Kristo yanze ubwicamategeko—Mbese, nawe urabwanga?
‘Wakunze gukiranuka, wanga ubugome [ubwicamategeko, Traduction monde nouveau], ni cyo cyatumye Imana, ni yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, ikakurutisha bagenzi bawe.’—ABAHEBURAYO 1:9.
1. Uretse gukunda ugukiranuka, ni iki kindi gisabwa abagaragu b’ukuri ba Yehova Imana bose?
ABAGARAGU b’ukuri ba Yehova, baramukunda babigiranye umutima wabo wose, ubugingo bwabo bwose, ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose (Mariko 12:30). Bifuza gushimisha umutima we bakomeza gushikama (Imigani 27:11). Kugira ngo babigereho, ntibagomba gukunda gukiranuka byonyine, ahubwo bagomba no kwanga ubwicamategeko. Uko ni ko Urugero rwabo, Yesu Kristo, yabigenzaga rwose. Kuri we, Ibyanditswe bigira biti ‘wakunze gukiranuka, wanga ubwicamategeko.’—Abaheburayo 1:9, MN.
2. Mu bwicamategeko hakubiyemo iki?
2 Ubwicamategeko ni iki? Ni icyaha, nk’uko intumwa Yohana yabigaragaje ubwo yandikaga ati “Umuntu wes’ ukor’ icyaha, aba yish’ amategeko, kukw’ icyah’ ar’ ukwic’ amategeko” (1 Yohana 3:4, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji). Umwicamategeko ntagira rutangira kandi ntiyita ku mategeko. Nanone kandi, mu bwicamategeko hakubiyemo ikitwa ikibi cyose, ubugizi bwa nabi bwose, ubwomanzi bwose, ubwiyandarike bwose n’ikitwa umugayo cyose. Ishusho y’iyi si itwereka ko muri iki gihe ubwicamategeko bwogeye kurenza ikindi gihe cyose. Nta gushidikanya ko turi mu ‘bihe birushya’ nk’uko intumwa Paulo yabihanuye muri 2 Timoteo 3:1-5. Kubera ubwo bwicamategeko bwose, mbega ukuntu ari byiza kuba twarahawe itegeko ryo kwanga ikibi cyose! Urugero, twabwiye ngo “Mwa bakund’ Uwiteka [Yehova, MN ] mwe, mwang’ ibibi” (Zaburi 97:10). Nanone dusoma ngo “Mwang’ ibibi, mukund’ ibyiza.”—Amosi 5:15.
Uburyo Butatu bwo Kwanga
3-5. Ni mu buhe buryo butatu ijambo ‘kwanga’ rikoreshwa mu Ijambo ry’Imana?
3 Kwanga bisobanura iki? Mu Ijambo ry’Imana, ijambo ‘ kwanga’ rikoreshwa mu buryo butatu bunyuranye. Hari urwango ruturutse ku bugome rugamije kwangiza icyo rwibasiye. Abakristo bagomba kwirinda ubwo buryo bwo kwanga. Urwo rwango ni rwo rwatumye Kaini yica umuvandimwe we Abeli wari umukiranutsi (1 Yohana 3:12). Nanone kandi, urwo rwango ni rwo abayobozi ba kidini b’Abayahudi bangaga Yesu Kristo.—Matayo 26:3, 4.
4 Nanone, mu Byanditswe, ijambo ‘kwanga’ rikoreshwa mu buryo bwo gukunda mu rugero ruciriritse. Urugero, Yesu yaravuze ati “Umunt’ uz’ aho ndi, ntiyange se, na nyina, n’umugore we, n’abana be, na bene se, na bashiki be, ndetse n’ubugingo bge, uwo ntashobora kub’ umwigishwa wanjye” (Luka 14:26). Birumvikana ko aha Yesu yashakaga kuvuga ko tugomba gukunda abo urukundo ruri munsi y’urwo tumukunda. Yakobo ‘yanyungwakaje [yanze, MN ] Lea,’ bishaka kuvuga ko yamukundaga urukundo ruciye munsi y’urwo yakundaga Rasheli.—Itangiriro 29:30, 31.
5 Noneho ariko, hari ubusobanuro bw’ijambo ‘kwanga’ butureba mu buryo bwihariye. Muri iryo jambo hakubiyemo no kugira ibyiyumvo byo kwanga cyangwa kuzinukwa umuntu cyangwa ikintu runaka mu buryo bwimbitse, ku buryo twumva tudashaka kugira aho twongera guhurira n’uwo muntu cyangwa icyo kintu. Muri Zaburi ya 139, ibyo byitwa “urwango rwuzuye.” Aho, Dawidi yaravuze ati “Uwiteka [Yehova, MN ], sinang’ abakwanga? Sininub’ abaguhagurukira? Mbang’ urwango rwuzuye: mbagir’ abanzi banjye.”—Zaburi 139:21, 22.
Impamvu Tugomba Kwanga Ubwicamategeko
6, 7. (a) Kuki tugomba kwanga ubwicamategeko? (b) Ni iyihe mpamvu ya kabiri ikomeye ituma twanga ubwicamategeko?
6 Kuki tugomba kwanga ubwicamategeko? Mbere na mbere ni ukugira ngo twiyubahe kandi tugire umutimanama mwiza. Ubwo ni bwo gusa dushobora kugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru ukiranuka kandi udukunda, Yehova. Ibyo Dawidi yabitanzemo urugero rwiza, nk’uko dushobora kubibona dusomye Zaburi ya 26. Urugero, yaravuze ati “Nang’ iteraniro ry’inkozi z’ibibi, kandi sinzicarana n’abanyabyaha” (Zaburi 26:5). Urukundo dukunda Imana no gukiranuka, byagombye gutuma turakarira mu buryo bukiranuka—ni koko, twanga—ikintu cyose Imana ibona ko ari ubwicamategeko, harimo n’ibikorwa by’ubwicamategeko bikorwa n’abatumvira Yehova kandi bakamwanga. Byongeye kandi, tugomba kwanga ubwicamategeko bitewe n’uko butukisha izina ry’Imana.
7 Indi mpamvu ituma abagaragu ba Yehova bagomba kwanga ubwicamategeko, ni uko bushobora guteza akaga gakomeye no kwangirika gukomeye. Kubibira umubiri, ari byo bivuga kubiba ubwicamategeko byera izihe mbuto? Paulo yatanze umuburo agira ati “Ntimuyobe: Imana ntinegurizw’ izuru; kukw iby’ umunt’ abiba, ari by’ azasarura. Ūbibir’ umubiri we, mur’uwo mubiri azasaruramo kubora, arik’ ūbibir’ [u]mwuka, mur’uwo [m]wuka azasaruramw’ ubugingo buhoraho” (Abagalatia 6:7, 8). Ku bw’ibyo rero, icyifuzo cyacu cyagombye kuba icyo kutagira aho duhurira n’ubwicamategeko. Mu by’ukuri, tugomba kwanga icyitwa ubwicamategeko cyose kugira ngo tumererwe neza kandi tugire amahoro yo mu mutima.
Abanga Ubwicamategeko
8. Ni nde watanze urugero ruhebuje ku bihereranye no kwanga ubwicamategeko, ibyo bikaba bigaragazwa n’iyihe mirongo y’Ibyanditswe?
8 Mu byo kwanga ubwicamategeko, Imana iha urugero ruruta izindi ibiremwa byayo byose bifite ubwenge. Irakarira mu buryo bukiranuka ubwicamategeko, kandi Ijambo ryayo rigira riti “Harihw ibintu bitandatu, ndetse birindwi, Uwiteka [Yehova, MN ] yanga, bimuber’ ikizira; n’ ibi: Amaso y’ubgibone, ururimi rubeshya, amabok’ avush’ amaraso y’utarih’ urubanza, umutim’ ugambirir’ ibibi, amaguru yihutira kugir’ urugomo, umugabo w’indarikw’ uvug’ ibinyoma, n’uterany’ abavandimwe.” Nanone dusoma ngo “Kūbah’ Uwiteka [Yehova, MN ] n’ ukwang’ ibibi; ubgibone n’agasuzuguro n’inzira y’ibibi n’akanwa k’ubugoryi ni byo nanga” (Imigani 6:16-19; 8:13). Byongenye kandi, tubwirwa ngo “Jyew’ Uwiteka [Yehova, MN ] nkund’ imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa.”—Yesaya 61:8.
9, 10. Ni gute Yesu yagaragaje ko yanga ubwicamategeko?
9 Yesu Kristo yageze ikirenge mu cya Se ku bihereranye no kwanga ubwicamategeko. Bityo, dusoma ngo “Kuko wakunze gukiranuka, ukang’ ubugome, ni cyo cyatumy’ Imana, ni yo Mana yawe, igusīg’ amavuta yo kwishima, ikakurutisha bagenzi bawe” (Abaheburayo 1:9). Yesu yatubereye icyitegererezo ku bihereranye n’ubwo buryo bwo kwanga. Yagaragaje ko yanga ubwicamategeko ashyira ahabona abakoraga nkana ibikorwa byabwo—ari bo bayobozi ba kidini. Incuro nyinshi, yabashinje uburyarya (Matayo, igice cya 23). Igihe kimwe Yesu yarababwiye ati “Mukomoka kuri so, Satani; kand’ ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora” (Yohana 8:44). Yagaragaje ko yanga ubwicamategeko ku buryo yageze n’aho akoresha imbaraga incuro ebyiri zose ubwo yezaga urusengero rw’abanyedini b’abanyamururumba n’indyarya.—Matayo 21:12, 13; Yohana 2:13-17.
10 Nanone kandi, Yesu yagaragaje ko yanga ubwicamategeko n’icyaha yirinda ko hari na kimwe muri ibyo cyamurangwaho. Ni yo mpamvu yashoboraga kubaza abamurwanyaga ati “Ni nde muri mwe unshinj’ icyaha?” (Yohana 8:46). Yesu yari “[u]wera, utagir’ uburiganya, utāndura, watandukanijwe n’abanyabyaha” (Abaheburayo 7:26). Mu guhamya ibyo, Petero yanditse avuga ko Yesu “nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke.”—1 Petero 2:22.
11. Ni izihe ngero dufite zitangwa n’Ibyanditswe z’abantu badatunganye bagaragaje ko banga ubwicamategeko?
11 Ibyo ari byo byose, Yesu yari umuntu utunganye. None se, hari ingero twaba dufite zitangwa n’Ibyanditswe z’abantu badatunganye baba baragaragaje ko banga ubwicamategeko by’ukuri? Yego rwose! Urugero, Mose na bagenzi be b’Abalewi bagaragaje ko banga cyane igikorwa cyo gusenga ibigirwamana ubwo, ku bw’itegeko rya Yehova, bicaga abantu bagera ku 3.000 ugereranyije basengaga ibigirwamana (Kuva 32:27, 28). Finehasi yagaragaje ko yanga ubwicamategeko cyane ubwo yicishaga icumu abasambanyi babiri.—Kubara 25:7, 8.
Tugaragaze ko Twanga Ubwicamategeko
12. (a) Ni gute dushobora kugaragaza ko twanga ubwicamategeko? (b) Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo kwirinda mu bikorwa ibitekerezo by’ubwicamategeko?
12 Muri iki gihe, ni gute dushobora kugaragaza ko twanga ubwicamategeko? Twabikora twirinda mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Tugomba kwihingamo akamenyero ko gutekereza ibintu byubaka mu gihe twaba tudahugiye ku murimo runaka. Nko mu gihe twabuze ibitotsi nijoro, wenda twaba dukunze gutekereza ibintu bidakwiriye, nko kuba twahoza ibitekerezo byacu ku byo twinubira cyangwa tukigira mu bintu bisa n’inzozi bihereranye n’ibitsina. Rwose ntitukagire na rimwe ubwo duha urwaho ibyo bintu, ahubwo twimenyereze kwicengezamo ibitekerezo by’ingirakamaro. Urugero, gerageza gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe, ibintu icyenda bitera ibyishimo cyangwa se imbuto z’umwuka icyenda (Matayo 5:3-12; Abagalatia 5:22, 23). Mbese, ushobora kuvuga amazina 12 y’intumwa? Mbese, waba uzi ya Mategeko Cumi? Ni ayahe matorero arindwi avugwa mu Byahishuwe yohererejwe inzandiko? Gufata mu mutwe indirimbo z’Ubwami na byo bishobora gutuma duhoza ibitekerezo byacu ku bintu by’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, iby’igikundiro, ibishimwa, ingeso nziza, n’ishimwe.—Abafilipi 4:8.
13. Kwanga ubwicamategeko bizatuma twanga iyihe mvugo?
13 Byongeye kandi, tugaragaza ko twanga ubwicamategeko twirinda imvugo yanduye yose. Abantu benshi b’iyi si bishimira kuvuga no kumva amashyengo mabi, ariko kandi nta n’ubwo Abakristo bo bagomba kugira ubushake bwo kubitegera amatwi. Abubwo tugomba kubihunga kandi tukirinda kwifatanya mu biganiro ibyo ari byo byose bikocamwe bene ako kageni. Mu gihe kubihunga byaba bitadushobokera, byibura dushobora kugaragarisha indoro yacu ko twanga bene ibyo biganiro. Tugomba kwita kuri iyi nama nziza igira iti “Ijambo ryose ritey’ isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubg’ uko mubony’ uburyo, mujye muvug’ iryiza ryose ryo gukomez’ abandi, kugira ngo rihesh’ abaryumvis’ umugisha” (Abefeso 4:29). Ntitugomba kwiyanduza tuvuga cyangwa twumva ibintu byanduye.
14. Ni ubuhe burinzi tuzabona tubukesha kwanga ubwicamategeko mu bucuruzi no mu kazi?
14 Nanone kandi, kwanga ubwicamategeko kwacu kugomba no kwerekezwa ku bikorwa byose by’ibyaha. Kuba twanga ubwicamategeko bizatuma dushobora kwirinda gutandukira muri ibyo. Abakristo b’ukuri ntibirundumurira mu byaha. (Gereranya na 1 Yohana 5:18, MN.) Urugero, tugomba kwanga ibikorwa byose by’ubucuruzi bugayitse. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova benshi bagiye bahatirwa n’abakoresha babo gukora ibikorwa bigayitse, ariko bakanga kubikora. Ndetse, Abakristo bagiye bemera kuba bahara akazi kabo aho gukora icyatuma bapfukirana umutimanama wabo watojwe na Bibiliya. Byongeye kandi, twifuza kugaragaza ko twanga ubwicamategeko twirinda kwica amategeko y’umuhanda cyangwa kuriganya mu gihe twaba tugomba kwishyura imisoro cyangwa amahoro yakwa ku byinjira n’ibisohoka.—Ibyakozwe 23:1; Abaheburayo 13:18.
Twange Ubusambanyi
15. Ni izihe ntego ebyiri zihebuje zagezweho bitewe n’uko abantu baremanywe ibyiyumvo bikomeye bihereranye n’ibitsina?
15 Mu buryo bwihariye, twe Abakristo tugomba kwanga umwanda wose ufitanye isano n’ibitsina. Kuba Imana yararemanye umuntu ibyiyumvo bikomeye bihereranye n’ibitsina byatumye igera ku ntego ebyiri zihebuje. Yatumye ikiremwamuntu kitazimangatana, kandi inategura umugambi wuje urukundo kugira ngo ibiremwa bye bigire ibyishimo. Dore nawe, abakene, cyangwa abantu batize, cyangwa se ababa baravukijwe uburenganzira bwabo mu bundi buryo, na bo bashobora kubonera ibyishimo byinshi mu mirunga yo gushyingiranwa. Ariko kandi, Yehova yashyizeho imipaka umuntu atagomba kurenga kugira ngo avane ibyishimo muri iyo mirunga. Iyo mipaka igomba kubahirizwa rwose.—Itangiriro 2:24; Abaheburayo 13:4.
16. Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku byerekeye imyidagaduro n’ibikorwa byanduye bihereranye n’ibitsina?
16 Niba twanga ubwicamategeko, tuzaca ukubiri n’ibikorwa byose byanduye bihereranye n’ibitsina, hamwe n’imyidagaduro yose irangwamo ubwiyandarike. Ku bw’ibyo rero, tuzirinda ibitabo byose, amagazeti n’ibinyamakuru byose bikemangwa. Mu buryo nk’ubwo, niba twanga ubwicamategeko, tuzirinda kureba imikino yose yanduye, byaba kuri televiziyo, muri senema cyangwa mu ikinamico. Niba tubona ko porogaramu runaka irangwamo ubwiyandarike, twagombye kumva ko duhatirwa guhita tuzimya televiziyo, cyangwa se ko tugomba kugira ubutwari bwo gusohoka tukareka gukurikirana ikinamico. Nanone kandi, kwanga ubwicamategeko bizatuma dushobora kwirinda umuzika wose urimo amagambo cyangwa injyana ibyutsa irari. Ntituzashaka kugira ubumenyi mu bintu by’ubwiyandarike, ahubwo tuzaba ‘abana b’impinja ku bibi; ariko ku bwenge tube bakuru.’—1 Abakorinto 14:20.
17. Ni iyihe nama itangwa mu Bakolosai 3:5 yadufasha gukomeza kugira imyifatire iboneye?
17 Twahawe inama ikwiriye rwose igira iti “Nuko noneho mwic’ ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, no gukor’ ibitey’ isoni, no kurigira, no kurarikira” (Abakolosai 3:5). Birumvikana ko niba twariyemeje gukomeza kugira imico iboneye dusabwa gufata ibyemezo bikomeye. Ku bihereranye n’inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo ‘kwica’ mu Bakolosai 3:5, igitabo The Expositor’s Bible Commentary kigira kiti “Hakubiyemo igitekerezo cyumvikanisha ko tutagomba gusa kugabanya cyangwa gucogoza ibikorwa byacu bibi cyangwa se imyifatire mibi. Tugomba kubihanagura byose, kandi tugaca ukubiri n’imyifatire twari dusanganywe. Wenda ‘gutsemba’ bishobora kuba byumvikanisha imbaraga z’iryo jambo. . . . Uko iyo nshinga yumvikana, kimwe n’igihe yatondaguwemo, byose byumvikanamo icyemezo cya bwite gifatanywe imbaraga no kwibabaza.” Ku bw’ibyo rero, twagombye kwirinda ibyerekana ubusambanyi tukabifata nk’aho ari indwara mbi cyane, yandura kandi yica, kuko n’ubundi ibyo bigira ingaruka nk’izo ku muco no ku bintu by’umwuka. Kristo yatanze igitekerezo nk’icyo igihe yavugaga ko twaca ikiganza, ikirenge cyangwa se tukaba twakwinogoramo ijisho niba tubona ko ryatugusha.—Mariko 9:43-48.
Twange Idini y’Ikinyoma n’Ubuhakanyi
18. Ni gute dushobora kugaragaza ko twanga ubwicamategeko bw’abanyamadini?
18 Hanyuma kandi, nk’uko Yesu yagaragaje ko yanga ubwicamategeko ahishura uburyarya bw’abayobozi ba kidini, Abahamya ba Yehova na bo muri iki gihe bagaragaza ko banga ubwicamategeko bwose bushingiye ku buryarya bw’idini. Mu buhe buryo? Ni mu buryo bwo gukwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bihishura icyo Babuloni Ikomeye ari cyo: ni ukuvuga maraya mu buryo bwa kidini. Niba koko twanga uburyarya bwa kidini, ntituzajijinganya gushyira ahagaragara Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma. Ibyo tuzabikora tugiriye abantu bafite imitima itaryarya yahumye kandi ikabashyira mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka. Uko tuzagenda turushaho kwanga ubwicamategeko bukorwa na Babuloni Ikomeye, ni na ko tuzarushaho kugira ishyaka mu bice byose bigize umurimo w’Ubwami.—Matayo 15:1-3, 7-9; Tito 2:13, 14; Ibyahishuwe 18:1-5.
19. Abahakanyi dukwiriye kubabona dute, kandi kuki?
19 Itegeko ryo kwanga ubwicamategeko rinareba ibikorwa byose by’ubuhakanyi. Imyifatire tugira ku byerekeye abahakanyi yagombye kumera nk’iya Dawidi we wagize ati “Uwiteka [Yehova, MN ], sinang’ abakwanga? Sinīnub’ abaguhagurukira? Mbang’ urwango rwuzuye. Mbagir’ abanzi banjye” (Zaburi 139:21, 22). Abahakanyi bo muri iki gihe bavuga rumwe n’ ‘umunyabugome,’ ari we ugereranywa n’abayobozi ba Kristendomu (2 Abatesalonike 2:3). Rero, twe Abahamya b’indahemuka ba Yehova, nta kintu na kimwe duhuriyeho na bo. Kubera ko tudatunganye, dushobora kugira umutima ubangukirwa no kunegura abavandimwe bacu. Abagize itsinda ry’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bose, umwe umwe, ni abantu badatunganye (Matayo 24:45-47). Ariko kandi, muri rusange bagize itsinda ry’indahemuka kandi ry’ubwenge. Abahakanyi bajora ibisa n’aho ari udukosa twakozwe n’abavandimwe batuyobora. Kugira ngo twirinde ubwacu, tugomba guhunga ibigambo bihwihwiswa n’abahakanyi, tubifata nk’uburozi, kandi koko ni na ko biri.—Abaroma 16:17, 18.
20, 21. Ni gute, mu magambo ahinnye, dushobora kuvuga impamvu zituma twanga ubwicamategeko?
20 Twamaze kubona ko ubwicamategeko, ari na bwo cyaha, bwogeye mu isi yose. Kuri twe, gukunda ugukiranuka ntibihagije; ahubwo tugomba no kwanga ubwicamategeko. Bamwe mu baciwe mu itorero rya Gikristo bashobora kuba baribwiraga ko bakunda ugukiranuka, ariko bakaba batarangaga ubwicamategeko mu buryo buhagije. Nanone kandi, twabonye impamvu tugomba kwanga ubwicamategeko. Nta na rimwe twagira umutimanama mwiza kandi ngo twiyubahe niba tutabigenje dutyo. Byongeye kandi, ubwicamategeko ni ubuhemu kuri Yehova Imana. Kandi rero, ubwicamategeko bwera imbuto zisharira cyane—ni ukuvuga ibyago, ubuhenebere n’urupfu.
21 Twanabonye kandi ukuntu dushobora kugaragaza ko twanga ubwicamategeko. Ibyo bidusaba guca ukubiri rwose n’ubuhemu, ubusambanyi cyangwa ubuhakanyi iyo buva bukagera. Kubera ko dushaka kwifatanya mu kuvana umugayo kuri Yehova kandi tukaba twifuza gushimisha umutima we, ntitugomba gukunda ugukiranuka no gukomeza guhihibikana mu murimo we byonyine, ahubwo tugomba no kwanga ubwicamategeko, nk’uko Umuyobozi akaba n’Umutware wacu, Yesu Kristo, yabigenje.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Ibyanditswe bikoresha ijambo ‘kwanga’?
◻ Ni izihe mpamvu zituma twanga ubwicamategeko?
◻ Ni izihe ngero nziza dufite z’abantu banze ubwicamategeko?
◻ Ni gute dushobora kugaragaza ko twanga ubwicamategeko?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Niba twanga ubwicamategeko, tuzamaganira kure imyidagaduro yose irangwamo ubwiyandarike