Mbese, urabubaha?
BA KAVUKIRE bo muri Afurika bakorakoranyirijwe hamwe nk’amatungo, kandi bashyirwa mu mwanda no mu munuko bitavugwa, maze bapakizwa amato nk’uko bapakira imizigo, bajyanwa muri Amerika. Nibura kimwe cya kabiri cyabo bari biteze gupfa mbere y’uko banagera iyo bajya. Abagize imiryango batandukanyijwe mu buryo burangwa n’ubugome, ubutazongera kubonana ukundi. Ubucuruzi bw’abacakara, bwari mu bintu bibabaje cyane kurusha ibindi byose mu bikorwa bya kinyamaswa abantu bagiye bakorera bagenzi babo. Ibindi bintu nk’ibyo byabayeho mu gihe ibihugu by’ibihangange byigaruriraga abenegihugu batagira kirengera, bibigiranye ubugome
Gutesha umuntu agaciro, bishobora kubabaza kurusha gukubitwa ku mubiri. Ni ukurenga ku mahame agenga umuntu. N’ubwo ubucakara bwaciwe mu bihugu byinshi, gupfobya agaciro k’umuntu akwiriye guhabwa biracyakomeje, wenda mu buryo bufifitse kurushaho.
Ku rundi ruhande, Abakristo b’ukuri bihatira kwita ku nama bagirwa na Yesu Kristo yo ‘gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda.’ Ku bw’ibyo rero, baribaza bati ‘mbese, mpa abandi icyubahiro kibakwiriye?’—Luka 10:27.
Icyubahiro Cyagaragajwe
Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibisobanura, icyubahiro ni umuco cyangwa imimerere yo kuba ukwiriye, wubashywe, cyangwa wemerwa. Mbega ibisobanuro bikwiranye neza n’igihagararo cy’Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi, ari we Yehova Imana! Mu by’ukuri, incuro nyinshi Ibyanditswe bihuza ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’icyubahiro cye. Mose, Yesaya, Ezekiyeli, Daniyeli, intumwa Yohana n’abandi bahawe igikundiro cyo kubona ibintu byinshi mu iyerekwa ryahumetswe ry’Isumbabyose hamwe n’urugo rwayo rwo mu ijuru, kandi ibisobanuro byabo byahurizaga ku kugaragaza ububasha n’icyubahiro biteye ubwoba (Kuva 24:9-11; Yesaya 6:1; Ezekiyeli 1:26-28; Daniyeli 7:9; Ibyahishuwe 4:1-3). Mu isengesho ryo gusingiza, Umwami Dawidi yaravuze ati “Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe; kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe” (1 Ngoma 29:11). Mu by’ukuri, nta muntu ukwiriye guhabwa icyubahiro n’agaciro kurusha Yehova Imana ubwe.
Mu kurema umuntu mu ishusho ye kandi asa na we, Yehova yahaye abantu igikundiro cyo kugira agaciro, kwiyubaha n’icyubahiro mu urugero runaka (Itangiriro 1:26). Ku bw’ibyo rero, mu mishyikirano tugirana n’abandi, tugomba guha buri wese icyubahiro kimukwiriye. Mu gihe tubigenje dutyo, mu by’ukuri tuba turimo twemera Isoko y’icyubahiro gikwiriye abantu, ari yo Yehova Imana.—Zaburi 8:5-10, umurongo wa 4-9 muri Biblia Yera.
Icyubahiro mu Mishyikirano yo mu Muryango
Intumwa Petero, umugabo wari warashatse, yarahumekewe maze aha abagabo b’Abakristo inama yo ‘kubaha [abagore babo] kuko bameze nk’inzabya zidahwanije na bo gukomera’ (1 Petero 3:7; Matayo 8:14). Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti ‘umugore yubahe umugabo we’ (Abefeso 5:33). Ku bw’ibyo rero, mu ishyingirwa, guha uwo mwashakanye icyubahiro kimukwiriye, bisabwa na Bibiliya. Ni mu buhe buryo ibyo bishobora kugaragazwa?
Nk’uko amazi atunga ikimera gikura, ni nako imvugo irangwa n’impuhwe no kugaragarizanya ubugwaneza hagati y’umugabo n’umugore, haba mu ruhame kimwe no mu bwiherero, bishobora gutuma imishyikirano yabo ya bugufi isagamba. Ibinyuranye n’ibyo, imvugo isesereza, yo gutukana, cyangwa itarangwa n’ikinyabupfura, amagambo atesha agaciro, nk’uko akenshi yumvikana mu nkuru z’uruhererekane z’urwenya zihita kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo, arasenya. Bishobora kubyutsa ibyiyumvo bibi bituma umuntu yumva ko ari nta cyo amaze, kumva yihebye kandi akaba yabika inzika; ndetse bishobora no guteza ibikomere byo mu byiyumvo bitoroshye kuvura.
Nanone kandi, kubaha abandi bisobanura kubemera nk’uko bari, nta kugerageza kubahuza n’uko umuntu asanzwe abatekereza, cyangwa kubagereranya n’abandi mu buryo butari bwo. Ibyo ni iby’ingenzi cyane cyane hagati y’abagabo n’abagore. Aho abantu bashyikirana kandi bakaganira mu bwisanzure no mu buryo bworoshye, nta wutinya kujorwa cyangwa gucyahwa, imishyikirano yimbitse izasagamba. Igihe umuntu ashobora gufatwa nk’uko ari mu ishyingiranwa, icyo gihe urugo ruba by’ukuri ahantu h’ubwugamo bwo kwikinga isi yo hanze irangwa n’ubugome no gukagatiza.
Abana bategekwa n’Ibyanditswe kubaha no kumvira ababyeyi babo. Byaba byiza ko ababyeyi b’abanyabwenge kandi buje urukundo na bo, bazirikana ko abana babo bakwiriye kubahwa. Kubashimira babigiranye igishyuhirane ku bw’imyifatire myiza, bijyaniranye no kubaha igihano babigiranye ukwihangana mu gihe ari ngombwa, bigira uruhare runini mu gushimangira “iby’Umwami wacu.” Guhora babajora, kubakankamira no kubahamagara mu mvugo itesha agaciro nk’izi ngo “gicucu” cyangwa “kigoryi,” zishobora gutuma abana barungurirwa.—Abefeso 6:4.
Umusaza w’Umukristo umwe kandi akaba ari umubyeyi urera abana batatu b’abahungu n’abakobwa batatu, yaravuze ati “ku Nzu y’Ubwami twajyaga dutanga igihano mu mutuzo uko bishoboka kose mu gihe byabaga bikenewe. Gukubita umwana inkokora gahoro, cyangwa kumureba igitsure, ubusanzwe byabaga bihagije. Iyo habaga hakenewe igihano gikomeye kurushaho, twagitangiraga imuhira mu ibanga, kandi aho abandi bana batari. Ubu noneho ubwo abana bamaze gukura, igihano gikubiyemo guha buri wese inama yuje urukundo, irangwa n’ubwenge ishingiye ku Ijambo ry’Imana, hakurikijwe ibyo buri wese akeneye ku giti cye. Tugerageza gukomera ku ibanga muri ibyo bintu bireba umuntu ku giti cye, bityo, tukagaragaza ko twubaha uburenganzira bwa buri mwana bwo kugirirwa ibanga no guhabwa icyubahiro kimukwiriye.”
Ikintu kitagomba kwirengagizwa, ni akamaro ko kugira imyifatire myiza mu magambo no mu bikorwa, mu gihe turi mu muryango. Kumenyerana ntibyagombye gutuma twirengagiza amagambo nk’aya ngo, “ndakwinginze,” “murakoze,” “mbabarira” na “birambabaje.” Imyifatire myiza ni ingenzi kugira ngo umuntu akomeze kubahwa.
Mu Itorero rya Gikristo
Yesu yaravuze ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura” (Matayo 11:28). Abakandamizwa, abihebye, ndetse n’abana bato, bose nta cyababuzaga kugana Yesu. Basuzugurwaga n’abayobozi ba kidini hamwe n’abategetsi b’icyo gihe bari abirasi, bigira abakiranutsi mu maso yabo. Ariko kandi, babonye ko Yesu yari umuntu ubaha icyubahiro bari bakwiriye.
Mu kwigana Yesu, natwe dushaka kuba isoko igarurira ubuyanja bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ibyo bisobanura ko tugomba gushaka uburyo bwo kububaka dukoresheje imvugo n’ibikorwa byacu. Buri gihe biba bikwiriye ko mu biganiro byacu, mu buryo butarangwa n’uburyarya, duhora tuvuga amagambo arangwa n’ineza kandi y’ingirakamaro (Abaroma 1:11, 12; 1 Abatesalonike 5:11). Tugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi mu gihe twitondera ibyo tuvuga n’uburyo tubivuga (Abakolosayi 4:6). Imyambarire n’ukuntu twirimbisha mu buryo bukwiriye mu materaniro ya Gikristo, na byo bigaragaza ko mu buryo bwimbitse twubaha Imana yacu, ugusengwa kwayo, na bagenzi bacu duhuje iyobokamana.
Yesu yahaga abantu icyubahiro kibakwiriye, ndetse no mu gihe yabaga arimo agira icyo abakorera. Nta na rimwe yigeze yishyira hejuru y’abandi, cyangwa ngo abe yabacisha bugufi. Igihe umuntu wari urwaye ibibembe yazaga aho ari ashaka ko yamukiza, nta bwo Yesu yigeze amuhahana amubwira ko ahumanye, kandi ko nta n’icyo amaze; nta n’ubwo yigeze yiyerekana imbere ya rubanda kugira ngo yimenyekenishe. Ahubwo, igihe umubembe yingingaga yesu agira ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza,” yubashye uwo mwinazi avuga ati “ndabishaka” (Luka 5:12, 13). Mbega ukuntu bihebuje kuri twe kuba tutafasha gusa abakeneye ubufasha, ahubwo nanone ko twabumvisha ko batari umutwaro, ahubwo ko bifuzwa kandi bakaba bakunzwe! Ubusanzwe, mu isi abantu bagira amasonisoni, bihebye kandi bamugaye, barasuzugurwa, bagahabwa akato cyangwa bagacishwa bugufi. Ariko kandi, mu gihe bari kumwe n’abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo, bagombye kumva ko bari kumwe na bagenzi babo kandi bakumva bemewe by’ukuri. Tugomba gusohoza uruhare rwacu mu gutuma habaho uwo mwuka.
Yesu yakundaga abigishwa be nk’ “abe,” kandi “yakomeje kubakunda kugeza imperuka” atitaye ku makosa yabo n’ingeso zarangaga kamere zabo (Yohana 13:1). Yabonaga ko ari abantu bafite imitima itanduye, kandi abona ko biyeguriye Se babigiranye ubugingo bwabo bwose. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye na rimwe gukekera bagenzi bacu duhuje ugusenga ko bagamije ibibi, bitewe n’uko gusa badakora ibintu nk’uko twe tubikora, cyangwa se bitewe n’uko imyifatire yabo cyangwa kamere zabo bishobora kuba biturakaza. Kubaha abavandimwe bacu, bizadusunikira kubakunda no kubemera nk’uko bari, twiringira ko na bo bakunda Yehova, kandi ko bamukorera basunitswe n’intego zitanduye.—1 Petero 4:8-10.
Abasaza cyane cyane, bagomba kwitonda kugira ngo badateza imihangayiko itari ngombwa abo bashinzwe kwitaho (1 Petero 5:2, 3). Mu gihe babonana n’umwe mu bagize itorero waguye mu cyaha, byaba byiza ko abasaza bakorohesha amagambo yabo ubugwaneza no kwita kuri uwo muntu, kandi birinda kubaza ibibazo byatuma abangamirwa bitari ngombwa (Abagalatiya 6:1). Ndetse no mu gihe gucyahwa cyangwa guhabwa igihano mu buryo bukomeye byaba ari ngombwa, bazakomeza guha uwo muntu wakoze icyaha icyubahiro afitiye uburenganzira, no kumwubaha.—1 Timoteyo 5:1, 2.
Komera ku Cyubahiro Cyawe
Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana kandi tukaba dusa na yo, tugomba kurangwa n’imico y’Imana ihebuje mu rugero rushoboka rwose—hakubiyemo n’icyubahiro cyayo—mu mibereho yacu ya buri munsi (Itangiriro 1:26). Mu buryo nk’ubwo, igitekerezo cyumvikana mu itegeko rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,” ni uko tugomba kwiha agaciro no kwiyubaha mu rugero rushyize mu gaciro (Matayo 22:39). Icyo tuzi cyo ni uko, niba dushaka ko abandi batwubaha, tugomba kwerekana ko tubikwiriye.
Ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu akomeze kwiyubaha no kubahwa, ni ugukomeza kugira umutimanama utanduye. Kugira umutimanama wononekaye kandi ugucira urubanza, bishobora gutuma mu buryo bworoshye umuntu yumva ko ari nta cyo amaze, akaba yashoberwa kandi akiheba. Ku bw’ibyo rero, niba umuntu akoze ikosa rikomeye, yagombye guhita afata iya mbere kugira ngo yihane kandi ashake ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bw’abasaza, kugira ngo ashobore kubona ‘iminsi yo guhemburwa ituruka ku Mwami Imana.’ Mu guhemburwa hakubiyemo kugarura ibintu mu buryo ku bihereranye n’icyubahiro cy’umuntu no kwiyubaha.—Ibyakozwe 3:19.
Nanone kandi, ni byiza gushyiraho imihati ya buri gihe kugira ngo turinde umutimanama wacu watojwe na Bibiliya, tutigera duha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose ngo kiwanduze cyangwa kiwuce intege. Kugira umuco wo kwirinda mu nzego zose z’imibereho ya buri munsi—ni ukuvuga mu bihereranye no kurya, kunywa, ubucuruzi, imyidagaduro, imishyikirano tugirana n’abo tudahuje igitsina—bizadufasha gukomeza kugira umutimanama usukuye, kandi bitume dushobora kugaragaza ikuzo ry’Imana n’icyubahiro cyayo mu mibereho yacu.—1 Abakorinto 10:31.
Byagenda bite se, mu gihe umutima wacu wakomeza kuducira urubanza ku bihereranye n’amakosa yacu? Cyangwa se byagenda bite niba kwibuka ibikorwa bibi twagiriwe bikomeje kutubabaza? Ibyo byiyumvo bishobora gutuma twumva dutaye agaciro kandi bikaba byatuma twiheba cyane. Mbega ukuntu duhumurizwa n’amagambo y’Umwami Dawidi aboneka muri Zaburi ya 34:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera, agira ati “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe”! Yehova yiteguye kandi ashaka gushyigikira abagaragu be, igihe baba bagomba guhangana n’ikibazo cyo kwiheba no kumva ko nta cyo bamaze. Kumutakambira no gushakira ubufasha ku bantu babishoboye mu buryo bw’umwuka, urugero nk’ababyeyi b’Abakristo, abasaza, n’abandi bantu bakuze mu buryo bw’umwuka bari mu itorero, ni uburyo bwo gutuma umuntu yongera kwiyubaha no kubahwa.—Yakobo 5:13-15.
Ku rundi ruhande, tugomba kwirinda kwitiranya ibyo kwiyubaha no kwirata. Inama ishingiye ku Byanditswe igira iti “mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze, nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera” (Abaroma 12:3). N’ubwo bikwiriye kwihingamo ibyo kwiyubaha, ntidushaka kwiha agaciro mu buryo bukabije, cyangwa kwitiranya icyubahiro cy’umuntu n’imihati ya bamwe ishingiye ku bwikunde kandi ikabije yo kwibonekeza ku bandi.
Ni koko, Umukristo asabwa kubaha abandi. Abagize umuryango wacu hamwe na bagenzi bacu b’Abakristo, bose bafite akamaro, bityo bikaba bikwiriye ko tububaha kandi tukabemera. Yehova yagereye buri wese muri twe icyubahiro n’agaciro mu rugero runaka, ku buryo twagombye kubyemera no kubigundira. Ariko kandi ikirenze ibyo byose, tugomba kwihingamo ibyiyumvo byimbitse byo kubaha Data wo mu ijuru, ari we Yahova Imana, ku bw’icyubahiro gihebuje n’igitinyiro cye.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abakiri bato bashobora kugaragariza abamugaye ko babubaha