ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Uko twafata imyanzuro myiza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • 3. Jya ureka Bibiliya ikuyobore

      Amahame ya Bibiliya atuyobora ate mu gihe tugiye gufata imyanzuro? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

      VIDEWO: Jya ureka amahame ya Bibiliya akuyobore (5:54)

      • Ni iyihe mpano itagereranywa Yehova yaduhaye?

      • Kuki Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo dushaka?

      • Ni iki yaduhaye kidufasha gukoresha neza uburenganzira dufite bwo kwihitiramo ibyo dushaka?

      Reka turebe urugero rw’ihame ryo muri Bibiliya ryadufasha gufata umwanzuro. Musome mu Befeso 5:15, 16, hanyuma urebe uko ‘wakwicungurira igihe’ cyangwa uko wakoresha igihe neza, mu bintu bikurikira:

      • Gusoma Bibiliya buri gihe.

      • Kuba umugabo mwiza, umugore mwiza, umubyeyi mwiza cyangwa umwana mwiza.

      • Kujya mu materaniro.

  • Jya uhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • 2. Kuki tugomba kugenzura igihe tumara mu myidagaduro?

      Nubwo twaba duhitamo imyidagaduro myiza, tugomba kuba maso tukirinda kuyimaramo igihe kinini cyane, kuko bishobora gutuma tutabona igihe gihagije cyo kwita ku bintu by’ingenzi. Bibiliya itugira inama yo ‘kwicungurira igihe,’ cyangwa gukoresha neza igihe cyacu.—Soma mu Befeso 5:15, 16.

  • Jya uhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
    • 4. Jya ukoresha neza igihe cyawe

      Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

      VIDEWO: Ni iki ukunda kuba uhugiyemo? (2:45)

      • Ni ikihe kibazo umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yari afite nubwo atarebaga ibintu bibi?

      Musome mu Bafilipi 1:10, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

      • Ibivugwa muri uyu murongo byadufasha bite kugena igihe tumara mu myidagaduro?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze