Mbese, Twibereho None Cyangwa Tubeho ku bw’Igihe Kizaza cy’Iteka?
“Twakijijwe dufite ibyiringiro.”—ABAROMA 8:24.
1. Ni iki abayoboke ba Epicurus bigishaga, kandi se, ni gute iyo filozofiya yagize ingaruka ku Bakristo bamwe na bamwe?
INTUMWA Pawulo yandikiye Abakristo bari batuye i Korinto igira iti “bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?” (1 Abakorinto 15:12). Uko bigaragara, filozofiya ya kirimbuzi y’umunyabwenge w’Umugiriki witwaga Epicurus, yari yaratangiye gucengera mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ni yo mpamvu Pawulo yerekeje ku nyigisho ya Epicurus, igira iti “reka twirīre, twinywere, kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Kubera ko abayoboke b’uwo muhanga mu bya filozofiya basuzuguraga ibyiringiro ibyo ari byo byose by’uko nyuma y’urupfu hazabaho ubundi buzima, bizeraga ko kwinezeza mu buryo bw’umubiri ari yo nyungu y’umuntu yonyine, cyangwa y’ibanze mu mibereho ye (Ibyakozwe 17:18, 32). Filozofiya ya Epicurus yari ishingiye ku bwikunde, ikandavuza umuco, kandi igatesha abantu agaciro.
2. (a) Kuki guhakana ko nta muzuko uzabaho, byashoboraga guteza akaga gakomeye? (b) Ni gute Pawulo yakomeje ukwizera kw’Abakristo b’i Korinto?
2 Iyo nyigisho yo guhakana ko hatazabaho umuzuko, yari ifite ibindi bintu byimbitse yumvikanisha. Pawulo yakanguriye abantu gutekereza neza, agira ati “niba nta wuzuka, na Kristo ntarakazuka: kandi niba Kristo atazutse, ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa. . . . Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose” (1 Abakorinto 15:13-19). Ni koko, tubaye tudafite ibyiringiro byo kuzabaho mu gihe kizaza cy’iteka, Ubukristo bwaba ari ‘ubw’ubusa.’ Nta cyo bwaba bugamije. Ntibitangaje rero kuba itorero ry’i Korinto ryari ryarabaye indiri y’ingorane, bitewe n’uko ryari ryarandujwe n’iyo mitekerereze ya gipagani (1 Abakorinto 1:11; 5:1; 6:1; 11:20-22). Ku bw’ibyo rero, Pawulo yari afite intego yo kubakomeza, kugira ngo barusheho kwizera umuzuko. Akoresheje ibitekerezo bifite imbaraga kandi bihwitse, imirongo y’Ibyanditswe n’ingero, yagaragaje mu buryo budashidikanywaho, ko ibyiringiro by’umuzuko bitari ibihimbano, ahubwo ko byari ibintu by’ukuri bizasohozwa nta kabuza. Afatiye kuri ibyo, yashoboraga gutera inkunga bagenzi be bahuje ukwizera agira ati “mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”—1 Abakorinto 15:20-58.
“Mube Maso”
3, 4. (a) Dukurikije uko Petero abivuga, ni iyihe myifatire iteye akaga ishobora kumira bamwe na bamwe mu minsi y’imperuka? (b) Ni iki tugomba guhora twiyibutsa?
3 Muri iki gihe, abantu benshi bafite imyifatire yo kutarangwa n’icyizere, no gushaka kwiberaho none gusa (Abefeso 2:2). Bihuje n’uko intumwa Petero yabihanuye. Yavuze ibyerekeye “abakobanyi bakobana, . . . babaza bati ‘isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi’ ” (2 Petero 3:3, 4). Mu gihe abasenga by’ukuri baba birekuye bakabona ibintu muri ubwo buryo, bashobora kuba “abanyabute cyangwa ingumba” (2 Petero 1:8). Igishimishije ariko, ni uko atari uko bimeze ku bantu benshi bo mu bwoko bw’Imana muri iki gihe.
4 Gushishikazwa n’iherezo ryegereje cyane ry’iyi gahunda mbi, si ugutandukira. Ibuka ukuntu intumwa za Yesu ubwe zagaragaje ko zashishikajwe na byo, zibaza ziti “mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Yesu yashubije agira ati “si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine” (Ibyakozwe 1:6, 7). Ayo magambo, akubiyemo ubutumwa bw’ibanze yari yaravugiye ku Musozi wa Elayono, agira ati ‘ntimuzi umunsi Umwami wanyu azazaho. Igihe mudatekereza, ni cyo Umwana w’umuntu azaziramo’ (Matayo 24:42, 44). Tugomba guhora twiyibutsa iyo nama! Hari bamwe bashobora gushukwa n’imitekerereze yo kwibwira bati ‘wenda nshobora kugabanya ho gato umwete nagiraga, maze nkareka kwigora cyane.’ Mbega ukuntu ibyo byaba ari amakosa! Zirikana Yakobo na Yohana, “abana b’inkuba.”—Mariko 3:17.
5, 6. Ni ayahe masomo dushobora kuvana mu ngero zatanzwe na Yakobo na Yohana?
5 Tuzi ko Yakobo yari intumwa yakoranaga umwete mu buryo burengeje urugero (Luka 9:51-55). Ubwo itorero rya Gikristo ryari rimaze gushingwa, agomba kuba yararigizemo uruhare rugaragara. Ariko kandi, mu gihe Yakobo yari akiri muto ugereranyije, Herode Agrippa I, yaramwicishije (Ibyakozwe 12:1-3). Mbese, dutekereza ko mu gihe Yakobo yabonaga ubuzima bwe bugiye kurangira amanzaganya, yaba yarumvise ababajwe n’uko yakoranaga umwete cyane, akaba yari yariruhije mu murimo we? Ashwi da! Nta gushidikanya, yashimishijwe no kuba yaramaze imyaka ye myiza cyane kurusha iyindi yose y’ubuzima bwe bugufi ugereranyije, mu murimo wa Yehova. Ubu, nta n’umwe muri twe ushobora kumenya niba ubuzima bwe buzarangira amanzaganya. (Umubwiriza 9:11; gereranya na Luka 12:20, 21.) Uko bigaragara rero, ni iby’ubwenge ko twakomeza gukorana umwete mu rugero ruhanitse, kandi tugakomeza gukorera Yehova tubishishikariye. Muri ubwo buryo, tuzakomeza kwihesha izina ryiza imbere ye, kandi tuzakomeza kubaho tuzirikana imibereho yacu y’iteka yo mu gihe kizaza.—Umubwiriza 7:1.
6 Hari isomo rifitanye isano n’ibyo rihereranye n’intumwa Yohana, wari uhibereye igihe Yesu yabihanangirizaga agira ati “mube maso” (Matayo 25:13; Mariko 13:37; Luka 21:34-36). Ibyo Yohana yarabizirikanye, akora umurimo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo abigiranye ibyishimo. Mu by’ukuri, ashobora kuba ari we wakomeje kubaho nyuma y’urupfu rw’izindi ntumwa zose. Mu gihe Yohana yari ageze mu za bukuru, ashobora gusubiza amaso inyuma akareba imyaka ibarirwa muri za mirongo yari amaze akora umurimo ari uwizerwa, mbese, yaba yarabonye ko yari yaribeshye, ko iyo yari imibereho yo gutandukira cyangwa idashyize mu gaciro? Oya rwose! Yari agitegerezanyije amatsiko iby’igihe kizaza. Mu gihe Yesu wazutse yagiraga ati “yee, ndaza vuba,” Yohana yahise amusubiza ati “amen, ngwino, Mwami Yesu” (Ibyahishuwe 22:20). Nta gushidikanya, nta bwo Yohana yiberagaho none gusa, yishakira imibereho yo kudamarara cyangwa ituje, ‘isanzwe.’ Yari yariyemeje gukomeza gukorana ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, igihe icyo ari cyo cyose Umwami yari kuzazira. Bimeze bite se kuri twebwe?
Imfatiro zo Kwizera ko Hazabaho Ubuzima bw’Iteka
7. (a) Ni gute ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka “[b]yasezeranij[w]e uhereye kera kose”? (b) Ni gute Yesu yatanze urumuri ku bihereranye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka?
7 Izere udashidikanya ko ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka atari inzozi abantu biroteye, cyangwa ibitekerezo bihimbiye gusa. Nk’uko bivugwa muri Tito 1:2, kwiyegurira Imana kwacu gushingiye ku “[byiringiro by’]ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.” Umugambi wa mbere w’Imana, wari uw’uko abantu bumvira, babaho iteka (Itangiriro 1:28). Nta kintu na kimwe gishobora kuburizamo uwo mugambi, habe ndetse n’imyifatire y’ubwigomeke y’Adamu na Eva. Nk’uko byanditswe mu Itangiriro 3:15, Imana yahise isezeranya ko hazaza “imbuto,” (NW ) yari kuzavanaho ibyangiza byose bigera ku bantu. Mu gihe “imbuto,” (NW ) cyangwa Mesiya, ari we Yesu yazaga, ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka byari mu bigize inyigisho ze z’ibanze (Yohana 3:16; 6:47, 51; 10:28; 17:3). Ubwo Kristo yatangaga ubuzima bwe butunganye ho incungu, yabonye uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo guha abantu ubuzima bw’iteka (Matayo 20:28). Bamwe mu bigishwa be, ni ukuvuga buri wese ubarirwa mu 144.000, bazabaho iteka mu ijuru (Ibyahishuwe 14:1-4). Bityo rero, bamwe mu bahoze ari abantu bashobora gupfa, ‘bazambikwa kudapfa’!—1 Abakorinto 15:53.
8. (a) “Kudapfa” bisobanura iki, kandi se, kuki Yehova yabigeneye abantu 144.000? (b) Ni ibihe byiringiro Yesu yahaye “izindi ntama”?
8 “Kudapfa,” bisobanura ibirenze ibi byo kutazigera bapfa. Bikubiyemo “imbaraga z’ubugingo butagira iherezo.” (Abaheburayo 7:16; gereranya n’Ibyahishuwe 20:6.) None se, ni iki Imana iba isohoza mu gutanga iyo mpano itangaje? Ibuka ikirego Satani yazamuye, cy’uko ari nta na kimwe mu biremwa by’Imana gishobora kwizerwa (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Mu guha abantu 144.000 ubuzima budapfa, Imana iba igaragaza ko yizeye iryo tsinda mu buryo bwuzuye, ari na ryo ryashubije ikirego cya Satani mu buryo bugaragara. Ariko se, abandi bantu basigaye bizabagendekera bite? Yesu yabwiye aba mbere yatoranyirije kuba mu bagize uwo “mukumbi muto” ugizwe n’abaragwa b’Ubwami, ko bari ‘kuzicara ku ntebe z’icyubahiro, bagacira imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli’ (Luka 12:32; 22:30). Ibyo byumvikanisha ko abandi bazahabwa ubuzima bw’iteka hano ku isi, bakaba abayoboke b’Ubwami bwe. N’ubwo abo bagize “izindi ntama” badahabwa ubuzima budapfa, bazahabwa “ubuzima bw’iteka” (Yohana 10:16; Matayo 25:46, NW). Bityo, ubuzima bw’iteka ni byo byiringiro by’Abakristo bose. Si ibitekerezo by’ibihimbano, ahubwo ni ibintu twasezeranyijwe mu buryo bweruye n’ “Imana itabasha kubeshya,” kandi bikaba byaraguzwe amaraso ya Yesu y’igiciro cyinshi.—Tito 1:2.
Mbese, Bizasohozwa mu Gihe Kizaza cya Kure?
9, 10. Ni ibihe bintu bigaragaza neza ko twegereje imperuka?
9 Intumwa Pawulo yahanuye ko “ibihe birushya” byari kuzagaragaza ko mu buryo budashidikanywaho, twari kuba twinjiye mu “minsi y’imperuka.” Uko umuryango wa kimuntu udukikije ugenda usenyukira mu mimerere yo kutagira urukundo, yo kugira umururumba, kwinezeza no kutubaha Imana, mbese, ntitubona ko umunsi wa Yehova wo gusohoreza imanza ze kuri gahunda y’iyi si mbi, urimo udusatira wihuta? Uko urugomo n’inzangano bigenda bifata indi ntera, mbese, ntitubona hirya no hino isohozwa ry’andi magambo ya Pawulo, agira ati “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi” (2 Timoteyo 3:1-5, 13)? Hari bamwe bashobora gutera hejuru, bavugana icyizere ko ari “amahoro, nta kibi kiriho!,” ariko kandi, ibyiringiro byose by’amahoro bizayoyoka, kuko “kurimbuka kuzabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.” Nta bwo twarekewe mu mwijima ku bihereranye n’icyo ibihe turimo bisobanura. Ku bw’ibyo rero, “tube maso, twirinde ibisindisha.”—1 Abatesalonike 5:1-6.
10 Ikindi kandi, Bibiliya igaragaza ko iminsi y’imperuka izamara “igihe gito.” (Ibyahishuwe 12:12; gereranya na 17:10.) Uko bigaragara, igice kinini cy’icyo ‘gihe gito’ cyarahise. Urugero: ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga neza iby’ubushyamirane bwagombaga kuzaba hagati y’ “umwami w’ikasikazi” n’ “umwami w’ikusi,” bwagejeje no muri iki kinyejana (Daniyeli 11:5, 6). Ikintu kimwe gisigaje gusohora, ni igitero cya nyuma cy’ “umwami w’ikasikazi,” kivugwa muri Daniyeli 11:44, 45.—Niba wifuza gusuzuma ibyerekeye ubwo buhanuzi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1987 (mu Gifaransa), n’uwo ku itariki ya 1 Nyakanga 1994.
11. (a) Ibivugwa muri Matayo 24:14 byasohojwe mu rugero rungana iki? (b) Amagambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 10:23, agaragaza iki?
11 Nanone kandi, hari ubuhanuzi Yesu yari yaratanze, avuga ko ‘ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: [akaba] ari bwo imperuka izaherako ikaza’ (Matayo 24:14). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bakorera umurimo wabo mu bihugu, mu matsinda y’ibirwa no mu mafasi, bigera kuri 233. Ni iby’ukuri ko hakiri amafasi atarabwirizwamo, kandi birashoboka ko mu gihe Yehova yagennye, hazaboneka uburyo bwo kuyabwirizamo (1 Abakorinto 16:9). Byongeye kandi, muri Matayo 10:23, hari amagambo yavuzwe na Yesu akwiriye kwitonderwa, agira ati “[ntimuzarangiza] imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w’umuntu ataraza.” N’ubwo ubutumwa bwiza buzatangazwa ku isi hose nta gushidikanya, nta bwo mu buryo bwa bwite tuzageza ubutumwa bw’Ubwami mu duce twose tw’isi, mbere y’uko Yesu ‘aza’ aje mu rwego rw’Usohoza imanza.
12. (a) Ni uwuhe murimo wo ‘gushyirwaho ikimenyetso,’ werekezwaho mu Byahishuwe 7:3? (b) Kuba umubare w’abasizwe bari ku isi ugenda ugabanuka, bisobanura iki?
12 Zirikana umurongo w’Ibyanditswe wo mu Byahishuwe 7:1, 3, uvuga ko “imiyaga ine” yo kurimbura ifashwe kugeza ‘tumaze gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.’ Ibyo ntibyerekeza ku murimo w’ibanze wo gushyira ikimenyetso ku bantu, ari na wo ukorwa mu gihe abantu 144.000 batumirirwa kuzajya mu ijuru (Abefeso 1:13). Byerekeza ku murimo wo gushyirwaho ikimenyetso ubwa nyuma, mu gihe baba babonwa mu buryo budasubirwaho ko ari “imbata z’Imana yacu” zageragejwe kandi zizerwa. Umubare w’abana b’Imana nyakuri basizwe bakiriho ku isi, waragabanutse mu buryo bukomeye. Byongeye kandi, Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana ko ari “ku bw’intore” icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye ‘kizagabanywaho’ (Matayo 24:21, 22). Abenshi mu bavuga ko bari mu basizwe, ubu barashaje cyane. Nanone se kandi, ibyo ntibyaba bigaragaza ko imperuka yegereje cyane?
Umurinzi Wizerwa
13, 14. Ni iyihe nshingano abagize itsinda ry’umurinzi bafite?
13 Hagati aho ariko, byaba byiza twitondeye ubuyobozi butangwa n’ “[u]mugaragu ukiranuka [“wizerwa,” NW ]” (Matayo 24:45). “[U]mugaragu” wo muri iki gihe, amaze imyaka isaga ijana ari “umurinzi” wizerwa (Ezekiyeli 3:17-21). Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1984 (mu Cyongereza), wasobanuye ugira uti “uwo murinzi akurikiranira hafi ukuntu ibintu bigenda bibera ku isi bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, agatanga umuburo w’uko ‘umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi’ wegereje, kandi akamamaza ‘inkuru z’ibyiza.’ ”—Matayo 24:21; Yesaya 52:7.
14 Wibuke ibi ngibi: umurinzi afite akazi ko gutangaza ‘icyo abonye,’ mu ijwi riranguruye (Yesaya 21:6-8). Mu bihe bya Bibiliya, umurinzi yagombaga gutanga umuburo, ndetse n’igihe icyari kuba cyugarije cyabaga kikiri kure cyane, ku buryo ari nta washobora kumenya neza icyo ari cyo (2 Abami 9:17, 18). Nta gushidikanya, nyuma y’aho byagaragaraga ko hari imiburo yabaga yatanzwe idafite icyo ishingiyeho. Ariko kandi, umurinzi mwiza ntiyagombye guceceka, bitewe no gutinya ko yakorwa n’ikimwaro. Mu gihe inzu yawe yaba irimo ishya, wakwiyumva ute mu gihe abantu bashinzwe ibyo kuzimya umuriro baba bataje, bitewe n’uko baketse ko umuburo watanzwe ushobora kuba atari uw’ukuri? Oya, tuba twiteze ko abo bantu bakwitabira bwangu umuburo uwo ari wo wose ugaragaza ko hari akaga! Mu buryo nk’ubwo, abagize itsinda ry’umurinzi bagiye bavuga bashize amanga, igihe imimerere yabaga isa n’aho igaragaza ko hari impamvu zo kubigenza batyo.
15, 16.(a) Kuki hari ibintu binonosorwa, ku bihereranye n’ukuntu dusobanukirwa ubuhanuzi? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana ku bagaragu b’Imana bizerwa, basobanukirwaga ubuhanuzi runaka mu buryo butari bwo?
15 Icyakora, uko ibintu bigenda bibaho, ni na ko tugenda turushaho gusobanukirwa ubuhanuzi neza. Amateka agaragaza ko niba byaranabayeho, atari incuro nyinshi ubuhanuzi bw’Imana busobanuka mu buryo bwuzuye mbere y’uko busohora. Imana yabwiye Aburamu igihe nyacyo imbuto ye yari kuzamara ari “abashyitsi mu gihugu kitari icyabo,” ni ukuvuga imyaka igera kuri 400 (Itangiriro 15:13). Nyamara kandi, Mose yitangiye kubacungura igihe kitaragera.—Ibyakozwe 7:23-30.
16 Nanone kandi, zirikana ubuhanuzi buhereranye na Mesiya. Iyo dusubije amaso inyuma, bisa n’ibigaragara neza rwose ko urupfu n’izuka bya Mesiya byari byarahanuwe (Yesaya 53:8-10). Nyamara kandi, abigishwa ba Yesu ubwabo bananiwe kubyiyumvisha (Matayo 16:21-23). Nta bwo babonye ko ibivugwa muri Daniyeli 7:13, 14, byari kuzasohozwa mu gihe cya pa·rou·siʹa ya Kristo yari kuzaza, cyangwa “ukuhaba” kwe (Matayo 24:3, NW). Bityo rero, mu gihe ibyo bibwiraga ko bigiye kuba byari bishigaje hafi imyaka 2.000 ngo bisohore, ni bwo babajije Yesu bati “mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” (Ibyakozwe 1:6). Ndetse na nyuma y’uko itorero rya Gikristo rishingwa neza, hari abakomeje kugira ibitekerezo bikocamye kandi bakitega ibintu bidahwitse (2 Abatesalonike 2:1, 2). N’ubwo rimwe na rimwe hari Abakristo bibeshyaga mu bihereranye n’ukuntu babonaga ibintu, nta gushidikanya ko Yehova yahaye umugisha umurimo abo bizera bo mu kinyejana cya mbere bakoraga!
17. Ni gute tugomba kubona ibirebana n’ibintu binonosorwa, ku bihereranye n’ukuntu dusobanukirwa Ibyanditswe?
17 Mu buryo nk’ubwo, rimwe na rimwe byagiye biba ngombwa ko itsinda ry’umurinzi wo muri iki gihe, risobanura neza ukuntu ribona ibintu. None se, hari umuntu uwo ari we wese ushobora gushidikanya ko Yehova yahaye umugisha ‘umugaragu ukiranuka’? Uretse n’ibyo kandi, turebye muri rusange, mbese, ibintu byinshi mu byagiye binonosorwa, si ibintu bito bito ugereranyije? Uburyo bw’ibanze dusobanukirwamo Bibiliya ntibwahindutse. Kuba twemera ko turi mu minsi y’imperuka, byarushijeho kugira ireme kurusha ikindi gihe cyose!
Tubeho ku bw’Igihe Kizaza cy’Iteka
18. Kuki tugomba kwirinda ibyo kwiberaho none gusa?
18 Ab’isi bashobora kuvuga bati ‘reka twirire, twinywere, kuko ejo tuzapfa,’ ariko kandi, twebwe ntitugomba kugira iyo myifatire. Kuki wagomba kugokera ubusa, uharanira ibinezeza ushobora kubonera mu buzima bwa none, mu gihe wagashoboye gukorera imibereho yo mu gihe kizaza cy’iteka? Ibyo byiringiro, byaba ibyo kuzahabwa ubuzima budapfa bwo mu ijuru, cyangwa ibyo kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi, si inzozi cyangwa ibitekerezo by’ibihimbano. Ni ibintu by’ukuri byasezeranyijwe n’Imana “itabasha kubeshya” (Tito 1:2). Hari ibihamya bikomeye cyane, bigaragaza ko isohozwa ry’ibyiringiro byacu ryegereje cyane! ‘Igihe kiragabanutse.’—1 Abakorinto 7:29.
19, 20. (a) Ni gute Yehova abona ibikorwa byo kwigomwa twakoze ku bw’inyungu z’Ubwami? (b) Kuki tugomba kubaho tugamije imibereho y’iteka?
19 Ni iby’ukuri ko iyi gahunda yarambye, ikamara igihe kirekire kurusha uko benshi babitekerezaga. Ubu, hari bake bashobora kumva ko iyo baza kuba barabimenye mbere hose, bataba baririwe bigomwa ibintu runaka. Ariko kandi, umuntu ntiyagombye kwicuza kuba yaragenje atyo. N’ubundi kandi, kwigomwa ni ikintu cy’ibanze umuntu asabwa, kugira ngo abe Umukristo. Abakristo ‘bariyanga’ (Matayo 16:24). Nta na rimwe tugomba kumva ko imihati twakoresheje kugira ngo dushimishe Imana yabaye imfabusa. Yesu yasezeranyije agira ati “ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu, ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, . . . maze mu gihe kizaza, azahabwa ubugingo buhoraho” (Mariko 10:29, 30). Mbese, mu myaka igihumbi iri mbere uhereye ubu, ni akahe gaciro akazi kawe, inzu yawe, cyangwa ubutunzi bwawe, bizaba bifite? Nyamara kandi, ibintu wigomwe ku bwa Yehova bizaba bifite agaciro mu myaka igera kuri miriyoni iri imbere uhereye ubu—ndetse no mu myaka igera kuri miriyari iri imbere uhereye ubu! “Kuko Imana idakiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu.”—Abaheburayo 6:10.
20 Ku bw’ibyo rero, nimucyo tubeho tugamije imibereho y’iteka, tudahanze amaso yacu “ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka: kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose” (2 Abakorinto 4:18). Umuhanuzi Habakuki yaranditse ati “ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya: naho byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera” (Habakuki 2:3). Ni gute ‘gutegereza’ imperuka bigira ingaruka ku bihereranye n’ukuntu dusohoza inshingano zacu za bwite n’iz’umuryango wacu? Igice gikurikira kizabitubwira.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Muri iki gihe, ni gute abantu bake bagiye bagerwaho n’ingaruka zo kuba imperuka y’iyi gahunda y’ibintu isa n’aho itinze?
◻ Ni uruhe rufatiro rw’ibyiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka?
◻ Ni gute tugomba kubona ibikorwa byo kwigomwa twakoze ku bw’inyungu z’Ubwami?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Umurimo wo kubwirmurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose, ugomba kurangira mbere y’uko imperuka iza