-
“Murirane n’abarira”Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2017 | Nyakanga
-
-
14. Twahumuriza dute abapfushije?
14 Tuvugishije ukuri, kumenya icyo wabwira umuntu washenguwe n’agahinda ntibyoroshye. Icyakora Bibiliya igira iti “ururimi rw’abanyabwenge rurakiza” (Imig 12:18). Hari benshi babonye mu gatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, amagambo ahumuriza bafashisha abandi.c Ariko incuro nyinshi, ikintu cy’ingenzi wakora ni ‘ukurirana n’abarira’ (Rom 12:15). Gaby wapfushije umugabo we yaravuze ati “nta kindi navugaga uretse kurira gusa. Ni yo mpamvu iyo ndira ndi kumwe n’incuti zanjye, numva mpumurijwe. Numva atari jye jyenyine wishwe n’agahinda.”
-
-
“Murirane n’abarira”Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2017 | Nyakanga
-
-
20. Kuki amasezerano ya Yehova aduhumuriza cyane?
20 Duhumurizwa no kumenya ko Yehova, Imana nyir’ihumure ryose, azavanaho burundu agahinda, igihe ‘abari mu mva bose bazumva ijwi [rya Kristo] bakavamo’ (Yoh 5:28, 29). Bibiliya igira iti “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose” (Yes 25:8). Icyo gihe, abatuye isi yose ntibazongera ‘kurirana n’abarira,’ ahubwo ‘bazishimana n’abishima.’—Rom 12:15.
-