ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w92 1/5 pp. 7-11
  • Gushyikirana mu muryango no mu itorero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gushyikirana mu muryango no mu itorero
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwitegereza, kuvuga, no gutega amatwi
  • Gushyikirana hagati y’ababyeyi n’abana
  • Gushyikirana mu itorero.
  • Inama n’inkunga
  • Gushyikirana mu murimo wa gikristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Yehova na Kristo ni intangarugero mu byo gushyikirana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Gushyikirana mu Buryo Bwiza—Urufunguzo rwo Kugira Ishyingiranwa Ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Babyeyi namwe bana, mujye mushyikirana mu rukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
w92 1/5 pp. 7-11

Gushyikirana mu muryango no mu itorero

“Ijambo ryanyu rifatany’ iteka n’ubuntu bg’Imana, risiz’ umunyu.”​—ABAKOLOSAI 4:6.

1. Ni iki Adamu yavuze igihe Imana yamuzaniraga Eva?

UMUNTU umwe si akarwa . . . Umuntu wese ni akavungukira k’umugabane w’isi.” Hashize ibinyejana byinshi ayo magambo avuzwe n’umwanditsi umwe uzi gushishoza. Mu kuvuga ibyo, yashushe nk’aho yunga mu ryo Umuremyi yavuze kuri Adamu agira ati “Si byiza k’uyu munt’ aba wenyine.” Adamu yari yarahawe impano yo kuvuga, kuko ari we wise inyamaswa zose amazina. Ariko kandi, Adamu nta wundi muntu yari afite wo kuvugana na we. Nta gitangaje rero kuba igihe Imana yamuhaga Eva wari ufite uburanga kugira ngo amubere umugore, yariyamiriye ati “Uyu n’igufka ryo mu magufka yanjye, n’akara ko mu mara yanjye”! Bityo, ubwo umuryango wa kimuntu wari ukimara gutangira, Adamu yahise atangira kuvugana n’undi muntu.​—Itangiriro 2:18, 23

2. Ni izihe ngaruka mbi zishobora guterwa no kutitangira mu kureba televiziyo?

2 Mu muryango ni ahantu gushyikirana bishobora gukorwa neza. Ndetse, twavuga ko gushyikirana ari ko shingiro ry’imibereho myiza yo mu muryango. Ariko kandi, gushyikirana bisaba igihe n’imihati myinshi. Muri iki gihe, televiziyo ni kimwe mu bintu bitwara igihe. Ishobora kuba igikoresho kibi wenda mu buryo bubiri. Mu ruhande rumwe, ishobora kureshya abantu bo mu muryango ku buryo bahinduka imbata zayo, bityo gushyikirana bikaburiramo. Mu rundi ruhande, televiziyo ishobora kuba uburyo bwo kwiyibagiza nk’igihe havutse ubwumvikane bucye cyangwa ingorane. Aho gukemura ibibazo, bamwe mu bashakanye bahitamo guhagarika imishyikirano maze mu mwanya wayo bakajya birebera televiziyo. Ku bw’ibyo, televiziyo ishobora kugira uruhare mu gutuma imishyikirano izamo icyuho, ari byo bivugwaho kuba impamvu y’ibanze mu ituma imibanire y’abashakanye inanirana. Abafite ingorane mu kugenera televiziyo umwanya uyikwiriye, bashobora kureba niba batayihigika burundu.​—Matayo 5:29; 18:19.

3. Ni gute bamwe bavanye inyungu mu kugabanya igihe bakoreshaga mu kureba televiziyo?

3 Mu by’ukuri, hari raporo zitanganwa ibyishimo ku bihereranye n’inyungu zibonerwa mu kugabanya igihe cyo kureba televiziyo cyangwa mu kuyireka burundu. Umuryango umwe waranditse uti “Twarushijeho kubona igihe cyo kuganira . . . , gukora ubushakashatsi muri Bibiliya . . . Dukorera hamwe udukino runaka . . . Umurimo wacu wo kubwiriza waragutse mu buryo bwose.” Undi muryango wavuze utya nyuma yo kureka televiziyo: “Ntabwo twaramiye amafaranga yacu gusa [bari bafite ifatabuguzi rya porogaramu ya televiziyo], ahubwo no mu muryango wacu twarushijeho kugirana imishyikirano ya bugufi, kandi igihe cyacu tugikoresho no mu bindi bintu byinshi by’ingirakamaro.” Nta na rimwe twigeze kugira irungu.”

Kwitegereza, kuvuga, no gutega amatwi

4. Ni mu buhe buryo bundi abashakanye bashobora gushyikirana bagaragarizanya urukundo?

4 Mu muryango haboneka uburyo bunyuranye bwo gushyikirana. Bumwe muri ubwo buryo bushobora gukorwa nta jambo rivuzwe. Abantu babiri bashobora kubwirana ibintu barebanye gusa. Igihe bari kumwe na byo bishobora kuba uburyo bwo gushyikirana bagaragarizanya ko bitanyeho. Abashakanye bagomba kwirinda kuba ukubiri mu gihe kirekire, uretse wenda nk’igihe bitewe n’impamvu zitabaturutseho. Abashakanye bashobora gushimishanya binyuriye ku mirunga ibahuza yo gushyingiranwa, imirunga ituma bagirana imishyikirano ya bugufi cyane. Iyo bagaragarizanya urukundo, byaba ku mugaragaro cyangwa biherereye, ariko kandi mu bwubahane, bakagaragaza ko biyubaha mu myambarire no mu myifatire, bashobora kugaragarizanya ko bishimanye batiriwe banahingutsa ijambo. Ibyo na byo, ni uburyo bwo gushyikirana. Ibyo Umwami w’umunyabwenge Salomo yabivuze muri aya magambo ngo “Isoko yaw’ ihirwe; kandi wishimir’ umugore w’ubusore bgawe.”​—Imigani 5:18.

5, 6. Kuki abagabo bagomba kwita ku gaciro ko gushyikirana n’abagore babo?

5 Nanone kandi, gushyikirana bishobora gukorwa mu kiganiro​—bitari ibi byo guhererekanya amagambo gusa, ahubwo ni mu gihe buri wese ategera amatwi mugenzi we igihe amubwira. N’ubwo abagore bamwe barusha abagabo kwatura ibyuyumvo byabo, ibyo ntibigomba kubera abagabo urwitwazo rwo gukunda kwicecekera. Abagabo b’Abakristo ntibagomba kwiyibagiza ko kudashyikirana ari ingorane ikomeye iboneka mu miryango myinshi, kandi ko bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo gushyikirana bitazamo icyuho. Nta gushidikanya ko ibyo bazabigeraho mu gihe, bo n’abagore babo, bazaba bakurikiza inama nziza intumwa Paulo itanga mu Befeso 5:25-33. Kugira ngo umugabo agaragaze ko akunda umugore we nk’aho ari umubiri we bwite, agomba kwita ku cyatuma amererwa neza akanishima, aho kwita ku nyungu ze bwite gusa. Ku bw’ibyo, gushyikirana ni iby’ingenzi.

6 Umugabo ntiyagombye kwibwira ko umugore we aziyumvisha cyangwa agashakisha kugira ngo amenye ko amukunda. Akeneye kubyerurirwa. Umugabo ashobora kubimugaragariza mu buryo bwinshi​—nko kumukuyakuya, kumuha impano, kimwe no kumumenyesha ibibazo byose bishobora kuba bimureba. Nanone kandi, ni ngombwa ko umugabo ahora yibuka gushimira umugore we ku bw’imihati agira, byaba ku bihereranye n’isuku, imirimo ikomeye akorera umuryango, cyangwa se n’inkunga ihagije yaba amutera mu mirimo y’iby’umwuka. Byongeye kandi, kugira ngo umugabo akurikize inama intumwa Petero itanga muri 1 Petero 3:7, ari yo yo ‘kubana n’umugore we mu bwenge,’ agomba kumenya kwishyira mu mwanya we, ibyo bikagaragarira mu mishyikirano agirana na we mu bintu byose bibareba, bityo akamwubahisha kuko ari urwabya rworoshye.​—Imigani 31:28, 29.

7. Ni iyihe nshingano abagore bafite ku bihereranye no gushyikirana n’abagabo babo?

7 Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo umugore ashobore gukurikiza inama itangwa mu Befeso 5:22-24 ku bihereranye no kuganduka, agomba kwitwararika kugira ngo imishyikirano hagati yabo itagira kirogoya. Agomba ‘kubaha’ umugabo we binyuriye mu magambo no mu myifatire ye. Nta na rimwe agomba gukora ibyo yishakiye cyangwa ngo yirengagize ibyifuzo bye (Abefeso 5:33). Buri gihe agomba gushyikirana n’umugabo we mu kiganiro gikozwe mu ibanga.​—Gereranya n’Imigani 15:22.

8. Kugira ngo hatabaho icyuho mu gushyikirana, ni iki abagore bagomba gukora?

8 Byongeye kandi, ntabwo umugore agomba kwibabaza ngo aryumeho mu gihe hari ibintu bimubabaje. Niba hari ubwumvikane buke, nashake igihe gikwiriye cyo kubigarukaho kugira ngo icyo kibazo gikemurwe. Koko rero, yavana isomo ku Mwamikazi Esiteri. Hari igihe yari afite ikibazo yagombaga kuvugana n’umugabo we, kandi kuri we kugihingutsa byari ugupfa no gukira. Imyifatire yagize irangwamo kutazuyaza, ubwenge n’ubushishozi, yatumye arokora ubwoko bwe bw’Abayahudi. Niba muri twe hari uwasesereje undi, tugomba kwihatira gushyikirana twigiriye ubwacu tugiriye n’uwo twashakanye. Kugira amakenga n’utuganiro tw’urwenya mu buryo burangwamo kubaha Imana, bishobora gutuma gushyikirana byoroha.​—Esiteri 4:15 kugeza 5:8.

9. Ni uruhe ruhare gutega amatwi bifite mu gushyikirana?

9 Iyo hakorwa ikiganiro cyo gutuma imishyikirano yoroha, icyo gihe buri wese agomba kumva icyo mugenzi we amubwira​—kandi akihatira gutahura icyaba kitavuzwe. Ibyo bisaba ko ubwirwa akurikirana ibyo abwirwa mu bwitonzi. Ntibisaba gusesengura ibitekerezo bitanzwe gusa, ahubwo binasaba kureba uko bivuzwe n’ibyiyumvo bivuganywe. Ibyo ni ibintu bikunze kugora abagabo. Ariko, abagore na bo bagomba gutega amatwi bitonze maze bakirinda guhubuka bafata umwanzuro. ‘Umunyabwenge atega amatwi, akunguka ubwenge.’​—Imigani 1:5.

Gushyikirana hagati y’ababyeyi n’abana

10. Kugira ngo ababyeyi n’abana bashyikirane ku buryo bwiza, ni iki ababyeyi bagombye kuba biteguye gukora?

10 Hari ubwo ababyeyi n’abana bagira ingorane mu gushyikirana. Kugira ngo ‘umwana amenyerezwe inzira akwiriye kunyuramo,’ birasaba ko imishyikirano itazamo icyuho. Ibyo bizatuma akomeza kugendera muri iyo nzira ‘arinde asaza atarayivamo’ (Imigani 22:6). Kuba ababyeyi bamwe batakaza abana babo muri iyi si, ahanini biterwa n’uko gushyikirana kuba kwaracitsemo icyuho mu gihe cy’ubugimbi. Ababyeyi bafite inshingano yo guhora bashyikirana n’abana babo nk’uko byatsindagirizwe mu Gutegeka kwa kabiri 6:6, 7. Haragira hati “Aya mategeko ngutegek’ uyu munsi, ahore ku mutima wawe; ujy’ugir’ umwete wo kuyigish’ abana bawe, ujy’uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uk’ ugenda mu nzira, n’uk’ uryamye, n’uk’ ubyutse.” Ni koko, ababyeyi bagomba kugena igihe cyo kuba bari kumwe n’abana babo! Nanone kandi, bagomba guhora biteguye kugira icyo bigomwa ku bwabo.

11. Ni bintu ki ababyeyi bagomba kumenyesha abana babo?

11 Babyeyi, nimubwire abana banyu ko Yehova abakunda kandi ko namwe mubakunda (Imigani 4:1-4). Nimubereke ko muhora mwiteguye kwivana ahasusurutse no kwigomwa ibinezeza kugira ngo mubone uko muhirimbanira gutuma bakura mu bwenge, mu byiyumvo, ku mubiri no mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo ibyo bigerweho, icy’ingenzi ni uko ababyeyi bamenya kwishyira mu mwanya w’abana, bityo bakaba bashobora kugira icyo batahura kuri bo no mu gihe baba babarebye mu maso. Babyeyi nimugaragariza abana banyu urukundo rutagamije inyungu, muzaba muboshye umurunga ukomeye ubahuza n’abana banyu, kandi ibyo bizabatera inkunga yo kujya bababwira ibiri ku mutima aho kubijyana muri bagenzi babo.​—Abakolosai 3:14.

12. Ni kuki urubyiruko rwagombye gushyikirana n’ababyeyi babo mu bwisanzure?

12 Mu rundi ruhande, rubyiruko namwe, mufite inshingano yo gushyikirana n’ababyeyi banyu. Gufata igihe cyo gutekereza ibyo babakoreye bizatuma murushaho kubagirira icyizere. Mukeneye ubufasha bwabo hamwe n’inkunga yabo, kandi igihe muzaba mushyikirana na bo mu buryo busesuye, muzaba muborohereza uburyo bwo kubibaha. Nonese se ubundi, ni kuki urungano rwanyu ari rwo mwagira abajyanama banyu? Urebye, icyo babamarira ni gito ugereranyije n’ibyo ababyeyi banyu babakoreye. Umva nawe ntabwo ari inararibonye mu buzima nk’uko bimeze no kuri mwe ubwanyu, kandi niba atari bamwe mu bagize itorero, ntabwo n’ubwo bashishikajwe by’ukuri n’icyabagirira akamaro.

Gushyikirana mu itorero.

13, 14. Ni ayahe mahame ya Bibiliya agaragaza ko gushyikirana ari iby’ingenzi hagati y’Abakristo?

13 Hari ahandi dusabwa kuba maso kugira ngo gushyikirana n’abavandimwe bacu bo mu itorero kutazamo icyuho. Twihanangirizwa kutareka “guteranira hamwe.” Kuki duteranira hamwe? Ni ‘ukugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’ Ibyo bidusaba gushyikirana (Abaheburayo 10:24, 25). Igihe hagize udukosereza, ibyo ntibigomba na rimwe kuba impamvu yo kureka kujya mu matereniro. Dukurikize ihame riri mu nama Yesu yatanze muri Matayo 18:15-17 kugira ngo gushyikirana kwacu kutazamo icyuho. Niba hari uwo twishisha tumusange tuganire na we.

14 Mu gihe ugiranye ibibazo n’umwe mu bavandimwe bawe, kurikiza inama itangwa yo mu Byanditswe dusanga mu Bakolosai 3:13 igira iti “Mwihanganirana, kandi mubabariran’ ibyaha, uk’ umunt’ agiz’ icy’ apfa n’undi. Nk’uk’ Umwami wacu [Yehova MN] yababariye, ab’ari ko namwe mubabarirana.” Ibyo bisaba gushyikirana aho kwanga kumuvugisha. Kandi mu gihe ubonye ko hari ukwishisha, kurikiza inama iri muri Matayo 5:23, 24. Shyikirana kandi ugerageze kugirana amahoro n’umuvandimwe wawe. N’ubwo ibyo bigusaba kugira urukundo no kwicisha bugufi, ariko ugomba gukurikiza iyo nama ya Yesu wigiriye ubwawe ugiriye n’umuvandimwe wawe.

Inama n’inkunga

15. Kuki Abakristo batagomba kureka gushyikirana bagirana inama mu gihe bishoboka?

15 Nanone kandi, itegeko ryo gushyikirana rikubiye mu nama intumwa Paulo yatanze mu Bagalatia 6:1 igira iti “Bene data, umuntu ni yadukwaho n’icyaha, mwebg’ ab’[u]mwuka mugaruz’ uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: arik’ umuntu wese yirinde, kugira ngo na w’ adashukwa.” Umuco wo kwicisha bugufi wagombye gutuma twakira neza inama yose yaba igamije kuducyaha mu gihe twaba twatandukiriye mu magambo cyangwa mu myifatire yacu. Mu by’ukuri, twese twagombye kugira imyifatire nk’iyo umwanditsi wa Zaburi yari afite ubwo yandikaga ngo “Umukiranuts’ ankubite, biraba kungirira neza; Ampane, biraba nk’amavut’asiga ku mutwe wanjye; Umutwe wanjye wē kubyanga” (Zaburi 141:5). Mu buryo bw’umwihariko, abasaza bagomba kuba intangarugero mu kwicisha bugufi, badatsimbarara ku bitekerezo byabo gusa, ahubwo bahore biteguye kwemera ko ibintu bihinduka, bazirikana ko “ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri.”​—Imigani 27:6.

16. Ni ubuhe bwoko bw’imishyikirano abasore batanga disikuru bagombye kwitabira?

16 Byaba ari ubwenge n’ubwiyoroshye ku rubyiruko gushakira inama n’ubuyobozi ku Bakristo basheshe akanguhe, kuko ari na bo bashobora kugira icyo babamarira mu byo bakeneyeho inama. Ndetse n’abasaza bashobora kungukirwa muri ubwo buryo. Urugero, muri disikuru umusaza umwe yigeze gutanga, yavuze ko imigisha ivugwa mu Byahishuwe 7:16, 17 ihereranye no kuticwa n’inzara n’inyota, izigamiwe izindi ntama muri gahunda nshya. Nyamara, byaratsindagirijwe ko mbere na mbere uwo murongo usohozwa muri iki gihe (reba mu gitabo Révélation: le grand dénouement est proche! ku ipaji ya 126 kugeza 128). Umusaza wari mu bari bateze amatwi iyo disikuru yumvise ko agomba gusobanura ibyo bintu, ariko mbere yuko abona uburyo bwo kubikora, uwatangaga disikuru ubwe yaramuterefonnye amusaba ibindi bitekerezo byo kunonosora disikuru ye. Rwose tujye tworohereza abashaka kudufasha mu gushyikirana na bo tubabwira icyifuzo cyacu cy’uko dukeneye ubufasha. Twirinde kandi kuba abantu bavoma hafi cyangwa ba nkomwa hato.

17. Ni gute gushyikirana bishobora gukoreshwa mu kubaka abavandimwe bacu?

17 Umwami Salomo yavuze ihame rishobora gukoreshwa kuri iyo ngingo turimo tugenzura. Yaravuze ati “Abakwiriye kubon’ ibyiza ntukabibime, Niba bigushobokera” (Imigani 3:27). Tugomba gukunda abavandimwe bacu. Paulo yaravuze ati “Ntimukagir’ umwenda wose, keretse gukundana: kuk’ ukund’ undi, ab’ashohoj’ amategeko” (Abaroma 13:8). Bityo rero, ntukajye wizigama mu kubwira abandi amagambo abatera inkunga. Mbese, hari umukozi w’imirimo utanze disikuru ye ya mbere yo mu ruhame? Mushimire. Mbese ye, hari mushiki wacu wakoze imihati ikomeye mu gutanga cyangwa kuryoshya icyigisho cye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokrasi? Mubwire ukuntu imihati ye yagushimishije. Muri rusange, twavuga ko abavandimwe na bashiki bacu bihatira gukora uko bashoboye kandi ko kubashima mu rukundo bibatera inkunga.

18. Igihe ukwiyemera kugaragaye, ni iki cyakorwa mu bugwaneza?

18 Ku rundi ruhande, hari nk’ubwo umusore ashobora kuba azi gutanga disikuru mu buryo bwiza cyane, ariko bitewe n’ikigero arimo akaba yakwiyemera. Icyo gihe imishyikirano yaba ikenewe ni bwoko ki? Mbese, ntibyaba ari ukugaragaza ubugwaneza mu gihe umusaza usheshe akanguhe yamugana maze akamushimira ku bw’ingingo yatanzeho ubusobanuro, ariko kandi akaba yanamuha inama mu bwiyoroshye ku bihereranye n’ukuntu ubutaha yagombye kwihingamo umuco wo kwicisha bugufi? Uburyo nk’ubwo bwo gushyikirana bugomba kurangwamo urukundo rwa kivandimwe kandi bugafasha abakiri bato kwiyambura imyifatire mibi hakiri kare, mbere y’uko ibashoramo imizi.

19. Kuki abasaza n’abatware mu miryango bagombye kuba abantu bashyikirana?

19 Abasaza barashyikirana hagati yabo ubwabo kandi bagashyikirana n’itorero bavugana ibintu by’ingirakamaro​—ariko bakirinda kumena amabanga, nko kuvuga ibihereranye n’imanza. Icyakora, niba buri kintu cyose bakigize ibanga, byagira ingaruka yo kutizerwa no guca intege abandi, kandi bikaba byagabanya igishyuhirane mu itorero​—cyangwa mu muryango. Urugero, buri wese yishimira kumva inkuru yubaka. Nk’uko intumwa Paulo yifuzaga cyane gutanga impano z’umwuka, ni na ko abasaza bagombaga guhora bashishikajwe no kubwira abandi inkuru zubaka.​—Imigani 15:30; 25:25; Abaroma 1:11, 12.

20. Icyigisho gikurikira kiribanda ku bihereranye no gushyikirana mu ruhe ruhande?

20 Koko rero, gushyikirana ni iby’ingenzi cyane haba mu itorero rya Gikristo haba no mu muryango wa Gikristo. Icyakora, gushyikirana ni iby’ingenzi mu rundi ruhande. Uruhe? Aho ni mu murimo wa Gikristo. Mu cyigisho gikurikira, turasuzuma ukuntu dushobora kongera ubuhanga bwacu mu gushyikirana muri uwo uyu murimo w’ingenzi.

Ni gute wasubiza?

◻ Ni gute inzitizi nyinshi zibangamiye imishyikirano yo mu muryango zishobora kuvanwaho?

◻ Ni gute abagabo n’abagore bashobora koroshya uburyo bwo gushyikirana?

◻ Ni gute ababyeyi n’abana bakwirinda ko gushyikirana kwabo kwazamo icyuho?

◻ Ni gute imishyikirano yo mu itorero no mu miryango ishobora gukorwa mu buryo bwubaka?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Gushyikirana mu buryo bwiza bituma umuryango urushaho kumererwa neza no kurangwamo ibyishimo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze