Ingabire—Mbese, Zihesha Abantu Ishimwe Cyangwa Zihesha Imana Ikuzo?
UMUGABA w’ingabo w’ikirangirire w’Umugiriki witwaga Xenophon, yanditse agira ati “umutegetsi agomba gusumba abo ategeka, atari mu bihereranye n’uko abaruta gusa, ahubwo no mu birebana no kuba agomba kubashyiramo uruhwiko mu buryo runaka.” Benshi muri iki gihe, bene urwo ‘ruhwiko’ barwita ingabire.
Ni ibyumvikana ko abategetsi ba kimuntu bose atari ko bafite ingabire. Ariko abayifite, bifashisha ubushobozi bwabo kugira ngo batere abantu kubiyegurira, kandi bakoreshe rubanda bagamije guteza imbere intego zabo bwite. Wenda urugero ruzwi cyane kurusha izindi rwa vuba aha, ni urwa Adolf Hitileri. William L. Shirer, yanditse mu gitabo cye cyitwa The Rise and Fall of the Third Reich agira ati “[mu mwaka wa 1933], ku Badage benshi, Hitileri yari afite—cyangwa bidatinze yari agiye kuzagira—umwuka w’umutegetsi ufite ingabire koko. Bamukurikiraga buhumyi, nk’aho afite imitekerereze y’Imana, mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri y’urugomo yakurikiyeho.”
Amateka ya kidini na yo, yuzuyemo inkuru zivuga iby’abayobozi bari bafite iyo ngabire, boshyaga abantu kugira ngo babiyegurire, ariko bakaba barateje akaga abayoboke babo. Yesu yatanze umuburo agira ati “mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko abantu benshi bazaza mu izina ryanjye, bavuga bati ‘ni jye Kristo’; kandi bazayobya benshi” (Matayo 24:4, 5, Phillips). Abiyita Kristo bari bafite iyo ngabire, ntibagaragaye mu kinyejana cya mbere gusa. Mu myaka ya za 70, uwitwa Jim Jones ubwe yiyise “mesiya w’Urusengero rwa Rubanda.” Yavugwagaho ko yari “umuyobozi wa kidini” ufite “ububasha buhambaye kuri rubanda,” kandi mu mwaka wa 1978 yabaye nyirabayazana w’ibikorwa byo kwiyahura byakozwe n’abantu benshi cyane kurusha ikindi gihe cyose mu mateka.a
Uko bigaragara, iyo ngabire ishobora kuba impano yateza akaga. Ariko kandi, Bibiliya ivuga ibihereranye n’ubwoko bunyuranye bw’impano zituruka ku Mana, zikabonwa na bose kandi ku bw’inyungu za bose. Ijambo ry’Ikigiriki rivuga iyo mpano, ni khaʹri·sma, kandi riboneka incuro 17 muri Bibiliya. Intiti imwe y’Umugiriki, irisobanura ko ari ‘impano itangwa ku buntu kandi idakwiranye n’uyihabwa, ikintu umuntu ahabwa atagikoreye kandi atari agikwiriye, ikintu gituruka ku buntu bukomeye bw’Imana, kandi kikaba kitashoboraga kuzigera kigerwaho cyangwa kibonwa hakoreshejwe imihati y’umuntu ku giti cye.’
Bityo rero, dukurikije igitekerezo gishingiye ku Byanditswe, khaʹri·sma ni impano umuntu abona atari ayikwiriye, abikesheje ubuntu bw’Imana. Zimwe muri izo mpano Imana yaduhaye ibigiranye ineza ni izihe? Kandi se, ni gute dushobora kuzikoresha kugira ngo tuyiheshe ishimwe? Nimucyo dusuzume impano eshatu muri izo mpano nziza.
Ubuzima bw’Iteka
Nta gushidikanya ko impano ikomeye cyane kurusha izindi, ari impano y’ubuzima bw’iteka. Pawulo yandikiye itorero ry’Abaroma agira ati “ibihembo by’ibyaha [ni] urupfu, ariko impano [khaʹri·sma] y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Birakwiriye kumenya ko “ibihembo” (ni ukuvuga urupfu) ari ikintu twaronse binyuriye kuri kamere yacu ikora icyaha, n’ubwo twaba tutarabishakaga bwose. Ku rundi ruhande, ubuzima bw’iteka Imana yateganyije, ni ikintu tutari dukwiriye na busa, tutashoboraga kuzigera na rimwe tubona biturutse ku mihati yacu bwite.
Impano y’ubuzima bw’iteka, yagombye gufatanwa uburemere kandi abantu bose bakamenyeshwa ibyayo. Dushobora gufasha abantu kumenya Yehova, kumukorera, kandi ku bw’ibyo bakazabona impano y’ubuzima bw’iteka. Mu Byahishuwe 22:17, hagira hati “umwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.”
Ni gute dushobora kuyobora abandi kuri ayo mazi atanga ubuzima? Ahanini tubikora binyuriye mu gukoresha Bibiliya mu murimo wacu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ni iby’ukuri ko mu duce tumwe na tumwe tw’isi, abantu badakunze gusoma cyangwa gutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka; icyakora, buri gihe haba hari uburyo bwo ‘gukangura ugutwi’ k’umuntu (Yesaya 50:4). Ku bihereranye n’ibyo, dushobora kwiringira imbaraga za Bibiliya zisunika abantu, “kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga” (Abaheburayo 4:12). Bwaba ubwenge bw’ingirakamaro bukubiye muri Bibiliya, ryaba ihumure n’ibyiringiro bitangwa na yo, cyangwa ibisobanuro itanga ku bihereranye n’intego y’ubuzima, Ijambo ry’Imana rishobora kugera ku mutima kandi rikazana abantu mu nzira y’ubuzima.—2 Timoteyo 3:16, 17.
Byongeye kandi, ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, bishobora kudufasha kuvuga tuti “ngwino!” Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko muri iki gihe cy’umwijima wo mu buryo bw’umwuka, ‘Uwiteka [yari] kuzarasira’ ubwoko bwe (Yesaya 60:2). Ibitabo bya Watch Tower Society, bigaragaza uwo mugisha uturuka kuri Yehova, kandi buri mwaka bikayobora abantu babarirwa mu bihumbi kuri Yehova, we Soko yo kumurikirwa mu buryo bw’umwuka. Mu mapaji yabyo, nta bwo yibanda ku bantu ku giti cyabo. Nk’uko amagambo y’iriburiro y’Umunara w’Umurinzi abisobanura, “intego y’Umunara w’Umurinzi ni iyo guhimbaza Umwami Yehova Imana, Umutegetsi w’Ikirenga w’ibiriho byose mu isi no mu ijuru. . . . Itera inkunga abasomyi bayo kugira ngo bizere Umwami uganje ubu ari we Yesu Kristo washyizweho n’Imana, wamennye amaraso ye, agakingurira atyo abantu inzira y’ubuzima bw’iteka.”
Umukozi w’igihe cyose w’Umukristo, wari waragize ingaruka nziza mu buryo bugaragara mu gihe cy’imyaka myinshi mu murimo we, yagize icyo avuga ku bihereranye n’agaciro Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! bigira mu gihe bifasha abantu kwifatanya akaramata ku Mana, agira ati “iyo abigishwa banjye ba Bibiliya batangiye gusoma no kwishimira Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, bagira amajyambere mu buryo bwihuse. Mbona ayo magazeti ari ubufasha butagereranywa, mu bihereranye no gufasha abantu kumenya Yehova.”
Igikundiro cy’Umurimo
Timoteyo yari umwigishwa w’Umukristo wari ufite indi mpano yari ikwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Intumwa Pawulo yaramubwiye iti “ntukirengagize impano [khaʹri·sma] ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe, ubwo warambikwagaho ibiganza by’abakuru” (1 Timoteyo 4:14). Iyo mpano yari iyihe? Yari ikubiyemo kuba Timoteyo yari yarashyiriweho kuba umugenzuzi usura amatorero, icyo kikaba ari igikundiro cy’umurimo yagombaga kwitaho azirikana ko ari n’inshingano ye. Muri icyo gice, Pawulo yagiriye inama Timoteyo agira ati “ujye ugira umwete wo gusoma, no guhugura, no kwigisha. Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.”—1 Timoteyo 4:13, 16.
Muri iki gihe, abasaza na bo bagomba gukunda inshingano z’umurimo wabo. Nk’uko Pawulo yabigaragaje, uburyo bumwe bashobora kubikoramo, ni ‘ukurinda inyigisho bigisha.’ Aho kwigana abayobozi b’isi bafite ingabire yo gutwara abayoboke babo, berekeza icyubahiro ku Mana, aho kuba kuri bo ubwabo. Yesu, we Cyitegererezo cyabo, yari umwigisha wihariye, nta gushidikanya akaba yari afite kamere ireshya abantu mu buryo butangaje, nyamara kandi yahesheje Se ikuzo yicishije bugufi. Yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye.”—Yohana 5:41; 7:16.
Yesu yahesheje Se wo mu ijuru ikuzo binyuriye mu gukoresha Ijambo ry’Imana, rikaba ari ryo riba ubuyobozi bw’inyigisho ze (Matayo 19:4-6; 22:31, 32, 37-40). Mu buryo nk’ubwo, Pawulo na we yatsindagirije ko abagenzuzi bagomba ‘gukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko baryigishijwe’ (Tito 1:9). Binyuriye mu gushingira za disikuru zabo ku Byanditswe mu buryo buhamye, abasaza bazaba mu by’ukuri barimo bavuga nka Yesu igihe yagiraga ati “amagambo mbabwira, sinyavuga ku bwanjye.”—Yohana 14:10.
Ni gute abasaza bashobora ‘gukomeza ijambo ryo kwizerwa’? Babikora binyuriye mu gushingira za disikuru zabo n’inyigisho zo mu materaniro ku Ijambo ry’Imana, bagasobanura kandi bagatsindagiriza imirongo bakoresha. Ingero zishishikaza cyangwa udukuru dusekeje, cyane cyane iyo birengeje urugero, bishobora gutuma abateze amatwi badakurikira Ijambo ry’Imana, maze bigashyira imbere ubuhanga bw’utanga disikuru. Ku rundi ruhande, imirongo ya Bibiliya ni yo izagera ku mutima w’abateze amatwi kandi ibashishikaze. (Zaburi 19:8–10, umurongo wa 7-9 muri Biblia Yera; 119:40; gereranya na Luka 24:32.) Disikuru nk’izo, zishyira abantu imbere mu rugero ruto cyane, maze zigahesha Imana ikuzo ryinshi kurushaho.
Ubundi buryo abasaza bashobora kurushaho kuba abigisha bagira ingaruka nziza, ni ukwigira ku bandi. Nk’uko Pawulo yafashije Timoteyo, ni na ko umusaza umwe ashobora gufasha undi. “Uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu akaza mugenzi we” (Imigani 27:17; Abafilipi 2:3). Abasaza babonera inyungu mu kungurana ibitekerezo n’inama. Umusaza umwe wari umaze igihe gito ashyizweho, yagize ati “hari umusaza w’inararibonye wafataga igihe cyo kunyereka ukuntu ategura disikuru. Mu gutegura kwe, yashyiragamo n’ibibazo azabaza, ingero cyangwa udukuru tugufi tw’ibyabaye, hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe yabaga yakozeho ubushakashatsi abigiranye ubwitonzi. Namwigiyeho ukuntu muri disikuru zanjye nakongeramo uburyo bwo kujya mpinduranya, kugira ngo nirinde gutanga disikuru zikonje kandi zirambirana.”
Twese abafite igikundiro cy’umurimo, twaba turi abasaza, abakozi b’imirimo cyangwa abapayiniya, tugomba gufatana uburemere impano yacu. Mbere gato y’uko Pawulo apfa, yibukije Timoteyo ‘gusesa nk’usesa umuriro impano [khaʹri·sma] y’Imana yari imurimo,’ ibyo kuri Timoteyo bikaba byari bikubiyemo impano runaka yihariye yo mu buryo bw’umwuka (2 Timoteyo 1:6, NW ). Mu mazu y’Abisirayeli, akenshi umuriro wabaga ari amakara yaka. Yashoboraga ‘guseswa’ kugira ngo atange ibirimi by’umuriro n’ubushyuhe bwinshi kurushaho. Bityo rero, duterwa inkunga yo kwerekeza umutima wacu n’imbaraga zacu ku nshingano zacu, bityo tugahembera impano iyo ari yo yose yo mu buryo bw’umwuka twahawe, nk’uko bahembera umuriro.
Impano zo mu Buryo bw’Umwuka Zigomba Gusangirwa
Urukundo Pawulo yakundaga abavandimwe be b’i Roma, rwamusunikiye kwandika agira ati “nifuza kubonana namwe, kugira ngo mbahe impano [khaʹri·sma] y’[u]mwuka ngo ibakomeze; tubone uko duhumurizanya, mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu, namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye” (Abaroma 1:11, 12). Pawulo yabonaga ko ubushobozi bwacu bwo gukomeza ukwizera kw’abandi binyuriye mu kuganira na bo, ari impano yo mu buryo bw’umwuka. Guhana izo mpano zo mu buryo bw’umwuka, bishobora kugira ingaruka yo gushyigikira ukwizera no guterana inkunga.
Kandi nta gushidikanya, ibyo birakenewe. Muri iyi gahunda mbi turimo, twese duhangana n’imihangayiko mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ariko kandi, guhora duterana inkunga, bishobora kudufasha kwihangana. Icyo gitekerezo cyo guterana inkunga—kuyitera abandi no kuyiterwa—ni ingirakamaro kugira ngo dukomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, twese dukenera gukomezwa umutima buri gihe, ariko nanone twese dushobora kubakana.
Niba tuba maso kugira ngo tube twiteguye gutahura bagenzi bacu duhuje ukwizera bacitse intege, dushobora ‘kubona uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana’ (2 Abakorinto 1:3-5). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ihumure (pa·raʹkle·sis), rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, risobanura “guhamagarirwa kuba iruhande rw’umuntu.” Niba, mu gihe ari ngombwa, dufatanye urunana n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu kugira ngo tumugoboke, nta gushidikanya ko natwe tuzabona inkunga nk’iyo yuje urukundo, mu gihe tuzaba tuyikeneye.—Umubwiriza 4:9, 10; gereranya n’Ibyakozwe 9:36-41.
Nanone kandi, mu gihe abasaza basura abantu mu buryo bwuje urukundo mu rwego rwo kuragira umukumbi, na byo bigira akamaro kanini cyane. N’ubwo hari igihe abantu basurwa kugira ngo hatangwe inama ishingiye ku Byanditswe ku kibazo gisaba kwitabwaho, akenshi uko gusura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi, biba ari uburyo bwo kubatera inkunga, bwo ‘[kubahumuriza] imitima’ (Abakolosayi 2:2). Mu gihe abagenzuzi basura abantu muri bene ubwo buryo bwo gukomeza ukwizera, mu by’ukuri baba batanga impano yo mu buryo bw’umwuka. Kimwe na Pawulo, bazabona ko ubwo buryo bwihariye bwo gutanga buhesha ingororano, kandi bazihingamo ‘kwifuza’ abavandimwe babo.—Abaroma 1:11.
Ibyo ni ko byagendekeye umusaza wo muri Hisipaniya, wavuze inkuru y’ibyabaye ikurikira: “Ricardo, umwana w’umuhungu w’imyaka 11, yasaga n’udashishikajwe n’amateraniro, n’itorero muri rusange. Bityo nasabye ababyeyi ba Ricardo uruhushya rwo gusura umwana wabo, bahita babyemera. Bari batuye mu misozi, ku ntera y’urugendo rw’igihe kigera hafi ku isaha imwe mu modoka uturutse iwanjye. Uko bigaragara, Ricardo yashimishijwe no kubona ukuntu nari mwitayeho, maze ahita abyitabira. Bidatinze, yabaye umubwiriza utarabatizwa, kandi aba umuntu ufite umwete mu itorero. Kamere ye yo kugira amasonisoni, yasimbuwe na kamere yo kwishimira abantu no kurushaho gusabana na bo. Abantu benshi mu itorero barabazaga bati ‘ni iki cyabaye kuri Ricardo?’ Basaga n’aho ari ubwa mbere bamubonye. Iyo ntekereje uko kuntu nasuye Ricardo mu buryo bw’ingirakamaro mu rwego rwo kuragira umukumbi, numva narungutse kumurusha. Iyo aje ku Nzu y’Ubwami, mu maso he haracya, kandi akaza yirukanka akandamutsa. Nishimiye kubona amajyambere ye yo mu buryo bw’umwuka.”
Nta gushidikanya, gusura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi, urugero nk’ibyo bivuzwe, bihabwa imigisha ikungahaye. Bene ubwo buryo bwo gusura abantu, buhuje n’ibyo Yesu yasabye agira ati “ragira intama zanjye” (Yohana 21:16). Birumvikana ko abasaza atari bo bonyine bashobora gutanga impano nk’izo zo mu buryo bw’umwuka. Uwo ari we wese mu itorero, ashobora gutera abandi ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza (Abaheburayo 10:23, 24). Kimwe n’uko abantu bazamuka ku misozi miremire baba bizirikanyije, natwe duhujwe n’imirunga yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo dukora n’ibyo tuvuga, bigira ingaruka ku bandi byanze bikunze. Ijambo risesereza abandi cyangwa imvugo yo gukwena abandi, bishobora kudohora imirunga iduhuza (Abefeso 4:29; Yakobo 3:8). Ku rundi ruhande, amagambo yatoranyijwe atera inkunga, hamwe n’ubufasha bwuje urukundo, bishobora gufasha abavandimwe bacu kunesha ingorane zabo. Muri ubwo buryo, tuzaba turimo duhana impano zo mu buryo bw’umwuka z’agaciro karambye.—Imigani 12:25.
Kugaragaza Ikuzo ry’Imana mu Rugero Rwuzuye Kurushaho
Biragaragara neza ko buri Mukristo afite urugero runaka rw’ingabire. Twahawe igikundiro kitagereranywa cy’ubuzima bw’iteka. Nanone kandi, dufite impano zo mu buryo bw’umwuka dushobora guhana n’abandi. Kandi dushobora kwihatira gutera abandi inkunga cyangwa kubashishikariza ibihereranye no kugira intego nziza. Hari bamwe bafite impano z’inyongera mu buryo bw’igikundiro cyo guhabwa inshingano z’umurimo. Izo mpano zose ni igihamya cy’ubuntu tutari dukwiriye, bw’Imana. Nanone kandi, bitewe n’uko impano iyo ari yo yose dushobora kuba dufite ari ikintu twahawe n’Imana, birumvikana rwose ko nta mpamvu n’imwe dufite yo kwirata.—1 Abakorinto 4:7.
Kubera ko turi Abakristo, byaba byiza twibajije tuti ‘mbese, nzakoresha urugero rw’ingabire iyo ari yo yose nshobora kuba mfite kugira ngo mpeshe ikuzo Yehova, we Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17)? Mbese, nzigana Yesu maze nkorere abandi nkurikije ubushobozi bwanjye n’imimerere ndimo?’
Ku bihereranye n’ibyo, intumwa Petero yavuze inshingano yacu mu magambo ahinnye agira ati “nk’uko umuntu yahawe impano [khaʹri·sma], abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. Umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana: nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga: kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo.”—1 Petero 4:10, 11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hapfuye abantu bagera kuri 913, ubariyemo na Jim Jones ubwe.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 23 yavuye]
UPI/Corbis-Bettmann
Corbis-Bettmann