ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w20 Ukuboza p. 30
  • Ese uribuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uribuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe ubuzima bukurambiye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Icyo imvugo z’ikigereranyo ziri mu ndirimbo yahumetswe zitwigisha
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Sawuli yabanje kwicisha bugufi kandi akiyoroshya
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bubahiriza ibyo bamusezeranyije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
w20 Ukuboza p. 30

Ese uribuka?

Ese ushobora gusubiza ibi bibazo bishingiye ku byasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yo muri uyu mwaka?

Twagombye gufata dute abasutsweho umwuka?

Twishimira ko bagaragaza ukwizera gukomeye, ariko ntitubafata nk’ibikomerezwa. Twirinda ‘gushimagiza abantu’ (Yuda 16). Tugomba kwirinda kubabaza ibibazo bijyanye n’ibyiringiro byabo.​—w20.01, ipaji ya 29.

Ni iki kikwemeza ko Yehova akuzi?

Bibiliya ivuga ko Yehova yari akuzi na mbere y’uko uvuka. Yumva amasengesho yose umutura. Azi ibyo utekereza n’uko wiyumva, kandi ibyo ukora biramushimisha cyangwa bikamubabaza (1 Ngoma 28:9; Imig 27:11). Ni we wakwireherejeho.​—w20.02, ipaji ya 12.

Ni ryari tuba tugomba kuvuga, kandi se ni ryari tuba tugomba guceceka?

Twishimira kubwira abandi ibyerekeye Yehova. Nanone mu gihe tubonye umuntu urimo agana mu nzira mbi, tuba tugomba kugira icyo tuvuga. Iyo abasaza babonye ko hari umuntu ukeneye kugirwa inama, baba bagomba kuvuga. Tugomba guceceka mu gihe dusabwe kuvuga uko umurimo wacu ukorwa mu bihugu ubuzanyijwemo. Nanone ntituvuga amakuru y’ibanga.​—w20.03, ipaji ya 20-21.

Inzige zivugwa muri Yoweli igice cya 2 zitandukaniye he n’izivugwa mu Byahishuwe igice cya 9?

Muri Yoweli 2:20-29 havuga ko Imana yari kuzashyira kure izo nzige kandi ko yari kuzashumbusha abantu ibyo zangije. Nyuma Yehova yari kuzasuka umwuka ku bantu. Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe ingabo z’Abanyababuloni zateraga Yerusalemu na nyuma yaho. Inzige zivugwa mu Byahishuwe 9:1-11 zigereranya abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka batangaza imanza yaciriye iyi si mbi, kandi ibyo bibangamira cyane abayishyigikiye.​—w20.04, ipaji ya 3-6.

Umwami wo mu majyaruguru ni nde muri iki gihe?

Ni u Burusiya n’ibihugu bifatanyije. Byibasiye abagaragu b’Imana, kubera ko byagiye bibuzanya umurimo wo kubwiriza kandi byagaragaje ko byanga Abahamya. Uwo mwami wo mu majyaruguru ahora ahiganwa n’umwami wo mu magepfo.​—w20.05, ipaji ya 13.

Ese imico ikenda ivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23 ni yo yonyine igize “imbuto z’umwuka”?

Oya. Umwuka wera ushobora kudufasha tukagira indi mico myiza, urugero nko gukiranuka (Efe 5:8, 9).​—w20.06, ipaji ya 17.

Ni iki wagombye kwitondera mu gihe ushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga?

Ibyo ushyiraho bishobora gutuma abandi batekereza ko wirata, aho gutekereza ko wicisha bugufi.​—w20.07, ipaji ya 6-7.

Ni irihe somo ababwiriza bavana ku barobyi b’abahanga?

Abarobyi b’abahanga bajya kuroba aho amafi aboneka n’igihe abonekera. Baba bazi gukoresha ibikoresho bikwiriye. Bagira ubutwari bagakomeza gukora n’iyo hari imiyaga ikaze. Natwe dushobora kubigana mu murimo dukora.​—w20.09, ipaji ya 5.

Ni iki twakora ngo dufashe abo twigisha Bibiliya kurushaho gukunda Yehova?

Dushobora kubashishikariza gusoma Bibiliya buri munsi no gutekereza ku byo basoma. Nanone twabigisha gusenga.​—w20.11, ipaji ya 4.

Igihe Pawulo yavugaga ngo: “Abantu bose bazaba bazima muri Kristo,” yashakaga kuvuga ba nde?—1 Kor 15:22.

Intumwa Pawulo ntiyashakaga kuvuga abantu bose bazazuka. Ahubwo yashakaga kuvuga Abakristo basutsweho umwuka, ‘bejejwe, bunze ubumwe na Kristo’ (1 Kor 1:2; 15:18).​—w20.12, ipaji ya 5-6.

Ni iki abasutsweho umwuka bazakora nibamara ‘guhindurwa mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda ya nyuma’?—1 Kor 15:51-53.

Bazafatanya na Kristo kuragiza amahanga inkoni y’icyuma (Ibyah 2:26, 27).​—w20.12, ipaji ya 12-13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze