ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w92 1/7 pp. 7-11
  • Dusiganwe dufite ukwihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dusiganwe dufite ukwihangana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Hahirwa Abihangana
  • Twungurwe n’Ijambo Ritera Inkunga rya Yehova
  • Kugira ngo n’Abandi Bakizwe
  • Dukomeze Gusiganwa Dufite Ukwihangana
  • Ushobora Kwihangana Kugeza ku Mperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Iruka mu isiganwa wihanganye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Namwe abe ari ko mwiruka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Hatanira ‘kurangiza isiganwa’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
w92 1/7 pp. 7-11

Dusiganwe dufite ukwihangana

“Dusiganirw’ aho dutegekwa twihanganye.”​—ABAHEBURAYO 12:1.

1. (a) Ni iki gishyirwa imbere yacu iyo twiyeguriye Yehova Imana? (b) Ni irihe siganwa Umukristo agomba kwitegura?

IGIHE twiyeguriraga Yehova binyuriye kuri Yesu Kristo, Imana yadushyize imbere isiganwa ry’ikigereranyo. Isiganwa nirirangira, buri wese mu bazarirangiza neza azahabwa igihembo. Icyo gihembo ni ikihe? Ni ubuzima bw’iteka! Kugira ngo Umukristo usiganwa azegukane icyo gihembo cy’agahebuzo, ntagomba kuba yariteguye isiganwa ry’umuvuduko munini ariko rigarukira hafi, ahubwo agomba kuba yiteguye isiganwa ry’ahantu harehare. Ku bw’ibyo azaba akeneye kugira ukwihangana. Azaba agomba kwihanganira umunaniro wo mu isiganwa ubwaryo hamwe n’imbogamizi ziboneka muri ryo.

2, 3. (a) Ni iki kizadufasha kurangiza isiganwa rya Gikristo? (b) Ni gute ibyishimo byafashije Yesu kurangiza isiganwa mu bwihangane?

2 Ni iki kizadufasha kurangiza iryo siganwa? Nonese, ni iki cyafashije Yesu kwihangana igihe yari hano ku isi ari umuntu? Yavanaga imbaraga mu muco wo kugira ibyishimo. Mu Baheburayo 12:1-3 hasomwa ngo “Nuko natwe, ubgo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirw’ aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi ni w’ ugusohoza rwose; yihanganiy’ [igiti cyo kubabarizwaho MN] kubg’ibyishimo byamushyizw’ imbere, ntiyita kw isoni za[cyo], yicar’ iburyo bg’intebe y’Imana. Nuko muzirikan’ uwo, wihanganiy’ ubganzi bg’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagw’ isari mu mitima yanyu.”

3 Igihe cyose Yesu yamaze akora umurimo we wo mu ruhame, yashoboye gukomeza umurego mu isiganwa bitewe n’ibyishimo yakomoraga kuri Yehova. (Gereranya na Nehemia 8:10.) Ibyishimo bye byatumye ashobora no kwihanganira urupfu rw’agashinyaguro rwo ku giti cyo kubabarizwaho, nyuma akaza kugira ibyishimo bitagereranywa byo kuzurwa mu bapfuye no kuzamuka akajya iburyo bwa Se, aho yari kwibonera isohozwa ryuzuye ry’umurimo w’Imana. Ukwihangana k’uwo muntu uri iruhande rw’Imana, kwatumye agumana uburenganzira bwe bwo kubaho iteka. Ni koko, ibyo bihuje n’amagambo dusoma muri Luka 21:19 avuga ngo “Ni mwihangana, muzakiz’ ubugingo bganyu.”

4. Ni uruhe rugero Yesu yasigiye bagenzi be basiganwa, kandi ni iki tugomba guhozaho ibitekerezo byacu?

4 Yesu Kristo yasigiye abigishwa be basiganwa urugero rwiza cyane, kandi urugero rwe rutuma twizerako natwe dushobora gutsinda (1 Petero 2:21). Icyo Yesu adusaba gukora, dushobora kugikora. Natwe dushobora kwihangana nk’uko na we yihanganye. Mu gihe dukomeje kumwigana nta kudohoka, duhoze ibitekerezo byacu ku mpamvu zituma tugira ibyishimo (Yohana 15:11, 20, 21). Ibyishimo bizaduha imbaraga zo gukomeza gusiganwa mu murimo wa Yehova kugeza ubwo tuzagera ku ngororano y’agahebuzo y’ubuzima bw’iteka.​—Abakolosai 1:10,11.

5. Ni gute twagira ibyishimo n’imbaraga mu isiganwa rituri imbere?

5 Kugira ngo tutadohoka muri iryo siganwa, Yehova aduha imbaraga zirenze izisanzwe. Iyo dutotejwe, izo mbaraga hamwe no kuba tuzi impamvu dufite igikundiro cyo guhura n’ibitotezo biradukomeza (Abakorinto 4:7-9). Ingorane twahura na zo zose mu gihe duha icyubahiro izina ry’Imana no guharanira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, na byo ni impamvu yo gutuma tugira ibyishimo tudashobora kwamburwa n’umuntu uw’ari we wese (Yohana 16:22). Ngiyo impamvu igihe intumwa zari zimaze gukubitwa bitegetswe n’urukiko rw’ikirenga rwa Kiyahudi, zizira ko zamenyekanishaga ibintu bitangaje Yehova Imana yakoze binyuriye kuri Yesu, zanejejwe “n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihor’ iryo zina” (Ibyakozwe n’Intumwa 5:41, 42). Ibyo byishimo byabo ntibabikomoraga mu gutotezwa gusa, ahubwo banabiheshwaga no kuba bari banyuzwe byuzuye no kumenya ko bashishimishaga Yehova na Yesu.

6, 7. Ni kuki Umukristo usiganwa ashobora kugira ibyishimo no mu gihe cy’imibabaro, kandi ibyo bigira izihe ngaruka?

6 Indi nkunga ikomeye dufite mu mibereho yacu tuyivana mu byiringiro Imana yadushyize imbere. Paulo yaravuze ati “Nuko rero, ubgo twatsindishirijwe no kwizera, dufit’ amahoro ku Mana kubg’Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirij’ ubu buntu dushikamyemo kubgo kwizera; ngo tubon’ uko twishimir’ ibyiringiro byo kuzabon’ ubgiza bg’Imana. Ariko s’ ibyo byonyine, ahubgo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yukw amakub’ atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesh’ ibitugerageza; uko kunesha kugater’ ibyiringiro. Ben’ ibyo byiringiro ntibikoz’ isoni.”​—Abaroma 5:1-5.

7 Imibabaro ubwayo si yo itera ibyishimo, ahubwo tubiheshwa n’imbuto z’amahoro iyo mibabaro idusigira. Izo mbuto ni ukwihangana, kunesha ibitugerageza [kwemerwa, MN], ibyiringiro no gusohozwa kwabyo. Ukwihangana kwacu kuzatuma twemerwa n’Imana. Mu gihe twemewe n’Imana, dushobora kwizerako ibyo yadusezeranyije bizasohozwa nta kabuza. Ibyo byiringiro bituma tutadohoka mu isiganwa ryacu kandi bikadutera inkunga mu mibabaro kugeza ubwo bizasohorezwa.​—2 Abakorinto 4:16-18.

Hahirwa Abihangana

8. Kuki iki gihe cyo gutegereza kitari impfabusa kuri twe?

8 Mu gihe dutegereje ko igihe Imana yagennye cyo guha ibihembo abasiganwa kigera, hari ihinduka tugira. Iryo hinduka ni amajyambere tugira mu by’umwuka aturuka ku bitotezo duhangana na byo, amajyambere atuma turushaho kwemerwa n’Imana. Ayo majyambere agaragaza icyo turi cyo kandi akaduha uburyo bwo kugira imico myiza nk’iyo indahemuka zo mu gihe cya kera zagaragaje, uw’imena muri bo akaba ari Urugero rwacu Yesu Kristo. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati “Bene Data, mwemere kw ar’ iby’ibyishimo rwose, ni mugubga gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoz’ umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse, mutabuzeho na gato” (Yakobo 1:2-4). Ni koko, dushobora kwitega ko ibigeragezo binyuranye bishobora kutugeraho, ariko kandi bizatuma dushobora gukomeza kwihingamo imico ikwiriye. Nitugenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko tuzakomeza gusiganwa kugeza igihe tuzabonera igihembo n’ubwo twahura n’imbogamizi zimeze zite.

9, 10. (a) Ni kuki abihanganira ibigeragezo bahirwa, kandi ni gute twashobora guhangana n’ibigeragezo? (b) Ni abahe bantu bo mu gihe cya kera bahirwa, kandi twakora iki ngo tubarirwe mu mubare wabo?

9 Ntibitangaje rero kuba Yakobo yaravuze ati “Hahirw’ umuntu wihanganir’ ibimugerageza, kuko n’ amara kwemerwa, azahabg’ ikamba ry’ubugingo, iry’ Imana [Yehova, MN] yasezeranij’ abayikunda” (Yakobo 1:12). Nimucyo rero twiyemeze guhora duhanganye n’ibigeragezo, twitwaje imico y’Imana, ari na yo ntwaro izaduha imbaraga zo kubitsinda.​—2 Petero 1:5-8.

10 Twibuke ko ibyo Imana itugirira atari bishya. “Igicu cy’abahamya” b’indahemuka ba kera na bo bagiriwe batyo mu gihe babaga bagaragaje ugushikama kwabo ku Mana (Abaheburayo 12:1). Imana yarabemeye nk’uko bigaragara mu Ijambo ryayo, kandi bose tubita abahiriwe babiheshejwe no kuba barashikamye mu bigeragezo. Yakobo aragira ati “Abahanuzi bahanuye mw izina ry’Umwami Imana mubakurehw icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. Mwibuke yukw abihanganye tubit’ abanyehirwe. Mwumvis’ ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muz’ iby’ Umwami Imana yaherutse kumugirira, kukw ifit’ imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:10, 11). Byari byarahanuwe ko mu minsi ikomeye y’imperuka turimo, ku isi hari kuboneka abantu bari gukorera Yehova mu budahemuka, nk’uko abo bahanuzi bo mu binyejana bya kera babigenje. Nonese ntitwishimira kuba tubarirwa mu mubare w’abantu nk’abo?​—Danieli 12:3; Ibyahishuwe 7:9.

Twungurwe n’Ijambo Ritera Inkunga rya Yehova

11. Ni gute Ijambo ry’Imana rishobora gutuma twihangana, kandi ni kuki tutagomba kumera nk’ahantu ho ku kara havugwa mu mugani wa Yesu?

11 Paulo yagaragaje ubundi bufasha bwo kwihangana ubwo yavugagako ‘kwihangana no guhumurizwa bitangwa n’[Ibyanditswe] biduhesha ibyiringiro’ (Abaroma 15:4). Ukuri, ari ryo Jambo ry’Imana, kugomba kuba gushinze imizi muri twe kugira ngo kudutere guhora twitabira gukora ibikwiriye. Kumera nk’ahantu ho ku kara Yesu yavuze mu mugani w’umubibyi, ntacyo byatwungura na mba. Yaravuze ati “Izibibwe ku kāra na bo nuko, iyo bumvis’ iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe, ariko kuko batagir’ imizi muri bo, bakomer’ umwanya muto; iyo habayehw amakuba cyangwa kurenganywa bazir’iryo jambo, uwo mwanya birabagusha” (Mariko 4:16, 17). Ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ntikuba kwarashinze imizi muri bo; bityo mu gihe cy’imibabaro ntibashobore kuvoma muri iyo soko y’imbaraga n’ibyiringiro.

12. Ni iki twagombye kumenya nta kwishuka igihe twemeye ubutumwa bwiza?

12 Umuntu wese wemeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami agomba kumenya ibimutegereje nta kwishuka. Inzira y’ubuzima aba afashe ni iy’ umubabaro n’ibitotezo (2 Timoteo 3:12). Ariko kandi, buri wese yagombye kubona ko “ar’ iby’ibyishimo rwose” kugira igikundiro cyo kugerwaho n’ibigeragezo binyuranye bitewe n’uko ashikamye ku Ijambo ry’Imana no kuribwira abandi.​—Yakobo 1:2, 3.

13. Ni gute kandi ni kuki Paulo yishimiye Abakristo b’i Tesalonike?

13 Mu kinyejana cya mbere, abantu b’i Tesalonike barwanyaga ukuri bateje imvururu bitewe n’umurimo wa Paulo wo kubwiriza. Igihe Paulo yajyaga i Beroya, abo bamutotezaga baramukurikiye bagamije guteza imvururu nyinshi kurushaho. Yandikira abantu b’indahemuka yari yarasize i Tesalonike, iyo ntumwa yatotejwe yaranditse iti “Dukwiriye kubashimir’ Imana iteka, bene Data, nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n’urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rugasaga. Ni cyo gitum’ ubgacu tubirata mu matorero y’Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n’amakuba mushinyiriza. Ibyo n’ ibyerekana kw Imana idac’urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bgami bgayo, kand’ ari bgo mubabarizwa” (2 Abatesalonike 1:3-5). N’ubwo Abakristo b’i Tesalonike bababazwaga n’abanzi babo, bakuriye mu Bukristo kandi bariyongera. Ibyo byashobotse bite? Byatewe n’uko bavanaga imbaraga mu ijambo rya Yehova ritera inkunga. Bumviye amategeko y’Umwami kandi basiganwa bafite ukwihangana.​—2 Abatesalonike 2:13-17.

Kugira ngo n’Abandi Bakizwe

14. (a) Ni izihe mpamvu zidutera gukomeza umurimo wacu mu byishimo no mu bihe bikomeye? (b) Ni iyi mpamvu ituma dusenga, kandi kuki?

14 Igituma twihanganira ibigeragezo n’ibitotezo mu budahemuka kandi tutinuba, mbere na mbere ni uguharanira ko Imana ivanwaho umugayo. Icyakora hari n’indi mpamvu itari iy’ubwikunde ituma twihanganira ibyo bintu: ni ukugira ngo dushobore kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi no kugira ngo haboneke ababwiriza b’Ubwami bw’Imana benshi ‘batura iby’agakiza’ (Abaroma 10:10). Abakora umurimo w’Imana bagomba gusenga basaba Nyir’ibisarurwa guha umugisha umurimo wabo arushaho kongera umubare w’ababwiriza b’Ubwami (Matayo 9:38). Paulo yandikiye Timoteo ati “Ibyo wanyumvany’ imbere y’abahamya benshi, ubimenyesh’ abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigish’ abandi. Ujy’ufatanya nanjye kwihanganir’ imibabaro, nk’uko bikwiriy’ umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.”​— 2 Timoteo 2:2, 3.

15. Ni kuki tugomba kwitwara nk’abasirikare n’abarushanwa “mu bikino”?

15 Umusirikare yitandukanya n’imibereho ya gisivile itagengwa n’amategeko ya gisirikare. Mu buryo nk’ubwo, ntitugomba kuzitirwa n’imirimo y’abatari mu ngabo z’Umwami, kuko mu by’ukuri bari mu gice cy’umwanzi. Ni yo mpamvu Paulo yaje kwandikira Timoteo ati “Nta wab’ umusirikare, kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngw ab’akinejej’ uwamwandikiy’ ubusirikare. Kand’ iy’ umunt’ ashatse kurushanwa mu bikino, ntahabg’ ikamba, kerets’ arushanijwe nk’uko bitegetswe” (2 Timoteo 2:4, 5). Mu guhatanira kwegukana igihembo cy’ “ikamba ry’ubugingo” mu isiganwa, abasiganwa bagomba kugira umuco wo kwirinda no kureka ibitagira umumaro byabaremerera cyangwa bikababera inzitizi. Muri ubwo buryo bashobora kwirundumurira mu murimo wo kugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bandi.​—Yakobo 1:2; gereranya na 1 Abakorinto 9:24, 25.

16. Ni iki kidashobora kubohwa, kandi twihangana ku bw’inyungu za nde?

16 Kubera ko dukunda Imana hamwe n’abantu bagereranywa n’intama bayishaka, twishimira kwihanganira byinshi kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bandi. Abanzi bashobora kutuboha batuziza ko tubwiriza Ijambo ry’Imana. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana ryo ntirishobora kubohwa, kandi umurimo wo kuribwira abandi kugira ngo ribaheshe agakiza ntushobora guhambirizwa iminyururu. Paulo yasobanuriye Timoteo impamvu yari yiteguye guhangana n’ibigeragezo agira ati “Ujye wibuka Yesu Kristo, wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye, nk’uk’ ubutumwa nahawe buvuga: ubgo ndenganyirizwa, ndetse nkaboheshw’ iminyururu nk’umugome; nyamar’ ijambo ry’Imana ryo ntiribohwa n’iminyururu. Ni cyo gituma nihanganira byose kubg’intore z’Imana, kugira ngo na zo zibon’ agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n’ubgiza buhoraho” (2 Timoteo 2:8-10). Muri iki gihe, ntabwo twerekeza ibitekerezo byacu ku itsinda rito ry’abasigaye mu bagize Ubwami bwo mu ijuru gusa, ahubwo tubyerekeza no ku mukumbi munini w’izindi ntama z’Umwungeri Mwiza Yesu Kristo, wo uzatura muri Paradizo ku isi munsi y’Ubwami bwa Kristo.​—Ibyahishuwe 7:9-17.

17. Ni kuki tutagomba kuva mu isiganwa, kandi bizagenda bite nidukomeza gusiganwa kugeza ku iherezo?

17 Nitutagira icyo dukora, ntabwo tuzabona agakiza cyangwa ngo tugaheshe abandi. Iyo twihangana mu isiganwa rya Gikristo, tutitaye ku nzitizi duhura na zo uko zaba zimeze kose, dukomeza kuba mu mubare w’abazegukana igihembo, kandi ibyo bituma dushobora gufasha bamwe mu buryo butaziguye kugira ngo bagere ku gakiza, abandi na bo tukababera urugero rubakomeza. Imyifatire ya Paulo yo ‘kumaranira kugera aho dutanguranwa, ngo ahabwe ingororano,’ ni urugero rwiza dukwiriye kwigana.​—Abafilipi 3:14, 15.

Dukomeze Gusiganwa Dufite Ukwihangana

18. Kwegukana igihembo bishingiye ku ki, ariko ni iki tugomba kwirinda niba dushaka gukomeza isiganwa kugeza ku iherezo?

18 Kugira ngo turangize isiganwa ryacu rya Gikristo ryo kuvana umugayo kuri Yehova twegukanye ishema ryo gutsinda kandi tugahabwa ingororano atuzigamiye, biradusaba gukaza umurego tukarangiza isiganwa tudacogoye. Ku bw’ibyo rero, ntidushobora kurangiza iryo siganwa niba twigerekaho ibituremerera bidafite umumaro mu guharanira ugukiranuka. N’ubwo kandi twaba tudafite iyo mitwaro, turacyasabwa guhatana byimazeyo kugira ngo dukore ibishoboka byose. Ni yo mpamvu Paulo atanga inama agira ati “Twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirw’ aho dutegekwa twihanganye” (Abaheburayo 12:1). Kimwe na Yesu, ntitwagombye kwibanda cyane ku mibabaro dusabwa kwihanganira, ahubwo twayifata nk’aho ari ikiguzi gito cyo gutanga kugira ngo tuzahabwe ingororano ishimishije.​—Gereranya n’Abaroma 8:18.

19. (a) Ni ikihe cyizere cyashishikazaga Paulo mu mpera z’ubuzima bwe? (b) Mu gihe isiganwa ryenda kurangira, ni ikihe cyizere twagombye kugira ku bihereranye n’igihembo twasezeranyijwe?

19 Mu mpera z’ubuzima bwe, Paulo yashoboraga kuvuga ati “Narwany’ intambara nziza, narangij’ urugendo, narinz’ ibyo kwizera. Ibisigaye, mbikiw’ ikamba ryo gukiranuka” (2 Timoteo 4:7, 8). Natwe turi muri urwo rugendo rusaba kugira ukwihangana kugira ngo tuzabone kugororerwa ubuzima bw’iteka. Niba ukwihangana kwacu gucogoye bitewe n’uko isiganwa risa nk’aho rimaze igihe kirekire kirenze icyo twibwiraga tukiritangira, twazatsindwa nyamara kandi twari twegereje igihe cyo kubona igihembo twasezeranyijwe. Ntitwibeshye. Igihembo kirahari nta gushidikanya.

20. Twagombye kwiyemeza iki kugeza aho isiganwa rizarangirira?

20 Nimucyo rero twe kurambirwa gutegerezako umubabaro ukomeye utangira ngo urimbure Babuloni Ikomeye mbere na mbere, hanyuma ukarimbura n’ibigize umuteguro w’Umwanzi byose bizaba bisigaye (2 Petero 3:11, 12). Nimucyo duhange amaso imbere dufite ukwizera dore ibimenyetso biratugose impande zose. Nimucyo kandi twitegure kugira ukwihangana guhamye, kandi dukomeze umurego bya gitwari mu isiganwa Yehova yadushyize imbere kugeza ku iherezo maze tukazabona igihembo gishimishije, ubwo Yehova azaba avanyweho umugayo binyuriye kuri Yesu Kristo.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni irihe siganwa Umukristo agomba kwitegura?

◻ Kuki ibyishimo ari ingenzi cyane mu isiganwa?

◻ Ni izihe mpamvu z’ingenzi zituma dukomeza umurimo n’ubwo duhura n’ibigeragezo?

◻ Kuki tutagomba kuva mu isiganwa Imana yadushyize imbere?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abakristo bagomba kwihangana nk’uko bisabwa mu isiganwa ry’ahantu harehare.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kugira ngo abasiganwa begukane “ikamba ry’ubugingo,” bagomba kugira ukwirinda.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze