Ubutumwa bwiza abantu bose bakeneye kumenya
‘Mu by’ukuri, ubutumwa bwiza ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza.’—ROM 1:16.
1, 2. Kuki ubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami,” kandi se ni ikihe kintu gifitanye isano na bwo ukunda kubwira abandi?
“N ISHIMIRA kubwiriza ubutumwa bwiza buri munsi.” Birashoboka ko ayo magambo yaba yarigeze kukuza mu bwenge cyangwa ukaba warayavuze. Kubera ko uri Umuhamya wa Yehova, uzi ko kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” ari ngombwa. Ushobora kuvuga mu mutwe ubuhanuzi bwa Yesu buvuga ko tugomba kubwiriza.—Mat 24:14.
2 Iyo ubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” uba ukora umurimo watangijwe na Yesu. (Soma muri Luka 4:43.) Nta gushidikanya ko kimwe mu bintu ukunda kubwira abandi ari uko vuba aha Imana igiye gukemura ibibazo by’abantu. Mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” izakuraho amadini y’ikinyoma kandi ikure ibibi byose ku isi (Mat 24:21). Ushobora no kuba ukunda kubwira abantu ko Ubwami bw’Imana buzasubiza Paradizo ku isi maze amahoro n’ibyishimo bigasagamba. Koko rero, “ubutumwa bwiza bw’ubwami” ni kimwe mu bigize ‘ubutumwa bwiza bwabwiwe Aburahamu mbere y’igihe, [ko] “amahanga yose azahabwa umugisha binyuze kuri we.”’—Gal 3:8.
3. Kuki twavuga ko mu gitabo cy’Abaroma intumwa Pawulo yibanze cyane ku butumwa bwiza?
3 Ariko se, ntihaba hari ikintu cy’ingenzi kigize ubutumwa bwiza abantu bakeneye kumva twaba tutitaho cyane? Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yakoresheje ijambo “ubwami” incuro imwe gusa, ariko akoresha amagambo ngo “ubutumwa bwiza” incuro 12. (Soma mu Baroma 14:17.) Kimwe mu bigize ubutumwa bwiza Pawulo yagarutseho kenshi muri icyo gitabo ni ikihe? Kuki ari icy’ingenzi? Kuki twagombye kukizirikana mu gihe tugeza ku bantu bo mu ifasi yacu “ubutumwa bwiza bw’Imana”?—Mar 1:14; Rom 15:16; 1 Tes 2:2.
Icyo abari i Roma bari bakeneye kumenya
4. Igihe Pawulo yari afungiwe i Roma ku ncuro ya mbere, ni iki yabwirizaga?
4 Kuzirikana ingingo Pawulo yibanzeho igihe yafungirwaga i Roma bwa mbere bishobora kugira icyo bitwigisha. Bibiliya igaragaza ko igihe Abayahudi benshi bamusuraga ‘yabahamirije (1) iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye, abemeza ibya (2) Yesu.’ Ibyo byageze ku ki? Bibiliya igira iti “bamwe bizera ibyo yavuze, abandi ntibizera.” Nyuma yaho, Pawulo ‘yakiranaga urugwiro abazaga bamugana bose, akababwiriza (1) iby’ubwami bw’Imana kandi akabigisha (2) iby’Umwami Yesu Kristo’ (Ibyak 28:17, 23-31). Uko bigaragara, Pawulo yakundaga kuvuga ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Ariko se ni iki kindi yatsindagirije? Yatsindagirije ikintu cy’ingenzi kirebana n’Ubwami, ni ukuvuga uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana.
5. Ni iki abantu bari bakeneye kumenya Pawulo yavuze mu gitabo cy’Abaroma?
5 Abantu bose bagomba kumenya Yesu kandi bakamwizera. Mu gitabo cy’Abaroma, Pawulo yagaragaje ko ibyo bikenewe. Yari yabanje kuvuga ibirebana n’‘Imana yakoreraga umurimo wera atizigamye abwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo.’ Yongeyeho ati “ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni. Mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera.” Nyuma yaho yaje kuvuga iby’igihe ‘Imana izakoresha Kristo Yesu kugira ngo ice imanza z’ibintu by’amabanga abantu bakora, hakurikijwe ubutumwa bwiza yabwirizaga.’ Nanone yaravuze ati “uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere kose ka Iluriko, nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristoa mu buryo bunonosoye” (Rom 1:9, 16; 2:16; 15:19). Utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye Pawulo akomeza kubwira Abaroma ibihereranye na Yesu Kristo?
6, 7. Ni iki dushobora kuvuga ku birebana n’uko itorero ry’i Roma ryatangiye hamwe n’abari barigize?
6 Ntituzi uko itorero ry’i Roma ryatangiye. Ese Abayahudi cyangwa abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari mu munsi mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33, baba barasubiye i Roma barahindutse Abakristo (Ibyak 2:10)? Cyangwa Abakristo bacuruzaga n’abakoraga ingendo ni bo bagejeje ukuri i Roma hose? Uko byaba byaragenze kose, igihe Pawulo yandikaga icyo gitabo ahagana mu mwaka wa 56, iryo torero ryari rimaze igihe rishinzwe (Rom 1:8). Ni ba nde bari bagize iryo torero?
7 Bamwe bari Abayahudi. Pawulo yatahije Andironiko na Yuniya avuga ko ari ‘bene wabo,’ wenda ashaka kuvuga ko bari Abayahudi yari afitanye na bo isano. Akwila wabohaga amahema i Roma afatanyije n’umugore we Purisikila, na we yari Umuyahudi (Rom 4:1; 9:3, 4; 16:3, 7; Ibyak 18:2). Icyakora, abavandimwe na bashiki bacu benshi Pawulo yatahije, bashobora kuba bari Abanyamahanga. Bamwe bashobora kuba bari “abo mu rugo rwa Kayisari,” wenda bakaba bari abagaragu ba Kayisari n’abayobozi bo mu nzego zo hasi.—Fili 4:22; Rom 1:6; 11:13.
8. Ni iyihe mimerere ibabaje abantu b’i Roma barimo?
8 Abakristo b’i Roma bose bari mu mimerere ibabaje, kandi natwe ni uko. Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Rom 3:23). Birumvikana ko abantu bose Pawulo yandikiye bagombaga kwemera ko ari abanyabyaha kandi bakizera icyo Imana yateganyije kugira ngo bave muri iyo mimerere.
Abantu bagomba kumenya ko ari abanyabyaha
9. Pawulo yagaragaje ko ubutumwa bwiza bushobora kumarira iki abantu?
9 Mu ntangiriro z’urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yagaragaje ikintu gihebuje abantu bari kubona bitewe n’ubutumwa bwiza yavuzeho kenshi. Yaravuze ati “ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni. Mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera, mbere na mbere Umuyahudi, hanyuma Umugiriki.” Ni koko, abantu bashoboraga kubona agakiza. Icyakora, bagombaga kugira ukwizera nk’uko Pawulo yabivuze, agira ati “umukiranutsi azabeshwaho no kwizera” (Rom 1:16, 17; Gal 3:11; Heb 10:38). Ariko se ubwo butumwa bwiza buhesha agakiza buhuriye he no kuba abantu ‘bose barakoze ibyaha’?
10, 11. Kuki hari abantu bashobora kwiyumvisha icyo Pawulo yashakaga kuvuga mu Baroma 3:23, abandi ntibacyiyumvishe?
10 Mbere y’uko umuntu agira ukwizera kuzamuhesha ubuzima, agomba kwemera ko ari umunyabyaha. Icyo gitekerezo cyo kuba abantu ari abanyabyaha si gishya ku bantu bakuze bemera Imana, kandi bamenyereye Bibiliya. (Soma mu Mubwiriza 7:20.) Babyemera cyangwa babishidikanyaho, baba nibura bashobora kwiyumvisha icyo Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “bose bakoze ibyaha” (Rom 3:23). Icyakora, mu gihe tubwiriza dushobora guhura n’abantu benshi batumva icyo ayo magambo ashaka kuvuga.
11 Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bakura badatekereza ko bavutse ari abanyabyaha, mbese ko barazwe icyaha. Mu by’ukuri, bashobora kuba bazi ko bakora amakosa, ko hari inenge runaka bafite kandi ko hari ibintu bitari byiza bagiye bakora. Bashobora kubona ko n’abandi ari uko. Icyakora, bitewe n’imimerere bakuriyemo, ntibashobora rwose kwiyumvisha impamvu bimeze bityo. Mu by’ukuri, mu ndimi zimwe na zimwe iyo uvuze ko umuntu ari umunyabyaha, abandi bashobora gutekereza ko ari umugizi wa nabi cyangwa se wenda ko atubahiriza amategeko. Uko bigaragara, umuntu ukurira mu mimerere nk’iyo ashobora kudahita yiyumvisha ko na we ari umunyabyaha mu buryo Pawulo yabivuzemo.
12. Kuki hari benshi batemera ko abantu bose ari abanyabyaha?
12 No mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo, abantu benshi ntibemera ko ari abanyabyaha. Kubera iki? Nubwo rimwe na rimwe bajya gusenga, babona ko inkuru ya Adamu na Eva ivugwa muri Bibiliya ari umugani cyangwa inkuru y’impimbano. Abandi bo bakurira mu bantu batemera Imana. Ibyo bituma bashidikanya ko Imana ibaho, bityo bakaba badashobora kwiyumvisha ko hariho Isumbabyose ishyiriraho abantu amahame bagomba kugenderaho, bayarengaho bakaba bakoze icyaha. Mu rugero runaka, bameze nk’abantu bo mu kinyejana cya mbere Pawulo yavuzeho ko batari bafite ‘ibyiringiro’ kandi ko bari ‘mu isi batagira Imana.’—Efe 2:12.
13, 14. (a) Imwe mu mpamvu ituma abantu batemera Imana kandi ntibemere ko turi abanyabyaha batagira icyo kwireguza, ni iyihe? (b) Kutemera Imana byatumye abantu benshi bishora mu biki?
13 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yagaragaje impamvu ebyiri zituma iyo mimerere umuntu yakuriyemo itaba impamvu z’urwitwazo, haba icyo gihe, haba no muri iki gihe. Impamvu ya mbere ni uko ibyaremwe ubwabyo bihamya ko hariho Umuremyi. (Soma mu Baroma 1:19, 20.) Ibyo bihuje n’ibyo Pawulo yavuze igihe yandikiraga Abaheburayo ari i Roma. Yaravuze ati “buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Heb 3:4). Icyo gitekerezo kigaragaza ko hari Umuremyi wubatse cyangwa waremye ibintu byose, ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi.
14 Ku bw’ibyo, Pawulo yari afite impamvu zumvikana zo kwandikira Abaroma ko abantu bose, harimo n’Abisirayeli bo mu gihe cya kera, basengaga ibigirwamana ‘batari bafite icyo kwireguza.’ Ibyo ni na ko bimeze ku bantu bishoraga mu busambanyi, bagakora ibintu binyuranye n’ibyo imibiri y’abagore n’abagabo yaremewe gukoreshwa (Rom 1:22-27). Pawulo yageze ku mwanzuro w’uko “Abayahudi kimwe n’Abagiriki bose batwarwa n’icyaha.”—Rom 3:9.
‘Ikibihamya’
15. Ni iki abantu bose bafite, kandi se kibafitiye akahe kamaro?
15 Igitabo cy’Abaroma kigaragaza indi mpamvu abantu bagombye kumenya ko ari abanyabyaha, kandi ko bakeneye icyabavana muri iyo mimerere. Pawulo yanditse ibirebana n’Amategeko Imana yahaye Abisirayeli bo mu gihe cya kera agira ati “abakoze ibyaha bose bafite amategeko bazacirwa urubanza n’ayo mategeko” (Rom 2:12). Yakomeje agaragaza ko abanyamahanga cyangwa abo mu yandi moko batazi Amategeko y’Imana, akenshi ‘bakora ibintu bisabwa n’amategeko babibwirijwe na kamere yabo.’ Kuki abo bantu banga gushakana n’abo bafitanye isano kandi bakanga kwica no kwiba? Pawulo yagaragaje ko impamvu ari uko bafite umutimanama.—Soma mu Baroma 2:14, 15.
16. Kuki kugira umutimanama bidasobanura byanze bikunze ko umuntu azirinda gukora icyaha?
16 Nyamara kandi, ushobora kuba warabonye ko kuba umuntu afite umutimanama umeze nk’umuhamya umubamo, bidasobanura ko azakurikiza ubuyobozi bwawo. Ibyabaye ku Bisirayeli bo mu gihe cya kera birabigaragaza. Nubwo bari bafite umutimanama ndetse n’amategeko Imana yari yarabahaye yababuzaga kwiba no gusambana, akenshi bajyaga banga kumvira umutimanama wabo kandi bakica Amategeko ya Yehova (Rom 2:21-23). Bacumuraga mu buryo bubiri, bityo bakaba abanyabyaha kuko bananiwe gukurikiza amahame y’Imana no gukora ibyo ishaka. Ibyo byangije cyane imishyikirano bari bafitanye n’Umuremyi wabo.—Lewi 19:11; 20:10; Rom 3:20.
17. Ni iyihe nkunga tuvana mu gitabo cy’Abaroma?
17 Ibyo twasuzumye mu gitabo cy’Abaroma bishobora gutuma umuntu yumva ko mu maso y’Ishoborabyose abantu bose muri rusange, natwe turimo, bari mu mimerere ibabaje cyane. Icyakora, Pawulo ntiyasoreje aho. Iyo ntumwa yasubiyemo amagambo yavuzwe na Dawidi muri Zaburi ya 32:1, 2, igira iti “hahirwa abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe; hahirwa uwo Yehova atazaryoza icyaha cye” (Rom 4:7, 8). Koko rero, Imana yatumye abantu babona uburyo bwo kubabarirwa ibyaha byabo, bitabaye ngombwa ko irenga ku mategeko yayo akiranuka.
Ubutumwa bwiza bwibanda kuri Yesu
18, 19. (a) Ni ubuhe butumwa bwiza Pawulo yibanzeho mu gitabo cy’Abaroma? (b) Ni iki tugomba kumenya kugira ngo tuzabone imigisha izazanwa n’Ubwami?
18 Ushobora guhita uvuga uti “ubwo ni ubutumwa bwiza koko!” Koko rero, ubwo ni ubutumwa bwiza, akaba ari yo mpamvu dukwiriye kugaruka kuri kimwe mu bigize ubutumwa bwiza Pawulo yatsindagirije mu gitabo cy’Abaroma. Nk’uko twigeze kubivuga, Pawulo yaranditse ati “ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni. Mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza.”—Rom 1:15, 16.
19 Ubwo butumwa bwiza buhereranye n’uruhare Yesu afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Pawulo yari ategerezanyije amatsiko ‘umunsi Imana izakoresha Kristo Yesu kugira ngo ice imanza z’ibintu by’amabanga abantu bakora, hakurikijwe ubutumwa bwiza’ (Rom 2:16). Igihe Pawulo yavugaga ayo magambo, ntiyashakaga gupfobya ‘ubwami bwa Kristo n’ubw’Imana’ cyangwa ibyo Imana izakora binyuze ku Bwami (Efe 5:5). Ahubwo yagaragaje ko kugira ngo tuzishimire imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana, tugomba kumenya (1) ko mu maso y’Imana turi abanyabyaha, kandi tukamenya (2) impamvu tugomba kwizera Yesu Kristo kugira ngo tubabarirwe ibyaha. Iyo umuntu amaze kumenya ibyo bintu bigize umugambi w’Imana kandi akabyemera, maze akibonera ukuntu bituma agira ibyiringiro, ashobora rwose kwiyamirira ati “ubu ni ubutumwa bwiza koko!”
20, 21. Kuki mu gihe tubwiriza tugomba kuzirikana ubutumwa bwiza bwavuzweho kenshi mu gitabo cy’Abaroma, kandi se bishobora kugira akahe kamaro?
20 Tugomba rwose kuzirikana icyo kintu kigize ubutumwa bwiza mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza. Pawulo yerekeje kuri Yesu maze asubiramo amagambo Yesaya yavuze, agira ati “nta wubaka ukwizera kwe kuri we uzamanjirwa” (Rom 10:11; Yes 28:16). Abantu bazi icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’icyaha bashobora kuba basanzwe bazi ubwo butumwa bw’ingenzi buhereranye na Yesu. Ku bandi bo ubwo butumwa bushobora kuba ari bushya, butazwi n’abantu bo mu gace k’iwabo cyangwa muri rusange batabwemera. Iyo abantu nk’abo bemeye Imana kandi bakiringira Ibyanditswe, tuba tugomba kubasobanurira uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana. Mu gice gikurikira tuzasuzuma ukuntu mu Baroma igice cya 5 havuga iby’icyo kintu kigize ubutumwa bwiza. Icyo gice gishobora kuzagufasha cyane mu murimo wo kubwiriza.
21 Birashimisha gufasha abantu b’imitima itaryarya gusobanukirwa ubutumwa bwiza bwavuzwe kenshi mu gitabo cy’Abaroma, ari bwo ‘mu by’ukuri mbaraga z’Imana zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera’ (Rom 1:16). Uretse kuba tugira ibyishimo, tuzanabona abandi bemeranya n’amagambo ya Yesaya Pawulo yasubiyemo mu Baroma 10:15, agira ati “mbega ukuntu ibirenge by’abatangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza ari byiza!”—Yes 52:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amagambo nk’ayo aboneka mu bindi bitabo byahumetswe.—Mar 1:1; Ibyak 5:42; 1 Kor 9:12; Fili 1:27.
Ese uribuka?
• Kimwe mu bigize ubutumwa bwiza gitsindagirizwa mu gitabo cy’Abaroma ni ikihe?
• Tugomba gufasha abandi gusobanukirwa iki?
• Ni mu buhe buryo “ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo” bushobora gutuma twe n’abandi tubona imigisha?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Ubutumwa bwiza bwatsindagirijwe mu Baroma burebana n’uruhare rw’ingenzi Yesu afite mu mugambi w’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Twese twavukanye ubusembwa buzana urupfu, ni ukuvuga icyaha