-
Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?Umunara w’Umurinzi—1998 | 1 Ugushyingo
-
-
5. Ni nde rufatiro rw’itorero rya Gikristo, kandi se, ni gute ibyo byari byarahanuwe?
5 Pawulo yaranditse ati “nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo” (1 Abakorinto 3:11). Ubwo ntibwari bubaye ubwa mbere Yesu agereranywa n’urufatiro. Mu by’ukuri, muri Yesaya 28:16 hahanuye hagira hati “Umwami Imana [iravuga] iti ‘dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro, ryageragejwe, ibuye rikomeza imfuruka ry’igiciro cyinshi, rishikamye cyane.’ ” Kuva kera, Yehova yari yaragennye ko Umwana we azaba urufatiro rw’itorero rya Gikristo.—Zaburi 118:22; Abefeso 2:19-22; 1 Petero 2:4-6.
6. Ni gute Pawulo yashyiriyeho Abakristo b’i Korinto urufatiro rukwiriye?
6 Ni uruhe rufatiro rwashyiriweho Abakristo, buri wese ku giti cye? Nk’uko Pawulo yabivuze, nta rundi rufatiro rwashyiriweho Umukristo w’ukuri uretse uruboneka mu Ijambo ry’Imana—ari rwo Yesu Kristo. Nta gushidikanya, Pawulo yashyizeho urufatiro nk’urwo. I Korinto, aho filozofiya yubahwaga cyane, ntiyigeze ashaka kwihimbaza imbere y’abantu ashingiye ku bwenge bw’isi. Ahubwo, Pawulo yabwirije ibya “Kristo wamanitswe ku giti,” ibyo amahanga yari yarahinduye “ubupfu” bwinshi cyane (1 Abakorinto 1:23, NW ). Pawulo yigishije ko Yesu ari we shingiro ry’imigambi ya Yehova.—2 Abakorinto 1:20; Abakolosayi 2:2, 3.
-
-
Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?Umunara w’Umurinzi—1998 | 1 Ugushyingo
-
-
8. Ni gute dushyiraho Kristo ngo abere urufatiro abashobora kuzaba abigishwa?
8 Mu gihe dushyizeho Kristo ngo atubere urufatiro, ntitumufata nk’umwana w’uruhinja utagira kivurira uri mu muvure w’inka, nta n’ubwo kandi tumufata nk’uhwanye na Yehova mu ihame ry’Ubutatu. Oya, bene ibyo bitekerezo bidashingiye ku Byanditswe, ni byo bigize urufatiro rw’Abakristo b’urwiganwa. Ahubwo, twigisha ko ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, ko yatanze ubuzima bwe butunganye ku bwacu, kandi ko muri iki gihe ari Umwami washyizweho na Yehova uganje mu ijuru (Abaroma 5:8; Ibyahishuwe 11:15). Nanone kandi, dushaka ukuntu twashishikariza abigishwa bacu kugera ikirenge mu cya Yesu, no kwigana imico ye (1 Petero 2:21). Twifuza ko mu buryo bwimbitse basunikwa n’ishyaka Yesu yagiraga mu murimo, impuhwe yagiriraga abakene n’abakandamizwa, imbabazi yagiriraga abanyabyaha bumvaga bashenjaguwe n’ibyaha byabo, ubutwari budahinyuka yagaragaje mu gihe yabaga ahanganye n’ibigeragezo. Mu by’ukuri, Yesu ni urufatiro ruhebuje. Ariko se, hakurikiraho iki?
-