Igice cya 40
Umutwe w’Inzoka umenagurwa
Iyerekwa rya 14—Ibyahishuwe 20:1-10
Ibivugwamo: Satani arohwa ikuzimu, Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, ikigeragezo cya nyuma ku bantu, no kurimbuka kwa Satani
Igihe cy’isohozwa: Kuva ku iherezo ry’umubabaro ukomeye kugeza ku irimbuka rya Satani
1. Ni gute ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya bwashohojwe?
ESE waba wibuka ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya? Bwavuzwe na Yehova Imana igihe yabwiraga Inzoka ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Ubu rero, isohozwa ry’ubwo buhanuzi rigeze ku ndunduro. Twakurikiranye amateka y’intambara Satani yashoje ku muteguro wa Yehova wo mu ijuru ugereranywa n’umugore (Ibyahishuwe 12:1, 9). Urubyaro rw’Inzoka rwo ku isi hamwe n’idini ryarwo, politiki yarwo n’ubucuruzi bwarwo bukomeye, rwatoteje cyane urubyaro rw’umugore, ni ukuvuga Yesu Kristo n’abigishwa be 144.000 basizwe bari hano ku isi, rubigiranye ubugome (Yohana 8:37, 44; Abagalatiya 3:16, 29). Satani yateje Yesu urupfu rw’agashinyaguro. Ariko byabaye nko kumukomeretsa ku gatsinsino gusa, kuko ku munsi wa gatatu Imana yazuye uwo Mwana wayo w’indahemuka.—Ibyakozwe 10:38-40.
2. Ni gute inzoka izamenagurwa umutwe, kandi se ni gute bizagendekera urubyaro rw’Inzoka rwo ku isi?
2 Bite se ku byerekeye Inzoka n’urubyaro rwayo? Ahagana mu mwaka wa 56, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma urwandiko rurerure. Mu kurusoza, yabateye inkunga agira ati “Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze” (Abaroma 16:20). Ibyo birenze uruguma rworoheje. Satani agomba kumenagurwa! Aha ngaha Pawulo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki syn·triʼbo, risobanura gusya ikintu kigahinduka nk’umutsima, guhonyora, kujanjagura ikintu kigahinduka ubushingwe. Urubyaro rw’Inzoka rugizwe n’abantu na rwo rugomba kugerwaho n’ibyago nyakuri ku munsi w’Umwami, umunsi uzasozwa no kujanjagura burundu Babuloni Ikomeye na gahunda za gipolitiki z’iyi si, hamwe n’abo bafatanyije mu by’ubucuruzi no mu bya gisirikare (Ibyahishuwe igice cya 18 na 19). Nguko uko Yehova azageza urwango ruri hagati y’izo mbyaro zombi ku ndunduro. Urubyaro rw’umugore w’Imana ruzanesha urubyaro rw’Inzoka rwo ku isi, rurutsembeho burundu!
Satani arohwa ikuzimu
3. Ni iki Yohana atubwira ku bigiye kuba kuri Satani?
3 Ni iki rero gitegereje Satani ubwe n’abadayimoni be? Yohana arakitubwira agira ati “mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.”—Ibyahishuwe 20:1-3.
4. Marayika ufite urufunguzo rw’ikuzimu ni nde, kandi se ibyo tubyemezwa n’iki?
4 Uwo mumarayika ni nde? Agomba kuba afite ububasha buhambaye kugira ngo ashobore kuvanaho umwanzi ukomeye wa Yehova. “Afite urufunguzo rufungura i kuzimu, afite n’umunyururu munini.” Ibyo se nta cyo bitwibutsa ku bihereranye n’iyerekwa ryahise? Yee, ibyo biratwibutsa ibya wa Mwami w’inzige wiswe “marayika w’ikuzimu” (Ibyahishuwe 9:11)! Aha ngaha, twongeye kubona Umutware Yehova yahaye inshingano yo kuvana umugayo ku izina rye, ari we Yesu Kristo wahawe ikuzo, ubu akaba ari ku murimo. Uwo mumarayika ukomeye wirukanye Satani mu ijuru, agaciraho iteka Babuloni Ikomeye kandi agatsemba “abami bo mu isi n’ingabo zabo” kuri Harimagedoni, mu by’ukuri ntazareka marayika woroheje ngo abe ari we unegekaza Satani amujugunya ikuzimu!—Ibyahishuwe 12:7-9; 18:1, 2; 19:11-21.
5. Marayika w’ikuzimu azagenza ate Satani Umwanzi, kandi kubera iki?
5 Igihe ikiyoka kinini gitukura cyahanurwaga mu ijuru kikajugunywa ku isi, cyiswe “ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani ari cyo kiyobya abari mu isi bose” (Ibyahishuwe 12:3, 9). Ubu noneho, ubwo kiri hafi yo gufatwa kikarohwa ikuzimu, cyongeye kuvugwa mu mazina yacyo yose, ari yo ‘ikiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani.’ Cya ruconshomezi icyo cyigize ruharwa, cy’ikinyabinyoma, gisebanya kandi kirwanya Imana, kizabohwa maze kirohwe “ikuzimu.” Hanyuma, aho ikuzimu hazafungwa kandi hashyirweho ikimenyetso gifatanya “kugira ngo kitongera kuyobya amahanga.” Uko gufungirwa ikuzimu kwa Satani kuzamara imyaka igihumbi. Muri icyo gihe ntazongera kuyobya abantu, kuko azaba ameze nk’imbohe ifungiye mu buroko bw’ikuzimu. Marayika w’ikuzimu azakumira Satani burundu, amubuze kugira aho ahurira n’Ubwami bukiranuka. Mbega ihumure ku bantu!
6. (a) Ni iki kitugaragariza ko abadayimoni na bo bazarohwa ikuzimu? (b) Ubwo noneho ni iki kizaba gishobora gutangira kubaho, kandi kuki?
6 Abadayimoni se bo bizabagendekera bite? Na bo ‘barindiwe gucirwaho iteka’ (2 Petero 2:4). Satani yitwa “Belizebuli umutware w’abadayimoni” (Luka 11:15, 18; Matayo 10:25). Ese ukurikije ukuntu bamaze igihe kirekire bifatanya na Satani, ntibari bakwiriye guhabwa igihano kimwe? Kuva kera ikuzimu hahindisha abadayimoni umushyitsi. Igihe kimwe, Yesu yahanganye na bo maze “baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu” (Luka 8:31). Ariko igihe Satani azarohwa ikuzimu, abamarayika be na bo bazajyana na we nta kabuza. (Gereranya na Yesaya 24:21, 22.) Satani n’abadayimoni be nibamara gufungirwa ikuzimu, ni bwo noneho Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu Kristo buzashobora gutangira.
7. (a) Satani n’abadayimoni be bazaba bari mu yihe mimerere ikuzimu, kandi se tubibwirwa n’iki? (b) Ese Hadesi n’ikuzimu bisobanura kimwe? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
7 Ese Satani n’abadayimoni be bazaba bashobora kugira icyo bakora igihe bazaba bari ikuzimu? Twibuke ko ya nyamaswa itukura ifite imitwe irindwi ‘yahozeho, nyamara [ikaba] itari ikiriho, kandi [ikaba] yari igiye kuzamuka iva i kuzimu’ (Ibyahishuwe 17:8). Mu gihe yari ikuzimu, ‘ntiyariho.’ Nta cyo yakoraga, ntiyinyagamburaga, mbese ni nk’aho yari yarapfuye ku bihereranye n’imigambi yayo yose. Intumwa Pawulo na we yavuze yerekeza kuri Yesu ati “ni nde uzamuka ikuzimu? (bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye)” (Abaroma 10:7). Igihe Yesu yari aho ikuzimu, yari yarapfuye.a Bihuje n’ubwenge rero kwemeza ko Satani n’abadayimoni be bazaba bameze nk’abapfuye badashobora kugira icyo bakora muri iyo myaka igihumbi bazamara ikuzimu. Mbega inkuru nziza ku bakunda gukiranuka!
Abacamanza mu gihe cy’imyaka igihumbi
8, 9. Ni iki noneho Yohana atubwira ku birebana n’abicaye ku ntebe z’ubwami, kandi se abo ni ba nde?
8 Nyuma y’iyo myaka igihumbi, Satani azabohorwa amare igihe gito. Kubera iki? Mbere yo gutanga igisubizo, Yohana arabanza kutugarura ku ntangiriro z’iyo myaka igihumbi. Turasoma ngo “mbona intebe z’ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza” (Ibyahishuwe 20:4a). Abo bicaye ku ntebe z’ubwami kandi bategekera mu ijuru bari kumwe na Yesu wahawe ikuzo ni ba nde?
9 Ni “abera,” abo Daniyeli yavuze ko bategeka mu Bwami bafatanyije n’“usa n’Umwana w’umuntu” (Daniyeli 7:13, 14, 18). Kandi ni na bo ba bakuru 24 bicaye ku ntebe z’ubwami zo mu ijuru imbere ya Yehova ubwe (Ibyahishuwe 4:4). Muri abo harimo n’intumwa 12, ari na bo Yesu yahaye isezerano rigira riti “mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza” (Matayo 19:28). Harimo na Pawulo, n’Abakristo b’i Korinto bakomeje kuba indahemuka (1 Abakorinto 4:8; 6:2, 3). Hagomba kandi kuba harimo n’abari bagize itorero ry’i Lawodikiya banesheje.—Ibyahishuwe 3:21.
10. (a) Ni gute noneho Yohana avuga ibya ba bami 144.000? (b) Dukurikije ibyo Yohana yatubwiye mbere, muri abo bami 144.000 harimo na ba nde?
10 Intebe z’ubwami, zose hamwe uko ari 144.000, ziteguriwe abo banesheje basizwe, “bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama” (Ibyahishuwe 14:1, 4). Yohana akomeza agira ati “mbona ubugingo bw’abicishijwe ishoka bazira ko bahamije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana, bataramije ya nyamaswa y’inkazi cyangwa igishushanyo cyayo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo no ku kiganza cyabo” (Ibyahishuwe 20:4b, “NW”). Ubwo rero, muri abo bami harimo n’Abakristo basizwe bishwe bazira ukwizera kwabo, ari na bo mbere, igihe ikimenyetso cya gatanu cyamenwaga, babajije Yehova igihe yari kuzamara adahoreye amaraso yabo. Icyo gihe buri wese muri bo yahawe igishura cyera, kandi basabwa gutegereza ikindi gihe gito. Ariko ubu bwo, bazaba barahorewe binyuze ku guhindurwa umusaka kwa Babuloni Ikomeye, kurimbuka kw’amahanga arimbuwe n’Umwami w’Abami, akaba n’Umutware utwara abatware, no kuroha Satani ikuzimu.—Ibyahishuwe 6:9-11; 17:16; 19:15, 16.
11. (a) )Imvugo ngo “abicishijwe ishoka” twayumva dute? (b) Kuki byavugwa ko abo 144.000 bose bapfuye urupfu rw’igitambo?
11 Mbese abo bami n’abacamanza uko ari 144.000 ni ko bose ‘bicishijwe ishoka?’ Uko bigaragara, bake muri bo ni bo ibyo byabayeho mu buryo nyabwo. Icyakora, nta gushidikanya ko iyo mvugo yerekezwa ku Bakristo bose basizwe bazize ukwizera kwabo mu buryo ubwo ari bwo bwose (Matayo 10:22, 28).b Mu by’ukuri, Satani yakwifuza ko bose bicishwa ishoka, ariko abavandimwe ba Kristo basizwe bose si ko bapfa bazize ukwizera kwabo. Abenshi muri bo bapfa bazize indwara cyangwa gusaza. Abo na bo ariko, bari mu itsinda Yohana yabonye. Urupfu rwabo bose ruba ari igitambo mu buryo runaka (Abaroma 6:3-5). Byongeye kandi, nta n’umwe muri bo wabaye uw’isi. Bityo rero, bose bari banzwe n’isi, kandi koko kuri yo ni nk’aho bari barapfuye (Yohana 15:19; 1 Abakorinto 4:13). Nta n’umwe muri bo waramije inyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo, kandi nta n’umwe wapfanye ikimenyetso cy’inyamaswa. Bose bapfuye banesheje.—1 Yohana 5:4; Ibyahishuwe 2:7; 3:12; 12:11.
12. Ni iki Yohana avuga ku bami 144.000, kandi se umuzuko wabo wari kuba ryari?
12 Ariko noneho, abo banesheje bongeye kubaho! Yohana aravuga ati “barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:4c). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko abo bacamanza batari kuzuka kugeza nyuma yo kurimbuka kw’amahanga, n’igihe Satani n’abadayimoni bari kuba bamaze gufungirwa ikuzimu? Oya. Abenshi muri bo bari kuba bamaze igihe ari bazima, kuko bari kuzaba barajyanye na Yesu ku rugamba bari ku mafarashi barwanya amahanga kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 2:26, 27; 19:14). Koko rero, Pawulo yagaragaje ko kuzuka kwabo byari gutangira nyuma gato y’intangiriro yo kuhaba kwa Yesu mu mwaka wa 1914, kandi ko hari bamwe bari kuzuka mbere y’abandi (1 Abakorinto 15:51-54; 1 Abatesalonike 4:15-17). Ubwo rero, kuzuka kwabo kwari kubaho mu gihe runaka hakurikijwe uko buri wese ku giti cye yari kugenda ahabwa impano y’ubuzima budapfa mu ijuru.—2 Abatesalonike 1:7; 2 Petero 3:11-14.
13. (a) Ni gute tugomba gufata imyaka igihumbi abantu 144.000 bazategeka, kandi kuki? (b) Ni gute Papias w’i Hierapolis yabonaga iyo myaka igihumbi? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
13 Ubutegetsi bwabo n’ubucamanza bwabo bizamara imyaka igihumbi. Ese iyo yaba ari imyaka igihumbi nyayo, cyangwa twayifata nk’aho ari imyaka y’ikigereranyo igenekereza igihe kirekire kitazwi? Imvugo ngo “ibihumbi” ishobora kwerekezwa ku mubare munini utazwi nk’uko biri muri 1 Samweli 21:12. Ariko aha, ijambo “igihumbi” ni ukurifata uko riri, kuko riboneka incuro eshatu mu Byahishuwe 20:5-7, mu mvugo ngo “iyo myaka igihumbi.” Icyo gihe cy’urubanza Pawulo yacyise “umunsi,” igihe avuga ati “[Imana] yashyizeho umunsi wo guciraho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose” (Ibyakozwe 17:31). Ubwo Petero atubwira ko umunsi umwe kuri Yehova ari nk’imyaka igihumbi, birakwiriye rwose kuvuga ko uwo Munsi w’urubanza ungana n’imyaka igihumbi ifashwe uko yakabaye.c—2 Petero 3:8.
Abapfuye basigaye
14. (a) Ni ayahe magambo yavuzwe na Yohana ku byerekeye ‘abapfuye basigaye?’ (b) Ni gute amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo atuma imvugo ngo “kuzuka” irushaho kumvikana?
14 Ni ba nde rero abo bami bazacira imanza, niba nk’uko intumwa Yohana abivuga ‘abapfuye basigaye batazuka, iyo myaka igihumbi itarashira’ (Ibyahishuwe 20:5b)? Aha nanone, imvugo ngo ‘kuzuka’ igomba kumvikana hakurikijwe amagambo ayikikije. Iyi mvugo ishobora kugira ibisobanuro binyuranye bitewe n’imimerere ikoreshejwemo. Urugero, Pawulo yerekeje kuri bagenzi be b’Abakristo basizwe agira ati “namwe [Imana] yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu” (Abefeso 2:1). Ni koko, Abakristo basizwe ‘barazuwe,’ ndetse no mu kinyejana cya mbere barazuwe, mu buryo bw’uko babazweho gukiranuka bishingiye ku kuba barizeraga igitambo cya Yesu.—Abaroma 3:23, 24.
15. (a) Abahamya ba Yehova bo mu gihe cya mbere y’ubukristo bari bafite uwuhe mwanya imbere y’Imana? (b) Ni mu buhe buryo izindi ntama ‘zizuka,’ kandi se ni ryari zizaragwa isi mu buryo bwuzuye?
15 Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova bo mu gihe cya mbere y’ubukristo babazweho gukiranuka ku bw’urukundo bakundaga Imana, kandi Aburahamu, Isaka na Yakobo bavuzweho ko bakiri “bazima” nubwo bari barapfuye mu buryo bw’umubiri (Matayo 22:31, 32; Yakobo 2:21, 23). Ariko kandi, ari abo, ari n’abandi bose bazaba barazutse, kimwe n’abagize imbaga y’abantu benshi b’indahemuka b’izindi ntama bazarokoka kuri Harimagedoni, hamwe n’abana bashobora kuzabyarira mu isi nshya, bazaba bakeneye guhindurwa abantu batunganye. Ibyo bizakorwa na Kristo hamwe n’abazaba bafatanyije na we kuba abami n’abatambyi mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi, bashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Ku mpera z’uwo Munsi, ‘abasigaye bapfuye bazazuka,’ mu buryo bw’uko bazaba babaye abantu batunganye. Nk’uko tuzabibona, bagomba kuzageragezwa bwa nyuma, ariko icyo gihe bazaba ari abantu batunganye. Nibatsinda icyo kigeragezo, Imana izemera ko bakwiriye kubaho iteka ari abakiranutsi mu buryo bwuzuye. Bazasohorezwaho mu buryo bwuzuye iri sezerano rigira riti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). Mbega igihe gihebuje gihishiwe abantu bumvira!
Umuzuko wa mbere
16. Ni gute Yohana avuga iby’umuzuko w’abazimana na Kristo, kandi kuki?
16 Yohana yongeye kugaruka ku ‘bazutse bakimana na Kristo,’ maze arandika ati “uwo ni wo muzuko wa mbere” (Ibyahishuwe 20:5a). Ni uwa mbere mu buhe buryo? Ni ‘umuzuko wa mbere’ mu birebana n’igihe, kuko abawubona ari “umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama” (Ibyahishuwe 14:4). Nanone kandi, ni uwa mbere mu bihereranye n’agaciro kawo, kuko abawuhabwa ari bo bazategekana na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru, kandi bagacira imanza abandi bantu bose. Hanyuma kandi, ni n’uwa mbere mu bwiza. Uretse Yesu Kristo ubwe, abafite umuzuko wa mbere ni bo bonyine mu byaremwe byose bavugwa muri Bibiliya ko bahabwa ukudapfa.—1 Abakorinto 15:53; 1 Timoteyo 6:16.
17. (a) Ni gute Yohana avuga iby’imigisha ihishiwe Abakristo basizwe? (b) “Urupfu rwa kabiri” ni iki, kandi se kuki ‘rutabasha kugira icyo rutwara’ abanesheje bo mu bagize 144.000?
17 Mbega imigisha ihishiwe abasizwe! Nk’uko Yohana abivuga, “ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo” (Ibyahishuwe 20:6a). Nk’uko Yesu yasezeranyije Abakristo b’i Simuruna, abo banesheje bafite umugabane wo ‘kuzuka kwa mbere,’ “urupfu rwa kabiri” ntirubasha kugira icyo rubatwara, ari byo bisobanura kuvanwaho, cyangwa kurimbuka nta cyizere cyo kuzuka (Ibyahishuwe 2:11; 20:14). Urupfu rwa kabiri “ntirubasha kugira icyo rutwara” abanesheje nk’abo, kuko bazambikwa ukutabora no kudapfa.—1 Abakorinto 15:53.
18. Ubu noneho Yohana aravuga iki ku bayobozi bashya b’isi, kandi se ni iki bazasohoza?
18 Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’uko bimeze ku bami bo mu isi b’igihe Satani yari kuba agifite ububasha! Bagiye bamara ku butegetsi imyaka 50 cyangwa 60 gusa, ndetse abenshi muri bo bagiye bamara imyaka mike cyane ku butegetsi. Abenshi muri bo bagiye bakandamiza abantu. Uko byamera kose ariko, ni gute amahanga yari kugirirwa umumaro mu buryo buhoraho n’abo bayobozi bahora bahindagurika, na za politiki zihora zihindagurika? Ibinyuranye n’ibyo, dore icyo Yohana avuga ku bayobozi bashya b’isi: “ahubwo bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi bazimana na [we] iyo myaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6b). Bo hamwe na Yesu, bazaba bagize ubutegetsi bumwe bwihariye mu gihe cy’imyaka igihumbi. Umurimo wabo w’ubutambyi wo gutuma abantu bungukirwa n’igitambo gitunganye cya Yesu, uzageza abantu bumvira ku butungane bwo mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no mu buryo bw’umubiri. Umurimo wabo w’ubwami uzatuma ku isi hose habaho umuryango w’abantu barangwa n’umuco wa Yehova wo gukiranuka no kwera. Kubera ko bazaba ari abacamanza mu gihe cy’imyaka igihumbi, bo hamwe na Yesu bazayoborana urukundo abantu b’umutima ukunze, babafashe kugera ku ntego yabo yo kubona ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.
Ikigeragezo cya nyuma
19. Ku mpera y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, bizaba bimeze bite ku isi no ku bantu, kandi se ubwo ni bwo Yesu azakora iki?
19 Ku mpera y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi, isi yose izaba yarongeye kumera nk’uko Edeni ya mbere yari imeze. Izaba ari paradizo nyakuri. Abantu batunganye ntibazaba bagikeneye umutambyi mukuru wo kubavuganira imbere y’Imana, kuko ibisigisigi by’icyaha cya Adamu byose bizaba byaravanyweho kandi umwanzi wa nyuma, ari we rupfu, azaba yahinduwe ubusa. Ubwami bwa Kristo buzaba bushohoje umugambi w’Imana wo kurema isi iyobowe n’ubutegetsi bumwe rukumbi. Icyo gihe ni bwo Yesu “azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se.”—1 Abakorinto 15:22-26, NW; Abaroma 15:12.
20. Yohana atubwira ko igihe cy’ikigeragezo cya nyuma nikigera bizagenda bite?
20 Ubwo noneho, igihe cy’ikigeragezo cya nyuma kizaba kigeze. Ese abo bantu bo ku isi bazaba bamaze kugezwa ku butangane, bazashikama ku budahemuka bwabo, bityo be kwitwara nk’uko abantu ba mbere bitwaye muri Edeni? Yohana atubwira uko bizagenda agira ati “iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa.”—Ibyahishuwe 20:7-9a.
21. Ni iki Satani azakora mu mihati ye ya nyuma, kandi kuki tutagomba gutangazwa n’uko hari abantu bamwe bazemera gukurikira Satani, na nyuma y’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi?
21 Ni iki Satani azagerageza gukora mu mihati ye ya nyuma? Azayobya “amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi,” maze ayashore mu “ntambara.” Ni nde ushobora kuzajya ku ruhande rwa Satani nyuma y’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bwa gitewokarasi bushimishije kandi bwubaka? Ntitwibagirwe ko Satani yashoboye kuyobya Adamu na Eva igihe bari bakiri abantu batunganye, bamerewe neza muri Paradizo ya Edeni. Ndetse yashoboye kuyobya abamarayika bo mu ijuru bari barabonye ingaruka mbi zo kwigomeka kwa mbere (2 Petero 2:4; Yuda 6). Ubwo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko hari abantu batunganye bazemera gukurikira Satani, na nyuma y’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bwiza cyane bw’Ubwami bw’Imana.
22. (a) Imvugo ngo “amahanga yo mu mfuruka enye z’isi” isobanura iki? (b) Kuki ibyo byigomeke byitwa “Gogi na Magogi”?
22 Bibiliya yita ibyo byigomeke “amahanga yo mu mfuruka enye z’isi.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bazaba barongeye kwigabanyamo ibihugu byigenda. Icyo ibyo bishaka kugaragaza, ni uko ibyo byigomeke bizitandukanya n’abantu b’abakiranutsi bazakomeza kubera Yehova indahemuka, maze bikagaragaza umwuka mubi nk’uw’amahanga agaragaza muri iki gihe. ‘Bazagira imigambi mibi’ nk’iya Gogi w’i Magogi uvugwa mu buhanuzi bwa Ezekiyeli, yo kurimbura ubutegetsi bwa gitewokarasi ku isi (Ezekiyeli 38:3, 10-12). Ni yo mpamvu bitwa “Gogi na Magogi.”
23. Kuba umubare w’ibyigomeke ari nk’“umusenyi wo ku nyanja” bigaragaza iki?
23 Umubare w’abazifatanya na Satani mu kwigomeka uzaba ungana n’“umusenyi wo ku nyanja.” Ubwo se bazaba bangana iki? Nta mubare uzwi wagenwe mbere y’igihe. (Gereranya na Yosuwa 11:4; Abacamanza 7:12.) Umubare wuzuye w’ibyigomeke uzaterwa n’ukuntu umuntu wese azifata imbere y’uburiganya bwa Satani. Ariko nta gushidikanya ko bazaba ari benshi cyane, kubera ko baziyumvamo imbaraga zihagije zo ‘kugota amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa.’
24. (a) “Umurwa ukundwa” ni iki, kandi ni gute ushobora kugotwa? (b) “Amahema y’ingabo z’abera” agereranya iki?
24 “Umurwa ukundwa” ugomba kuba ari umugi wavuzwe na Yesu Kristo wahawe ikuzo mu magambo yabwiye abigishwa be mu Byahishuwe 3:12, uwo yise “ururembo rw’Imana yanjye, ni rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru, iturutse ku Mana yanjye.” Ubwo uwo ari umuteguro wo mu ijuru, ni gute izo ngabo zo ku isi zizashobora ‘kuwugota?’ Ni mu buryo bw’uko bazagota “amahema y’ingabo z’abera.” Amahema ari inyuma y’umurwa. Bityo “amahema y’ingabo z’abera” agomba kuba agereranya abari ku isi hanze ya Yerusalemu Nshya, kandi bashyigikira gahunda y’ubutegetsi bwa Yehova mu budahemuka. Igihe ibyo byigomeke biyobowe na Satani bizatera abo bizerwa, Umwami Yesu azabifata nk’aho ari we icyo gitero kigabweho (Matayo 25:40, 45). Ayo ‘mahanga’ azashaka kuvanaho ibyo Yerusalemu Nshya yo mu ijuru izaba yaragezeho ihindura isi paradizo. Bityo mu gutera “amahema y’ingabo z’abera,” azaba anateye “umurwa ukundwa.”
Inyanja yaka umuriro n’amazuku
25. Ni gute Yohana asobanura iby’ingaruka z’igitero cy’ibyigomeke ku “mahema y’ingabo z’abera,” kandi se ibyo bizaba bisobanura iki kuri Satani?
25 Ese iyo mihati ya nyuma ya Satani izagira icyo igeraho? Nta cyo izageraho rwose, nk’uko n’ubundi igitero Gogi w’i Magogi azagaba ku Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bo muri iki gihe kitazagira icyo kigeraho (Ezekiyeli 38:18-23). Yohana asobanura neza iby’ingaruka z’icyo gitero agira ati “umuriro uzamanuka uva mu ijuru ubatwike, kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma” (Ibyahishuwe 20:9b-10a). Icyo gihe bwo Satani, ari we ya nzoka ya kera, ntazarohwa ikuzimu gusa, ahubwo azajanjagurwa atumurwe, arimburwe burundu nk’utsembweho n’umuriro.
26. Kuki “inyanja yaka umuriro n’amazuku” idashobora kuba ari ahantu h’imibabaro nyamibabaro?
26 Twamaze kubona ko ‘inyanja yaka umuriro n’amazuku’ idashobora kuba ari ahantu ho kubabarizwa mu buryo nyabwo (Ibyahishuwe 19:20). Niba Satani yari kuzababazwa urubozo iteka ryose ari aho hantu, byari kuba ngombwa ko Yehova amureka agakomeza akabaho. Ubundi kandi, ubuzima ni impano si igihano. Urupfu ni igihano cy’icyaha, kandi dukurikije uko Bibiliya ibivuga, uwapfuye nta mubabaro na muke yumva (Abaroma 6:23; Umubwiriza 9:5, 10). Byongeye kandi, dusoma nyuma yaho ko urupfu ubwarwo n’ikuzimu bizajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro n’amazuku. Mu by’ukuri, urupfu n’ikuzimu ntibishobora kumva uburibwe!—Ibyahishuwe 20:14.
27. Ni gute ibyabaye kuri Sodomu na Gomora bidufasha kumenya icyo imvugo ngo ‘inyanja yaka umuriro n’amazuku’ isobanura?
27 Ibyo byose byumvikanisha neza ko inyanja yaka umuriro n’amazuku ari ikigereranyo. Ikindi kandi, umuriro n’amazuku bivugwa aha bitwibutsa ibyabaye ahantu hitwaga Sodomu na Gomora ha kera, harimbuwe n’Imana bitewe n’ububi bwaho bukabije. Igihe kigeze, ‘Uwiteka yagushije kuri Sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru’ (Itangiriro 19:24). Icyabaye kuri iyo migi yombi cyiswe ‘igihano cy’umuriro utazima’ (Yuda 7). Nyamara kandi, iyo migi yombi ntiyababajwe iteka ryose. Ahubwo yaratsembwe, irimburanwa burundu n’abaturage bayo bari inkozi z’ibibi. Ubu iyo migi ntikibaho, ndetse nta n’umuntu ushobora kumenya neza aho yari iri.
28. ‘Inyanja yaka umuriro n’amazuku’ ni iki, kandi se itandukaniye he n’urupfu, Hadesi n’ikuzimu?
28 Mu buryo buhuje n’ibyo, Bibiliya ubwayo itubwira icyo imvugo ngo inyanja yaka umuriro n’amazuku isobanura igira iti “iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:14). Biragaragara rero ko iyo mvugo ari kimwe na Gehinomu yavuzwe na Yesu, aho inkozi z’ibibi zizarimburirwa, aho kubabazwa iteka (Matayo 10:28). Ni ukurimbuka burundu, mu buryo budasubirwaho, nta byiringiro byo kuzuka. Bityo rero, nubwo hariho imfunguzo z’urupfu, Hadesi n’ikuzimu, nta na hamwe havugwa urufunguzo rufungura inyanja yaka umuriro n’amazuku (Ibyahishuwe 1:18; 20:1). Ntizigera na rimwe irekura abayifungiwemo.—Gereranya na Mariko 9:43-47.
Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose
29, 30. Ni iki Yohana avuga ku byerekeye Satani, inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, kandi se ibyo tugomba kubyumva dute?
29 Ku byerekeye Satani, inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, Yohana aratubwira ati “bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose” (Ibyahishuwe 20:10b). Ibyo se bishaka kuvuga iki? Nk’uko twamaze kubibona, ntibyaba bihuje n’ubwenge kuvuga ko ibigereranyo nk’ibyo, urugero nk’inyamaswa, umuhanuzi w’ibinyoma, urupfu n’ikuzimu bishobora kubabazwa nyakubabazwa. Ku bw’ibyo rero, nta mpamvu n’imwe yo kwemera ko Satani azababazwa iteka. Azarimburwa burundu.
30 Aha ngaha, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “bazababazwa,” ari ryo ba·sa·niʼzo, ibisobanuro byaryo by’ibanze ni “ukugerageza (ibyuma) hakoreshejwe uburyo bwabigenewe.” Naho ibisobanuro bya kabiri ni “uguhata [umuntu] ibibazo hakoreshejwe uburyo bwo kubabaza urubozo” (The New Thayer’s Greek- English Lexicon of the New Testament). Bityo rero, dukurikije uko iryo jambo ryakoreshejwe mu Kigiriki, rigaragaza ko ibizaba kuri Satani bizaba icyitegererezo kidakuka ku birebana n’ikibazo cyo kumenya niba ubutegetsi bwa Yehova bukwiriye kandi bukiranuka. Nguko uko ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga kizaba gikemutse burundu. Nta na rimwe bizongera kuba ngombwa ko igitekerezo cyo kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kigeragezwa mu gihe kirekire kugira ngo bigaragare ko nta shingiro gifite.—Gereranya na Zaburi 92:2, 16.
31. Ni gute amagambo abiri y’Ikigiriki afitanye isano n’ijambo ryahinduwemo ngo “bazababazwa” adufasha gusobanukirwa iby’igihano Satani azahabwa?
31 Byongeye kandi, ijambo ba·sa·ni·stesʼ, risobanurwa ngo “ubabaza,” rikoreshwa muri Bibiliya ryerekeza ku “mucungagereza” (Matayo 18:34, Kingdom Interlinear). Mu buryo buhuje n’ibyo, Satani azaboherwa iteka ryose mu nyanja yaka umuriro n’amazuku, kandi ntazigera abohorwa. Hanyuma, muri Bibiliya y’Ikigiriki yitwa Septante, iyo Yohana yari azi neza, ijambo baʼsa·nos rikoreshwa ryerekeza ku mimerere yo gucishwa bugufi iganisha ku rupfu (Ezekiyeli 32:24, 30). Ibyo bidufasha kumva ko igihano kizahabwa Satani gikojeje isoni, ari cyo rupfu rw’iteka mu nyanja yaka umuriro n’amazuku. Imirimo ye izapfana na we.—1 Yohana 3:8.
32. Ni ikihe gihano abadayimoni bazahabwa, kandi se tubyemezwa n’iki?
32 Nanone, abadayimoni ntibavugwa muri uwo murongo. Ese bazabohoranwa na Satani ku iherezo ry’imyaka igihumbi, hanyuma bahabwe igihano cy’urupfu rw’iteka hamwe na we? Uko bigaragara, ni uko bizagenda. Mu mugani w’intama n’ihene, Yesu yavuze ko ihene zizajya “mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be” (Matayo 25:41). Imvugo ngo ‘umuriro w’iteka’ igomba kuba yerekeza ku nyanja yaka umuriro n’amazuku aho Satani azajugunywa. Abamarayika ba Satani birukaniwe hamwe na we mu ijuru. Uko bigaragara, bazarohanwa ikuzimu mu itangira ry’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi. Birumvikana rero ko na bo bazarimburanwa na we mu nyanja yaka umuriro n’amazuku.—Matayo 8:29.
33. Ni ikihe gice cya nyuma cy’ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 kizaba gisohoye, kandi se nyuma y’ibyo, ni iki umwuka wa Yehova watumye Yohana ashishikarira?
33 Nguko uko igice cya nyuma cy’ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 kizasohora. Igihe Satani azajugunywa mu nyanja yaka umuriro, azapfa nk’uko inzoka yajanjagurwa umutwe n’agatsinsino k’icyuma. We n’abadayimoni be bazaba bavuyeho burundu. Nta handi bongera kuvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Nyuma y’aho iby’iryo rimbuka birangiriye nk’uko byabonywe mu buhanuzi, ubu noneho umwuka wa Yehova uribanda kuri iki kibazo cy’ingenzi cyane gishishikaje abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi: ese ni iki ubutegetsi bwo mu ijuru bw’“Umwami w’abami” n’“abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse” buzazanira abantu (Ibyahishuwe 17:14)? Mu gusubiza icyo kibazo, Yohana arongera kutugarura mu ntangiriro z’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Indi mirongo yo mu Byanditswe ivuga ko igihe Yesu yari yapfuye yari muri Hadesi (Ibyakozwe 2:31). Ibyo ariko ntibyatuma tuvuga ko buri gihe Hadesi n’ikuzimu byerekeza ku kintu kimwe. Nubwo inyamaswa na Satani bizajya ikuzimu, abantu bonyine ni bo bavugwaho ko bajya muri Hadesi, aho basinzirira mu rupfu kugeza igihe bazazurirwa.—Yobu 14:13; Ibyahishuwe 20:13.
b Uko bigaragara, ishoka (mu Kigiriki peʹle·kus) yari igikoresho Abaroma bakoreshaga mu kwica abantu, nubwo mu gihe cya Yohana inkota ari yo yakoreshwaga cyane (Ibyakozwe 12:2). Ni yo mpamvu ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha, pe·pe·le·kis·meʹnon (ngo “bicishijwe ishoka”), risobanura gusa ko “bishwe.”
c Birashimishije kumenya ko Papias w’i Hierapolis utekerezwaho kuba yaragize ubumenyi bumwe na bumwe bwa Bibiliya abukuye ku bigishwa ba Yohana, umwanditsi w’Ibyahishuwe, avugwaho na Eusèbe, umwanditsi w’amateka wo mu kinyejana cya kane, ko yemeraga Ubwami bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi uko yakabaye (nubwo Eusèbe atabyumvikanagaho na we na gato).—The History of the Church, Eusebius, III, 39.
[Ifoto yo ku ipaji ya 293]
Inyanja y’Umunyu. Aho Sodomu na Gomora bishobora kuba byari biri
[Amafoto yo ku ipaji ya 294]
“Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino”