ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?

      Hirya no hino ku isi, abantu ntibabona kimwe ibyerekeye kunywa inzoga. Hari abanywa inzoga barimo kuganira n’abandi. Hari n’abahitamo kuzireka burundu. Ariko hari n’abanywa bagasinda. None se Bibiliya ibona ite ibirebana no kunywa inzoga?

      1. Ese kunywa inzoga ni bibi?

      Bibiliya ntitubuza kunywa inzoga. Ahubwo igihe Bibiliya yavugaga impano zitandukanye Imana yaduhaye, yashyizemo na “divayi inezeza imitima y’abantu” (Zaburi 104:14, 15). Hari abagabo n’abagore b’indahemuka Bibiliya ivuga ko banywaga inzoga.—1 Timoteyo 5:23.

      2. Ni izihe nama Bibiliya igira abantu banywa inzoga?

      Yehova aciraho iteka ubusinzi no kunywa inzoga nyinshi (Abagalatiya 5:21). Ijambo rye rigira riti “ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi” (Imigani 23:20). Ubwo rero, mu gihe duhisemo kunywa inzoga, ndetse n’igihe twaba twiherereye, twagombye kwirinda kunywa inzoga nyinshi ngo zitubuze gutekereza neza, kwifata mu byo tuvuga no mu byo dukora, cyangwa ngo zigere ubwo zangiza ubuzima bwacu. Mu gihe kunywa inzoga mu rugero bitunaniye, byaba byiza tuziretse burundu.

      3. Twagaragaza dute ko twubaha imyanzuro y’abandi mu bijyanye no kunywa inzoga?

      Buri wese agomba kwihitiramo niba yanywa inzoga cyangwa niba yazireka. Ntitwagombye gucira urubanza umuntu uhisemo kunywa inzoga mu rugero. Ariko nanone ntitwagombye guhatira umuntu kunywa inzoga atabishaka (Abaroma 14:10). Ikindi kandi, dushobora kureka kunywa inzoga mu gihe byatera abandi ibibazo. (Soma mu Baroma 14:21.) Bibiliya igira iti “buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”—Soma mu 1 Abakorinto 10:23, 24.

      IBINDI WAMENYA

      Reba amahame ya Bibiliya yagufasha gufata umwanzuro wo kunywa inzoga cyangwa kutazinywa, kandi niba uhisemo kuzinywa urebe amahame yagufasha kumenya izo utagomba kurenza. Nanone uraza kumenya icyo wakora niba ufite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi.

      4. Hitamo niba ukwiriye kunywa inzoga

      Yesu yabonaga ate ibijyanye no kunywa inzoga? Kugira ngo tumenye igisubizo, reka turebe igitangaza cya mbere yakoze. Musome muri Yohana 2:1-11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

      • Dukurikije iyo mirongo, ni irihe somo twavana ku kuntu Yesu yabonaga ibijyanye n’inzoga ndetse n’abazinywa?

      • Niba Yesu ataraciriyeho iteka abanywa inzoga, Umukristo yagombye kubona ate umuntu uzinywa?

      Nubwo Abakristo bafite uburenganzira bwo kunywa inzoga, ntibisobanura ko buri gihe kuzinywa biba bikwiriye. Musome mu Migani 22:3, hanyuma musuzume niba mu bihe nk’ibi, umuntu aba akwiriye kunywa inzoga cyangwa kutazinywa:

      • Ugiye gutwara imodoka cyangwa ugiye gukoresha imashini mu kazi.

      • Utwite.

      • Muganga yakubujije kunywa inzoga.

      • Kwifata ngo utarenza urugero, birakugora.

      • Amategeko ntakwemerera kunywa inzoga.

      • Uri kumwe n’umuntu waziretse bitewe n’uko mbere yazinywaga akarenza urugero.

      Ese wagombye guha abantu inzoga mu bukwe cyangwa mu bindi birori? Kugira ngo umenye icyagufasha kumenya umwanzuro wafata, murebe VIDEWO.

      VIDEWO: Ese nagombye guha abantu inzoga? (2:41)

      Musome mu Baroma 13:13 no mu 1 Abakorinto 10:31, 32. Nimumara gusoma buri murongo, muganire ku kibazo gikurikira:

      • Gukurikiza iryo hame byagufasha bite gufata umwanzuro uzashimisha Yehova?

      Umuvandimwe wanze divayi muri resitora. Bashiki bacu babiri basangira na we bo barimo kunywa divayi.

      Umukristo yifatira umwanzuro wo kunywa inzoga cyangwa kutazinywa. Nubwo hari igihe ahitamo kuzinywa, ibindi bihe ashobora guhitamo kutazinywa

      5. Ishyirireho igipimo utagomba kurenza

      Nubwo Yehova atatubuza kunywa inzoga mu rugero, kunywa inzoga nyinshi byo abiciraho iteka. Kubera iki? Musome muri Hoseya 4:11, 18, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

      • Iyo umuntu yanyoye inzoga nyinshi bishobora kumugiraho izihe ngaruka?

      Twakwirinda dute kunywa inzoga nyinshi? Tugomba kwiyoroshya tukamenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Musome mu Migani 11:2, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

      • Kuki ari byiza kwishyiriraho igipimo cy’inzoga tutagomba kurenza?

      6. Icyo wakora kugira ngo ureke kunywa inzoga nyinshi

      Reba icyafashije umugabo uvugwa muri iyi videwo, akareka kunywa inzoga nyinshi. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

      VIDEWO: ‘Nari ndambiwe uko nari mbayeho’ (6:32)

      Amafoto: Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo ‘Nari ndambiwe uko nari mbayeho.’ 1. Dmitry arimo kureba icupa ry’inzoga. 2. Dmitry, umugore we n’umukobwa wabo barimo kwigira hamwe Bibiliya.
      • Dmitry uvugwa muri iyo videwo yitwaraga ate iyo yabaga yanyoye inzoga?

      • Ese igihe yiyemezaga kureka inzoga yahise abishobora?

      • Amaherezo ni iki cyamufashije kureka ubusinzi?

      Musome mu 1 Abakorinto 6:10, 11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

      • Ni iki kigaragaza ko gusinda ari icyaha gikomeye?

      • Ni iki kigaragaza ko umuntu unywa inzoga nyinshi ashobora kwikosora?

      Musome muri Matayo 5:30, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

      • Guca ukuboko bigereranya ibyo twigomwa kugira ngo dushimishe Yehova. Wakora iki mu gihe uhanganye n’ikibazo cyo kureka ubusinzi?a

      Musome mu 1 Abakorinto 15:33, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

      • Ni mu buhe buryo incuti zawe zishobora gutuma unywa inzoga ukarenza urugero cyangwa ukazinywa mu rugero?

      HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Ese kunywa inzoga ni bibi?”

      • Wabasubiza iki?

      INCAMAKE

      Inzoga ni impano Yehova yaduhaye kugira ngo idushimishe. Ariko kunywa inzoga nyinshi no gusinda abyanga urunuka.

      Ibibazo by’isubiramo

      • Kunywa inzoga nyinshi Bibiliya ibibona ite?

      • Kunywa inzoga nyinshi bigira izihe ngaruka?

      • Twagaragaza dute ko twubaha imyanzuro y’abandi ku birebana no kunywa inzoga?

      Icyo wakora

      AHANDI WABONA IBISOBANURO

      Ni iki cyafasha ingimbi n’abangavu gufata imyanzuro myiza ku birebana no kunywa inzoga?

      Tekereza mbere yo kunywa inzoga (2:31)

      Reba ibintu byagufasha mu gihe ufite ikibazo cyo gusinda cyangwa kunywa inzoga nyinshi.

      “Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2010)

      Ese Umukristo ashobora kwifatanya mu muhango wo gukomanya ibirahure mu gihe asangira n’abandi inzoga?

      “Ibibazo by’abasomyi” (Umunara w’Umurinzi, 15 Gashyantare 2007)

      Soma inkuru ivuga ngo “Nari ingunguru itobotse,” urebe icyafashije umugabo uvugwamo kureka ubusinzi.

      “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gicurasi 2012)

      a Ababaswe n’inzoga bashobora kwitabaza abaganga bakabafasha. Abantu benshi bafite icyo kibazo, abaganga babagira inama yo kuzireka burundu.

  • Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • Isomo rya 52. Umugore uhitamo imyenda agura.

      ISOMO RYA 52

      Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?

      Buri wese muri twe yihitiramo uko yambara n’uko yirimbisha. Hari amahame yo muri Bibiliya yoroheje ashobora kubidufashamo. Iyo tuyakurikije adufasha guhitamo ibyo dukunda kandi tugashimisha Yehova. Reka dusuzume amwe muri ayo mahame.

      1. Ni ayahe mahame yatuyobora mu gihe duhitamo imyambaro n’uko twirimbisha?

      Twagombye kwambara ‘imyambaro ikwiriye, tukiyubaha kandi tugashyira mu gaciro.’ Nanone tugomba guhora dukeye kandi tukirimbisha mu buryo bugaragaza ko ‘twubaha Imana’ (1 Timoteyo 2:9, 10). Reka dusuzume ayo mahame uko ari ane: (1) Imyambaro yacu igomba kuba “ikwiriye.” Nk’uko wabibonye mu materaniro, Abahamya ba Yehova bakunda ibintu bitandukanye. Ariko nubwo bimeze bityo, imyambaro yabo n’uko batunganya imisatsi bigaragaza ko bubaha Imana dusenga. (2) Kwambara mu buryo ‘bwiyubashye’ ni ukwirinda kwambara imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina cyangwa ituma abantu baturangarira. (3) Tugaragaza ko ‘dushyira mu gaciro’ twirinda kujyana n’ibigezweho mu bijyanye n’imyambarire no kwirimbisha. (4) Uko twambara n’uko twirimbisha byagombye kugaragaza buri gihe ko ‘twubaha Imana’ maze n’abandi bakabona ko dusenga Imana y’ukuri.—1 Abakorinto 10:31.

      2. Kuki twagombye kuzirikana abo duhuje ukwizera mu gihe duhitamo ibyo twambara?

      Nubwo dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo twambara n’uko twirimbisha, twagombye kubitekerezaho tukareba niba bitazateza abandi ikibazo. Dukora uko dushoboye tukirinda gukomeretsa abandi, ahubwo ‘tukanezeza bagenzi bacu mu byiza kugira ngo bibubake.’—Soma mu Baroma 15:1, 2.

      3. Ni mu buhe buryo uko twambara n’uko twirimbisha bituma abantu bifuza kumenya Yehova?

      Nubwo tugerageza kwambara mu buryo bukwiriye igihe cyose, iyo tugiye mu materaniro cyangwa kubwiriza, turushaho kubyitondera. Ntituba twifuza ko abantu baturangarira ngo bibabuze kwita ku butumwa bw’ingenzi tubabwira. Ahubwo uko twambaye n’uko twirimbishije byagombye gukurura abantu bigatuma bita ku butumwa tubagezaho kandi ‘tukarimbisha inyigisho z’Imana umukiza wacu.’—Tito 2:10.

      IBINDI WAMENYA

      Suzuma icyo twakora kugira ngo twambare mu buryo bukwiriye ku buryo n’abandi babona ko turi Abakristo.

      Abagabo babiri bahagaze imbere y’umucamanza. Umwe yambaye kositimu, undi yambaye imyenda itiyubashye n’ingofero.

      Uko twambara n’uko twirimbisha bigaragaza niba twubaha abayobozi. Nubwo Yehova areba mu mutima, uko twambara n’uko twirimbisha byagombye kugaragaza ko tumwubaha

      4. Kugaragara neza byubahisha Yehova

      Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma twambara kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye? Musome muri Zaburi 47:2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

      • Kuba duhagarariye Yehova byagombye gutuma twambara dute?

      • Ese ubona ari ngombwa kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha, mu gihe tugiye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza? Sobanura.

      5. Ni iki cyadufasha guhitamo neza ibyo twambara n’uko kwirimbisha?

      Murebe VIDEWO.

      VIDEWO: “Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo” (10:18)

      Twagombye kwambara imyenda ifite isuku kandi ihuje n’aho turi, yaba ihenze cyangwa idahenze. Musome mu 1 Abakorinto 10:24 no muri 1 Timoteyo 2:9, 10, hanyuma murebere hamwe impamvu tugomba kwirinda imyambaro . . .

      • idafite isuku, ijagaraye cyangwa itagaragara neza.

      • idufashe cyane, yerekana ibice by’umubiri, ibonerana cyane cyangwa ibyutsa irari ry’ibitsina.

      Nubwo Abakristo batayoborwa n’Amategeko ya Mose, ayo mategeko agaragaza uko Yehova abona ibintu. Musome mu Gutegeka kwa Kabiri 22:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

      • Kuki tugomba kwirinda kwambara cyangwa kwirimbisha ku buryo abantu batwitiranya n’abagore kandi turi abagabo, cyangwa bakatwitiranya n‘abagabo kandi turi abagore?

      Musome mu 1 Abakorinto 10:32, 33 no muri 1 Yohana 2:15, 16, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

      • Kuki twagombye gusuzuma niba uko twambara n’uko twirimbisha bibangamira abaturanyi bacu cyangwa abagize itorero ryacu?

      • Ni iyihe myambaro cyangwa uburyo bwo kwirimbisha byiganje mu gace k’iwanyu?

      • Ese muri ibyo hari ibyo ubona bidakwiriye ku Mukristo? Sobanura.

      Dushobora kwambara no kwirimbisha mu buryo butandukanye, ariko tugashimisha Yehova

      Abagabo n’abagore b’ingeri zose n’amoko yose bambaye imyenda itandukanye ariko ikwiriye Abakristo.

      UKO BAMWE BABYUMVA: “Mfite uburenganzira bwo kwambara uko nshaka.”

      • Ese nawe ni uko ubibona? Sobanura.

      INCAMAKE

      Iyo twambara kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye, biba bigaragaza ko twubaha Yehova n’abandi bantu.

      Ibibazo by’isubiramo

      • Kuki uko twambara n’uko twirimbisha ari iby’ingenzi kuri Yehova?

      • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha gufata imyanzuro myiza mu bijyanye no kwambara no kwirimbisha?

      • Ni mu buhe buryo uko twambara n’uko twirimbisha bigira uruhare mu gutuma abantu biga Bibiliya?

      Icyo wakora

      AHANDI WABONA IBISOBANURO

      Reba uko imyenda wambara igaragaza uwo uri we.

      “Nambara nte?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

      Menya impamvu tugomba gutekereza twitonze mbere yo kwishyiraho tatuwaje.

      “Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye kwicisha imanzi?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

      Reba andi mahame yagufasha gufata imyanzuro mu birebana no kwambara no kwirimbisha.

      “Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?” (Umunara w’Umurinzi, Nzeri 2016)

      Menya impamvu umugore uvugwa muri iyi nkuru, yaje kubona mu buryo bushyize mu gaciro uko abandi bambaraga?

      “Uko abandi bambaraga byamberaga igisitaza” (Nimukanguke!, 22 Ukuboza 2003)

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze