“Mwa Mukumbi Muto mwe, Ntimutinye”
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye; kuko So yishimira kubaha ubwami.”—LUKA 12:32.
1. Amagambo ya Yesu agira ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye,” ni iki yari ashingiyeho?
“MUSHAKE ubwami [bw’Imana]” (Luka 12:31). Igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ayo magambo, yavugaga ihame ry’ingenzi ryayoboye imitekerereze y’Abakristo uhereye mu gihe cye kugeza ubu. Ubwami bw’Imana bugomba gufata umwanya wa mbere mu mibereho yacu (Matayo 6:33). Icyakora mu nkuru ya Luka, Yesu yakomeje avuga amagambo asusurutsa kandi arangwa n’icyizere, ayerekeza ku itsinda ryihariye ry’Abakristo. Yagize ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye; kuko So yishimira kubaha ubwami” (Luka 12:32). Kubera ko Yesu ari we Mwungeri mwiza, yari azi ko hari ibihe by’imidugararo, byari bitegereje abigishwa be b’inkoramutima. Ariko kandi, nta mpamvu yagombaga gutuma batinya mu gihe bari gukomeza gushaka Ubwami bw’Imana. Ku bw’ibyo rero, inama ya Yesu ntiyari itegeko rikagatiza. Ibiri amambu, ryari isezerano ryuje urukundo ryabateraga kugira ibyiringiro n’ubutwari.
2. Ni ba nde bagize umukumbi muto, kandi se, kuki bafite igikundiro cyihariye?
2 Yesu yari arimo avugana n’abigishwa be, maze abita “umukumbi muto.” Nanone kandi, yabwiraga abo Yehova yari ‘kuzaha ubwami.’ Ugereranyije n’imbaga y’abantu benshi bari kuzemera Yesu mu bihe byari gukurikiraho, mu by’ukuri iryo tsinda ryari rito. Nanone, babonwaga ko bafite agaciro, kuko bari baratoranirijwe imibereho itangaje y’igihe kizaza, ni ukuvuga kuzakoreshwa mu murimo w’ubwami. Se, ari we Mwungeri Mukuru, Yehova, ahamagara abagize umukumbi muto agamije kubaha umurage wo mu ijuru, uhereranye n’Ubwami bwa Kimesiya bwa Kristo.
Umukumbi Muto
3. Ni irihe yerekwa ry’ikuzo Yohana yabonye rihereranye n’umukumbi muto?
3 None se, ni ba nde bagize uwo umukumbi muto ufite ibyo byiringiro bihebuje? Ni abigishwa ba Yesu Kristo basizwe n’umwuka wera (Ibyakozwe 2:1-4). Mu kubabona bafite inanga mu ntoki zabo bacurangira mu ijuru, intumwa Yohana yanditse igira iti “nuko, ngiye kubona mbona Umwana w’Intama, ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. Abo ni bo batandujwe n’abagore, kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w’Intama, aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu, kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma; kuko ari abaziranenge.”—Ibyahishuwe 14:1, 4, 5.
4. Ni ikihe gihagararo gifitwe n’umukumbi muto hano ku isi muri iki gihe?
4 Uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abo basizwe kandi bakabyarwa n’umwuka, ni bo babaye abahagarariye Kristo ku isi (2 Abakorinto 5:20). Muri iki gihe, abasigaye bo muri bo ni bo gusa bakiriho, bakorana ari itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge (Matayo 24:45; Ibyahishuwe 12:17). Mu buryo bwihariye, kuva mu wa 1935, abagize “izindi ntama” baje kwifatanya na bo, abo bakaba ari Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ubu babarirwa muri za miriyoni. Abo bifatanya mu kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose.—Yohana 10:16.
5. Ni iyihe myifatire y’abasigaye bo mu mukumbi muto, kandi se, kuki nta mpamvu yagombye gutuma batinya?
5 Ni iyihe myifatire abasigaye bo muri uwo mukumbi muto bakiri hano ku isi bagira? Kuba bazi ko bazahabwa ‘Ubwami butabasha kunyeganyezwa,’ bakora umurimo wabo wera batinya Imana kandi bayubaha (Abaheburayo 12:28). Bemera bicishije bugufi ko bafite igikundiro kitagereranywa, gituma babona ibyishimo bitagira imipaka. Babonye “imaragarita imwe y’igiciro cyinshi” Yesu yerekejeho ubwo yavugaga ibihereranye n’Ubwami (Matayo 13:46). Uko umubabaro ukomeye ugenda wegereza, abasizwe b’Imana bahagarara nta bwoba. N’ubwo hari ibyenda kugera kuri iyi si y’abantu mu gihe cy’“[u]munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka,” nta bwo bakurwa umutima n’igihe kiri imbere (Ibyakozwe 2:19-21). Ni iki se cyabatera gutinya?
Imibare Iragabanuka
6, 7. (a) Kuki umubare w’abagize umukumbi muto bakiri hano ku isi ari muto? (b) Ni gute buri muntu ku giti cye yagombye kubona ibyiringiro afite?
6 Mu myaka ya vuba aha, umubare w’abagize umukumbi muto bakiri hano ku isi wabaye muto cyane. Ibyo byagaragariye kuri raporo y’abateranye ku rwibutso mu wa 1994. Mu matorero agera ku 75.000 y’ubwoko bwa Yehova ku isi hose, abantu 8.617 bonyine ni bo bariye ku bigereranyo, bityo bagaragaza uruhare rwabo rwo kuba mu bagize abasigaye (Matayo 26:26-30). Nyamara kandi, umubare wose w’abateranye wari 12.288.917. Abakristo basizwe, bazi ko ibyo bigomba kubaho. Yehova yashyizeho umubare ntarengwa, wa 144.000 w’abagize umukumbi muto, kandi yagiye awukorakoranya kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Mu buryo buhuje n’ubwenge, uguhamagarwa k’umukumbi muto kwagombaga kuba kwenda kurangira mu gihe umubare wari kuba ugiye kuzura, kandi ibihamya bigaragaza ko ikorakoranywa rya rusange ry’abo bahawe umugisha mu buryo bwihariye ryarangiye mu wa 1935. Icyakora, izindi ntama zo mu gihe cy’imperuka, zari zarahanuweho ko zari kwiyongera zikaba “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.” Kuva mu mwaka wa 1935, ikorakoranywa ryakozwe na Yehova, ryabaye iry’iyo mbaga y’abantu benshi, bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo.—Ibyahishuwe 7:9; 14:15, 16; Zaburi 37:29.
7 Abenshi mu bagize umukumbi muto bakiri hano ku isi, ubu bari mu kigero cy’imyaka ya za 70, za 80, na za 90. Bake muri bo barengeje imyaka 100 y’ubuzima. Abo bose, uko ikigero cy’imyaka yabo cyaba kingana kose, bazi ko binyuriye ku muzuko wo mu ijuru, igihe nikigera bazasanga Yesu Kristo, maze bagafatanya na we gutegeka mu Bwami bwe bw’ikuzo. Abagize imbaga y’abantu benshi, bazaba abayoboke b’Umwami Kristo. Nimucyo buri wese yishimire ibyo Yehova yazigamiye abamukunda. Nta bwo ari twe tugomba kwihitiramo ubwacu ibyiringiro tugomba kugira. Ibyo ni Yehova ubigena. Amatsinda yombi ashobora kwishimira ibyiringiro byayo byo kuzagira imibereho y’ibyishimo by’igihe kizaza, haba mu Bwami bwo ijuru cyangwa ku isi izahinduka paradizo iyobowe n’ubwo Bwami.—Yohana 6:44, 65; Abefeso 1:17, 18.
8. Ugushyirwaho ikimenyesto kw’abagize 144.000 kugeze he, kandi ni iki kizaba, igihe icyo gikorwa kizaba kirangiye?
8 Abantu 144.000 nyir’izina bagize umukumbi muto, ni bo “Bisirayeli b’Imana,” bakaba ari na bo basimbuye Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri mu migambi y’Imana (Abagalatiya 6:16). Bityo rero, abasigaye bakiriho, bagize itsinda ry’abasigaye b’ishyanga ry’umwuka rikiri ku isi. Abo basigaye barimo barashyirwaho ikimenyetso cyo kwemerwa na Yehova bwa nyuma. Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye ibyo biba, maze igira iti “mbona na marayika wundi, azamuka, ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja, ati ‘ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.’ Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso, ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine; ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli [b’umwuka]” (Ibyahishuwe 7:2-4). Kubera ko uwo murimo wo gushyira ikimenyetso ku Bisirayeli b’umwuka bigaragara ko ugiye kurangira, ibintu bishishikaje byenda kubaho byaratangajwe. Mbere na mbere, “[U]mubabaro mwinshi” uzaba mu gihe imiyaga ine yo kurimbura izaba irekuriwe ku isi, ukaba ari kimwe muri ibyo bintu, ugomba kuba wegereje cyane.—Ibyahishuwe 7:14.
9. Ni gute abagize umukumbi muto babona ukwiyongera kw’abagize imbaga y’abantu benshi?
9 Abagize imbaga y’abantu benshi ubu bamaze gukorakoranywa, barabarirwa muri za miriyoni. Mbega ukuntu ibyo bisusurutsa imitima y’abasigaye! N’ubwo umubare w’abagize umukumbi muto bakiri ku isi ubu ugenda ugabanuka, batoje kandi bategurira abagabo babishoboye bo mu mbaga y’abantu benshi kuzakomeza inshingano zihereranye n’umuteguro w’Imana wo ku isi urimo waguka (Yesaya 61:5). Nk’uko Yesu yabigaragaje, hariho abazarokoka umubabaro ukomeye.—Matayo 24:22.
“Ntimutinye”
10. (a) Ni ikihe gitero giteganyijwe kugabwa ku bwoko bw’Imana, kandi se, ibyo ni iki bizerekezaho? (b) Ni ibihe bibazo bibazwa buri wese muri twe?
10 Satani n’abadayimoni be bajugunywe ahahereranye n’isi. We n’amashumi ye, barimo barakusanya uburyo bushoboka bwose burimo amayeri, kugira ngo bagabe igitero cya simusiga ku bwoko bwa Yehova. Icyo gitero, cyahanuwe muri Bibiliya, kivugwaho kuba ari igitero cya Gogi wa Magogi. Ni nde Umwanzi yibasira mu buryo bwihariye mu gihe agaba ibitero bye? Mbese, si abasigaye bo mu bagize umukumbi muto, ari bo bagize Isirayeli y’Imana yo mu buryo bw’umwuka, batuye mu mahoro “mu isi hagati” (Ezekiyeli 38:1-12)? Yee, ariko kandi, abasigaye bo mu bagize itsinda ry’abasizwe b’indahemuka, hamwe na bagenzi babo b’indahemuka, ari bo bagize izindi ntama, bazibonera n’amaso yabo uburyo igitero cya Satani kizihutisha ‘umurimo w’inzaduka’ wa Yehova Imana. Azagira icyo akora arengera ubwoko bwe, kandi ibyo bizaba imbarutso y’“[u]munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba” (Yesaya 28:21; Yoweli 3:4, [2:31 muri Biblia Yera]). Muri iki gihe, umugaragu ukiranuka w’ubwenge arimo arasohoza umurimo w’ingenzi wo kurokora ubuzima; ukaba ari umuburo ku bihereranye n’uwo murimo w’inzaduka ugiye gukorwa na Yehova (Malaki 3:23, [4:5 muri Biblia Yera]; 1 Timoteyo 4:16). Mbese, ushyigikira uwo murimo ubishishikariye, wifatanya mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova? Mbese, uzakomeza kubigenza utyo uri umubwiriza w’Ubwami udatinya?
11. Kuki imyifatire irangwa n’ubutwari ari ingenzi muri iki gihe?
11 Dukurikije imimerere y’isi ya none, mbega ukuntu igihe kigeze kugira ngo abagize umukumbi muto bazirikane amagambo Yesu yababwiye agira ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye”! Bene iyo myifatire irangwa n’ubutwari, ni ingenzi dukurikije ibirimo bisohora mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova. Buri wese ku giti cye mu bagize umukumbi muto, azi ko agomba kwihangana kugeza ku iherezo (Luka 21:19). Nk’uko Yesu Kristo, Umwami akaba na Shebuja w’umukumbi muto, yihanganye kandi akaba uwizerwa kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, buri wese mu basigaye, na we agomba kwihangana no kuba uwizerwa.—Abaheburayo 12:1, 2.
12. Kimwe na Yesu, ni gute intumwa Pawulo yateye Abakristo basizwe inkunga yo kudatinya?
12 Abasizwe bose bagomba kubona ibintu nk’uko intumwa Pawulo yabibonaga. Zirikana ukuntu amagambo ye, we mubwiriza wasizwe wabwirizaga mu ruhame ibihereranye n’umuzuko, ahuje n’inama ya Yesu yo kudatinya. Pawulo yanditse agira ati “ujye wibuka Yesu Kristo, wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye, nk’uko ubutumwa nahawe buvuga: ubwo ndenganyirizwa, ndetse nkaboheshwa iminyururu nk’umugome; nyamara ijambo ry’Imana ryo ntiribohwa n’iminyururu. Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw’intore z’Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n’ubwiza buhoraho. Iri jambo ni iryo kwizerwa, ngo ‘niba twarapfanye na we, tuzabanaho na we; kandi nitwihangana, tuzīmana na we; naho nitumwihakana, na we azatwihakana; kandi nubwo tutizera, we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.’”—2 Timoteyo 2:8-13.
13. Ni ukuhe kwemera kwimbitse abagize umukumbi muto bafite, kandi se, ni iki ibyo bibasunikira gukora?
13 Kimwe n’intumwa Pawulo, abasigaye basizwe bo mu mukumbi muto, biteguye kwihanganira imibabaro, ari na ko batangaza ubutumwa bukomeye buri mu Ijambo ry’Imana. Ukwemera kwabo gushinze imizi mu buryo bwimbitse, kubera ko bakomeza kwizirika ku masezerano y’Imana yerekeranye n’agakiza, hamwe n’ayerekeranye n’uko bazahabwa “ikamba ry’ubugingo” nibakomeza kuba abizerwa kugeza ku rupfu (Ibyahishuwe 2:10). Binyuriye mu guhita bazurwa kandi bagahindurwa, bazungwa kuri Kristo, kugira ngo bafatanye na we gutegeka ari abami.—1 Yohana 5:3, 4.
Ibyiringiro Byihariye
14, 15. Ni gute ibyiringiro by’umuzuko by’abagize umukumbi muto byihariye?
14 Ibyiringiro by’umuzuko bifitwe n’abagize umukumbi muto, birihariye. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, habanza umuzuko wa rusange w’“abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Muri iki gihe, umuzuko w’abasizwe urasohozwa kuri gahunda runaka y’ingenzi, nk’uko ibyiciro byayo bigaragazwa neza muri aya magambo ari mu 1 Abakorinto 15:20, 23 agira ati “Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye: kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu. Ariko umuntu wese mu mwanya we, kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza.” Binyuriye mu kugira ukwihangana hamwe no kwizera nk’uko Yesu yagaragaje, abagize umukumbi muto bazi ibibazigamiwe mu gihe barangije isiganwa ryabo ryo ku isi, cyane cyane kuva igihe Umwami w’ukuri yaziye mu rusengero rwe guca imanza mu wa 1918.—Malaki 3:1.
15 Pawulo aduha indi mpamvu y’inyongera yo kubona ko uwo muzuko wihariye. Nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 15:51-53, yanditse agira ati “dore, mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. . . . Kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.” Ayo magambo arareba abagize umukumbi muto, bo bapfa mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo. Bahita bambikwa ukudapfa, “mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya,” batagombye gusinzira igihe kirekire mu rupfu.
16, 17. Ku bihereranye n’ibyiringiro byabo by’umuzuko, ni gute Abakristo basizwe bafite imigisha yihariye muri iki gihe?
16 Tumurikiwe n’ibyo bisobanuro, dushobora kumva icyo intumwa Yohana yashakaga kuvuga mu magambo aboneka mu Byahishuwe 14:12, 13. Yanditse agira ati “aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana, bakagira kwizera nk’ukwa Yesu. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti ‘andika uti “uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.”’ Umwuka na w[o] [u]ravuga [u]ti ‘yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.’”
17 Mbega ingororano yihariye izigamiwe abasigaye bo mu mukumbi muto! Ntibazatinda kuzuka; bazazuka ako kanya bakimara gusinzirira mu rupfu. Mbega ihinduka rikomeye bazagira ubwo bazaba batangiye inshingano zabo mu buturo bw’umwuka! Mu gihe abagize umukumbi muto barimo bahabwa ikuzo, kandi n’ubuhanuzi bw’ingenzi bwa Bibiliya bukaba burimo busohozwa, aba nyuma bo mu basigaye basizwe bagize umukumbi muto, bagomba rwose ‘kudatinya.’ Kandi ukudatinya kwabo kubafasha gutera inkunga abagize imbaga y’abantu benshi, na bo bagomba kwihingamo imyifatire nk’iyo yo kudatinya, mu gihe bategereje gucungurwa mu gihe cy’ibyago bikomeye isi itigeze kumenya.
18, 19. Kuki igihe turimo cyihutirwa? (b) Kuki abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama batagombye gutinya?
18 Kuvuga inkuru zihereranye n’ibikorwa by’abagize umukumbi muto, bibafasha, bo hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi, gukomeza gutinya Imana y’ukuri. Igihe igomba guciramo urubanza kirasohoye, kandi igihe gikwiriye gisigaye ni icy’agaciro. Mu by’ukuri, igihe abandi basigaranye kugira ngo bagire icyo bakora, kirabazwe. Bityo, ntitugomba gutinya ngo twibwire ko umugambi w’Imana uzaburizwamo. Uzasohora nta kabuza!
19 Amajwi arangururira mu ijuru yatangiye kumvikanira mu magambo agira ati “ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose” (Ibyahishuwe 11:15). Mu by’ukuri, Umwungeri Mukuru, ari we Yehova, arimo arayobora intama ze zose mu “nzira yo gukiranuka ku bw’izina rye” (Zaburi 23:3). Abagize umukumbi muto barimo barayoborwa bajyanwa ku ngororano yabo y’ijuru nta guteshuka. Kandi abagize izindi ntama na bo, bazayoborwa mu mutekano bambuka umubabaro ukomeye, kugira ngo babone ubuzima bw’iteka mu buturo bwo ku isi, aho Ubwami bw’Imana bw’ikuzo buzategeka, buyobowe na Kristo Yesu. Ku bw’ibyo rero, n’ubwo amagambo ya Yesu yerekezwaga ku bagize umukumbi muto gusa, mu by’ukuri, abagaragu b’Imana bose bari ku isi bafite impamvu nziza zituma batega amatwi amagambo ye agira ati “ntimutinye.”
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Kuki twagombye kwitega ko umubare usigaye w’abagize umukumbi muto ugabanuka?
◻ Ni iyihe mimerere abasigaye basizwe barimo muri iki gihe?
◻ N’ubwo igitero cya Gogi wa Magogi cyegereje, kuki Abakristo batagombye gutinya?
◻ Kuki ibyiringiro by’umuzuko by’abagize 144.000 byihariye, cyane cyane muri iki gihe?