Tubeho mu Mudendezo Duhuje no Kwiyegurira Imana kwa Gikristo
‘Aho umwuka w’Umwami uri, ni ho haba umudendezo.’—2 ABAKORINTO 3:17.
1. Ni nde Abahamya ba Yehova biyeguriye, kandi se, kuki bakoresha imiryango yemewe n’amategeko?
ABAHAMYA BA YEHOVA bemera ko idini ryabo rizagumaho iteka ryose. Ku bw’ibyo rero, bategerezanyije amatsiko igihe bazakorera Imana “mu [m]wuka no mu kuri” iteka ryose (Yohana 4:23, 24). Kubera ko abo Bakristo baremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, biyeguriye Yehova Imana mu buryo bwimazeyo, kandi biyemeje kubaho mu buryo buhuje na byo. Kugira ngo babigereho, bishingikiriza ku Ijambo ry’Imana no ku mwuka wayo wera. Abahamya baha agaciro gakwiriye umurimo ukorwa n’ “abategetsi bakuru” ba leta, kandi bagakurikiza mu buryo bukwiriye ibisabwa n’ibiteganywa n’amategeko, ari nako bakomeza kugira imyifatire ihuje no kwiyegurira Imana kwa Gikristo, bafite umudendezo utangwa n’Imana, babivanye ku mutima (Abaroma 13:1, NW; Yakobo 1:25). Urugero, Abahamya bakoresha Watch Tower Society ho igikoresho cyemewe n’amategeko—umwe mu miryango myinshi ikoreshwa mu bihugu binyuranye—utuma basohoza umurimo wabo wo gufasha bagenzi babo, cyane cyane mu bihereranye n’iby’umwuka. Ariko kandi, nta bwo Abahamya biyeguriye umuryango runaka wemewe n’amategeko, ahubwo biyeguriye Imana, kandi ukwiyegurira Yehova kwabo kuzagumaho iteka ryose.
2. Kuki Watch Tower Society hamwe n’indi miryango imeze nka yo yemewe n’amategeko, yishimirwa cyane n’Abahamya ba Yehova?
2 Kubera ko Abahamya ba Yehova ari abagaragu biyeguriye Imana, basabwa gukurikiza amabwiriza ya Yesu yo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, bababatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera: babigisha’ (Matayo 28:19, 20). Uwo murimo uzakomeza kugeza ku iherezo rya gahunda y’ibintu, bitewe n’uko Yesu yanavuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:3, 14). Buri mwaka, amacapiro ya Watch Tower Society hamwe n’indi miryango imeze nka wo yemewe n’amategeko, iha Abahamya ba Yehova za Bibiliya, ibitabo, udutabo n’amagazeti bibarirwa muri za miriyoni, byo gukoresha mu murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose. Ku bw’ibyo rero, iyo miryango yemewe n’amategeko, ni iy’agaciro katagereranywa mu gufasha abagaragu b’Imana bayiyeguriye kugira ngo babeho mu buryo buhuje no kuyiyegurira kwabo.
3. Ni mu buhe buryo ijambo “Sosayiti” ryahoze rikoreshwa n’Abahamya ba Yehova?
3 Hari uwavuga ko uburyo Abahamya bavuga ibihereranye na Watch Tower Society—cyangwa incuro nyinshi cyane “Sosayiti”—bigaragaza ko babona ko irenze ibyo kuba igikoresho cyemewe n’amategeko. Mbese, ntibabona ko ari yo igomba gufata umwanzuro wa nyuma ku bibazo birebana no gusenga? Igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, kirushaho kumvikanisha iyo ngingo gisobanura kiti “igihe Umunara w’Umurinzi [wo ku itariki ya 1 Kamena 1938 (mu Cyongereza)] wavugaga ibyerekeye ‘Sosayiti,’ ntiwashakaga kuvuga ko ari igikoresho cyemewe n’amategeko gusa, ahubwo washakaga kuvuga ko ari inteko y’Abakristo basizwe bari barashyizeho uwo muryango wemewe n’amategeko, kandi bakaba barawukoreshaga.”a Ku bw’ibyo rero, iyo mvugo yerekezaga ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Muri rusange, ni muri ubwo buryo Abahamya bakoreshaga ijambo “Sosayiti.” Birumvikana ko umuryango runaka wemewe n’amategeko n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ atari ibintu bishobora kwitiranywa. Abayobozi ba Watch Tower Society baratoranywa, ariko Abahamya bagize ‘umugaragu ukiranuka’ bo basigwa n’umwuka wera wa Yehova.
4.(a) Ni gute Abahamya ba Yehova bamwe na bamwe bisobanura kugira ngo birinde ibintu byakumvikana mu buryo butari bwo? (b) Kuki twagombye gushyira mu gaciro ku birebana n’uburyo bwo gukoresha imvugo runaka?
4 Kugira ngo Abahamya ba Yehova birinde ibintu byakumvikana mu buryo butari bwo, bagerageza kwitondera uburyo bavuga ibiberekeyeho. Aho kuvuga ngo “Sosayiti yigisha,” Abahamya benshi bahitamo gukoresha amagambo nk’aya ngo “Bibiliya iravuga iti,” cyangwa ngo “numva ko Bibiliya yigisha iti.” Muri ubwo buryo, batsindagiriza umwanzuro wa bwite buri Muhamya yafashe wo kwemera inyigisho za Bibiliya, kandi nanone bakirinda gutuma abantu batekereza mu buryo butari bwo ko Abahamya bahatirwa mu buryo runaka kwemera ibyo bategekwa n’agatsiko runaka k’idini. Birumvikana ko ibitekerezo birebana n’uburyo bwo gukoresha imvugo runaka bitagombye na rimwe kuba ingingo yo kujyaho impaka. N’ubundi kandi, uburyo bwo gukoresha imvugo runaka bigira akamaro gusa igihe bituma amagambo atumvikana mu buryo butari bwo. Abakristo basabwa gushyira mu gaciro. Bibiliya itugira inama yo “[ku]reka kurwanira amagambo” (2 Timoteyo 2:14, 15). Nanone kandi, Ibyanditswe bivuga iri hame rigira riti “ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo?”—1 Abakorinto 14:9.
Umwuka w’Imana Utuma Bitaba Ngombwa ko Habaho Amategeko Menshi
5. Ni gute tugomba gusobanukirwa ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:23?
5 Intumwa Pawulo yagize iti “nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose.” Yongeyeho iti “byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose” (1 Abakorinto 10:23). Biragaragara ko Pawulo atashakaga kuvuga ko gukora ibintu Ijambo ry’Imana riciraho iteka mu buryo butaziguye, ari ibintu byemewe. Iyo ugereranyije n’amategeko agera hafi kuri 600 yahawe Abisirayeli ba kera, usanga amategeko ataziguye agenga imibereho ya Gikristo, ari make cyane. Ku bw’ibyo rero, hari ibintu byinshi bishyirwa imbere y’umuntu, kugira ngo abikemure akurikije umutimanama we. Umuntu wiyeguriye Yehova, agira umudendezo uturuka ku buyobozi bw’umwuka w’Imana. Kubera ko Umukristo aba yararonse ukuri akakugira ukwe, akurikiza umutimanama we watojwe na Bibiliya, kandi akishingikiriza ku buyobozi butangwa n’Imana binyuriye ku mwuka wera. Ibyo bifasha Umukristo wiyeguriye Imana kugira ngo amenye ‘ibizamwungura’ n’‘ibizagira icyo bimumarira,’ we ubwe hamwe n’abandi. Amenya ko imyanzuro afata izagira ingaruka ku mishyikirano ya bwite agirana n’Imana, iyo yiyeguriye.
6. Ni gute dushobora kugaragaza ko twaronse ukuri tukakugira ukwacu, mu gihe turi mu materaniro ya Gikristo?
6 Umuhamya agaragaza ko yaronse ukuri akakugira ukwe, igihe atanga ibitekerezo mu materaniro ya Gikristo. Ku ncuro ya mbere, ashobora gusubira mu magambo yavuzwe mu gitabo kirimo cyigwa. Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka, azagira amajyambere, ku buryo azajya avuga inyigisho za Bibiliya akoresheje amagambo ye bwite. Muri ubwo buryo, aba agaragaza ko agenda yongera ubushobozi bwe bwo gutekereza, aho gupfa gusubira mu magambo yavuzwe n’abandi. Mu gihe atanze ibitekerezo akoresheje amagambo ye bwite, kandi akavuga amagambo akwiriye y’ukuri abivanye ku mutima, ibyo bizatuma agira ibyishimo kandi bizagaragaza ko abyemera adashidikanya mu bwenge bwe.—Umubwiriza 12:10; gereranya n’Abaroma 14:5b.
7. Ni iyihe myanzuro abagaragu ba Yehova bafashe babigiranye umudendezo?
7 Abahamya ba Yehova basunikwa n’urukundo bakunda Imana hamwe na bagenzi babo (Matayo 22:36-40). Mu by’ukuri, bifatanyiriza hamwe mu murunga w’urukundo rwa Kristo, ari umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose (Abakolosayi 3:14; 1 Petero 5:9). Ariko kandi, kubera ko baremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, buri wese ku giti cye yiyemeje gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kutagira aho abogamira mu bya politiki, kwirinda amaraso, kwirinda uburyo bumwe na bumwe bw’imyidagaduro, no kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Iyo si imyanzuro bahatirwa gufata. Iyo ni imyanzuro abashobora kuzaba Abahamya bahisemo gukurikiza babikunze mu mibereho yabo, mbere y’uko bagira intambwe batera mu kwiyegurira Imana kwa Gikristo.
Mbese, Bafite Icyo Bamurikira Inteko Nyobozi Runaka?
8. Ni ikihe kibazo gikeneye gusobanurwa neza?
8 Bibiliya igaragaza neza ko Abakristo b’ukuri badakorera Imana babihatiwe. Igira iti “Umwami ni we Mwuka; kandi aho [u]mwuka w’Umwami [u]ri, ni ho haba umudendezo” (2 Abakorinto 3:17). Ariko se, ni gute uko kuri gushobora guhuzwa n’igitekerezo gihereranye n’ “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” n’Inteko Nyobozi ye?—Matayo 24:45-47.
9, 10. (a) Ni gute ihame ry’ubutware rikurikizwa mu itorero rya Gikristo? (b) Gukurikiza ihame ry’ubutware byatumye biba ngombwa ko hakorwa iki mu itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?
9 Kugira ngo icyo kibazo gisubizwe, tugomba kuzirikana ihame ry’ubutware rishingiye ku Byanditswe (1 Abakorinto 11:3). Mu Befeso 5:21-24, Kristo avugwaho ko ari “umutwe w’[i]torero,” akaba ari we “rigandukira.” Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko umugaragu ukiranuka w’ubwenge agizwe n’abavandimwe ba Yesu bo mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 2:10-13). Iryo tsinda ry’umugaragu ukiranuka ryashyiriweho guha ubwoko bw’Imana “igerero [ry’umwuka], igihe cyaryo.” Muri iki gihe cy’imperuka, Kristo yeguriye uwo mugaragu “ibintu bye byose.” Ku bw’ibyo rero, umwanya afite ukwiriye kubahwa na buri wese witwa ko ari Umukristo.
10 Ubutware buba bugamije kubumbatira ubumwe no gutuma “byose bikorw[a] neza uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Kugira ngo ibyo bigerweho mu kinyejana cya mbere, hatoranyijwe umubare runaka w’Abakristo basizwe bavanywe mu itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, kugira ngo bahagararire itsinda ryose uko ryakabaye. Nk’uko byaje kugaragazwa n’ibintu byabayeho nyuma y’aho, ubuyobozi bwatanzwe n’iyo nteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere bwari bwemewe na Yehova, kandi bwahawe imigisha na we. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bemeye iyo gahunda babigiranye ibyishimo. Koko rero, bakiriye neza kandi bashimiye rwose ingaruka nziza ibyo byagize.—Ibyakozwe 15:1-32.
11. Ni gute Inteko Nyobozi yo muri iki gihe yagombye kubonwa?
11 Akamaro k’iyo gahunda karacyariho na n’ubu. Muri iki gihe, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova igizwe n’Abakristo icumi basizwe, bose bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari Abakristo. Bayobora Abahamya ba Yehova mu buryo bw’umwuka, nk’uko inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yabigenzaga (Ibyakozwe 16:4). Kimwe n’Abakristo bo mu gihe cya mbere, Abahamya bahanga amaso abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bagize Inteko Nyobozi babigiranye ibyishimo, kugira ngo bahabwe ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya, n’amabwiriza arebana no kuyoboka Imana. N’ubwo abagize Inteko Nyobozi ari imbata za Yehova n’iza Kristo, nk’uko bimeze kuri bagenzi babo b’Abakristo, Bibiliya iduha amabwiriza igira iti “mwumvire ababayobora, mubagandukire: kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu, nk’abazabibazwa: nuko rero, mubumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.”—Abaheburayo 13:17.
12. Ni nde buri Mukristo wese ku giti cye agomba kumurikira ibikorwa bye?
12 Mbese, umwanya w’ubuyobozi Inteko Nyobozi ihabwa n’Ibyanditswe, uvuga ko buri Muhamya wa Yehova wese agomba kuyimurikira ibikorwa bye? Oya, si ko biri dukurikije amagambo Pawulo yabwiye Abakristo b’i Roma, agira ati “ni iki gituma ucira mwene so urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene so? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana . . . umuntu wese muri twe azīmurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.”—Abaroma 14:10-12.
13. Kuki Abahamya ba Yehova batanga raporo y’umurimo wabo wo kubwiriza?
13 Ariko se, si iby’ukuri ko buri Muhamya ku giti cye yitezweho gutanga raporo y’umurimo we wo kubwiriza? Yee, ariko kandi, impamvu ituma ibyo bikorwa, yasobanuwe neza mu gitabo kimwe cy’Abahamya, kigira kiti “abigishwa ba mbere ba Yesu Kristo bashishikariraga gutanga za raporo zihereranye no kwaguka k’umurimo wo kubwiriza (Mariko 6:30). Uko uwo murimo wagendaga utera imbere, ni nako za raporo zigaragaza imibare [y’uko kwiyongera] zagendaga zikusanyirizwa hamwe n’inkuru zavugaga ibintu bitangaje byabonywe n’abifatanyaga mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. . . . (Ibyakozwe 2:5-11, 41, 47; 6:7; 1:15; 4:4) . . . Mbega ukuntu abo bakozi b’Abakristo bizerwa baterwaga inkunga no kumva za raporo zavugaga ibyari birimo bisohozwa! . . . Mu buryo nk’ubwo, umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe wihatira gukurikiranira hafi amakuru agaragaza ukuntu umurimo urimo ukorwa kugira ngo hasohozwe ibivugwa muri Matayo 24:14.”
14, 15. (a) Ni gute ibivugwa mu 2 Abakorinto 1:24, byerekeza ku Nteko Nyobozi? (b) Buri Mukristo ku giti cye agomba gufata imyanzuro ye bwite ashingiye ku ki, akaba agomba kuyifata yemera ukuhe kuri?
14 Inteko Nyobozi, ni uburyo bwuje urukundo bwateganyijwe, kandi ni urugero rwo kwizera rukwiriye kwiganwa (Abafilipi 3:17; Abaheburayo 13:7). Mu kwizirika kuri Kristo no mu gukurikiza urugero rwe, bashobora kunga mu rya Pawulo wagize ati “icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu; ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye” (2 Abakorinto 1:24). Mu kugenzura imyifatire yiganje mu bantu, Inteko Nyobozi yerekeza ibitekerezo ku nyungu zibonerwa mu kumvira inama ya Bibiliya, igatanga inama ku bihereranye no gushyira mu bikorwa amategeko n’amahame ya Bibiliya, igatanga umuburo ku birebana n’akaga kihishe, kandi igatera abo ‘yifatanya na bo’ inkunga baba bakeneye. Muri ubwo buryo, isohoza imirimo yayo yo kuba igisonga cya Gikristo, ibafasha gukomeza kugira ibyishimo kandi ikubaka ukwizera kwabo, kugira ngo bashobore gushikama.—1 Abakorinto 4:1, 2; Tito 1:7-9.
15 Mu gihe Umuhamya afashe imyanzuro ashingiye ku nama ya Bibiliya yatanzwe n’Inteko Nyobozi, abigenza atyo abyihitiyemo, bitewe n’uko icyigisho cye cya bwite cya Bibiliya cyamwemeje ko iyo ari yo myifatire ikwiriye. Buri Muhamya ayoborwa n’Ijambo ry’Imana ubwaryo, mu gushyira mu bikorwa inama nziza zishingiye ku Byanditswe zitangwa n’Inteko Nyobozi, akaba azi neza ko imyanzuro afata izagira ingaruka ku mishyikirano ye bwite agirana n’Imana, iyo yiyeguriye.—1 Abatesalonike 2:13.
Abigishwa n’Abasirikare
16. N’ubwo imyanzuro irebana n’imyifatire umuntu agomba kugira ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye, kuki bamwe na bamwe bacibwa mu itorero?
16 Ariko se, niba imyanzuro irebana n’imyifatire umuntu agomba kugira ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye, kuki hari Abahamya ba Yehova bacibwa mu itorero? Nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko icyaha runaka umuntu yakoze gisaba ko yacibwa mu itorero ahuje n’uko abyumva. Ahubwo, guca umuntu mu itorero ni ibintu bisabwa n’Ibyanditswe, mu gihe gusa uwo muntu akoze ibyaha bikomeye, urugero nk’ibyavuzwe mu Bakorinto ba Mbere igice cya 5, ntagaragaze ukwicuza. Bityo rero, n’ubwo Umukristo ashobora kuba yacibwa mu itorero bitewe n’uko yakoze icyaha cy’ubusambanyi, ibyo bikorwa mu gihe gusa yaba yanze kwemera ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka ahawe n’abungeri buje urukundo. Abahamya ba Yehova si bo bonyine bakurikiza ubwo buryo buhuje n’Ubukristo. Igitabo cyitwa The Encyclopedia of Religion kigira kiti “buri muryango uwo ari wo wose, usaba kugira uburenganzira bwo kwirinda abawugize badakurikiza amategeko, bashobora gushyira mu kaga imibereho myiza ya bose muri rusange. Mu rwego rw’idini, akenshi ubwo burenganzira bwagiye butsindagirizwa n’imyizerere ivuga ko igihano [cyo guca abantu] kigira ingaruka ku gihagararo umuntu afite imbere y’Imana.”
17, 18. Ni gute ububonere bwo guca umuntu mu itorero bushobora kugereranywa na (a) gahunda ikurikizwa ku ishuri? (b) gahunda ya gisirikare?
17 Abahamya ba Yehova, ni abigishwa ba Bibiliya (Yosuwa 1:8; Zaburi 1:2; Ibyakozwe 17:11). Porogaramu yo kwigisha Bibiliya itangwa n’Inteko Nyobozi, ishobora kugereranywa n’amasomo atangwa mu ishuri, akaba yarateguwe n’urwego rushinzwe ibyo kwiga. N’ubwo urwo rwego ubwarwo rutaba ari rwo soko y’amasomo yigishwa, rurayategura, rukagena uburyo bwo kuyatanga, kandi rugatanga amabwiriza ya ngombwa. Iyo umuntu runaka yanze ku mugaragaro gukurikiza ibisabwa n’ishuri, agateza ibibazo abanyeshuri bagenzi be, cyangwa agashyira umugayo ku ishuri, ashobora kwirukanwa. Abayobozi b’ishuri bafite uburenganzira bwo kurwanirira inyungu z’abanyeshuri bose uko bakabaye.
18 Uretse kuba Abahamya ba Yehova ari abanyeshuri, ni n’abasirikare ba Yesu Kristo, bigishijwe “[k]urwana intambara nziza yo kwizera” (1 Timoteyo 6:12; 2 Timoteyo 2:3). Ubusanzwe, gukomeza kurangwa n’imyifatire idakwiriye umusirikare w’Umukristo, bishobora kumukururira kutemerwa n’Imana. Kubera ko umusirikare w’Umukristo ari umuntu wahawe umudendezo wo kugira amahitamo, ashobora gufata umwanzuro nk’uko abyifuza, ariko kandi, agomba kugerwaho n’ingaruka z’umwanzuro we. Pawulo yaravuze ati “nta waba umusirikare, kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino, ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe” (2 Timoteyo 2:4, 5). Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo n’abagize Inteko Nyobozi, bakomeza kuguma mu maboko y’Umuyobozi wabo, ari we Yesu Kristo mu buryo bwuzuye, bakurikiza ‘ibyategetswe’ kugira ngo bazashobore kuronka ingororano y’ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3; Ibyahishuwe 2:10.
19. Nyuma yo kugenzura ibintu by’ukuri bihereranye no kwiyegurira Imana kwa Gikristo, ni iki dushobora kwemera tudashidikanya?
19 Mbese, ibintu by’ukuri ntibigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari abagaragu b’Imana, aho kuba imbata z’abantu? Kubera ko ari Abakristo biyeguriye Imana, bakaba bishimira umudendezo bahawe na Kristo, bareka umwuka w’Imana n’Ijambo ryayo bikayobora imibereho yabo, mu gihe bakorana n’abavandimwe babo mu itorero ry’Imana bunze ubumwe (Zaburi 133:1). Nanone kandi, ibihamya bigaragaza, ibyo byagombye kuvanaho ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’isoko y’imbaraga zabo. Bashobora kunga amajwi yabo mu ry’umwanditsi wa Zaburi baririmba bati “Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, umutima wanjye ujya umwiringira, ngatabarwa: ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.”—Zaburi 28:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe mu mwaka wa 1993 na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Watch Tower Society n’indi miryango imeze nka yo bifasha Abahamya ba Yehova?
◻ Ni gute Abakristo bungukirwa n’inshingano ifitwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova?
◻ Kuki ubwoko bwa Yehova butanga raporo y’umurimo wabwo wo kubwiriza?
◻ Ni mu yihe mimerere biba bikwiriye ko Umukristo wiyeguriye Imana acibwa mu itorero?
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yarinze ubumwe mu byerekeye inyigisho
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bishimira umudendezo bahawe na Kristo