ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/5 p. 32
  • Kunesha Ibibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kunesha Ibibi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/5 p. 32

Kunesha Ibibi

“NI IKI gituma tureka iyo mbwa y’intumbi, agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.” Icyo cyifuzo cyatanzwe n’umugaba w’ingabo z’Abisirayeli witwaga Abishayi. Yari yarakajwe n’uko yari yumvise Shimeyi, wakomokaga mu muryango wa Benyamini, yandagaza umutware we, ni ukuvuga Umwami Dawidi, abigiranye urwango.​—2 Samweli 16:5-9.

Abishayi yakurikizaga imitekerereze yogeye hose muri iki gihe​—ishingiye ku ihame rivuga ko akebo kajya iwa mugarura. Ni koko, Abishayi yashakaga ko Shimeyi agirirwa nabi aryozwa ibitutsi yari yaratutse Dawidi.

Ariko se, ni gute Dawidi yabyifashemo? Yabujije Abishayi kugira icyo akora, agira ati “nimumureke.” N’ubwo Shimeyi yatutse Dawidi amuziza amaherere, Dawidi yarwanyije abamushukashukaga kugira ngo yihorere, abigiranye ukwicisha bugufi. Ahubwo, yarekeye icyo kibazo mu maboko ya Yehova.​—2 Samweli 16:10-13.

Igihe Dawidi yasubiraga ku ntebe y’ubwami, amaze guhunga imyivumbagatanyo yari yaratewe n’umuhungu we ariko ikaba itaragize icyo igeraho, Shimeyi ni we wabaye uwa mbere waje kumuramutsa no kumusaba imbabazi. Aha nanone, Abishayi yashatse kumwica, ariko Dawidi yongera kubimubuza.​—2 Samweli 19:16-24, umurongo wa 15-23 muri Biblia Yera.

Muri ubwo buryo, Dawidi yagaragaje ko agereranya Yesu Kristo mu buryo bukwiriye, uwo intumwa Petero yerekejeho ubwo yandikaga igira iti “yaratutswe, ntiyabasubiza . . . ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.”​—1 Petero 2:23.

Muri iki gihe, Abakristo bagirwa inama yo ‘kwicisha bugufi mu mitima, ntibiture umuntu inabi yabagiriye’ (1 Petero 3:8, 9). Mu gukurikiza imyifatire ya Dawidi n’iya Yesu Kristo, natwe dushobora ‘kuneshesha ikibi icyiza.’​—Abaroma 12:17-21.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze