-
Amasomo twavana kuri murumuna wa YesuUmunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2022 | Mutarama
-
-
JYA WICISHA BUGUFI NKA YAKOBO
Yakobo yicishije bugufi igihe Yesu yamubonekeraga maze yemera ko ari we wari Mesiya kandi uhereye icyo gihe yabaye umwigishwa we w’indahemuka (Reba paragarafu ya 5-7)
5. Yakobo yakoze iki igihe Yesu yamubonekeraga amaze kuzuka?
5 Ni ryari Yakobo yabaye umwigishwa wa Yesu? Yesu amaze kuzuka, “yabonekeye Yakobo, hanyuma abonekera intumwa zose” (1 Kor 15:7). Ibyo byakoze Yakobo ku mutima, maze ahita aba umwigishwa we. Nanone yari kumwe n’intumwa za Yesu mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu, igihe zari zitegereje guhabwa umwuka wera zari zarasezeranyijwe (Ibyak 1:13, 14). Nyuma yaho, Yakobo yaje kuba umwe mu bagize inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere (Ibyak 15:6, 13-22; Gal 2:9). Nanone mbere gato y’umwaka wa 62, yarahumekewe yandikira Abakristo basutsweho umwuka. Urwo rwandiko yabandikiye rudufitiye akamaro natwe, twaba dufite ibyiringiro byo kuba mu ijuru cyangwa ku isi (Yak 1:1). Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwaga Josèphe, yavuze ko Umutambyi Mukuru w’Umuyahudi witwaga Ananiya, akaba yari umuhungu wa Ana, yategetse ko Yakobo yicwa. Yakobo yakomeje kubera Yehova indahemuka, kugeza igihe yarangirije isiganwa rye hano ku isi.
-