ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kl igi. 15 pp. 140-149
  • Gushinga Umuryango Uhesha Imana Icyubahiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gushinga Umuryango Uhesha Imana Icyubahiro
  • Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBIKORESHO BYO GUSHINGA UMURYANGO URANGWAMO IBYISHIMO
  • KURERA ABANA UKURIKIJE UBUMENYI KU BYEREKEYE IMANA
  • KUGERA KU “MIGAMBI ITUNGANYE”
  • Ubulyo bwo Kwitegulira Imibereho y’Ibyishimo mu Mulyango
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Nyuma y’ubukwe
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Reba ibindi
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
kl igi. 15 pp. 140-149

Igice cya 15

Gushinga Umuryango Uhesha Imana Icyubahiro

1-3. Ni kuki bamwe bananirwa gukemura ibibazo bikunda kwiganza mu ishyingirwa no mu nshingano y’ababyeyi, ariko se, ni kuki Bibiliya ishobora kubagoboka?

TUVUGE ko uteganya kwiyubakira inzu. Uzabanza kugura ikibanza. Mu gihe waba utegerezanyije amatsiko, ushobora kwiyumvisha uko inzu ugiye kubaka izaba iteye. Ariko se, uzabigenza ute niba nta bikoresho n’ubuhanga mu by’ubwubatsi ufite? Mbega ukuntu imihati yawe ikubabaza!

2 Abagabo n’abagore benshi bashakanye bashinga urugo batekereza ko bazagira umuryango urangwamo ibyishimo, nyamara ugasanga nta bikoresho n’ubuhanga bikenewe bafite kugira ngo bubake uwo muryango. Nyuma y’igihe gito ubukwe bubaye, bagatangira kugaragaza ingeso mbi. Buri munsi bakajya barwana kandi bagatongana. Mu gihe babyaye abana, abo babyeyi bashya, uw’umugabo n’uw’umugore, basanga nta buhanga bafite mu bihereranye n’inshingano yo kuba ababyeyi kimwe n’uko babuze ubuhanga mu bihereranye n’ishyingirwa rirangwamo ibyishimo.

3 Icyakora, igishimishije ni uko Bibiliya ishobora kubagoboka. Amahame yayo ameze nk’ibikoresho byatuma ushobora kubaka umuryango urangwamo ibyishimo (Imigani 24:3). Nimucyo turebe uburyo ibyo byagerwaho.

IBIKORESHO BYO GUSHINGA UMURYANGO URANGWAMO IBYISHIMO

4. Ni kuki ibibazo bidashobora kubura hagati y’abashakanye, kandi se ni ayahe mahame atangwa muri Bibiliya?

4 N’ubwo umugabo n’umugore bashakanye baba bagaragara ko bahuje bate, batandukanira mu miterere y’ibyiyumvo, mu byo babonye mu bwana bwabo, no mu mimerere yo mu muryango bakomokamo. Ku bw’ibyo rero, nyuma y’ishyingirwa ibibazo bimwe na bimwe ntibizabura kuvuka. Ni gute bizakemurwa? Mu gihe abubatsi bubaka inzu, bifashisha igishushanyo mbonera. Icyo gishushanyo mbonera kiba kiriho amabwiriza agomba gukurikizwa. Bibiliya itanga amahame y’Imana ahereranye no gushinga umuryango urangwamo ibyishimo. Nimucyo noneho dusuzume make muri yo.

5. Ni gute Bibiliya itsindagiriza akamaro k’ubudahemuka mu ishyingirwa?

5 Ubudahemuka. Yesu yaravuze ati “icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye”a (Matayo 19:6). Intumwa Pawulo yanditse igira iti “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza; kuko abahehesi n’abasambanyi, Imana izabacira ho iteka” (Abaheburayo 13:4). Ku bw’ibyo rero, abantu bashakanye bagomba kumva ko imbere ya Yehova bafite inshingano yo kwirinda guhemukirana.—Itangiriro 39:7-9.

6. Ni gute ubudahemuka buzafasha mu kubungabunga ishyingirwa?

6 Ubudahemuka buhesha ishema abashakanye kandi bakagira n’umutekano. Abashakanye b’indahemuka bazi ko, uko byamera kose, bazashyigikirana (Umubwiriza 4:9-12). Mbega ukuntu banyuranye n’abahukana bagata ingo zabo mu gihe ibibazo bidakomeye bivutse! Abantu nk’abo bihutira gufata umwanzuro bavuga ko ‘bahisemo nabi uwo bashakanye,’ ko ‘batagikundana,’ kandi ko gushaka bundi bushya ari byo byatanga umuti. Icyakora, uwo mwanzuro ntutuma uwo ari we wese mu bashakanye abona umwanya wo gukura. Ahubwo, abo bahemu bashobora kuzakongeza ibyo bibazo undi bazashakana na we. Mu gihe umuntu yaba afite inzu nziza ariko akaza kubona ko igisenge kiva, nta gushidikanya ko agerageza kuyisana. Mu buryo nk’ubwo, guhindura uwo mwashakanye nta na rimwe bizakemura ibibazo bitera amakimbirane mu bashakanye. Mu gihe ibibazo bivutse, ntuhereko ushaka guhagarika ishyingirwa, ahubwo ujye wihatira kuribungabunga ubigiranye umwete. Kurishikamaho muri ubwo buryo bituma ubumwe bw’abashakanye buba ikintu gikwiriye kurindwa, kubungwabungwa, no gutoneshwa.

7. Ni kuki akenshi gushyikirana bikunze kugora abantu bashakanye, ariko se ni gute kwambara “umuntu mushya” bishobora gufasha?

7 Gushyikirana. Umugani wo muri Bibiliya ugira uti “aho inama itari, imigambi ipfa ubusa (Imigani 15:22). Icyakora, usanga gushyikirana bigora abagabo bamwe na bamwe n’abagore bashakanye. Ni kuki bimeze bityo? Kubera ko abantu bamenyereye gushyikirana mu buryo butandukanye. Akenshi ibyo bikaba biyobora ku kutumvikana no ku kumanjirwa. Uburere bushobora kubigiramo uruhare. Urugero, bamwe bashobora kuba bararezwe n’ababyeyi bahora batongana. Mu gihe bamaze gukura bagashaka, hari ubwo batashobora kuvugana n’abo bashakanye mu buryo bw’ubugwaneza no mu rukundo. Nyamara ariko, urugo rwanyu ntirukwiriye guhinduka ‘inzu yuzuye intonganya’ (Imigani 17:1). Bibiliya itsindagiriza ibyo kwambara “umuntu mushya,” kandi ntiyemera gusharira, intonganya no gutukana.—Abefeso 4:22-24, 31.

8. Ni iki gishobora gutanga ubufasha mu gihe utumvikanye n’uwo mwashakanye?

8 Ushobora gukora iki mu gihe habayeho kutumvikana? Niba gushotorana bitangiye, waba ukoze neza, uramutse ukurikije inama itangwa mu Migani 17:14 igira iti, “reka impaka, zitarabyara intonganya.” Ni koko, ushobora gusubika ibiganiro ukabiteganiriza undi mwanya, ubwo wowe n’uwo mwashakanye muza kuba mumaze gucururuka (Umubwiriza 3:1, 7). Uko byagenda kose, ihatire ‘kwihutira kumva, ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara’ (Yakobo 1:19). Intego yawe igomba kuba iyo kugorora imimerere y’ibintu, aho gushaka gutsinda (Itangiriro 13:8, 9). Hitamo amagambo n’uburyo bwo kuvuga butuma wowe n’umugore wawe mutuza (Imigani 12:18; 15:1, 4; 29:11). Ikirenze ibyo byose, ntimugume mu burakari, ahubwo mushake ubufasha mushyikirana n’Imana binyuriye mu isengesho rirangwamo kwicisha bugufi muri kumwe.—Abefeso 4:26, 27; 6:18.

9. Ni kuki bishobora kuvugwa ko gushyikirana bihera imbere mu mutima?

9 Umugani wo muri Bibiliya ugira uti “umutima w’umunyabwenge wigisha ururimi rwe; kandi umwungura ubwenge mu byo avuga” (Imigani 16:23). Bityo rero, ibanga ryo gushyikirana mu buryo bugira ingaruka nziza riba imbere mu mutima rwose, nta bwo ari mu kanwa. Uwo mwashakanye umubona ute? Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kubabarana’ (1 Petero 3:8). Mbese, ushobora kubigenza utyo mu gihe uwo mwashakanye agezweho n’imihangayiko imubabaza? Niba ari ko biri, bizagufasha kumenya uburyo bwo gusubiza.—Yesaya 50:4.

10, 11. Ni gute umugabo ashobora gushyira mu bikorwa inama iboneka muri 1 Petero 3:7?

10 Icyubahiro. Abagabo b’Abakristo babwirwa kubana n’abagore babo ‘berekana ubwenge mu byo babagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije na bo gukomera kandi babubahe’ (1 Petero 3:7). Kubaha umugore bikubiyemo kwemera agaciro ke. Umugabo ubana n’umugore we ‘yerekana ubwenge’ azita cyane ku byiyumvo bye, imbaraga ze, ubwenge bwe, n’igitinyiro cye. Nanone kandi, agomba kumenya uko Yehova abona abagore n’ukuntu ashaka ko bafatwa.

11 Muri urwo rugo rushya wubatse, wenda tuvuge ko ufitemo igikoresho cy’ingirakamaro, kikaba cyane cyane kimeneka ubusa. Mbese, ntuzagikoresha wigengesereye cyane? Mu buryo nk’ubwo, Petero yakoresheje imvugo ‘inzabya zidakomeye,’ kandi ibyo bigomba gusunikira umugabo w’Umukristo kugaragariza umugore we ukundwa icyubahiro kirangwamo impuhwe.

12. Ni gute umugore ashobora kwerekana ko yubaha umugabo we mu buryo bwimbitse?

12 Ariko se, ni iyihe nama Bibiliya iha umugore? Pawulo yanditse agira ati “umugore na we abone uko yubaha umugabo we [“umugore agomba kubaha umugabo we mu buryo bwimbitse,” MN]” (Abefeso 5:33). Kimwe n’uko umugore akenera kumva ko yubashywe kandi akunzwe cyane n’uwo bashakanye, ni na ko umugabo akenera kumva ko yubashywe n’umugore we. Umugore wiyubaha ntazagenda ataranga hose amakosa y’umugabo we atabanje gushishoza, yaba ari Umukristo cyangwa se atari we. Ntagomba kumutesha agaciro amunenga kandi amusuzuguza abigize mu ibanga cyangwa mu ruhame.—1 Timoteyo 3:11; 5:13.

13. Ni gute ibitekerezo bishobora kugaragazwa mu buryo burangwamo ituze?

13 Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko umugore adashobora kugaragaza ibitekerezo bye. Niba hari ikintu runaka kimuhangayikishije, ashobora kugira icyo akivugaho abigiranye ikinyabupfura (Itangiriro 21:9-12). Kugeza igitekerezo cye ku mugabo we, bishobora kugereranywa no kumunagira umupira. Ashobora kuwunaga neza kugira ngo umugabo we ashobore kuwusama mu buryo bworoshye, cyangwa se akaba ashobora kuwuterana imbaraga nyinshi ku buryo umukomeretsa. Mbega ukuntu biba byiza kurushaho iyo abashakanye bombi birinze guterana amagambo, ahubwo, mu mwanya w’ibyo, bakavugana mu buryo burangwamo ubugwaneza n’ikinyabupfura!—Matayo 7:12; Abakolosayi 4:6; 1 Petero 3:3, 4.

14. Ni iki kigomba gukorwa mu gihe uwo mwashakanye yerekanye ko adashishikajwe cyane no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu ishyingirwa?

14 Nk’uko twabibonye, amahame ya Bibiliya ashobora kugufasha gushinga umuryango urangwamo ibyishimo. Ariko se, bite niba uwo mwashakanye yerekanye ko adashimishijwe cyane n’ibyo Bibiliya ivuga? Haba hakiri byinshi bishobora gukorwa mu gihe ushyize mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana mu gusohoza inshingano yawe. Petero yanditse agira ati “namwe bagore nuko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo, nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana, bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze, babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha” (1 Petero 3:1, 2). Birumvikana ko ibyo bigomba kureba n’umugabo ufite umugore utumvira ibya Bibiliya. Ibyo ari byo byose uwo mwashakanye yahitamo gukora, jya ureka amahame ya Bibiliya abe ari yo aguhindura umugabo [cyangwa umugore] mwiza kurushaho. Nanone kandi, ubumenyi ku byerekeye Imana bushobora gutuma uba umubyeyi mwiza kurushaho.

KURERA ABANA UKURIKIJE UBUMENYI KU BYEREKEYE IMANA

15. Ni gute inenge irangwa mu buryo bwo kurera yagiye ihererekanywa, ariko se, ni gute urwo ruhererekane rushobora guhinduka?

15 Kuba umuntu afite urukerezo cyangwa se inyundo gusa, ntibituma aba umubaji w’umuhanga. Mu buryo nk’ubwo, kuba umuntu afite abana byonyine, ntibituma aba umubyeyi uzi kurera. Ababyeyi baba babizi cyangwa se batabizi, incuro nyinshi barera abana babo bakurikije uko na bo ubwabo barezwe. Bityo rero, uburyo bwo kurera abana burangwamo inenge bwakunze kugenda buhererekanwa kuva ku rubyaro rumwe ukajya ku rundi. Umugani w’Igiheburayo wa kera uragira uti “ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa.” Nyamara ariko, Ibyanditswe byerekana ko atari ngombwa ngo umuntu akurikize uburyo bw’imibereho ababyeyi be bashyizeho. Ashobora guhitamo uburyo butandukanye, bushingiye ku mategeko ya Yehova.—Ezekiyeli 18:2, 14, 17.

16. Ni kuki ari iby’ingenzi gutunga abo mu rugo rwawe, kandi se, ibyo bikubiyemo iki?

16 Yehova aba yiteze ko ababyeyi b’Abakristo bayobora abana babo kandi bakabitaho mu buryo bukwiriye. Pawulo yanditse agira ati “ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Mbega amagambo afite imbaraga! Gusohoza inshingano yawe utunga abawe, bikubiyemo no guhaza ibyo abana bawe bakeneye mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka, no mu buryo bw’ibyiyumvo, ni igikundiro n’inshingano by’umuntu utinya Imana. Bibiliya itanga amahame ashobora gufasha ababyeyi kubakira abana babo urugo rurangwamo ibyishimo. Dusuzume amwe muri yo.

17. Ni iki gikenewe kugira ngo amategeko y’Imana abone uko yandikwa mu mitima y’abana banyu?

17 Mutange urugero rwiza. Ababyeyi b’Abisirayeli bari barategetswe ngo “ujye ugira umwete wo kuyigisha [amagambo y’Imana] abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.” Ababyeyi bagombaga kwigisha abana babo amahame y’Imana. Ariko, iryo tegeko ryabanzirijwe n’aya magambo ngo “aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe.” (Gutegeka 6:6, 7, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Koko rero, ababyeyi ntibashobora gutanga ibyo badafite. Amategeko y’Imana agomba kubanza kwandikwa ku mitima yabo bwite, niba bashaka ko yandikwa ku mitima y’abana babo.—Imigani 20:7; gereranya na Luka 6:40.

18. Mu kugaragaza urukundo, ni gute Yehova yashyiriyeho ababyeyi urugero ruhebuje?

18 Tanga igihamya cy’urukundo rwawe. Ubwo Yesu yabatizwaga, Yehova yaravuze ati “ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira” (Luka 3:22). Bityo rero, Yehova yemeye Umwana we, yerekana ku mugaragaro ko amwishimira kandi agatanga igihamya cy’urukundo Rwe. Nyuma y’aho, Yesu yabwiye Se ati “wankunze isi itararemwa” (Yohana 17:24). Kuba muri ababyeyi batinya Imana rero, nimugaragarize abana banyu urukundo mu magambo no mu bikorwa—kandi mubikore kenshi. Muhore mwibuka ko ‘urukundo rukomeza.’—1 Abakorinto 8:1.

19, 20. Guhana abana mu buryo bukwiriye bikubiyemo iki, kandi se, ni gute ababyeyi bashobora kungukirwa n’urugero rwa Yehova?

19 Guhana. Bibiliya itsindagiriza akamaro ko guhana mu buryo bwuje urukundo (Imigani 1:8). Ababyeyi bahunga inshingano yabo yo kuyobora abana babo ubungubu, nta gushidikanya ko bagiye kuzahangana n’ingaruka zabyo zibabaje mu gihe kiri imbere. Icyakora nanone, ababyeyi bahabwa umuburo wo kwirinda gukabya. Pawulo yanditse agira ati “ba se, ntimukarakaze abana banyu, batazinukwa” (Abakolosayi 3:21). Ababyeyi bagomba kwirinda gukosora abana babo mu buryo burengeje urugero cyangwa kubahozaho urutoto ku bihereranye n’amakosa yabo no kunenga imihati bagira.

20 Yehova Imana, ari we Data wo mu ijuru, yatanze urugero mu bihereranye no gutanga igihano. Iyo ahana ntiyigera akabya na rimwe. Imana yabwiye ubwoko bwayo iti “nzaguhana uko bikwiriye” (Yeremiya 46:28). Mu bihereranye n’ibyo, ababyeyi bagomba kwigana Yehova. Guhana ukarenza imipaka ikwiriye cyangwa ugatandukira intego yo gukosora no kwigisha birarakaza.

21. Ni gute ababyeyi bashobora kumenya niba igihano batanze kiri bugire ingaruka nziza?

21 Ni gute ababyeyi bashobora kumenya ko igihano batanze kiri bugire ingaruka nziza? Wenda bashobora kwibaza bati, ‘igihano ntanze kigambiriye gusohoza iki?’ Kigomba gutanga inyigisho. Umwana wawe agomba gusobanukirwa impamvu arimo ahanwa. Nanone, ababyeyi bagomba kwita ku bihereranye n’inkurikizi z’igihano batanze. Ni koko, abana hafi ya bose babanza kurakazwa n’igihano (Abaheburayo 12:11). Icyakora, igihano nticyagombye na rimwe gutuma umwana atinya cyangwa ngo yumve atawe cyangwa asigara yibwira ko ari mubi cyane. Mbere yo guhana ubwoko bwe, Yehova yaravuze ati “ntutinye, . . . kuko ndi kumwe namwe” (Yeremiya 46:28). Koko rero, igihano kigomba gutangwa ku buryo umwana wanyu yumva ko muri kumwe na we muri ababyeyi buje urukundo kandi bamushyigikiye.

KUGERA KU “MIGAMBI ITUNGANYE”

22, 23. Ni gute mushobora kubona amabwiriza mukeneye kugira ngo mushinge umuryango urangwamo ibyishimo?

22 Dushobora kuba abantu bashimira Yehova kuba yaratanze ibikoresho dukeneye mu gushinga umuryango urangwamo ibyishimo. Ariko kugira ibyo bikoresho gusa ntibihagije. Tugomba kwitoza kubikoresha mu buryo bukwiriye. Urugero, umwubatsi ashobora kugira akamenyero kabi mu buryo akoresha ibikoresho bye. Ashobora gukoresha nabi bimwe muri byo icyarimwe. Muri iyo mimerere, nta gushidikanya ko ingaruka zizaba mbi. Mu buryo nk’ubwo, ushobora ubu kuba uzi ingeso mbi zacengeye mu muryango wawe. Ingeso zimwe zishobora kuba zarashinze imizi maze bikaba bigoye kuzirandura. Icyakora, kurikiza iyi nama ya Bibiliya igira iti “umunyabwenge atege amatwi, yunguke ubwenge, kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.”—Imigani 1:5.

23 Ushobora kugera ku migambi itunganye ukomeza kugira ubumenyi ku byerekeye Imana. Hugukira amahame ya Bibiliya arebana n’imibereho y’umuryango, hanyuma uvugurure aho bikenewe. Itegereze Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka batanga urugero rwiza ari abashakanye n’ababyeyi. Ganira na bo. Ikirenze ibyo byose, ikoreze Yehova ibibazo byawe binyuriye mu isengesho (Zaburi 55:22; Abafilipi 4:6, 7). Ashobora kugufasha kugira imibereho y’umuryango irangwamo ibyishimo imuhesha icyubahiro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Impamvu imwe rukumbi yemewe n’Ibyanditswe ituma abashakanye batandukana bakongera kugira abo bashyingiranwa na bo, ni iyo “gusambana”—kuryamana n’uwo mutashakanye.—Matayo 19:9.

SUZUMA UBUMENYI BWAWE

Ni gute ubudahemuka, gushyikirana, no kubahana bishobora gutuma umuryango urangwamo ibyishimo?

Ni mu buhe buryo ababyeyi bashobora kugaragariza abana babo urukundo babakunda?

Ni ibihe bintu bikubiye mu gutanga igihano gikwiriye?

[Ifoto yuzuye ipaji ya 147]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze