Yubile ya Yehova—Ni igihe cyo kwishima
“Mujye mwez’ umwaka wa mirongwitanu, mu gihugu cyose murangir’ abo muri cyo bos’ umudendezo: uwo mwak’ ujy’ ubaber’ uwa yubile; . . . ujy’ ubaber’ uwera: . . . nuko muzaba mu gihugw’ amahoro.”—ABALEWI 25:10-12, 18.
1. Ni iyihe nyandiko iri ku Nzogera y’Umudendezo, kandi ituruka he?
AHO uba hose ushobora kuba warumvise bavuga iby’inzogera y’umudendezo y’icyogere, iri muri Filadelifia muri Etazuni. Igitabo World Book Encyclopedia kitubwira ko “yavuze ku ya 8 Nyakanga 1776, hamwe n’izindi nzogera kugira ngo itangaze ifatwa ry’icyemezo cy’Ubwigenge. Handitsweho ngo ‘Murangir’abo muri cyo (igihugu) bos’ umudendezo’ bituruka muri Bibiliya (Abalewi 25:10).
2. Ni ikihe kiyumvo tugira ku gitekerezo cyo kubaturwa. ariko se ni izihe nzitizi ziboneka?
2 Nta gushidikanya ko kuri ubu umudendezo ari ikintu abantu bifuza cyane. Ni nde utakwishimira igitekerezo cyo gusogongera ku mudendezo nyakuri yiyambuye ibitekerezo bitari byo byo gutegekwa cyangwa byo gukandamizwa na politiki—cyangwa se ubugizi bwa nabi bw’ubusaza n’indwara bijyana ku rupfu. Ubwo rero ufite impamvu zituma wishima kandi bizarushaho kwiyongera vuba. ‘Wakwibaza uti “Mbese ibyo bishoboka bite?’ Ubu nta butegetsi na bumwe bwari bwazana umudendezo wuzuye kandi nta muganga n’umwe cyangwa umushakashatsi wari wavanaho ubusaza n’indwara hamwe n’urupfu. Ariko tubisubiremo, ushobora kugera ku byishimo bitangwa n’umudendezo nyawo. Kugira ngo wumve icyo kibazo ni ingenzi gusuzuma uburyo bivugwamo kuko bishobora kukugiraho ingaruka ubu no mu bihe bizaza
3. Yubile yari iki, kandi ni iki cyabaga muri uwo mwaka?
3 Amagambo yavuzwe tugitangira iyi nyandiko yakoresheje ijambo “Yubile.” Yubile yari igihe cy’isabato y’umwaka mu gihugu cya Isiraeli yakurikiranaga n’imyaka irindwi y’isabato mu buhinzi, yamaraga imyaka 49. Umwaka wa 50 ari wo wa Yubile, wari umusozo w’iyo sabato mu gihe Yehova yari yarahaye abantu be akurikije ibyo yari yarasezeranije inshuti ya Yehova Aburahamu umukurambere w’Abisiraeli. (Yakobo 2:23; Yesaya 41:8) Mu gihe cya Yubile umudendezo waratangazwaga mu gihugu cyose, Ibyo byasobanuraga umudendezo ku Isiraeli bose babaga barigize abagaragu kugira ngo bishyure imyenda yabo. Ikindi cyagaragazaga Yubile ni ugusubiza imirima gakondo yabaga yaragurishijwe kubera ubukene.—Abalewi 25:1-54.
4. Yubile yatangazwaga ryari kandi gute?
4 Umaze kubona ibyo byabaga, uriyumvisha impamvu umwaka wa Yubile wari umunsi mukuru w’umudendezo. Watangazwaga n’ijwi ry’ihembe ku munsi w’Impongano.a Mose yaranditse mu Abalewi 25:9, 10 ngo “Maze ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindw’ uzajy’ uzererez’ ihembe barivuz’ ijwi rirenga; ku munsi w’impongano ab’ari h’ uzerererez’ ihembe mu gihugu cyanyu cyose. Mujye mwez’ umwaka wa mirongwitanu, mu gihugu cyose murangir’ abo muri cyo bos’ umudendezo: uwo mwak’ ujy’ ubaber’ uwa yubile; muri wo mujye musubiz’ umuntu wese muri gakondo ye, kand’ umuntu wes’ asubire mu muryango we.” Muri 1473 mbere y’ibihe byacu Yosua yambukije Abisiraeli Yorodani binjira mu gihugu basezeranijwe aho bari kwizihiriza Yubile.
Umudendezo w’ibanze waratangajwe
5. Ni ibihe bice byo kubaturwa kandi bya Yubile tugiye gusuzuma?
5 Ibyo tumaze kuvuga birasa nk’aho ari amateka kandi nta ho bihuriye n’ubuzima bwacu, cyane cyane no kubera ko tudafite inkomoko mu Bayahudi. Ibyo ari byo byose Yesu Kristo yaduhaye impamvu zikomeye zo kwiringira Yubile irushijeho, ikaba ari na yo mpamvu ituma twishimira igitekerezo cy’uwo mudendezo. Kugira ngo tugere kuri uwo mwanzuro tugomba gusuzuma uburyo bubiri Yesu yatanze umudendezo mu kinyajana cya mbere; hanyuma turabona ko mu gihe cyacu bihuje n’ukubaturwa kubiri, ariko mu buryo burambuye kandi birushaho kuduha ibyishimo.
6, 7. (a) Ni ibiki byiza byanditswe muri Yesaya 61:1-7? (b) Yesu yerekanye ate ko ubwo buhanuzi bwari busohojwe?
6 N’ubwo ubuhanuzi bwo muri Yesaya 61:1-7, budahita buvuga umwaka wa Yubile wa kera, buravuga umudendezo uzaza ngo “Umwuka w’Umwami Imana uri kuri jye, kuk’Uwiteka [Yehova] yansiz’ amavuta ngo mbgiriz’ abagwanez’ ubutumwa bgiza; yantumye kuvur’ abafit’ imvune mu mutima, no kumenyesh’ imbohe ko zibohowe, no gukingurir’ abari mu nzu y’imbohe, kandi yantumye no kumenyesh’ abant’ umwaka w’imbabazi z’Uwiteka [Yehova], n’umunsi Imana yac’ izagoreramw’ inzigo, no guhoz’ abarira bose; . . . bazagir’ umunezer’ uhoraho.” Mbese ni ryari kandi ni gute ubwo buhanuzi bwagombaga gusohozwa?
7 Nyuma ya Pasika yo muri 30 Yesu yinjiye mu i Sinagogi ku munsi w’isabato, yahise asoma igice cy’ubwo buhanuzi yerekana ko ari we kivuga. Muri Luka 4:16-21 haravuga inkuru ngo “arakibumbura (igitabo) abon’ igice cyanditswemo ngo, Umwuka w’Uwiteka [Yehova] ari muri jye, Ni cyo cyatumy’ansigira, kugira ngo mbgiriz’ abaken’ ubutumwa bgiza: Yantumye kumenyesh’imbohe ko zibohorwa, N’impumyi ko zihumuka, No kubohor’ ibisenzegeri; No kumenyesh’ abant’ iby’umwak’ Umwami agiriyemw’ imbabazi . . . Nukw’ atangira kubagir’ ati: Uyu muns’ ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”
8. (a) Ni ukuhe kubaturwa kw’ibanze Yesu yatanze? (b) Ibyo berekanwa bite muri Yohana 9:1-34?
8 Ubutumwa bwiza Yesu yatangaje bwabatuye mu buryo bw’umwuka Abayahudi babwemeye. Amaso yabo yafunguriwe icyo gusenga by’ukuri byasobanuraga kandi byasabaga, hanyuma babaturwa ibitekerezo bibi byinshi. (Matayo 5:21-48) Uwo mudendezo warushaga agaciro ugukiza indwara Yesu yakoraga. Ni yo mpamvu, n’ubwo Yesu yakijije impumyi yari yarabivukanye, uwo muntu yaronse ibyiza birushijeho kuko yabonye ko Yesu ari umuhanuzi w’Imana. Umudendezo we mushya yari amaze kubona wari unyuranye n’imimerere y’abakuru b’amadini bari imbata z’imihango n’imyizerere yabo yari ifutamye. (Yohana 9:1-34; Gutegeka kwa Kabiri 18:18; Matayo 15:1-20) Nyamara wari umudendezo gusa n’intangiriro. No mu kinyajana cya mbere Yesu yagombaga gutanga ubundi buryo bwo kubaturwa kugereranywa n’ibyabaga igihe cya Yubile ya Isiraeli ya kera. Ariko se ni iki gituma tubyemeza?
9. No ku bari barabatuwe mu by’umwuka, ni ubuhe bubata bari bagifite?
9 Yesu yabwiye umuntu yari amaze gukiza ubuhumyi ngo: “Nazanywe mur’iyi si no guc’ amateka, ngw’ abatabona barebe, n’ababona bahume.” Hanyuma yabwiye Abafarisayo ati “Iyo mub’ impumyi, nta cyaha muba mufite; ariko none, kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.” (Yohana 9:35-41) Ni koko icyaha kiyobora ku rupfu kuva na kera kose kugeza n’ubu ni inzitizi ikomeye. (Abaroma 5:12) Abayahudi harimo n’intumwa, bahawe ukubaturwa kw’ibanze ari byo kubaturwa k’umwuka Yesu yari yatanze, bari bakiri imbata z’icyaha n’iz’urupfu ruzanwa na cyo. Mbese Yesu yashoboraga guhindura iyo mimerere? Mbese yari kuzabikora? Niba ari byo, yari kubikora ryari?
10. Ni uwuhe mudendezo wundi Yesu yasezeranije gutanga?
10 Mbere y’aho gato Yesu yari yavuze ati: “Nimuguma mw’ ijambo ryanjye, mur’ abigishwa banjye nyakuri; namwe muzameny’ ukuri, kand’ ukuri ni ko kuzababatura.” Abayahudi bamwumvaga bari bamushubije ngo “Ko tur’ urubyaro rwa Aburahamu, akab’ari nta bgo twigeze na hato kub’ imbata z’umuntu wese: non’ uvugiy’ iki ngo tuzabaturwa?” Hanyuma Yesu arabasubiza ati: “N’ukuri n’ukuri ndababgira yuk’ umuntu wes’ ukor’ ibyaha ar’imbata y’ibyaha. Imbata ntiba mu rugw’ iteka, ahubgo mwene nyirarwo ni we urugumamw’ iteka.” Yohana 8:31-36) Ubwo rero kuba Abayahudi bari urubyaro rwa Aburahamu nta bwo byababatuye ububata bw’icyaha. Yesu yavuze amagambo azwi cyane yerekeye umudendezo agira ngo agaragaze ibyari bigiye kuza kandi byari kuruta ibyo Abisiraeli bari barabonye mbere muri za Yubile zabo.
Intangiriro ya Yubile y’Abakristo
11. Ni kuki inyungu dufitiye Yubile y’abakristo ifitanye isano n’umwaka wa 33?
11 Abayahudi nta bwo bari barumvise ko Yubile yari yarateganijwe n’isezerano ry’amategeko ya Mose yari ishusho ya Yubile irushijeho. (Abakolosai 2:17; Abefeso 2:14, 15) Iyo Yubile ku Bakristo yari yerekeranye n’“ukuri” gushobora kugobotora abantu, ukuri kwerekeranye n’Umwana Yesu Kristo. (Yohana 1:17) Mbese iyo Yubile nini, ishobora no kugobotora icyaha n’ingaruka zacyo, yatangiye kwizihizwa ryari? Ni muri 33, ku munsi wa Pentekote ari ko kuvuga iminsi icumi ishize Yesu asubiye mu ijuru kugira ngo yereke Yehova Imana agaciro k’igitambo cye.—Abaheburayo 9:24-28.
12, 13. Nyuma y’urupfu rwa Yesu ni iki cyabaye cyihariye mu buzima bw’abigishwa be?
12 Mbere ya Yesu nta kiremwamuntu na kimwe cyari cyarigeze kizuka mu bapfuye kugira ngo kibeho iteka. (Abaroma 6:9-11) Ahubwo mbere abantu bose bari barasinziriye mu rupfu bari gukomeza gusinzira kugeza igihe cyategetswe cy’umuzuko w’ikiremwamuntu. Yesu Kristo mu kuzuka kwe ku bubasha bw’Imana yabaye ibyo Ibyanditswe byahumetswe byita “umuganura w’abasinziriye.”—1 Abakorinto 15:20.”
13 Iminsi 50 nyuma y’umuzuko we byaragaragaye ko Yesu Kristo yari asubiye mu ijuru, ko yari yiyeretse Yehova n’agaciro k’igitambo cye cya kimuntu gitunganye kandi yari yakoresheje kubw’ibyiza by’abantu. Byagaragajwe ku munsi wa Pentekote muri 33. Nk’uko Yesu yari yarabategetse, hafi abigishwa 120 bari bateraniye i Yerusalemu. Ubwo ni bwo Kristo yasutse umwuka we ku bigishwa be ubuhanuzi bwo muri Yoeli 2:28, 29 burasohozwa. Byari nk’indimi z’umuriro zabagiye ku mutwe, hanyuma batangira kuvuga indimi batari bazi. (Ibyakozwe 2:16-21, 33) Byari ikimenyetso ko Yesu nyuma y’umuzuko we yagiye mu ijuru, ko yari yariyeretse Yehova n’agaciro k’igitambo cye kandi ko yari yaragikoresheje agirira abantu.
14. (a) Abigishwa ba Yesu bari bameranye bate n’amasezerano? (b) Ni ikihe cyiza kigaragara isezerano rishya ryazanye?
14 Mbese ni ngaruka ki ibyo byabaye byagize ku bigishwa? Mbere na mbere babatuwe isezerano ry’amategeko ya Mose Imana yari yaragiranye na Isiraeli ku mubiri kandi ayagira ubusa ayabamba ku giti cy’Ibibabarisho cya Yesu (Abakolosai 2:13, 14; Abagalatia 3:13). Iryo sezerano ryasimbuwe n’irishya atasezeranye na Isiraeli y’umubiri, ahubwo ni “ubwoko” bwa Isiraeli y’umwuka. (Abaheburayo 8:6-13; Abagalatia 6:16) Umuhuza w’iryo sezerano rishya rivugwa muri Yeremia 31:31-34 yarutaga umuhanuzi Mose. Kubera inyungu z’ukubaturwa byaba byiza ko twitondera ku buryo bwihariye igice kimwe cy’iryo sezerano rishya. Ni byo intumwa yavuze ngo “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo . . . Ibyaha byabo n’ubugome bgabo sinzabyibuk’ ukundi. Noneho rero ubg’ ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamb’ ibitambo by’ibyaha.”—Abaheburayo 10:16-18.
15. Ni kuki dushobora kuvuga ko ku basizwe Yubile y’Abakristo yatangiye mu mwaka wa 33? (Abaroma 6:6, 16-18)
15 Yesu yavugaga kubaturwa icyaha igihe avuga ati “Nuk’ Umwana n’ababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.” (Yohana 8:36) Tekereza byarashobokaga kubaturwa icyaha hakoreshejwe igitambo cya Kristo! Kuva kuri Pentekote Imana yatsindishirije abizera bose abagira abana be b’umwuka, ibaha uburyo bwo kwimana na Kristo mu ijuru. Dore ubusobanuzi Paulo abiduhaho ngo “kuko mutahaw’ umwuka w’ububata ubasubiza mu bgoba; ahubgo mwahaw’ umwuk’ ubahindur’ abana b’Imana, . . . kand’ ubgo tur’ abana bayo, turi n’abaragwa; ndetse tur’ abaragwa b’lmana, tur’ abaraganwa na Kristo.” (Abaroma 8:15-17) Nta gushidikanya ko Yubile y’abakristo yatangiye ku Bakristo basizwe.
16. Ni iyihe migisha yindi hamwe n’ibindi byose bitegereje abizihiza Yubile y’Abakristo?
16 Ubwo rero kuri uwo munsi wa Pentekote y’umwaka 33 ishyanga rishya rya Isiraeli y’umwuka ryaravutse. Ryari rigizwe n’abantu bari bababariwe ibyaha hakoreshejwe igitambo cy’amaraso cya Kristo. (Abaroma 5:1, 2; Abefeso 1:7) Ni nde wahakana ko kuri abo Bisiraeli b’umwuka ba mbere binjijwe mu isezerano rishya byari ukubaturwa no kubabarirwa ibyaha? Imana yabagize “ubgoko bgatoranijwe, abatambyi b’ubgami, ishyanga ryera, n’abant’ Imana yaronse, kugira ngo (bamamaz’) ishimwe ry’iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.” (1 Petero 2:9) Umubiri wabo w’inyama wari udatunganye wari gupfa igihe kigeze. Ibyo ari byo byose ubwo Imana yari imaze kubatsindishiriza no kubagira abana b’umwuka, urupfu rw’umubiri rwari kuba “ukubaturwa” mu buryo rwatumaga bazukira mu “bgami bg’ijuru” bwa Kristo.—1 Timoteo 4:6,18.
17, 18. Ni kuki kubaturwa byatanzwe na Yubile y’Abakristo ari byiza kuruta umudendezo w’ibanze watanzwe na Yesu?
17 Intambwe y’intangiriro yari iyo kubaturwa Abayahudi bizera ibitekerezo n’imigenzo ikosheje, ni koko ko yari ingirakamaro, ariko twabonye ko Yesu yakoze ibirushijeho kubaha uko kubaturwa mu mwuka. Kuva muri Pentekote 33, yabatuye abamwemeraga “itegeko ry’ibyaha n’urupfu.” (Abaroma 8:1, 2) Uko ni ko Yubile y’Abakrisito yatangiye ku bakristo basizwe. Uko ni ko kubaturwa kwari kurushijeho kubera ko kwari gukubiyemo uko bazabaho mu ijuru bimana na Kristo.
18 Kugeza ubu twasuzumye ingingo ebyiri z’umudendezo w’Abakristo wo mu kinyajana cya mbere bari bafite impamvu zo kwishima, kandi dushobora kuvuga ko bishimye koko. (Ibyakozwe 13:44-52; 16:34; 1 Abakorinto 13:6; Abafilipi 4:4) Ibyo byagaragaye cyane cyane kubera ukwizihiza kwabo kwa Yubile y’Abakristo yagombaga gutuma baronka ibyiza by’iteka mu ijuru.—1 Petero 1:3-6; 4:13, 14.
19. Ni ibihe bibazo twakwibaza ku Bakristo batabyawe mu mwuka kandi ni iki cyerekana ko bazaronka ukubaturwa kwasezeranijwe n’Imana?
19 Ariko se kuri ubu ibyo bireba bite abenshi mu bakristo b’ukuri kubera ko bo batigeze batsindishirizwa mu buzima cyangwa ngo basigwe n’umwuka? Ibyanditswe biduha impamvu zo kwiringira ko bazabona mumdendezo muri Yubile y’abakristo. Twiyibutse ibivugwa mu Ibyakozwe 3:20, 21 ngo “Yesu . . . uw’ ijuru rikwiriye kwakira, kugez’ ibih’ ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’ukw Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose.” (Reba Ibyakozwe 17:31.) Ni kimwe na Yohana intumwa yasizwe yari yarasogongeye ku byiza bya Yubile y’abakristo yavuze kuri Yesu Kristo ngo “Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara s’ ibyaha byacu gusa, ahubgo n’iby’abari mw isi bose.” (1 Yohana 2:2) Mbese ibyo bisobanura ko mu gihe cyacu Abakristo benshi b’indahemuka badafite ibyiringiro by’ijuru bashobora kwishima mu mudendezo w’Abakristo? Mbese iyo migisha ni iyo mu gihe kizaza cyangwa n’ubu dufite uburyo bwo kwishima? Turabona ibisubizo by’ibyo bibazo dusuzuma ingingo zinyuranye zo kubaturwa kw’Abakristo n’iza Yubile zifite ubusobanuzi bwihariye ku basenga b’ukuri bo mu gihe cyacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umunsi w’Impongano wabaga buri mwaka kuri 10 Tishri; uko kwezi kwakalendari y’igiheburayo guhuza n’igihe kiva kuri Nzeri Kigasimbuka ku Ukwakira.
Urabitekerezaho iki?
◻ Ni ibyiza ki Yubile yahaga Isiraeli ya kera?
◻ Ni mu buryo ki Yesu yatangaje ukubaturwa kw’ibanze kandi kwari kugizwe n’iki?
◻ Yubile y’Abakristo yatangiye ryari kandi dushobora kubyemeza dute?
◻ Ni mpamvu ki ituma twiringira ukubaturwa kw’amamiliyoni y’abakristo batasizwe mu mwuka?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
“Arikw inzira y’umukiranutsi ni nk’umusek’ utambitse, Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.” (Imigani 4:18) Dukurikije iryo hame iyi nyandiko hamwe n’ikurikiraho ziraduha ubushobanuzi burambuye bwa Yubile
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Yesu atangaza umudendezo murli 30 I.C.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Yubile ya Gikristo itangira muri 33 I.C.