ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 3 pp. 12-13
  • Jya ukunda abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukunda abantu
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho ikibazo kiri
  • Ihame rya Bibiliya
  • Icyo wakora
  • Ingero z’abantu baretse ivangura
    Nimukanguke!—2020
  • Ese ugira ivangura?
    Nimukanguke!—2020
  • Naharaniraga kurwanya akarengane
    Bibiliya ihindura imibereho
  • Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 3 pp. 12-13
Umugore w’Umuhindi afasha umukecuru w’Umukokaze kuzamuka esikariye.

Jya ukunda abantu

Aho ikibazo kiri

Iyo umuntu afite ivangura ntibihita bishira. Kwikuramo ivangura ntibyoroshye; ni nko kurwanya indwara y’icyorezo. None se wakora iki ngo wivanemo ivangura?

Ihame rya Bibiliya

Amafoto: 1. Umugabo ukomoka muri Aziya akinguriye urugi umugabo w’umwirabura ufashe ibikombe mu nkoti. 2. Uwo mugabo w’umwirabura arimo arasangira ikawa n’abandi bakorana, harimo na wa mugore w’Umuhindi.

“Mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”​—ABAKOLOSAYI 3:14.

Icyo bisobanura: Iyo ugiriye abandi neza, bituma muba inshuti. Uko ugenda urushaho kubakunda ni na ko urwikekwe wari ubafitiye rugenda rushira, kandi ibyo bituma mubana neza.

Icyo wakora

Amafoto: 1. Umugore w’Umuhindi afasha umukecuru w’Umukokaze kuzamuka esikariye. 2. Uwo mukecuru ashyiriye ibisuguti umuturanyi we ukomoka muri Aziya.

Jya utekereza icyo wakora kugira ngo ugaragarize urukundo umuntu utiyumvamo. Ibyo ntibisaba gukora ibintu bihambaye. Ushobora gukora ibi bikurikira:

Uko ugenda ukora ibikorwa byoroheje bigaragaza urukundo, bizatuma urwango wari umufitiye rugenda rushira

  • Ushobora kumufasha mu gihe yagize ikibazo cyangwa ukamwimukira mu gihe yabuze umwanya wo kwicaramo.

  • Jya ugerageza kuganira na we, nubwo yaba atavuga neza ururimi rwawe.

  • Jya wishyira mu mwanya we mu gihe akubwira ibibazo bye.

  • Uko ugenda ukora ibikorwa byoroheje bigaragaza urukundo, bizatuma urwango wari umufitiye rugenda rushira

Urugero: Nazaré (Gineya Bisawu)

Yaravuze ati: “Hari igihe nangaga abimukira. Nari narumvise ko babeshya leta kugira ngo babone amafaranga kandi ko abenshi muri bo ari abanyarugomo. Ibyo byatumye numva mbanze. Icyakora numvaga ibyo atari ukubagirira urwikekwe kuko n’abandi ari uko babafataga.

“Ariko uko igihe cyagendaga gihita, naje kubona ko burya nari mbafitiye urwikekwe. Inyigisho zo muri Bibiliya zatumye mpindura uko nababonaga. Iyo mpuye na bo ndabasuhuza, tukaganira kandi nkagerageza kumenyana na bo. Ubu nsigaye mbakunda kandi iyo ndi kumwe na bo numva nisanzuye.”

“Naharaniraga kurwanya akarengane”

Rafika Morris.

Rafika yari mu itsinda ry’abantu baharaniraga kurwanya akarengane gashingiye ku moko. Igihe yajyaga mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, yabonye bunze ubumwe kandi ibyo ni byo yifuzaga.

Reba videwo ivuga ngo: “Rafika Morris: ‘Naharaniraga kurwanya akarengane,’” iri kuri jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze