigera bagera ku mahoro nyakuri?

9 Ayo magambo yahumetswe atwibutsa ibikorwa byo kumena amaraso bikorwa n’amadini yiyita aya gikristo. Yehova nta kabuza azayaryoza kuba yaragaragaje ubukristo uko butari! Kimwe n’Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya, amadini yiyita aya gikristo yaranzwe no gukora ibikorwa birangwa no kononekara mu by’umuco, kuko abayobozi bayo babona ko ari bwo buryo bukwiriye ibintu byakorwamo. N’ubwo bavuga amahoro, ntibakora ibihuje n’ubutabera. Mbega uburyarya! Kubera ko amadini yiyita aya gikristo na n’ubu ari uko agikora, ntazigera agera ku mahoro nyakuri. Bizabagendekera nk’uko ubuhanuzi bwakomeje bubivuga bugira buti “inzira y’amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.”—Yesaya 59:8.

Bakabakaba mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka

10. Ni iki Yesaya yatuye mu izina ry’ishyanga ry’u Buyuda?

10 Yehova ntiyashoboraga guha imigisha ibikorwa by’u Buyuda bibi kandi bijyana ku kurimbuka (Zaburi 11:5). Yesaya yavuze mu izina ry’ishyanga ryose uko ryakabaye, yatura ibyaha by’u Buyuda agira ati “ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereza umucyo tukabona umwijima, twiringira itangaza tukagenda mu rwijiji. Dukabakaba ku nzu nk’impumyi, ni ukuri turakabakaba nk’abatagira amaso, ku manywa y’ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk’intumbi. Twese twivuga nk’idubu tukaganya cyane nk’inuma iguguza” (Yesaya 59:9-11a). Abayahudi ntibari bararetse ngo Ijambo ry’Imana ribabere itabaza ry’ibirenge byabo n’umucyo umurikira inzira zabo (Zaburi 119:105). Ingaruka zabaye iz’uko bari mu mwijima. Ndetse no ku manywa y’ihangu, barakabakabaga nk’aho ari nijoro. Ni nk’aho bari barapfuye. Bifuzaga cyane uwabakiza, bagataka cyane nk’idubu ishonje cyangwa yakomeretse. Hari bamwe baguguzaga nk’inuma yishwe n’irungu.

11. Kuki u Buyuda bwiringiraga ubutabera n’agakiza ntibubibone?

11 Yesaya yari azi neza ko icyo u Buyuda bwaziraga ari uko bwari bwarigometse ku Mana. Yaravuze ati “dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure. Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi. Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby’agahato n’ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima” (Yesaya 59:11b-13). Kubera ko abaturage b’i Buyuda batari barihannye, bari bakibarwaho ibyaha byabo. Mu gihugu nta butabera bwaharangwaga kuko abantu bari barataye Yehova. Bari abariganya mu byo bakoraga byose, bakagera n’ubwo bakandamiza abavandimwe babo. Mbega ukuntu bari bameze nk’abantu bari mu madini yiyita aya gikristo bo muri iki gihe! Abenshi muri bo ntibirengagiza gukora ibihuje n’ubutabera gusa, ahubwo banatoteza bashyizeho umwete Abahamya ba Yehova b’indahemuka bashaka gukora ibyo Imana ishaka.

Yehova asohoza urubanza

12. Ni iyihe myifatire abantu bari bafite inshingano yo kurenganura abandi mu Buyuda bagaragazaga?

12 Byasaga n’aho ari nta butabera, gukiranuka n’ukuri byarangwaga mu Buyuda. “Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira” (Yesaya 59:14). Hafi y’amarembo y’umurwa w’u Buyuda, hari ahantu abakuru bahuriraga bagaca imanza (Rusi 4:1, 2, 11). Abo bagabo babaga bagomba guca imanza neza bagakurikiza ubutabera, ntibemere impongano (Gutegeka 16:18-20). Ikibabaje ariko, bacaga imanza bakurikije ibitekerezo byabo bishingiye ku bwikunde. Ikirushijeho kuba kibi ni uko umuntu wese wageragezaga gukora ibyiza abikuye ku mutima, bamuboneranaga. Dusoma ngo “ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage.”—Yesaya 59:15a.

13. Ni iki Yehova yari gukora bitewe n’uko abacamanza b’i Buyuda batitaga ku nshingano zabo?

13 Abahishiraga ibyo bikorwa by’akahebwe babaga biyibagije ko Imana ibona ibyakorwaga byose cyangwa ko ifite imbaraga zo kugira icyo yakora. Yesaya yaranditse ati “Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari, kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n’uko nta n’uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama” (Yesaya 59:15b, 16). Kubera ko abacamanza batitaga ku nshingano yabo, Yehova yari kuza akaba ari we uca imanza. Igihe yari kuba aje, yari gukora ibihuje n’ubutabera kandi akagaragaza imbaraga ze.

14. (a) Ni iyihe myifatire abantu benshi muri iki gihe bagaragaza? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yiteguye kugira icyo akora?

14 Hariho ibintu bimeze bityo muri iki gihe. Muri iyi si usanga abantu benshi ‘barabaye ibiti biha ubusambanyi bwinshi’ (Abefeso 4:19). Bake cyane ni bo bemera ko Yehova azatabara akavana ububi bwose ku isi. Ariko rero, ubuhanuzi bwa Yesaya bugaragaza ko Yehova akurikiranira hafi ibyo abantu bakora. Aca imanza kandi igihe yagennye cyagera akazisohoza. Ese imanza aca zaba ari imanza zitabera? Yesaya yagaragaje ko ziba zitabera rwose. Ku birebana n’ibyabaye ku ishyanga ry’u Buyuda, yaranditse ati “yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero” (Yesaya 59:17). Ayo magambo y’ubuhanuzi agaragaza Yehova ameze nk’ingabo yambariye urugamba. Yari gutanga agakiza mu buryo bw’uko yari kuruhuka ari uko umugambi we usohoye. Yari yizeye gukiranuka kwe kandi azi neza ko nta wushobora kugira icyo aguhinduraho. Ikindi kandi, yari kugaragaza umwete n’ubutwari mu gihe aca imanza. Nta gushidikanya ko ukuri kwari gutsinda.

15. (a) Abakristo b’ukuri bazifata bate igihe Yehova azaba asohoza urubanza rwe? (b) Ni iki dushobora kuvuga ku birebana n’imanza za Yehova?

15 Muri iki gihe, mu bihugu bimwe na bimwe abanzi b’ukuri bagerageza guhagarika umurimo w’abagaragu ba Yehova babavugaho ibinyoma n’amagambo yo kubasebya. Abakristo b’ukuri ntibatinya kuvuganira ukuri, ariko ntibajya bihorera (Abaroma 12:19). Ndetse n’igihe Yehova azaba acira urubanza amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi, nta ruhare abamusenga bari hano ku isi bazagira mu kuyarimbura. Bazi ko guhora ari ukwa Yehova wenyine kandi ko azagira icyo akora igihe yagennye nikigera. Ubuhanuzi buratwizeza buti “azabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n’ababisha be azabahōra, kandi n’ibirwa azabiha inyiturano” (Yesaya 59:18). Kimwe no mu gihe cya Yesaya, Yehova ntazaca imanza zitabera gusa, ahubwo azanacira abantu bose imanza. Azazicira n’abantu bo mu ‘birwa,’ ni ukuvuga uturere twa kure. Nta muntu n’umwe uzaba ari kure cyane ku buryo atazagerwaho n’ibikorwa byo guca imanza bya Yehova.

16. Ni bande bazarokoka imanza za Yehova, kandi se kurokoka kwabo bizabaha irihe somo?

16 Abantu bihatira gukora ibyiza Yehova abacira imanza zikiranuka. Yesaya yahanuye ko kuva ku mpera y’isi , mbese ku isi hose, bene abo bazarokoka. Ikindi kandi, kuba Yehova azaba yabarinze bizatuma barushaho kumutinya no kumwubaha (Malaki 1:11). Dusoma ngo “ni bwo bazubaha izina ry’Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk’umugezi uhurura ujyanwa n’[u]mwuka w’Uwiteka” (Yesaya 59:19). Kimwe n’inkubi y’umuyaga isunika amazi menshi akagenda ahitana icyo asanze mu nzira cyose, umwuka wa Yehova uzakuraho inzitizi zose zishobora kumubuza gusohoza ibyo ashaka. Umwuka we ufite imbaraga umuntu uwo ari we wese adashobora kugira. Igihe azawukoreshereza asohoza imanza yaciriye abantu n’amahanga, nta kabuza azanesha bidasubirwaho.

Ibyiringiro n’imigisha biteganyirijwe abihannye

17. Umucunguzi wa Siyoni ni nde, kandi se ni ryari yayicunguye?

17 Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Umwisirayeli wabaga ari umugaragu w’undi yashoboraga gucungurwa n’umucunguzi akamukura muri ubwo bubata. Mu buhanuzi bwo mu gitabo cya Yesaya bwabanjirije ubu, Yehova yagiye avugwaho ko yari Umucunguzi w’abantu bihannye (Yesaya 48:17). None yongeye kuvugwaho ko ari Umucunguzi w’abihannye. Yesaya yanditse iby’iryo sezerano Yehova yatanze agira ati “ ‘umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 59:20). Iryo sezerano rihumuriza ryasohoye mu mwaka wa 537 M.I.C. Ariko ryagize irindi sohozwa. Intumwa Pawulo yasubiyemo ayo magambo ayakuye mu buhinduzi bwa Septante maze ayerekeza ku Bakristo. Yaranditse ati “ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo ‘Umukiza azava i Siyoni, azakura muri Yakobo kutubaha Imana. Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, ubwo nzabakuraho ibyaha’ ” (Abaroma 11:26, 27). Ni koko, ubuhanuzi bwa Yesaya bufite ibindi byinshi bwerekezaho, ndetse bigomba kubaho muri iki gihe no mu gihe kizaza. Mu buhe buryo?

18. Ni ryari, kandi se ni gute Yehova yaremye ‘Isirayeli y’Imana’?

18 Mu kinyejana cya mbere, abantu bake bari barasigaye bo mu ishyanga rya Isirayeli bemeye ko Yesu ari Mesiya (Abaroma 9:27; 11:5). Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Yehova yasutse umwuka we wera ku bantu 120 muri abo bizeraga, maze abinjiza mu isezerano rishya Yesu Kristo abereye umuhuza (Yeremiya 31:31-33; Abaheburayo 9:15). Kuri uwo munsi ni bwo ‘Isirayeli y’Imana’ yari ivutse, ni ukuvuga ishyanga rishya rigizwe n’abantu batabyawe na Aburahamu ahubwo babyawe binyuriye ku mwuka w’Imana (Abagalatiya 6:16). Uhereye kuri Koruneliyo, iryo shyanga rishya ryaje kubamo n’Abanyamahanga batakebwe (Ibyakozwe 10:24-48; Ibyahishuwe 5:9, 10). Bityo, Yehova Imana yabagize abana be bo mu buryo bw’umwuka, bakaba bazaraganwa na Yesu.—Abaroma 8:16, 17.

19. Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Isirayeli y’Imana?

19 Icyo gihe noneho Yehova yagiranye isezerano na Isirayeli y’Imana. Dusoma ngo “maze aravuga ati ‘iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n’akanwa kawe n’akanwa k’urubyaro rwawe, kandi n’ak’ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 59:21). Ayo magambo yaba yarerekezaga kuri Yesaya cyangwa ataramwerekezagaho, yasohoreye rwose kuri Yesu, we wari warasezeranyijwe ko “azabona urubyaro” (Yesaya 53:10). Yesu yavugaga ibyo yari yarigishijwe na Yehova, kandi yari afite umwuka wa Yehova (Yohana 1:18; 7:16). Nk’uko bikwiriye, abavandimwe be na bagenzi be bazaraganwa na we, ni ukuvuga abagize Isirayeli y’Imana, na bo bahabwa umwuka wera w’Imana kandi bakabwiriza ubutumwa bamenyeshejwe na Se wo mu ijuru. Bose ni ‘abigishijwe n’Uwiteka’ (Yesaya 54:13; Luka 12:12; Ibyakozwe 2:38). Byaba binyuriye kuri Yesaya cyangwa binyuriye kuri Yesu, uwo Yesaya ashushanya mu buryo bw’ubuhanuzi, icyo gihe Yehova yabasezeranyije ko atazigera abasimbuza abandi bantu, ko ahubwo bazamubera abahamya iteka ryose (Yesaya 43:10). Ariko se, ni bande bagize “urubyaro” rwabo na bo bungukirwa n’iryo sezerano?

20. Ni mu buhe buryo isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu ryasohoye mu kinyejana cya mbere?

20 Kera, Yehova yasezeranyije Aburahamu ati “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha” (Itangiriro 22:18). Mu buryo buhuje n’ibyo, abantu bake basigaye bo muri Isirayeli kavukire bemeye Mesiya bagiye mu mahanga menshi babwiriza ubutumwa bwiza buhereranye na Kristo. Uhereye kuri Koruneliyo, Abanyamahanga benshi batakebwe ‘bihesheje umugisha’ binyuriye kuri Yesu, Urubyaro rwa Aburahamu. Babaye abagize Isirayeli y’Imana, baba n’igice cya kabiri cy’abagize urubyaro rwa Aburahamu. Bari mu bagize “ishyanga ryera” rya Yehova, rifite inshingano yo ‘kwamamaza ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’—1 Petero 2:9; Abagalatiya 3:7-9, 14, 26-29.

21. (a) Ni uruhe ‘rubyaro’ Isirayeli y’Imana yagize muri iki gihe cyacu? (b) Ni mu buhe buryo urwo ‘rubyaro’ ruhumurizwa n’isezerano Yehova yagiranye na Isirayeli y’Imana?

21 Muri iki gihe, umubare w’abagize Isirayeli y’Imana usa n’uwamaze kuzura. Ariko na n’ubu amahanga aracyahabwa umugisha, kandi mu rugero rwagutse. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko Isirayeli y’Imana yabonye “urubyaro,” ni ukuvuga abigishwa ba Yesu bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka muri paradizo hano ku isi (Zaburi 37:11, 29). Urwo ‘rubyaro’ na rwo rwigishwa na Yehova kandi rwigishwa ibihereranye n’inzira ze (Yesaya 2:2-4). N’ubwo batabatijwe binyuriye ku mwuka wera cyangwa se ngo babe bari mu isezerano rishya, umwuka wera wa Yehova urabakomeza bagashobora gutsinda inzitizi zose Satani abatega mu murimo wo kubwiriza (Yesaya 40:28-31). Ubu babarirwa muri za miriyoni kandi bakomeza kwiyongera uko na bo bagenda bagira urubyaro. Isezerano Yehova yagiranye n’abasizwe riha urwo ‘rubyaro’ icyizere cy’uko na bo azakomeza kubagira abavugizi be iteka ryose.—Ibyahishuwe 21:3, 4, 7.

22. Ni iki dushobora kwiringira ko Yehova azakora, kandi se ibyo byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

22 Nimucyo rero twese dukomeze kwizera Yehova. Yifuza kandi afite ububasha bwo kudukiza. Ukuboko kwe ntikuzigera guhera; azakomeza gukiza ubwoko bwe bw’indahemuka. Abamwiringira bose bazakomeza kuvuga amagambo ye meza “uhereye ubu ukageza iteka ryose.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 294]

Icyo Yerusalemu y’abahakanyi yari ihuriyeho n’amadini yiyita aya gikristo

Yerusalemu, umurwa mukuru w’ishyanga Imana yari yaritoranyirije, ishushanya umuteguro w’Imana wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka ndetse n’Abakristo basizwe bazukira kujya mu ijuru ari umugeni wa Kristo (Abagalatiya 4:25, 26; Ibyahishuwe 21:2). Incuro nyinshi ariko, abaturage ba Yerusalemu bagiye bahemukira Yehova, bigatuma uwo murwa witwa maraya n’umuhehesi (Ezekiyeli 16:3, 15, 30-42). Ibyo Yerusalemu yakoraga icyo gihe bisa neza neza n’ibyo amadini yiyita aya gikristo yigize abahakanyi akora.

Yesu yavuze ko Yerusalemu ‘yicaga abahanuzi igatera amabuye abayitumweho’ (Luka 13:34; Matayo 16:21). Kimwe na Yerusalemu yarangwaga n’ubuhemu, amadini yiyita aya gikristo avuga ko akorera Imana y’ukuri ariko agatandukira bikabije inzira zayo zikiranuka. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu gihe Yehova azaba acira amadini yiyita aya gikristo urubanza, azakurikiza amahame akiranuka nk’ayo yakurikije arucira Yerusalemu y’abahakanyi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 296]

Umucamanza yagombye guca imanza zikiranuka, agakurikiza ubutabera kandi ntiyemere impongano

[Ifoto yo ku ipaji ya 298]

Kimwe n’umugezi wuzuye, imanza za Yehova zizakuraho inzitizi zose zibuza gukora ibyo ashaka

[Ifoto yo ku ipaji ya 302]

Yehova yasezeranyije ubwoko bwe ko butazigera bwamburwa inshingano nziza yabuhaye yo kuba abahamya be

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze