IGICE CYA GATATU
Ibintu bibiri byatuma abantu bagira ishyingiranwa rirambye
1, 2. (a) Ishyingiranwa ryashyiriweho kumara igihe kingana gite? (b) Ibyo byashoboka bite?
NTA kintu na kimwe kigaragaza ko igihe Imana yashyingiraga umugabo n’umugore ba mbere bari kuzabana igihe gito ubundi bagatana. Adamu na Eva bagombaga kuzabana igihe cyose cy’ubuzima bwabo (Itangiriro 2:24). Ishyingiranwa Imana ibona ko ryiyubashye ni irihuza umugabo umwe n’umugore umwe. Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine ishingiye ku Byanditswe yemerera umuntu gutana n’uwo bashakanye akaba yashaka undi.—Matayo 5:32.
2 None se, birashoboka ko abantu babiri babana bishimye ubuziraherezo? Yego rwose. Bibiliya itanga ibintu bibiri by’ingenzi, twavuga ko ari nk’ibanga ryatuma ibyo bishoboka. Iyo umugabo n’umugore babishyize mu bikorwa, bituma bagira ibyishimo n’indi migisha myinshi. Ibyo bintu bibiri ni ibihe?
IKINTU CYA MBERE
Gukundana no kubahana bituma abashakanye bagira ishyingiranwa ryiza
3. Ni ubuhe bwoko butatu bw’urukundo abashakanye bagomba kugaragarizanya?
3 Ikintu cya mbere ni urukundo. Tuzirikane ko Bibiliya ivuga ko urukundo ruri ukwinshi. Rumwe ni rwa rundi umuntu agirira undi muntu, akamugira incuti ye, rukaba ruba hagati y’incuti magara (Yohana 11:3). Urundi ni ururanga abagize umuryango (Abaroma 12:10). Urukundo rwa gatatu ni uruba hagati y’abantu badahuje igitsina (Imigani 5:15-20). Nk’uko byumvikana ariko, umugabo n’umugore bagomba kwihingamo kugaragaza ubwo bwoko butandukanye bw’urukundo. Hari urundi rukundo rwa kane, ari na rwo rw’ingenzi cyane kuruta izindi zose.
4. Urukundo rwa kane ni uruhe?
4 Mu rurimi rw’umwimerere Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki byanditswemo, ijambo rikoreshwa kuri urwo rukundo rwa kane ni a·gaʹpe. Iryo jambo ni ryo rikoreshwa muri 1 Yohana 4:8, ahavuga ko “Imana ari urukundo.” Kandi koko, Imana “turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:19). Umukristo abanza kwihingamo kugaragariza urwo rukundo Yehova Imana hanyuma akanarugaragariza bagenzi be (Mariko 12:29-31). Ijambo a·gaʹpe rikoreshwa no mu Befeso 5:2, hagira hati “mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira.” Yesu yavuze ko urwo rukundo ari rwo rwari kuranga abigishwa be b’ukuri. Yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana [urukundo a·gaʹpe]” (Yohana 13:35). Zirikana ko no mu 1 Abakorinto 13:13 hakoreshwa ijambo a·gaʹpe hagira hati “hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo [a·gaʹpe].”
5, 6. (a) Kuki urukundo ruruta ukwizera n’ibyiringiro? (b) Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma urukundo rufasha abantu kugira ishyingiranwa rirambye?
5 Ni iki gituma urukundo a·gaʹpe ruruta ukwizera n’ibyiringiro? Ni ukubera ko rugengwa n’amahame akiranuka yo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 119:105). Urwo rukundo rutuma umuntu yita ku bandi nta cyo abatezeho akabakorera ibikwiriye kandi byiza bihuje n’amahame y’Imana, baba babikwiriye cyangwa batabikwiriye. Urwo rukundo rutuma abashakanye bakurikiza inama yo muri Bibiliya ibasaba ‘kwihanganirana no kubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, akaba ari ko na bo bababarirana’ (Abakolosayi 3:13). Abashakanye bakundanye, ‘bakundana urukundo rwinshi [a·gaʹpe] kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi’ (1 Petero 4:8). Zirikana ko urukundo rutwikira amakosa. Nta bwo ruyakuraho burundu kuko mu bantu badatunganye nta n’umwe udakora amakosa.—Zaburi 130:3, 4; Yakobo 3:2.
6 Iyo abashakanye bakunda Imana bene urwo rukundo na bo bakarugaragarizanya, ishyingiranwa ryabo riraramba kandi bakagira ibyishimo, kuko ‘urukundo rudashira’ (1 Abakorinto 13:8). Urukundo ni rwo “murunga wo gutungana rwose” (Abakolosayi 3:14). None se niba waramaze gushaka, ni iki wowe n’uwo mwashakanye mwakora kugira ngo mukundane urukundo nk’urwo? Mujye musomera hamwe Ijambo ry’Imana kandi muriganireho. Musuzume ukuntu Yesu yagaragaje urwo rukundo, maze mugerageze kumwigana, mutekereza kandi mukora nka we. Ikindi kandi, mujye mujya mu materaniro ya Gikristo, aho Ijambo ry’Imana ryigishirizwa. Ntimukibagirwe gusenga Imana muyisaba kubafasha kugaragaza urwo rukundo ruhebuje, rwo mbuto y’umwuka wera w’Imana.—Imigani 3:5, 6; Yohana 17:3; Abagalatiya 5:22; Abaheburayo 10:24, 25.
IKINTU CYA KABIRI
7. Kubaha ni iki, kandi se mu bashakanye ni nde uba ukwiriye kubaha undi?
7 Niba abashakanye bakundana by’ukuri, no kubahana bazubahana; iryo rikaba ari ryo banga rya kabiri ryo kugira ibyishimo mu muryango. Iyo wubaha umuntu umuha agaciro. Ijambo ry’Imana rigira inama Abakristo bose, hakubiyemo abagabo n’abagore, rigira riti “ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10). Intumwa Petero yaranditse ati “namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera” (1 Petero 3:7). Umugore agirwa inama yo ‘kubaha umugabo we’ (Abefeso 5:33). Iyo ushatse kubaha umuntu, umugaragariza ineza, ukamuha agaciro kandi ukita ku kuntu abona ibintu, kandi ukaba witeguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose gihwitse agusabye.
8-10. Kubahana bifasha bite umuryango gukomera no kugira ibyishimo?
8 Abifuza kugira ibyishimo mu muryango bagomba kubaha abo bashakanye, ‘bakareka kwizirikana [ubwabo] gusa, ahubwo bakazirikana [n’abo bashakanye]’ (Abafilipi 2:4). Ntibita ku bibanogeye bo bonyine, kuko byaba ari ubwikunde. Ahubwo bita no ku bishimisha abo bashakanye. Ndetse rwose akaba ari byo bimiriza imbere.
9 Kubahana bifasha abashakanye kwibuka ko hari ibintu baba batabona kimwe. Ntibyaba ari ugushyira mu gaciro kwitega ko abantu babiri bazajya babona ibintu byose kimwe. Ibintu bishobora kuba ari ingenzi ku mugabo bishobora rwose kutaba ingenzi ku mugore, kandi n’ibyo umugore akunda bishobora kuba atari byo umugabo akunda. Icyakora, buri wese mu bashakanye agomba kubaha amahitamo ya mugenzi we, igihe cyose atanyuranyije n’amategeko hamwe n’amahame ya Yehova. (1 Petero 2:16; gereranya na Filemoni 14.) Ikindi kandi, buri wese agomba kubaha mugenzi we yirinda amagambo amutesha agaciro cyangwa amusesereza, haba mu ruhame cyangwa bari bonyine.
10 Koko rero, niba abantu bashaka kubaka bakagira ishyingiranwa ryiza, ibintu bibiri by’ingenzi bizabibafashamo ni ugukunda Imana na bo bagakundana kandi bakubahana. Abashakanye babigaragaza bate mu bice bimwe na bimwe by’ingenzi cyane bigize imibanire yabo?
UMUGABO UKORESHA UBUTWARE NKA KRISTO
11. Dukurikije Ibyanditswe, ni nde mutware w’umuryango?
11 Bibiliya itubwira ko umugabo yaremanywe imico yagombaga gutuma aba umutware mwiza w’umuryango. Ni yo mpamvu umugabo ari we Yehova yahaye inshingano yo kwita ku byo umugore n’abana bakenera mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Yagombaga kujya afata imyanzuro ikwiriye ihuje n’ibyo Yehova ashaka kandi akaba intangarugero mu birebana no kubaha Imana. Bibiliya igira iti “bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero” (Abefeso 5:22, 23). Icyakora, Bibiliya inavuga ko umugabo na we afite umutwe, cyangwa Umutware agomba kugandukira. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana” (1 Abakorinto 11:3). Umugabo w’umunyabwenge yitoza gukoresha ubutware bwe yigana umutwe we, ari we Yesu Kristo.
12. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yadusigiye mu birebana no kuganduka no gukoresha ubutware?
12 Yesu na we afite umutwe, ari we Yehova, kandi rwose aramugandukira. Yesu yagize ati ‘sinkurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda’ (Yohana 5:30). Mbega urugero rwiza cyane! Yesu ni we “mfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Yabaye Mesiya. Ni we wagombaga no kuba Umutwe w’itorero rigizwe n’Abakristo basizwe n’Umwami watoranyijwe w’Ubwami bw’Imana, agategeka abandi bamarayika bose (Abafilipi 2:9-11; Abaheburayo 1:4). Nyamara n’ubwo yari afite umwanya ukomeye bene ako kageni kandi ibintu bihebuje nk’ibyo bikaba byari bimutegereje, Yesu ntiyakagatizaga, cyangwa ngo yange kumva abandi; nta n’ubwo yabasabaga ibirenze ubushobozi bwabo. Nta bwo yatwazaga igitugu, ngo ahore yibutsa abigishwa be ko bagomba kumwubaha. Yesu yagiraga urukundo n’imbabazi, cyane cyane ku babaga bakandamizwa. Yagize ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Kuba hamwe na Yesu byabaga ari nta ko bisa.
13, 14. Umugabo wuje urukundo akoresha ate ubutware bwe yigana Yesu?
13 Byaba byiza umugabo wifuza kugira umuryango wishimye atekereje yitonze ku mico myiza ya Yesu. Umugabo mwiza ntakagatiza cyangwa ngo atwaze igitugu akoresha nabi ubutware bwe, ashyira iterabwoba ku mugore we. Ahubwo akunda umugore we kandi akamwubaha. Niba Yesu yari ‘yoroheje mu mutima,’ birumvikana ko umugabo we yagombye kurushaho kumwigana kubera ko we akora amakosa naho Yesu we akaba nta yo yakoraga. Iyo akoze ikosa, yifuza ko umugore we yamwumva. Ku bw’ibyo, umugabo wicisha bugufi yemera amakosa ye, n’ubwo wenda kuvuga amagambo nka “mbabarira rwose, ni wowe wari ufite ukuri,” bishobora kumugora. Umugore biramworohera kubaha ubutware bw’umugabo wicisha bugufi kuruta ubw’umugabo wiyemera kandi utava ku izima. Umugore wubaha umugabo we na we yihutira gusaba imbabazi mu gihe akosheje.
14 Imana yaremanye umugore imico myiza ishobora gutuma mu muryango harangwa ibyishimo. Umugabo w’umunyabwenge azabizirikana bityo yirinde gupfukirana ibitekerezo bye. Abagore benshi usanga bagira impuhwe cyane n’imbabazi, iyo ikaba ari imico y’ingenzi ibafasha kwita ku muryango no kubumbatira imishyikirano bagirana n’abandi. Muri rusange umugore ni we utuma mu rugo haba ahantu heza abantu bishimira kuba. “Umugore w’imico myiza” uvugwa mu Migani igice cya 31 afite imico myinshi myiza n’ubuhanga mu bintu bitandukanye, kandi umuryango we wose urahungukira. Kubera iki? Kubera ko umutima w’umugabo we “uhora umwiringira.”—Imigani 31:10, 11.
15. Umugabo yagaragariza ate umugore we urukundo n’icyubahiro nk’ibyo Kristo yagaragaje?
15 Mu mico imwe n’imwe, umugabo aba ari umwami, ku buryo usanga no kugira icyo umubaza bibonwa ko ari agasuzuguro. Ushobora rwose no gusanga afata umugore we nk’umuja. Iyo umugabo akoresheje nabi ubutware bwe, ntibyangiza imishyikirano afitanye n’umugore we gusa, ahubwo binangiza n’imishyikirano yari afitanye n’Imana. (Gereranya na 1 Yohana 4:20, 21.) Hari n’abagabo noneho birengagiza inshingano yo kuyobora ingo zabo ugasanga abagore babo ari bo bategeka mu rugo. Umugabo ugandukira Kristo uko bikwiriye ntakandamiza umugore we cyangwa ngo amuteshe agaciro. Ahubwo yigana urukundo rurangwa no kwigomwa Yesu yagaragaje, maze agakurikiza inama ya Pawulo igira iti “bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira” (Abefeso 5:25). Yesu Kristo yakundaga abigishwa be cyane ku buryo yageze n’ubwo abapfira. Umugabo mwiza agerageza kwigana imyifatire nk’iyo izira ubwikunde, ashaka icyanezeza umugore we aho kumusaba ibirenze ubushobozi bwe. Iyo umugabo agandukira Kristo akagaragaza urukundo hamwe n’icyubahiro nk’uko yabigaragazaga, umugore na we amugandukira bitamugoye.—Abefeso 5:28, 29, 33.
KUGANDUKA K’UMUGORE
16. Ni iyihe mico umugore agomba kugaragaza mu mibanire ye n’umugabo we?
16 Hashize igihe runaka Adamu aremwe, ‘Uwiteka Imana yaravuze ati “si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye” ’ (Itangiriro 2:18). Imana yaremye Eva ari “umufasha;” nta bwo yamuremeye guhangana n’umugabo we. Ishyingiranwa ryabo ntiryari kuba nk’ubwato buyobowe n’abasare babiri bahiganwa. Umugabo yagombaga kujya akoresha ubutware bwe mu rukundo, umugore na we akagaragaza urukundo, icyubahiro no kuganduka abikuye ku mutima.
17, 18. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe umugore ashobora kubera umugabo we umufasha nyawe?
17 Icyakora, kuba umugore mwiza ntibisaba kuganduka gusa. Agerageza no kubera umugabo we umufasha nyawe, akamushyigikira mu myanzuro afata. Birumvikana ariko ko birushaho kumworohera iyo na we yemera iyo myanzuro. N’ubwo kandi yaba atayemera, kumushyigikira bishobora gutuma imyanzuro y’umugabo we irushaho kugira ingaruka nziza.
18 Hari ubundi buryo umugore ashobora gufashamo umugabo we kuba umutware mwiza. Ashobora kumugaragariza ko yishimira imihati ashyiraho ayobora umuryango, aho kumunenga cyangwa kumwumvisha ko nta cyo ashobora gukora ngo yishime. Kugira ngo ashyikirane n’umugabo we neza, agomba guhoza ku mutima inama ivuga ko “umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana,” atari ku mugabo we gusa (1 Petero 3:3, 4; Abakolosayi 3:12). Naho se niba umugabo atizera? Yaba yizera cyangwa atizera, Ibyanditswe bitera abagore inkunga yo “gukunda abagabo babo n’abana babo, no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa” (Tito 2:4, 5). Mu mimerere isaba ko umugore akoresha umutimanama we, umugabo utizera arushaho kubaha umwanzuro w’umugore we iyo awumugejejeho ‘afite ubugwaneza, yubaha.’ Hari abagabo batizera bagiye ‘bareshywa n’ingeso nziza z’abagore babo, n’ubwo babaga ari nta jambo bavuze, babonye ingeso [z’abagore babo] zitunganye zifatanyije no kubaha.’—1 Petero 3:1, 2, 15; 1 Abakorinto 7:13-16.
19. Umugore yakora iki umugabo we amusabye kwica itegeko ry’Imana?
19 Umugore yabyifatamo ate umugabo aramutse amusabye gukora ikintu Imana ibuza? Icyo gihe, aba asabwa kwibuka ko Imana ari yo Mutegetsi we w’ikirenga. Afatira urugero ku byo intumwa zakoze igihe abategetsi bazisabaga kwica itegeko ry’Imana. Mu Byakozwe 5:29 havuga uko byagenze hagira hati “Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati ‘ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.’ ”
GUSHYIKIRANA NEZA
20. Mu ishyingiranwa, ni ryari biba ngombwa kugaragaza urukundo no kubahana?
20 Gushyikirana ni ikindi kintu kigize ishyingiranwa. Kugira ngo gishoboke hagomba kubaho urukundo no kubahana. Umugabo ukunda umugore we azamubaza uko imirimo yagenze, baganire ku bibazo bye anamubaze uko abona ibintu. Aba abikeneye rwose. Umugabo ushaka igihe akaganira n’umugore we kandi akamutega amatwi yitonze, aba amugaragariza ko amukunda kandi ko amwubaha (Yakobo 1:19). Hari abagore bitotombera ko abagabo babo batajya bamarana na bo igihe gihagije baganira. Ibyo ni ibintu bibabaje. Ni byo koko, muri iki gihe akanya karabuze; abagabo bashobora kumara amasaha menshi ku kazi, kandi kubera n’ibibazo by’ubukungu hari ubwo biba ngombwa ko n’umugore ashaka akazi. Uko biri kose ariko, abashakanye bagomba kugena igihe cyo kuba bari hamwe. Bitagenze bityo, bashobora kuba ba nyamwigendaho. Ibyo bishobora gukurura ingorane zikomeye cyane, baramutse batangiye kumva bakeneye kugira undi muntu ubitaho utari uwo bashakanye.
21. Imvugo nziza yagira ruhare ki mu gutuma umuryango ugira ibyishimo?
21 Uburyo umugore n’umugabo bashyikirana ni ingenzi cyane. “Amagambo anezeza . . . aryohera ubugingo bw’umuntu agakomeza ingingo ze” (Imigani 16:24). Uwo mwashakanye yaba yizera cyangwa atizera, usabwa kumvira inama ya Bibiliya igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risīze umunyu” (Abakolosayi 4:6). Mu gihe umuntu ananiwe bitewe n’imihihibikano y’uwo munsi, amagambo make gusa ariko meza y’ubugwaneza uwo bashakanye amubwiye, atuma agubwa neza. “Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). Kugenzura ijwi ukoresha n’amagambo uvuga ni iby’ingenzi cyane. Urugero, umuntu ashobora kubwira uwo bashakanye arakaye kandi amukankamira ati “kinga urwo rugi!” Nyamara se, mbega ukuntu byaba byiza ashyizemo ‘akunyu,’ maze mu ijwi rituje kandi ryoroheje, akamubwira ati “wakwegetseho uwo muryango!”
22. Ni ibiki abashakanye basabwa kugira ngo bakomeze gushyikirana neza?
22 Abashakanye barushaho gushyikirana neza iyo babwirana utugambo twiza, barebana akana ko mu jisho bakorerana n’ibintu byiza, bose bafite ubugwaneza, buri wese akumva mugenzi we kandi akamugaragariza ubwuzu. Umugabo n’umugore nibihatira gushyikirana neza, ntibizabagora kubwirana ibyo bakeneye, kandi bashobora kuzajya bahumurizanya kandi bakunganirana mu gihe bihebye cyangwa bafite ibibazo. Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘gukomeza abacogora’ (1 Abatesalonike 5:14). Hari igihe umugabo azajya aba yacitse intege, hari n’igihe bizajya biba ku mugore. Bombi bashobora guhumurizanya, ‘bagakomezanya.’—Abaroma 15:2.
23, 24. Urukundo no kubaha bizafasha bite mu gihe habayeho ubwumvikane buke? Tanga urugero.
23 Niba abashakanye bakundana kandi bakaba bubahana, ntibazabona buri kintu cyose batumvikanyeho ko ari ikibazo gikomeye. Bazakora uko bashoboye kose birinde ‘gusharirirana’ (Abakolosayi 3:19). Bombi bagombye guhora bibuka ko “gusubizanya ineza guhosha uburakari” (Imigani 15:1). Ntukigere na rimwe usuzugura mugenzi wawe cyangwa ngo umucireho iteka umuziza ko yakubwiye ibimuri ku mutima. Ahubwo, jya ubona ko ari uburyo uba ubonye bwo kurushaho kumenya uko abona ibintu. Hanyuma mujye mugerageza gushakira hamwe umuti w’ibyo mutumvikanaho, mugere ku mwanzuro mwemeranyaho.
24 Ibuka ko hari igihe Sara yagejeje ku mugabo we Aburahamu umuti w’ikibazo yari afite ariko ukaba utari uhuje n’ibyo Aburahamu yashakaga. Nyamara Imana yabwiye Aburahamu iti “ibyo Sara akubwira byose umwumvire” (Itangiriro 21:9-12). Aburahamu yaramwumviye, bituma ahabwa umugisha. Mu buryo nk’ubwo, niba umugore atanze igitekerezo kinyuranye n’icyo umugabo we afite mu mutwe, yagombye nibura kumutega amatwi. Umugore na we agomba kwirinda kwikubira ijambo, ahubwo agatega amatwi umugabo we (Imigani 25:24). Umugabo cyangwa umugore uhora atsimbarara ku bitekerezo bye aba atagira urukundo kandi atubaha.
25. Gushyikirana neza bizagira uruhe ruhare mu gutuma imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ibazanira ibyishimo?
25 Gushyikirana neza nanone ni iby’ingenzi cyane mu birebana n’imibonano mpuzabitsina. Ubwikunde no kutifata bishobora kwangiza icyo kintu cy’ingenzi cyane kigize ishyingiranwa. Gushyikirana mutishishanya hamwe no kwihangana ni iby’ingenzi cyane. Iyo buri wese atagize ubwikunde agaharanira gushimisha mugenzi we, imibonano mpuzabitsina ntikunda guteza ingorane zikomeye. Aha ngaha, kimwe n’ahandi hose, “ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.”—1 Abakorinto 7:3-5; 10:24.
26. N’ubwo imiryango yose igera mu bihe byiza no mu bibi, kumvira Ijambo ry’Imana bizafasha bite abashakanye kugira ibyishimo?
26 Mbega inama nziza dusanga mu Ijambo ry’Imana! Yego buri muryango ujya ugera mu bihe byiza no mu bibi, ariko iyo abashakanye bitoje kubona ibintu uko Yehova abibona, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, maze imishyikirano yabo bakayishingira ku rukundo rugengwa n’amahame hamwe no kubahana, bashobora rwose kwiringira ko ishyingiranwa ryabo rizaramba kandi ko bazagira ibyishimo. Icyo gihe, uretse no kubahana ubwabo, bazaba banubaha Uwatangije ishyingiranwa, Yehova Imana.