Dusingize Yehova Turirimba
“Ndaririmbira Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje.”—KUVA 15:1.
1. Ni iyihe mico ya Yehova ituma tumusingiza?
INCURO zigera kuri cumi n’eshatu, Zaburi ya 150 idusaba gusingiza Yehova cyangwa Ya. Umurongo uheruka uravuga ngo “ibihumeka byose bishime [“bisingize,” Traduction du monde nouveau ] Uwiteka. Haleluya.” Twe Abahamya ba Yehova, tuzi ko tugomba gusingiza Yehova, kandi ko abikwiriye. Ni Umutegetsi akaba n’Umwami w’ikirenga w’isi n’ijuru, ni Usumba Byose, Umwami uhoraho, Umuremyi wacu, akaba n’Umugiraneza wacu. Nta cyo ahwanye na cyo, arihariye, ntagereranywa mu buryo bwinshi. Azi byose, ashobora byose, arakiranuka mu buryo burangwamo ubutungane, kandi kamere ye ni urukundo. Ikirenze ibyo kandi, ni mwiza; ntahemuka (Luka 18:19; Ibyahishuwe 15:3, 4). None se koko, ntibikwiriye ko tumusingiza? Rwose pe!
2. Ni izihe mpamvu dufite zatuma tugaragariza Yehova ko tumushimira?
2 Kuba dusenga Yehova tukamusingiza, si byo bikwiriye gusa, ahubwo biranakwiriye ko tumushimira ku bw’ibyo yatugiriye byose. Ni Nyir’ugutanga “impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Nanone kandi, ni Isoko y’ubuzima bwose (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera). Ibintu byose ikiremwamuntu gitunze kandi kiboneramo ibyishimo, biva kuri we, kuko ari we Muremyi wacu Mukuru (Yesaya 42:5). Ni Nyir’ugutanga imigisha yose yo mu buryo bw’umwuka itugeraho binyuriye ku mwuka we, umuteguro we, no ku Ijambo rye. Tubabarirwa ibyaha byacu binyuriye ku Mwana we yaduhayeho incungu (Yohana 3:16). Dufite ibyiringiro by’Ubwami by’ “ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Dufite incuti nziza z’Abakristo bagenzi bacu (Abaroma 1:11, 12). Dufite igikundiro n’imigisha dukesha kuba turi Abahamya be (Yesaya 43:10-12). Kandi, dufite igikundiro gihebuje cy’isengesho (Matayo 6:9-13). Mu by’ukuri, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Yehova!
Uburyo Dushobora Gusingiza Yehova
3. Ni mu buhe buryo bunyuranye dushobora gusingiza Yehova kandi tukamugaragariza ko tumushimira?
3 None se, ni gute twe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, dushobora kumusingiza no kumushimira? Ibyo twabikora twifatanya mu murimo wa Gikristo—dutanga ubuhamya ku nzu n’inzu, dusubira gusura, tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, kandi tugakora umurimo wo gutanga ubuhamya mu mihanda. Nanone, dushobora kumusingiza dutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho uko tubonye uburyo. Nanone kandi, dushobora gusingiza Yehova binyuriye ku myifatire yacu myiza, nko mu kwirimbisha mu buryo buboneye kandi bushyize mu gaciro. Incuro nyinshi, Abahamya ba Yehova bagiye bashimirwa kuba ari intangarugero muri byo bintu. Nanone kandi, dushobora gusingiza Yehova no kumushimira binyuriye mu isengesho.—Reba 1 Ngoma 29:10-13.
4. Bumwe mu buryo bwiza cyane dushobora gusingizamo Data wo mu ijuru udukunda ni ubuhe?
4 Byongeye kandi, uburyo bwiza cyane dushobora gusingizamo Data wo mu ijuru udukunda, ni ukumurata we ubwe hamwe n’imico ye binyuriye mu ndirimbo z’Ubwami. Abacuranzi n’abahanzi benshi bemeza ko igikoresho cy’umuzika cyiza cyane kuruta ibindi ari ijwi ry’umuntu. Abahanga mu by’umuzika unogeye amatwi, bashishikariye guhimba umuzika ucurangwa mu makinamuco, bitewe n’uko kumva ijwi ry’abantu riririmba mu buryo buranguruye, bishimisha cyane.
5. Ni ku bw’izihe mpamvu twagombye gufatana uburemere uburyo turirimba indirimbo z’Ubwami?
5 Mbega ukuntu Yehova agomba kuba ashimishwa no kumva abantu baririmba, cyane cyane iyo baririmba indirimbo zo kumusingiza no kumushimira! Nta gushidikanya rero ko twagombye gufatana uburemere uburyo turirimba indirimbo z’Ubwami mu materaniro yacu anyuranye—amateraniro y’itorero, amakoraniro y’uturere, iminsi y’ikoraniro ryihariye, amakoraniro y’intara, n’amakoraniro mpuzamahanga. Igitabo cyacu cy’indirimbo gikubiyemo indirimbo zinogeye amatwi rwose, ku buryo akenshi bituma n’abantu batari Abahamya bazishima. Uko tuzagenda turushaho kwifatanya mu kuririmba indirimbo z’Ubwami tubikuye ku mutima, ni na ko tuzagenda turushaho gushimisha abandi kandi natwe tukungukirwa.
Kuririmba Indirimbo zo Gusingiza Yehova mu Bihe bya Bibiliya
6. Ni gute Abisirayeli bagaragaje ugushimira kwabo ku bwo kuba barabohowe ku Nyanja Itukura?
6 Ijambo ry’Imana ritubwira ko Mose hamwe n’abandi Bisirayeli baririmbye indirimbo yo kunesha nyuma yo kugobotorwa mu maboko y’ingabo za Farawo ku Nyanja Itukura. Indirimbo yabo yatangijwe amagambo agira ati “ndaririmbira Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje: ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja. Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza” (Kuva 15:1, 2). Dushobora kwiyumvisha neza igishyuhirane n’umunezero Abisirayeli bari bafite igihe baririmbaga ayo magambo bamaze kubohorwa mu buryo bw’igitangaza!
7. Ni mu bihe bihe bindi by’ingenzi dusanga mu Byanditswe bya Giheburayo Abisirayeli basingije Yehova baririmba?
7 Mu 1 Ngoma 16:1, 4-36, dusoma ko basingije Yehova baririmba kandi bacuranga igihe Dawidi yajyanaga Isanduku i Yerusalemu. Icyo cyari igihe cy’umunezero by’ukuri. Nanone, igihe Umwami Salomo yatahaga urusengero i Yerusalemu, haririmbwe indirimbo zo gusingiza Yehova zari ziherekejwe n’umuzika. Mu 2 Ngoma 5:13, 14, dusoma ngo “ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi, bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati ‘Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’ Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ni yo nzu y’Uwiteka. Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu; kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.” Ibyo byerekana iki? Byerekana ko Yehova yari ategeye amatwi izo ndirimbo zo kumusingiza zari zinogeye amatwi, kandi zikaba zaramushimishije, nk’uko byagaragajwe n’igicu cy’indengakamere. Nyuma y’aho, mu gihe cya Nehemiya, hari imitwe ibiri y’abaririmbyi yaririmbye mu gihe cyo gutaha inkike z’i Yerusalemu.—Nehemiya 12:27-42.
8. Ni iki cyerekana ko Abisirayeli bafatanaga uburemere igikorwa cyo kuririmba?
8 Mu by’ukuri, mu rusengero, kuririmba byari bifite umwanya w’ingenzi mu gusenga, ku buryo hari Abalewi 4.000 bari baratoranirijwe umurimo wo gucuranga (1 Ngoma 23:4, 5). Abo bacuranzi bunganiraga abaririmbyi. Umuzika, kandi cyane cyane indirimbo, wari ufite umwanya w’ingenzi mu gusenga, atari uko wabaga ugamije gucengeza ibintu byimbitse byo mu Mategeko gusa, ahubwo no gutuma abantu bagira imimerere y’umutima yiteguye kwitabira neza ibyo gusenga. Watumaga Abisirayeli bashobora gusenga Yehova babishishikariye. Uzirikane imyiteguro yakorwaga hamwe no kwita kuri buri kantu kose muri icyo gikorwa. “Umubare wabo hamwe na bene wabo, abari bigishijwe kuririmbira Uwiteka, abahanga bose, bari magana abiri na mirongo inani n’umunani” (1 Ngoma 25:7). Zirikana ukuntu bafatanaga uburemere ibihereranye no gusingiza Yehova baririmba. Bari baratojwe ibyo kuririmba, kandi bari abahanga cyane!
9. Ni mu buhe buryo Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bitsindagiriza igikorwa cyo kuririmba?
9 Iyo tuje mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, tuhabona iki? Mu ijoro Yesu yagambaniwemo, ubwo mu bwenge bwe hari huzuyemo ibintu byinshi byari bimuremereye, yabonaga ko agomba gusoza umuhango we wo kwizihiza Pasika no gutangiza Urwibutso rw’urupfu rwe aririmba indirimbo yo gusingiza Yehova (Matayo 26:30). Nanone kandi, dusoma ko “mu gicuku,” ubwo Pawulo na Sila bari bamaze gukubitwa no gushyirwa mu nzu y’imbohe, ‘basenze [kandi] bakaririmbira Imana, [maze] izindi mbohe zikabumva.’—Ibyakozwe 16:25.
Gusingiza Turirimba—Ni Iby’Ingenzi mu Bigize Ugusenga Kwacu
10. Ni ayahe mategeko duhabwa n’Ijambo ry’Imana ku bihereranye no kuyisingiza turirimba?
10 Mbese, tujya twumva ko kuririmba indirimbo z’Ubwami atari ikintu cy’ingenzi cyane kuri twe, ku buryo tutabishishikarira tubivanye ku mutima? Niba ari ko bimeze, kuki tutakongera kubitekerezaho, bitewe n’uko Yehova Imana na Yesu Kristo baha agaciro indirimbo zo gusingiza? Koko rero, mu Ijambo ry’Imana habonekamo amagambo menshi atera abantu inkunga yo gusingiza Yehova no kumuririmbira indirimbo zo kumuhimbaza. Urugero, muri Yesaya 42:10, dusoma ngo “nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n’ishimwe rye, uhereye ku mpera y’isi; nimuririmbe, mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n’ibiyirimo byose n’ibirwa n’ababituyeho.”—Reba nanone Zaburi 96:1; 98:1.
11. Ni iyihe nkunga yatanzwe n’intumwa Pawulo ku bihereranye no kuririmba?
11 Intumwa Pawulo yari izi ko kuririmba bishobora gutuma tugarura ubuyanja, akaba ari yo mpamvu yabiduteyemo inkunga incuro ebyiri zose. Dusoma mu Befeso 5:18, 19 ngo: “mwuzure [u]mwuka. Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’[u]mwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.” No mu Bakolosayi 3:16, dusoma ngo: “ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye, rifite ubwenge bwose: mwigishanye muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.”
12. Ni izihe ngero zerekana ko indirimbo zacu zituma twigishanya kandi tugaterana inkunga?
12 Tuzirikane ko muri iyo mirongo yombi, Pawulo yerekeje kenshi ku gikorwa cyo kuririmba, ubwo yavugaga ‘zaburi, n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, no kuririmba mucurangira mu mitima yanyu.’ Nanone kandi, yahaye Abakolosayi izo nama avuga ko ubwo ari uburyo bwo ‘kwigishanya no guhugurana.’ Ibyo ni ko tubigenza nta gushidikanya, nk’uko bigaragazwa n’imitwe y’indirimbo zacu—urugero: “Ibyaremwe Byose Bisingize Yehova!” (indirimbo ya 5), “Mukomere, Mutanyeganyega!” (indirimbo ya 10), “Mwishimire Ibyiringiro by’Ubwami” (indirimbo ya 16), “Ntimubatinye!” (indirimbo ya 27), “Musingize Yehova Imana Yacu” (indirimbo ya 100), izo zikaba ari ingero nke gusa twatangaga.
13. Ni gute ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yerekanye ko kuririmba ari igice cy’ingenzi mu bigize ugusenga kwacu?
13 Mu guhuza n’izo nama, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yateganije ko mu materaniro yacu—amateraniro y’itorero, amakoraniro y’uturere, iminsi y’ikoraniro ryihariye, amakoraniro y’intara, hamwe n’amakoraniro mpuzamahanga—atangiza kandi agasozwa no kuririmba indirimbo z’Ubwami (Matayo 24:45). Byongeye kandi, hari izindi ndirimbo ziba ziteganyijwe mu bindi bihe by’ayo makoraniro. Ubwo ubusanzwe amateraniro yacu abimburirwa no kuririmba indirimbo y’Ubwami, mbese, ntitwari dukwiriye kwishyiriraho intego yo kuhagerera igihe, hakiri kare bihagije, kugira ngo twifatanye muri icyo gice kiri mu bigize ugusenga kwacu? Kandi se, ubwo amateraniro yacu asozwa n’indirimbo, mbese, ntitwagombye kuhaguma kugeza ku ndirimbo ya nyuma hamwe n’isengesho rihita rikurikiraho?
14. Ni izihe ngero dufite ku bihereranye n’indirimbo zikwiriye zitoranyirizwa porogaramu zacu?
14 Indirimbo ziririmbwa mu materaniro yacu, ziba zararobanuranywe ubwitonzi, ku buryo zihuza na porogaramu. Urugero, mu Makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Inyigisho Ziva ku Mana” yabaye mu wa 1993, indirimbo ya 191, ivuga ngo “Ukuri Kukubere Ubutunzi,” itera Abakristo inkunga yo kurwanya Satani, isi, n’umubiri wahenebereye, yahise ikurikira disikuru eshatu zibandaga kuri abo banzi. Nanone, indirimbo ya 164, ivuga ngo “Abana—Ni Umwandu Uturuka ku Mana,” yahise iririmbwa ikurikira disikuru yibutsaga ababyeyi inshingano yabo yo kwigisha abana babo. Indirimbo ya 70, ivuga ngo “Ba nka Yeremiya,” yabanjirije uruhererekane rwa za disikuru zibandaga ku buhanuzi bwa Yeremiya. Hanyuma, nyuma ya za disikuru z’uruhererekane zibandaga ku bintu binyuranye bihereranye n’umurimo w’Ubwami, haririmbwe indirimbo ya 156, ivuga ngo “Ndabishaka,” indirimbo yerekeranye cyane n’umurimo. Indirimbo zikoreshwa mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, Iteraniro ry’Umurimo, hamwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, na zo zirobanuranwa ubwitonzi zityo. Ni yo mpamvu, mu gihe umusaza ugiye gutanga disikuru y’abantu bose, maze agatanga indirimbo ikoreshwa mu gutangiza porogaramu, agomba guhitamo indirimbo ihuje n’umutwe wa disikuru ye.
15. Ni gute uhagarariye amateraniro ashobora gutuma indirimbo iririmbwa irushaho kwitabwaho?
15 Mu gutangaza indirimbo iri buririmbwe, uhagarariye amateraniro ashobora gutuma irushaho kwishimirwa avuga umutwe wayo. Nta bwo turirimba inomero, ahubwo turirimba indirimbo zishingiye ku Byanditswe. Nanone, kuvuga umurongo w’Ibyanditswe uba uri munsi y’umutwe w’indirimbo, wenda bishobora gutuma itorero rirushaho kwita kuri iyo ndirimbo. Byongeye kandi, hashobora gutangwa ubusobanuro runaka, urugero nko kuvuga impamvu buri wese yagombye kwicengezamo ibyiyumvo bikubiye muri iyo ndirimbo.
Garagaza ko Wishimira Ineza ya Yehova Uririmba
16. Ni gute dushobora kwicengezamo ibyiyumvo bikubiye mu ndirimbo zacu?
16 Kubera ko amagambo akubiye mu ndirimbo zacu z’Ubwami yimbitse cyane, tugomba kuyerekezaho ibitekerezo byacu mu gihe tuyaririmba. Dushaka kwicengezamo ibyiyumvo bikubiye muri buri ndirimbo. Indirimbo zimwe muri zo, urugero nk’izivuga iby’urukundo, rukaba ari imbuto y’umwuka, zikubiyemo ibyiyumvo byimbitse (Abagalatiya 5:22). Indirimbo nk’izo tuziririmbana imbaraga nyinshi n’igishyuhirane. Hari n’izindi ziba ari iz’ibyishimo, bityo tukaba twagombye kwihatira kuziririmbana umunezero. Izindi na zo ziba zisaba ingufu no kumva umuntu yatwawe, bityo tukaba tugomba kuziririmbana ishema. Mu Murimo w’Ishuri rya Gitewokarasi, duterwa inkunga yo kugaragaza igishyuhirane, ibyiyumvo n’ibyishimo mu gihe gutanga za disikuru. Kugaragaza igishyuhirane, ibyiyumvo n’ibyishimo mu gihe turirimba, ni iby’ingenzi kurushaho.
17. (a) Ni ikihe gihano cyahawe Abisirayeri b’abahemu tudashaka ko cyakwerekezwa ku buryo bwacu bwo kuririmba? (b) Nidufatana uburemere umuburo ukubiye mu ndirimbo zacu, bizagira izihe ngaruka?
17 Mu gihe twaba turirimba indirimbo zacu z’Ubwami twerekeje ibitekerezo byacu ku bindi bintu, tuticengezamo ubusobanuro bw’amagambo mu buryo bwuzuye, mbese, ntituzaba tumeze mu buryo runaka nk’Abisirayeli b’abahemu baje guhanwa bitewe n’uko bahimbarishaga Imana iminwa yabo, ariko imitima yabo ikaba yari kure yayo cyane (Matayo 15:8)? Ntidushaka ko icyo gihano cyakwerekezwa ku buryo bwacu bwo kuririmba indirimbo zacu z’Ubwami, si byo se? Nituririmba indirimbo z’Ubwami tubyitayeho uko bikwiriye, si twe tuzumva dutewe inkunga twenyine, ahubwo bizanatera inkunga abadukikije, harimo n’abakiri bato. Ni koko, mu gihe abaririmba mu Nzu y’Ubwami bose baba bafatana uburemere umuburo ukubiye muri izo ndirimbo, ibyo byatubera inkunga ikomeye mu gusohozanya umurava umurimo wacu no kwirinda kugwa mu mitego yo gukora amakosa.
18. Kuririmba indirimbo z’Ubwami kwagize izihe ngaruka ku mugore umwe?
18 Incuro nyinshi, abantu bo hanze bashimishwa n’ukuntu turirimba indirimbo z’Ubwami. Umunara w’Umurinzi wigeze gutangaza inkuru igira iti “kuba kuririmba [kwacu] na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma abantu bamenya Yehova Imana, byagaragajwe n’ibyabaye ku mugore umwe wabatijwe mu mwaka wa 1973, mu Ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Ukunesha kw’Imana’ ryabereye i Yankee Stadium mu mugi wa New York. Igihe kimwe, yaje kwinjira mu Nzu y’Ubwami yijyanye ubwe, maze aterana amateraniro yombi yari ateganijwe uwo munsi. Igihe itorero ryaririmbaga . . . indirimbo ifite umutwe uvuga ngo ‘Hanga Amaso Yawe ku Ngororano!,’ yashimishijwe cyane n’amagambo yaririmbwaga hamwe n’ukuntu baririmbaga, ku buryo yafashe umwanzuro w’uko aho ari ho yashakaga kuba. Nyuma y’amateraniro, yaje kwegera Umuhamya umwe maze amusaba kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, kandi yakomeje kugira amajyambere kugeza ubwo abaye umuhamya wa Yehova w’Umukristo.”
19. Ni iyihe nkunga ya nyuma duterwa ku bihereranye no kuririmba indirimbo z’Ubwami tubikuye ku mutima?
19 Mu gihe cy’amateraniro yacu, ugereranyije usanga amenshi muri yo abayateranyemo bafite igihe gito cyo kuba bagaragaza ibyiyumvo byabo n’ukuntu bayishimiye. Ariko kandi, twese dushobora kugaragaza ibyiyumvo biturimo bitewe n’ubuntu bwa Yehova, twifatanya mu kuririmba indirimbo z’Ubwami tubikuye ku mutima. Byongeye kandi, mu gihe duteraniye hamwe, mbese, ntitwumva tuguwe neza? Ku bw’ibyo rero, twagombye kumva dufite ubushake bwo kuririmba (Yakobo 5:13)! Mu by’ukuri, mu gihe dushimira Yehova ku bw’ineza n’ubuntu bwe, tuzaririmba indirimbo zo kumusingiza tubigiranye umutima wacu wose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni izihe mpamvu ebyiri z’ingenzi zituma dusingiza Yehova?
◻ Bumwe mu buryo bunyuranye dushobora gusingizamo Yehova ni ubuhe?
◻ Ni ubuhe buryo bwiza cyane dushobora gusingiza Yehova?
◻ Ni izihe ngero z’Ibyanditswe dufite z’abasingije Yehova mu ndirimbo?
◻ Ni gute twaririmba indirimbo z’Ubwami mu buryo bukwiriye tubyitayeho?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Ishimire Kuririmba Izo Ndirimbo!
Uko bigaragara, hari bamwe bagiye bagira ingorane zo kumenya indirimbo nyinshi. Icyakora, amatorero amwe n’amwe nta bibazo bikomeye yagiye agira mu kuririmba inyinshi muri izo ndirimbo. Wenda, hari ubwo haba hakenewe gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo umuntu yige indirimbo atazi neza. Iyo izo ndirimbo zimaze kumenyerwa, itorero rirushaho kuzishimira kuruta izitarigeze zisaba imihati kugira ngo zigwe. Bityo, abagize itorero bose bashobora kuziririmbana ishema. Ni koko, bashobora kwishimira kuririmba izo ndirimbo!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Turirimbe Indirimbo z’Ubwami mu Materaniro Mbonezamubano
Mu Nzu y’Ubwami si ho honyine tugomba kuririmbira indirimbo zacu z’Ubwami. Pawulo na Sila basingije Yehova baririmba bari mu nzu y’imbohe (Ibyakozwe 16:25). Umwigishwa Yakobo na we yagize ati “hariho unezerewe? Naririmbire Imana” (Yakobo 5:13). Mu gihe cy’amateraniro mbonezamubano, buri wese aba anezerewe. None se, kuki tutaririmba indirimbo z’Ubwami? Ibyo cyane cyane bishobora gushimisha mu gihe indirimbo zaba ziherekejwe na piano cyangwa gitari. Ibyo biramutse bidashobotse, hari za kasete z’indirimbo zacu z’Ubwami ziriho umuzika wa piano; imiryango myinshi y’Abahamya ifite alubumu yazo. Nta bwo zigira umumaro mu guherekeza indirimbo gusa, ahubwo zinatanga umuzika unogeye amatwi wunganira amajwi.