Kubahiriza Amategeko ya Kristo mu Mibereho Yacu
“Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.”—ABAGALATIYA 6:2.
1. Kuki dushobora kuvuga ko amategeko ya Kristo ari imbaraga itangaje isunikira umuntu gukora ibyiza muri iki gihe?
MU RWANDA, Abahamya ba Yehova b’Abahutu n’ab’Abatutsi bemeye guhara amagara yabo kugira ngo barinde bagenzi babo guhitanwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko bwayogoje icyo gihugu mu gihe cya vuba aha. Abahamya ba Yehova bo muri Kobe, mu Buyapani, bashegeshwe cyane no gutakaza abagize imiryango yabo bahitanywe n’umutingito w’isi wa kirimbuzi. Ariko kandi, bihutiye kujya gutabara abandi bari mu kaga nk’ako. Ni koko, ingero zisusurutsa umutima zituruka hirya no hino ku isi, zigaragaza ko amategeko ya Kristo arimo ashyirwa mu bikorwa muri iki gihe. Ni imbaraga itangaje isunikira umuntu gukora ibyiza.
2. Ni gute Kristendomu itasobanukiwe icyo amategeko ya Kristo ashaka kuvuga, kandi se, ni gute dushobora gusohoza ayo mategeko?
2 Ikindi kandi, ubuhanuzi bwa Bibiliya bwerekeranye n’iyi “minsi y’imperuka” iruhije, burimo burasohozwa. Abantu benshi bafite “ishusho yo kwera,” ariko “bahakana imbaraga zako” (2 Timoteyo 3:1, 5). Cyane cyane muri Kristendomu, akenshi usanga idini rivugwa ku munwa gusa, atari ikintu kivuye ku mutima. Mbese, ibyo byaba biterwa n’uko kubahiriza amategeko ya Kristo mu mibereho y’abantu bigoye cyane? Oya. Yesu ntiyashoboraga kuduha amategeko atarashoboraga gukurikizwa. Icyananiye Kristendomu si ikindi kitari ugusobanukirwa icyo amategeko ya Kristo ashaka kuvuga. Yananiwe kumvira amagambo yahumetswe akurikira: “mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo” (Abagalatiya 6:2). ‘Dusohoza amategeko ya Kristo’ twikorererana ibituremerera, tutigana Abafarisayo maze ngo twongerere abavandimwe bacu imitwaro mu buryo budahwitse.
3. (a) Ni ayahe mategeko amwe n’amwe akubiye mu mategeko ya Kristo? (b) Kuki byaba bidakwiriye gufata umwanzuro tuvuga ko itorero rya Gikristo ritagombye kugira andi mategeko uretse ayatanzwe na Kristo?
3 Amategeko ya Kristo, akubiyemo amategeko yose yatanzwe na Kristo Yesu—yaba ari ayerekeranye no kubwiriza hamwe no kwigisha, gukomeza guhanga amaso ku biboneye kandi byoroheje, guharanira icyatuma dukomeza kubana amahoro n’abaturanyi bacu, cyangwa kuvana umwanda mu itorero (Matayo 5:27-30; 18:15-17; 28:19, 20; Ibyahishuwe 2:14-16). Koko rero, Abakristo basabwa kwitondera amategeko yose ari muri Bibiliya yerekezwa ku bigishwa ba Kristo. Si ibyo gusa kandi. Umuteguro wa Yehova, kimwe na buri torero ku giti cyaryo, ushyiraho amategeko n’amabwiriza akenewe kugira ngo hakomeze kubaho gahunda nziza (1 Abakorinto 14:33, 40). Ndetse nta n’ubwo Abakristo bashoboraga guteranira hamwe, baramutse badafite amategeko ahereranye n’igihe cyo guterana n’aho bagomba guteranira, n’uburyo ayo materaniro agomba gukorwamo (Abaheburayo 10:24, 25)! Gushyigikira amabwiriza ashyize mu gaciro yashyizweho n’abahawe ubutware mu muteguro, na byo ni kimwe mu bigize ugusohoza amategeko ya Kristo.—Abaheburayo 13:17.
4. Ni iyihe mbaraga isunika abayoboke b’Imana mu buryo butanduye?
4 Nyamara kandi, Abakristo b’ukuri ntibareka ngo ukuyoboka Imana kwabo kube gushingiye ku mategeko adafite shinge na rugero. Ntibakorera Yehova babitewe gusa n’uko hari umuntu cyangwa umuteguro runaka ubabwiye kubikora. Ibiri amambu, mu kuyoboka Imana kwabo, imbaraga ibasunika ni urukundo. Pawulo yanditse agira ati “urukundo rwa Kristo ruraduhata” (2 Abakorinto 5:14, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo). Yesu yategetse abigishwa be gukundana (Yohana 15:12, 13). Urukundo rurangwa no kwigomwa, ni rwo shingiro ry’amategeko ya Kristo, kandi ruhata cyangwa rusunika Abakristo b’ukuri aho baba bari hose, haba mu muryango no mu itorero. Reka tubisuzume.
Mu Muryango
5. (a) Ni gute ababyeyi bashobora gusohoza amategeko ya Kristo mu muryango? (b) Ni iki abana bakenera ku babyeyi babo, kandi se, ni izihe mbogamizi ababyeyi bahangana na zo kugira ngo babibahe?
5 Intumwa Pawulo yanditse igira iti “bagabo, mukunde abagore banyu, nk’uko Kristo yakunze Itorero, akaryitangira” (Abefeso 5:25). Mu gihe umugabo yigannye Kristo maze akagirira umugore we ibikorwa byuje urukundo kandi akamwumva, aba asohoje igice cy’ingenzi cy’amategeko ya Kristo. Byongeye kandi, Yesu yagaragarije abana bato urukundo ku mugaragaro, abakikira, abarambikaho ibiganza, kandi abaha umugisha (Mariko 10:16). Ababyeyi basohoza amategeko ya Kristo na bo bagaragariza abana babo urukundo. Ni iby’ukuri ko hari ababyeyi babona ko kwigana urugero rwa Yesu mu bihereranye n’ibyo, bigoye. Hari bamwe badashobora kugaragaza ibyiyumvo byabo mu buryo bweruye. Babyeyi, ntimukareke ngo iyo mitekerereze ibabuze kugaragariza abana banyu urukundo mubafitiye! Kuba uzi ko ukunda abana bawe, ntibihagije. Na bo bagomba kubimenya. Kandi nta kuntu bazabimenya nudashaka uburyo bwo kugaragaza urukundo rwawe.—Gereranya na Mariko 1:11.
6. (a) Mbese, abana bakeneye gushyirirwaho amategeko n’ababyeyi babo, kandi se, kuki wasubiza utyo? (b) Ni iyihe mpamvu abana bagomba kumenya ku bihereranye no gushyiraho amategeko mu muryango? (c) Ni akahe kaga umuryango wakwirinda mu gihe abawugize baba bakurikiza amategeko ya Kristo?
6 Ikindi kandi, abana bakeneye gushyirirwaho imipaka, ni ukuvuga ko ababyeyi babo bagomba gushyiraho amategeko, kandi rimwe na rimwe bagatanga igihano kugira ngo yubahirizwe (Abaheburayo 12:7, 9, 11). Icyo gihe na bwo, abana bagombye gufashwa buhoro buhoro kwiyumvisha impamvu ituma ayo mategeko ashyirwaho: ni uko ababyeyi babo babakunda. Kandi bagomba kumenya ko impamvu nziza cyane kurusha izindi ituma bumvira ababyeyi babo ari urukundo (Abefeso 6:1; Abakolosayi 3:20; 1 Yohana 5:3). Intego y’umubyeyi urangwa n’ubushishozi, ni iyo kwigisha abana gukoresha “ubushobozi bwabo bwo gutekereza,” (NW) kugira ngo amaherezo bazajye bifatira imyanzuro ikwiriye. (Abaroma 12:1; gereranya na 1 Abakorinto 13:11.) Ku rundi ruhande, ntibagombye gushyiraho amategeko y’urudaca cyangwa ngo batange igihano gikomeye cyane. Pawulo agira ati “ba se, ntimukarakaze abana banyu, batazinukwa” (Abakolosayi 3:21; Abefeso 6:4). Mu gihe abo mu rugo bose bagengwa n’amategeko ya Kristo, nta gihano kigomba gutanganwa umujinya mwinshi, mu buryo butagira rutangira, cyangwa busesereza. Mu rugo nk’urwo, abana bumva bafite umutekano kandi bubatswe, aho kumva baremerewe cyangwa basuzuguwe.—Gereranya na Zaburi 36:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
7. Ni mu buhe buryo za Beteli ari intangarugero ku bihereranye no gushyiraho amategeko mu muryango?
7 Abantu bamwe na bamwe bagiye basura za Beteli hirya no hino ku isi, bavuga ko zitanga urugero rwiza ku bihereranye no kutabogama mu byerekeye amategeko agenga iyo miryango. N’ubwo zigizwe n’abantu bakuru, usanga imikorere yazo ari kimwe n’iy’umuryango.a Ibikorerwa kuri Beteli ni byinshi cyane kandi bisaba umubare utari muto w’amategeko—akaba nta gushidikanya aruta akenewe ku muryango uciriritse. Ariko kandi, abasaza bafite inshingano yo kuyobora mu miryango ya Beteli, mu biro hamwe n’abayobora ibikorerwa mu nganda, bihatira gushyira mu bikorwa amategeko ya Kristo. Babona ko inshingano yabo atari iyo gushyira imirimo kuri gahunda gusa, ahubwo ko bagomba no gufasha abakozi bagenzi babo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka no “kwishimana Uwiteka” (Nehemiya 8:10). Ku bw’ibyo rero, bihatira gukora ibintu mu buryo bwiza kandi butera inkunga, kandi bakihatira kuba abantu bashyira mu gaciro (Abefeso 4:31, 32). Ntibitangaje rero kuba imiryango ya Beteli izwiho kuba irangwa n’umwuka w’ibyishimo!
Mu Itorero
8. (a) Ni iyihe ntego twagombye guhora dufite mu itorero? (b) Ni mu yihe mimerere imwe n’imwe bamwe bagiye basaba ko hashyirwaho amategeko cyangwa bakagerageza kuyashyiraho?
8 Mu itorero na ho, intego yacu ni iyo kubakana mu mwuka w’urukundo (1 Abatesalonike 5:11). Bityo rero, Abakristo bose bagombye kwirinda kongerera abandi imitwaro, biha guhatira abandi ibitekerezo byabo bwite ku bihereranye n’amahitamo areba umuntu ku giti cye. Rimwe na rimwe, hari abantu bamwe bajya bandikira Watch Tower Society, bayisaba kubamenyesha amategeko ahereranye n’ukuntu bagomba kubona za filimi runaka, ibitabo, ndetse n’ibikinisho by’abana. Nyamara kandi, Sosayiti ntiyemerewe kugenzura ibyo bintu maze ngo itange imyanzuro bigomba gufatirwa. Incuro nyinshi, hari ibintu buri muntu ku giti cye cyangwa umutwe w’umuryango yagombye gufatira umwanzuro ushingiye ku buryo akunda amahame ya Bibiliya. Hari abandi na bo basa n’aho bahindura ibitekerezo n’amabwiriza Sosayiti itanga, bakabigira amategeko. Urugero, mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1996, harimo ingingo nziza yateraga abasaza inkunga yo gusura abagize itorero buri gihe, mu rwego rw’umurimo wo kuragira umukumbi. Mbese, intego yayo yari iyo gushyiraho amategeko? Oya. N’ubwo abashobora gukurikiza ibyo bitekerezo babona inyungu nyinshi, abasaza bamwe na bamwe, bari mu mimerere itabemerera kubikora. Mu buryo nk’ubwo, ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’Abasomyi” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1995 (mu Gifaransa), yatanze umuburo wo kwirinda gutesha agaciro umwanya w’igitinyiro w’igihe cy’umubatizo binyuriye mu gukabya, urugero bakoresha umunsi mukuru cyangwa ibirori bihambaye. Hari bamwe bagiye bakabya mu gushyira mu bikorwa iyo nama nziza, ndetse bagashyiraho amategeko bavuga ko byaba bidakwiriye koherereza umuntu ikarita imutera inkunga kuri uwo munsi!
9. Kuki ari iby’ingenzi ko twakwirinda kunenga ibintu no gucirana imanza?
9 Tuzirikane kandi ko n’ubwo “[a]mategeko atunganye rwose atera umudendezo” agomba gukurikizwa muri twe, tugomba kwemera ko imitimanama y’Abakristo bose idahuje (Yakobo 1:25). Mbese, twagombye kubabara mu gihe abantu baba bagize amahitamo yabo bwite adatandukira amahame y’Ibyanditswe? Oya rwose. Tubigenje dutyo, twaba tuzanye amacakubiri (1 Abakorinto 1:10). Mu gihe Pawulo yaduhaga umuburo wo kudacira Umukristo mugenzi wacu urubanza, yavuze ko ‘imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa[,] ariko azahagarara, kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika’ (Abaroma 14:4). Dushobora kubabaza Imana turamutse dusebanyije ku bihereranye n’ibintu byagombye kuba bireba umutimanama wa buri muntu ku giti cye.—Yakobo 4:10-12.
10. Ni ba nde bashinzwe kurinda itorero, kandi se, ni gute twagombye kubashyigikira?
10 Nanone kandi, tujye twibuka ko abasaza bashinzwe kurinda umukumbi w’Imana (Ibyakozwe 20:28). Bashyiriweho gufasha. Twagombye kudatinya kubegera tubasaba inama, kubera ko ari abigishwa ba Bibiliya kandi bazi neza ingingo zagiye zisohoka mu bitabo bya Watch Tower Society. Iyo abasaza babonye umuntu afite imyifatire ishobora kuzatuma atandukira amahame ashingiye ku Byanditswe, batanga inama ikenewe, nta gutinya (Abagalatiya 6:1). Abagize itorero bakurikiza amategeko ya Kristo, bafatanya n’abungeri bakundwa babayobora.—Abaheburayo 13:7.
Abasaza Bashyira mu Bikorwa Amategeko ya Kristo
11. Ni gute abasaza bakurikiza amategeko ya Kristo mu itorero?
11 Abasaza baba biteguye gusohoza amategeko ya Kristo mu itorero. Bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bigisha bakoresheje Bibiliya ku buryo bagera ku mitima y’abo bigisha, kandi, kubera ko ari abungeri buje urukundo, bagwa neza, bavuga amagambo akomeza “abacogora” (1 Abatesalonike 5:14). Birinda imyifatire itari iya Gikristo yiganje mu madini menshi ya Kristendomu. Ni iby’ukuri ko iyi si igenda ihenebera mu buryo bwihuse cyane, kandi kimwe na Pawulo, abasaza bashobora kumva bahangayikishijwe n’umukumbi; ariko bakomeza kurangwa no kutabogama mu gihe bahihibikanira ibibazo byawo.—2 Abakorinto 11:28.
12. Mu gihe Umukristo yegereye umusaza amusaba ubufasha, ni gute umusaza ashobora kubyifatamo?
12 Urugero, Umukristo ashobora kwifuza kuganira n’umusaza ku bihereranye n’ikibazo gikomeye kitigeze cyerekezwaho umurongo w’Ibyanditswe mu buryo butaziguye, cyangwa se kikaba ari ikibazo gisaba gushyira ku munzani amahame atandukanye ya Gikristo. Wenda yazamuwe mu ntera ku kazi aho azajya ahembwa umushahara uruta uwo yari asanzwe ahembwa, ariko bigatuma inshingano ze ziyongera. Cyangwa se, umubyeyi utizera w’Umukristo ukiri muto, ashobora gukenera umwana we mu bintu byinshi cyane ku buryo bigira ingaruka ku murimo we. Mu mimerere nk’iyo, umusaza yirinda gutanga ibitekerezo bye bwite. Ibiri amambu, wenda ashobora kurambura Bibiliya maze agafasha uwo muntu gutekereza ku mahame arebana n’icyo kibazo. Ashobora kwifashisha Index des Publications de la Société Watch Tower, niba ashobora kuyibona, kugira ngo arebe icyo “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yavuze kuri icyo kibazo mu mapaji y’Umunara w’Umurinzi hamwe n’ibindi bitabo (Matayo 24:45). Byagenda bite se nyuma y’aho, Umukristo afashe umwanzuro uwo musaza abona ko udahuje n’ubwenge? Niba uwo mwanzuro udatandukira amahame cyangwa amategeko ya Bibiliya mu buryo butaziguye, Umukristo azabona ko umusaza yubahirije uburenganzira bwe bwo gufata uwo mwanzuro, azi ko “umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.” Icyakora, uwo Mukristo yagombye kwibuka ko “ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura.”—Abagalatiya 6:5, 7.
13. Aho kugira ngo abasaza batange ibisubizo bitaziguye ku bibazo runaka cyangwa ibitekerezo byabo bwite, kuki bafasha abandi kwiyungura ibitekerezo ku bihereranye n’ibibazo byabo?
13 Kuki umusaza w’inararibonye abigenza atyo? Hari impamvu zigera kuri ebyiri. Mbere na mbere, Pawulo yabwiye itorero rimwe ko ‘ibyerekeye kwizera kwabo atabatwazaga igitugu’ (2 Abakorinto 1:24). Mu gihe umusaza afasha umuvandimwe we gutekereza ku Byanditswe, maze akifatira umwanzuro ushingiye ku byo yamenye, aba yigana imyifatire ya Pawulo. Yemera ko ubutware bwe bufite imipaka, nk’uko Yesu na we yemeye ko ubutware bwe bufite aho bugarukira (Luka 12:13, 14; Yuda 9). Ariko kandi, abasaza baba biteguye gutanga inama y’ingirakamaro, ndetse itaziguye ishingiye ku Byanditswe, mu gihe ikenewe. Impamvu ya kabiri, ni uko icyo gihe umusaza aba arimo atoza Umukristo mugenzi we. Intumwa Pawulo yagize iti “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Ku bw’ibyo rero, kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka, tugomba gukoresha ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, tudahora iteka twishingikiriza ku wundi muntu kugira ngo adufatire imyanzuro. Mu gihe umusaza yereka Umukristo mugenzi we uburyo bwo gutekereza ku Byanditswe, aba arimo amufasha kugira amajyambere.
14. Ni gute abakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kwerekana ko biringira Yehova?
14 Dushobora kwizera ko Yehova Imana azashishikaza imitima y’abamusenga by’ukuri, binyuriye ku mwuka we wera. Bityo rero, Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bagera ku mitima y’abavandimwe babo, babinginga, nk’uko intumwa Pawulo yabigenzaga (2 Abakorinto 8:8; 10:1; Filemoni 8, 9). Pawulo yari azi ko ahanini abakeneye amategeko y’urudaca kugira ngo abafashe kugira imyifatire ikwiriye, atari abakiranutsi, ko ahubwo ari abakiranirwa (1 Timoteyo 1:9). Yagaragarije abavandimwe be ko abizera, aho kubagaragariza urwikekwe cyangwa kutabagirira icyizere. Yandikiye itorero rimwe agira ati “ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami” (2 Abatesalonike 3:4). Ukwizera kwa Pawulo hamwe n’icyizere yari afitiye abo Bakristo, byagize uruhare runini mu kubashishikariza kugira icyo bakora. Muri iki gihe, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero, bafite intego nk’izo. Mbega ukuntu abo bagabo bizerwa batuma abandi bantu bagarura ubuyanja, mu gihe baragira umukumbi w’Imana babigiranye urukundo!—Yesaya 32:1, 2; 1 Petero 5:1-3.
Kubahiriza Amategeko ya Kristo mu Mibereho Yacu
15. Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe dushobora kwibaza, kugira ngo turebe niba dushyira mu bikorwa amategeko ya Kristo mu mishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu?
15 Twese dukeneye kwisuzuma buri gihe kugira ngo turebe niba dukurikiza kandi tugashyigikira amategeko ya Kristo (2 Abakorinto 13:5). Mu by’ukuri, twese dushobora kungukirwa mu gihe twaba twibajije tuti ‘mbese, ndi umuntu wubaka cyangwa unenga ibyo abandi bakora? Mbese, nshyira mu gaciro cyangwa ndakabya? Mbese, ngaragaza ko nzirikana abandi, cyangwa ntsimbarara ku burenganzira bwanjye?’ Umukristo ntagerageza gutegeka umuvandimwe we ibyo yagombye gukora n’ibyo atagombye gukora, mu bihereranye n’ibintu bitavugwa muri Bibiliya mu buryo butaziguye.—Abaroma 12:1; 1 Abakorinto 4:6.
16. Ni gute dushobora gufasha abitekerezaho mu buryo budakwiriye, bityo tukaba dusohoza igice cy’ingenzi mu bigize amategeko ya Kristo?
16 Muri ibi bihe bigoye, ni iby’ingenzi gushakisha uburyo bwo guterana inkunga. (Abaheburayo 10:24, 25; gereranya na Matayo 7:1-5.) Iyo twitegereje abavandimwe na bashiki bacu, mbese, imico myiza yabo si yo y’ingenzi cyane kuri twe kurusha intege nke zabo? Kuri Yehova, buri wese ni ingirakamaro. Ikibabaje ni uko bose atari uko babibona, ndetse no kuri bo ubwabo. Benshi basa n’abibanda ku ntege nke zabo no kudatungana kwabo byonyine. Kugira ngo dutere inkunga abameze batyo—ndetse n’abandi—mbese, dushobora kugerageza kujya tuganira n’umuntu umwe cyangwa babiri kuri buri teraniro, tubamenyesha impamvu tubona ko kuba bahari ari iby’ingirakamaro, n’uruhare rw’ingenzi bafite mu itorero? Mbega ukuntu biteye ibyishimo kuborohereza umutwaro binyuriye muri ubwo buryo, bityo tukaba dusohoza amategeko ya Kristo!—Abagalatiya 6:2.
Amategeko ya Kristo Arimo Arashyirwa mu Bikorwa
17. Ni mu buhe buryo ubona amategeko ya Kristo yubahirizwa mu itorero wifatanya na ryo?
17 Amategeko ya Kristo akorera mu itorero rya Gikristo. Tubibona buri munsi—igihe Abahamya bifatanya babishishikariye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, mu gihe bahumurizanya kandi bagaterana inkunga, iyo bihatira gukorera Yehova batitaye ku bibazo bikomeye cyane bahura na byo, iyo ababyeyi bihatira kurera abana babo babatoza gukunda Yehova bafite imitima irangwa n’ibyishimo, iyo abagenzuzi bigisha Ijambo ry’Imana babigiranye urukundo n’igishyuhirane, bashishikariza umukumbi kugira umwete urangwa n’igishyuhirane, wo gukorera Yehova iteka ryose (Matayo 28:19, 20; 1 Abatesalonike 5:11, 14). Mu gihe twebwe buri muntu ku giti cye agiye ashyira mu bikorwa amategeko ya Kristo mu mibereho ye, mbega ukuntu ibyo bishimisha umutima wa Yehova (Imigani 23:15)! Ashaka ko abantu bose bakunda amategeko ye atunganye babaho iteka. Muri Paradizo dutegereje, hazabaho igihe abantu bazaba batunganye, igihe hatazabaho abica amategeko, n’igihe imitima yacu izaba itakibogama. Mbega ingororano y’agahebuzo tuzaheshwa no kubahiriza amategeko ya Kristo!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo miryango nta ho ihuriye n’ibigo by’abihaye Imana byo muri Kristendomu. Nta “bapadiri bakuru” cyangwa “abapadiri basanzwe” wahasanga (Matayo 23:9). Abavandimwe bafite inshingano barubahwa, ariko umurimo wabo ugengwa n’amahame agenga abasaza bose.
Ubitekerezaho Iki?
◻ Kuki Kristendomu itasobanukiwe icyo amategeko ya Kristo ashaka kuvuga?
◻ Ni gute dushobora kubahiriza amategeko ya Kristo mu muryango?
◻ Kugira ngo dushyire mu bikorwa amategeko ya Kristo mu itorero, ni iki tugomba kwirinda gukora, kandi se ni iki tugomba gukora?
◻ Ni gute abasaza bashobora kumvira amategeko ya Kristo mu mishyikirano bagirana n’itorero?