ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/7 p. 26
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibisa na byo
  • Iminsi Mikuru y’Ingenzi mu Mateka y’Isirayeli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • “Uzagira umunezero musa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/7 p. 26

Ibibazo by’abasomyi

Ko mu buryo bwemewe isarura ryatangiraga igihe abagabo babaga bagiye mu Minsi Mikuru y’Imitsima Idasembuwe, ni bande bakoraga imirimo yo gusarura sayiri y’umuganura yajyanwaga mu buturo bwera?

Amategeko ya Mose yahaga Abisirayeli amabwiriza agira ati “uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y’imitsima idasembuwe, no ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y’ingando, ariko ntibazaze ubusa imbere y’Uwiteka” (Gutegeka kwa Kabiri 16:16). Uhereye mu gihe cy’Umwami Salomo gukomeza, ahantu Imana yari yarihitiyemo hari mu rusengero rw’i Yerusalemu.

Umunsi mukuru wabaga mbere y’iyindi muri iyo minsi mikuru itatu Abisirayeli bagiraga, wabaga mu ntangiriro z’urugaryi rw’iyo. Wari Umunsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe, watangiraga nyuma y’umunsi umwe bijihije Pasika ku ya 14 Nisani, ukamara iminsi irindwi kugeza ku ya 21 Nisani. Umunsi wa kabiri w’uwo munsi mukuru, ni ukuvuga ku ya 16 Nisani, wagaragazaga igihe cyo gutangira isarura ry’umuganura w’umwaka, bakurikije kalendari yera y’Abayahudi. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru yafataga “umuganda w’umuganura w’ibisarurwa” by’umusaruro wa sayiri akawuzunguriza “imbere y’Uwiteka” mu buturo bwera (Abalewi 23:5-12). None se ko abagabo bose basabwaga kuba bari muri uwo Munsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe, ni bande basaruraga ibyo gutura?

Itegeko ryo gutura Yehova umuganura w’ibisarurwa mu gihe cy’Umunsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe ryari ryarahawe ishyanga ryose. Buri wese ku giti cye ntiyasabwaga gutura umuganura w’ibisarurwa mu buturo bwera, igihe yabaga atangiye gusarura. Ahubwo, ishyanga ryari ryarategetswe gutanga iryo turo binyuriye ku barihagarariye. Ku bw’ibyo, gutema umuganda wo gutura mu gihe cy’Umunsi Mukuru w’Imitsima Idasembuwe byashoboraga gukorwa n’abantu boherejwe mu murima wa sayiri wabaga uri hafi aho. Hari igitabo cyabivuzeho kigira kiti “iyo sayiri yabaga yeze, yakurwaga mu nkengero za Yerusalemu, bitaba ibyo ikaba yava ahandi aho ari ho hose muri Isirayeli. Yasarurwaga n’abagabo batatu buri wese afite umuhoro we n’agatebo.” Umuganda wa sayiri washyirwaga umutambyi mukuru, na we akawutura Yehova.—Encyclopaedia Judaica

Iryo tegeko ryo gutura Yehova umuganura w’ibyo bejeje, ryahaga Abisirayeli uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko bashimira ku bw’imigisha Imana yabahaga, imirima yabo ikera (Gutegeka kwa Kabiri 8:6-10). Icyakora ikintu cy’ingenzi kurushaho, ni uko uwo muhango wo gutura umuganura wari “igicucu cy’ibyiza bizaza” (Abaheburayo 10:1). Mu buryo nk’ubwo, Yesu yazutse ku itariki ya 16 Nisani mu wa 33, ku munsi wo gutura Yehova umuganura w’ibisarurwa. Ku bihereranye na Yesu, intumwa Pawulo yaranditse ati “ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye . . . ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza” (1 Abakorinto 15:20-23). Umuganda w’umuganura umutambyi mukuru yazungurizaga imbere ya Yehova washushanyaga kuzuka kwa Yesu Kristo, we mfura yo kuzuka mu bapfuye, agahabwa ubuzima bw’iteka. Muri ubwo buryo rero, Yesu yakinguye irembo ryo gucungurwa kw’abantu bazakizwa icyaha n’urupfu.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 26 yavuye]

© 2003 BiblePlaces.com

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze