ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nimucyo Tube Abantu Bafite Ukwizera
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 15 Ukuboza
    • 16, 17. (a) Ni gute Pawulo yabonye ubushizi bw’amanga kugira ngo akore umurimo? (b) Ni izihe ngamba twagombye gufata turamutse dutewe ubwoba n’igice runaka cy’umurimo wacu wa Gikristo?

      16 Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike amagambo agira ati “tumaze kubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa, nk’uko mubizi, duhabwa n’Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw’Imana, turi mu ntambara nyinshi” (1 Abatesalonike 2:2). Ni gute Pawulo na bagenzi be bari ‘barahemuriwe’ i Filipi? Dukurikije uko intiti zimwe na zimwe zibivuga, ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe na Pawulo ryumvikanisha gutukwa, kugirirwa ibikorwa by’urukozasoni, cyangwa birangwa n’urugomo. Abategetsi b’Abafilipi bari barabakubise inkoni, babajugunya mu nzu y’imbohe, kandi babafungira mu mbago (Ibyakozwe 16:16-24). Ni gute ibyo bintu bibabaje byagize ingaruka kuri Pawulo? Mbese, igihe Pawulo yajyaga mu wundi mujyi i Tesalonike mu rugendo rwe rw’ubumisiyonari, abo yahasanze baba barabonye asubiye inyuma bitewe n’ubwoba? Oya, ahubwo yagaragaje “gushira amanga.” Yanesheje ubwoba, maze akomeza kubwiriza ashize amanga.

      17 Ni hehe Pawulo yavanye ubwo bushizi bw’amanga? Yaba se yarabuvanye muri we imbere? Oya, yavuze ko ‘yahawe n’Imana yacu’ gushira amanga. Igitabo gitanga ibisobanuro kigenewe abahinduzi ba Bibiliya kivuga ko iyo nteruro ishobora guhindurwamo ngo “Imana yavanye ubwoba mu mitima yacu.” Bityo rero, niba utajya wumva ushize amanga cyane cyane mu gihe ukora umurimo, cyangwa se, niba igice runaka cyihariye mu bigize uwo murimo gisa n’aho kigutera ipfunwe, kuki utasaba Yehova ko nawe yabikugenzereza atyo? Musabe ko yavana ubwoba mu mutima wawe. Musabe ko yagufasha kugaragaza ubushizi bw’amanga kugira ngo ukore umurimo. Byongeye kandi, fata izindi ngamba z’ingirakamaro. Urugero, kora gahunda zo gukorana n’umuntu umenyereye uburyo runaka bwo kubwiriza buguhangayikisha. Bushobora kuba bukubiyemo kubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi, gutanga ubuhamya mu muhanda, kubwiriza mu buryo bufatiweho, cyangwa se gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni. Wenda ku ncuro ya mbere mugenzi wawe ari bube yiteguye gufata iya mbere. Niba ari ko biri, itegereze uko abigenza kandi ugire icyo wiga. Hanyuma ariko, garagaza ubushizi bw’amanga kugira ngo ubigerageze.

      18. Ni iyihe migisha dushobora kubona turamutse tugaragaje ubushizi bw’amanga mu murimo wacu?

      18 Nugaragaza ubushizi bw’amanga, utekereze ku ngaruka bishobora kugira. Mu gihe waba utadohotse kandi ntucike intege, ushobora kwibonera ibyiza byinshi mu kugeza ukuri ku bandi, ibyiza byashoboraga kugucika iyo utagerageza. (Reba ku ipaji ya 25.) Uzanyurwa no kumenya ko washimishije Yehova binyuriye mu gukora ikintu cyari kikugoye. Uzironkera imigisha imuturukaho kandi azagufasha kunesha ubwoba. Ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera. Mu by’ukuri, ntushobora gukora umurimo wo kubaka ukwizera mu bandi utabanje kubaka ukwawe.​—Yuda 20, 21.

  • Bagaragaje ubushizi bw’amanga
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 15 Ukuboza
    • Bagaragaje ubushizi bw’amanga

      KUGARAGAZA ubushizi bw’amanga kugira ngo tubwirize si ko buri gihe byoroha. Mu by’ukuri, intumwa Pawulo yavuze ko igihe kimwe, yabikoze ‘iri mu ntambara nyinshi’ (1 Abatesalonike 2:2). Mbese, ‘intambara’ turwana kugira ngo tubwirize yaba ari imfabusa? Nta cyemezo dufite cy’uko ubwoko bw’Imana buzabona ibintu bihambaye, ariko kandi, akenshi usanga bwishimira kuba bwaragaragaje ubushizi bw’amanga. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

      Umukobwa witwa Tara ufite imyaka umunani yateze amatwi abigiranye ubwitonzi mu gihe umwarimu we yari arimo abwira abanyeshuri ko mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abantu bari bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa z’Abayahudi bagombaga kwambara ikimenyetso cy’umuhondo cyabarangaga cyari kigizwe na mpandeshatu ebyiri zinyuranamo, kikaba cyari ikimenyetso kiranga idini rya Kiyahudi. Tara yatangiye kwibaza niba yaragombaga kugira icyo avuga. Yagize ati “icyo gihe nasenze ntahumirije.” Hanyuma yaje gushyira ukuboko hejuru maze avuga ko Abahamya ba Yehova na bo bari bari muri ibyo bigo, kandi ko bagombaga kwambara ikimenyetso cya mpandeshatu cy’isine. Umwarimu byaramushishikaje cyane kandi yaramushimiye. Amagambo yavuzwe na Tara yuguruye inzira yatumye agirana ibindi biganiro n’umwarimu, nyuma y’aho akaba yaraje kwereka abanyeshuri be bose kasete ya videwo yitwa La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie.

      Muri Guinée, ho muri Afurika y’i Burengerazuba, hari umubwiriza utarabatizwa ukiri muto witwa Irène, akaba yarifuzaga kugira amajyambere mu murimo we. Umumisiyonari wamuyoboreraga icyigisho cya Bibiliya yamuteye inkunga yo kugerageza guha bagenzi be bigana ku ishuri amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Irène yumvaga ajijinganya bitewe n’uko bagenzi be biganaga bari basanzwe batitabira ibyo yababwiraga. Ariko kandi, Irène asunitswe n’inkunga yatewe n’uwo mumisiyonari, yiyemeje kuyaha mbere na mbere umunyeshuri wasaga n’aho ari we wamurwanyaga cyane kurusha abandi. Icyatangaje Irène, ni uko uwo mukobwa yayahaye yabyitabiriye neza kandi akakira ayo magazeti abishishikariye. Abandi banyeshuri na bo barayakiriye. Muri uko kwezi Irène yatanze amagazeti menshi kurusha ayo yari yaratanze mu mezi atanu uyakomatanyirije hamwe.

      Muri Trinidad, umusaza yumvaga asa n’ujijinganya kwegera umuyobozi w’ishuri kugira ngo amwereke akamaro k’inyigisho zitangwa mu igazeti ya Réveillez-vous! Ariko kandi, yagaragaje ubushizi bw’amanga. Yagize ati “mu gihe nari ndimo ninjira mu kigo, narasenze. Ubwo uwo muyobozi yabyakiranye ubwuzu mu buryo budasanzwe, sinashoboraga kubyiyumvisha.” Yakiriye igazeti ya Réveillez-vous! yari ifite ingingo ivuga ngo “Urubyiruko rwo Muri Iki Gihe Rufite Byiringiro Ki?” kandi yanemeye kuzayikoresha mu kwigisha abanyeshuri. Kuva icyo gihe, ubu amaze kwakira amagazeti 40 akubiyemo ingingo zinyuranye.

      Mu gihe uwitwa Vaughn yari akiri muto, buri gihe kubwiriza byajyaga bimugora. “Najyaga ngira umutima uhagaze, ibiganza byanjye bigatutubikana, kandi nkavuga nk’imashini​—sinashoboraga gutuza.” N’ubwo byari bimeze bityo, yaje kuba umukozi w’igihe cyose. Icyakora, si ko buri gihe byamworoheraga kugira ubutwari bwo kuvuga. Igihe kimwe ubwo yari yirije umunsi wose ashakisha akazi ariko bikaba iby’ubusa, yifuzaga kubwiriza umuntu wari muri gari ya moshi zica munsi y’ubutaka, “kugira ngo nibura hagire icyiza cyakorwa kuri uwo munsi wari wabaye mubi.” Ariko kandi, yatewe ubwoba n’abacuruzi bari muri gari ya moshi basaga n’aho bakomeye. Yageze aho agaragaza ubushizi bw’amanga kugira ngo avugishe umusaza bari bicaranye. Baje kugirana ikiganiro kirekire. Hari umucuruzi wagize ati “ufite ibibazo byiza kandi ukiri muto.” Maze aramubaza ati “mbese, uri umunyatewolojiya?” Vaughn yaramushubije ati “oya, ndi umwe mu Bahamya ba Yehova.” Uwo mugabo yaramwenyuye aravuga ati “ah, ubu noneho ndabimenye.”

      Abo Bahamya bose​—ndetse n’abandi batabarika​—bashimishwa no kuba baragaragaje ubushizi bw’amanga bakabwiriza. Mbese nawe, uzabikora?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze