Mbese, Urangwa n’Ingeso Nziza?
“Ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.”—ABAFILIPI 4:8.
1. Ingeso mbi ni iki, kandi se, kuki zitononnye gahunda yo gusenga Yehova?
KUGIRA ingeso mbi, ni ukuba akahebwe cyangwa kononekara mu byerekeye umuco. Bigenda bicengera muri iyi si dutuyemo (Abefeso 2:1-3). Icyakora, Yehova Imana ntazemera ko gahunda ye yo kumusenga yononekara. Ibitabo bya Gikristo, amateraniro, amakoraniro mato n’amanini, biduha imiburo ihuje n’igihe, yo kwirinda kugira imyifatire itarangwa no gukiranuka. Duhabwa ubufasha bukwiriye bushingiye ku Byanditswe, bwo ‘guhorana n’ibyiza’ mu maso y’Imana (Abaroma 12:9). Ku bw’ibyo rero, Abahamya ba Yehova, mu rwego rw’umuteguro, bahatanira kurangwa n’isuku, no kuba abanyangeso nziza. Ariko se, bimeze bite kuri twebwe buri muntu ku giti cye? None se koko, urangwa n’ingeso nziza?
2. Ingeso nziza ni iki, kandi se, kuki gukomeza kuba umunyangeso nziza bisaba imihati?
2 Kugira ingeso nziza ni uguhebuza mu bihereranye n’umuco, ubugwaneza, kugira ibikorwa hamwe n’ibitekerezo byiza. Si umuco udaseruka inyuma, ahubwo ni umuco usunikira umuntu kugira ikintu cyiza akora. Kugira ingeso nziza, bikubiyemo ibirenze ibyo kwirinda gukora icyaha; bisobanura kurangwa n’icyiza (1 Timoteyo 6:11). Intumwa Petero yagiriye Abakristo bagenzi bayo inama igira iti “kwizera mukongereho ingeso nziza.” Mu buhe buryo? Binyuriye mu ‘kugira umwete wose [babitewe no kuzirikana ibintu by’agaciro Imana yasezeranyije]’ (2 Petero 1:5). Kubera ko dufite kamere ibogamira ku gukora icyaha, gukomeza kuba abanyangeso nziza bidusaba kugira imihati nyayo. Icyakora, abantu batinyaga Imana bo mu gihe cyahise, buri wese ku giti cye, bakomezaga kuba abanyangeso nziza, ndetse n’igihe babaga bahanganye n’inzitizi nyinshi.
Yaranzwe n’Ingeso Nziza
3. Umwami Ahazi yari ariho urubanza rw’ibihe bikorwa bibi?
3 Ibyanditswe bikubiyemo inkuru nyinshi, zivuga iby’abantu baranzwe n’ingeso nziza. Urugero, zirikana Hezekiya wari umunyangeso nziza. Biragaragara ko se, ari we Mwami Ahazi w’i Buyuda, yasengaga Moleki. “[Ahazi yagiye] ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y’Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi. Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro, akurikije ibizira byakorwaga n’abanyamahanga, Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z’imisozi no munsi y’igiti kibisi cyose” (2 Abami 16:2-4). Hari abantu bamwe na bamwe bihandagaza bavuga ko ‘gucisha [umuntu] mu muriro,’ byasobanuraga umuhango runaka wo kumweza, aho kuba igikorwa cyo gutamba abantu. Icyakora, igitabo cyitwa Molech—A God of Human Sacrifice in the Old Testament, cyanditswe n’uwitwa John Day, kigira kiti “inyandiko za kera n’izo muri Carthage, hamwe n’ubucukumbuzi bw’ibyo mu matongo, bitanga ibihamya bigaragaza ko habayeho ibikorwa byo gutamba abantu . . . muri gahunda y’ibintu y’Abanyakanani; bityo rero, hakaba ari nta mpamvu yagombye gutuma habaho gushidikanya ku bihereranye n’ibyo Isezerano rya Kera rivuga, iyo ryerekeza [ku bikorwa byo gutamba abantu].” Byongeye kandi, mu 2 Ngoma 28:3, havuga mu buryo bweruye ko Ahazi ‘yatwitse abana be mu muriro.’ (Gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 12:31; Zaburi 106:37, 38.) Mbega ibikorwa bibi!
4. Ni iyihe myifatire Hezekiya yagize, igihe yari akikijwe n’imimerere yuzuyemo ingeso mbi?
4 Ni gute Hezekiya yabyifashemo, muri iyo mimerere yari yuzuyemo ingeso mbi? Zaburi ya 119 irashishikaje, kubera ko hari bamwe bizera ko Hezekiya ari we wayanditse, akaba yarayanditse igihe yari akiri umwami (Zaburi 119:46, 99, 100). Bityo, imimerere yari arimo, ishobora kugaragazwa n’amagambo agira ati “n’abakomeye bicaraga bamvuga nabi: ariko, umugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije. Umutima wanjye urijijwe n’agahinda” (Zaburi 119:23, 28). Kubera ko Hezekiya yari akikijwe n’abantu bakurikizaga idini ry’ikinyoma, ashobora kuba yarakobwaga cyane n’ababaga ibwami, ku buryo yagohekaga bimugoye. Icyakora, yakomeje kurangwa n’ingeso nziza, maze mu gihe runaka aza kuba umwami, kandi ‘akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, yiringira Uwiteka Imana ya Isirayeli.’—2 Abami 18:1-5.
Bakomeje Kuba Abanyangeso Nziza
5. Ni ibihe bigeragezo Daniyeli na bagenzi be batatu bahanganye na byo?
5 Abandi bantu bari intangarugero mu bihereranye no kugira ingeso nziza, ni Daniyeli hamwe na bagenzi be batatu b’Abaheburayo, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya. Bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu, maze bajyanwaho iminyago i Babuloni. Abo basore bane, bahawe amazina y’i Babuloni—ari yo, Beluteshazari, Saduraka, Meshaki na Abedenego. Bari baragenewe guhabwa “[i]byokurya by’umwami,” hakubiyemo n’ibyabaga bibuzanyijwe n’Amategeko y’Imana. Byongeye kandi, bahatiwe kujya guhugurwa imyaka itatu mu bihereranye n’ “ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo.” Ibyo byari bikubiyemo ibirenze ibyo kwiga urundi rurimi gusa, kuko aha ngaha, imvugo ngo “Abakaludaya,” ishobora kuba yumvikanisha urwego rw’intiti. Ku bw’ibyo rero, abo basore b’Abaheburayo, bari bugarijwe n’akaga ko kuba bakwanduzwa n’inyigisho z’Abanyababuloni zigoretse.—Daniyeli 1:1-7.
6. Kuki dushobora kuvuga ko Daniyeli yaranzwe n’ingeso nziza?
6 N’ubwo hakozwe imihati ikomeye yo gutuma Daniyeli na bagenzi be batatu na bo bagira ingeso mbi, bo bahisemo kugira ingeso nziza. Muri Daniyeli 1:21, hagira hati “Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.” Ni koko, Daniyeli ‘yagumye aho,’ ahamara imyaka 80 ari umugaragu wa Yehova w’umunyangeso nziza—akaba yarabayeho mu gihe abami benshi b’ibihangange bagendaga bamamara, hanyuma bakagwa. N’ubwo abategetsi bononekaye bamushyiragaho amayeri, bakamugambanira, kandi idini ry’Abanyababuloni rikaba ryari ryaramunzwe n’ingeso mbi mu byerekeye imikoreshereze y’ibitsina, yakomeje kuba uwizerwa ku Mana. Daniyeli yakomeje kurangwa n’ingeso nziza.
7. Ni irihe somo dushobora kuvana ku myifatire Daniyeli na bagenzi be batatu bagize?
7 Dushobora kwigira byinshi kuri Daniyeli hamwe na bagenzi be batinyaga Imana. Baranzwe n’ingeso nziza, maze banga kumiramizwa n’umuco w’Abanyababuloni. N’ubwo bari barahawe amazina y’i Babuloni, ntibigeze rwose batakaza izina ryabo, ry’uko bari abagaragu ba Yehova. Hafi imyaka 70 nyuma y’aho, umwami w’i Babuloni yahamagaye Daniyeli mu izina rye ry’Igiheburayo (Daniyeli 5:13)! Mu gihe kirekire cy’imibereho ye yose, Daniyeli yanze guhemuka, ndetse no mu tuntu duto duto. Kuva akiri muto, yari ‘yaragambiriye mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami’ (Daniyeli 1:8). Nta gushidikanya ko icyo gihagararo cyo kudahemuka Daniyeli na bagenzi be batatu bagize, cyatumye babona imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo byaje kubageraho, byarebanaga no gupfa no gukira kwabo.—Daniyeli, igice cya 3 n’icya 6.
Turangwe n’Ingeso Nziza Muri Iki Gihe
8. Ni gute Abakristo bakiri bato bashobora kwirinda kumiramizwa n’isi ya Satani?
8 Kimwe na Daniyeli hamwe na bagenzi be batatu, ubwoko bw’Imana muri iki gihe, bwirinda kumiramizwa n’isi mbi ya Satani (1 Yohana 5:19). Niba uri Umukristo ukiri muto, urungano rwawe rushobora kuba ruguhatira mu buryo bukomeye, kwigana uburyo bwarwo bwo gukabya kwishimisha mu bihereranye n’imyambarire, kwirimbisha hamwe n’umuzika. Ariko kandi, aho gusamarira buri muderi cyangwa imyambarire igezweho, komeza gushikama, kandi ntukemere ‘kwishushanya n’ab’iki gihe’ (Abaroma 12:2). ‘Reka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, ujye wirinda, ukiranuke, wubahe Imana’ (Tito 2:11, 12). Ikintu cy’ingenzi si uko wakwemerwa n’ab’urungano rwawe, ahubwo ni ukwemerwa na Yehova.—Imigani 12:2.
9. Ni ayahe moshya Abakristo bari muri gahunda y’iby’ubucuruzi bahura na yo, kandi se, ni iyihe myifatire bagombye kugira?
9 Abakristo bakuze, na bo bahangana n’ibiboshyoshya, kandi bagomba kuba abanyangeso nziza. Abacuruzi b’Abakristo bashobora gushukwa, maze bakaba bakoresha uburyo bukemangwa, cyangwa bakaba bakwirengagiza amahame ya leta n’amategeko agenga imisoro. Icyakora, “dushaka kugira ingeso nziza muri byose,” tutitaye ku myifatire y’abo tubangikanyije ubucuruzi cyangwa abo dukorana (Abaheburayo 13:18). Ibyanditswe bidusaba kuba inyangamugayo, kandi tukaba abantu bashyira mu gaciro ku bakoresha bacu, abo dukoresha, abaguzi, hamwe no kuri za leta (Gutegeka 25:13-16; Matayo 5:37; Abaroma 13:1; 1 Timoteyo 5:18; Tito 2:9, 10). Nanone kandi, nimucyo twihatire kuba abantu bakorera kuri gahunda mu mirimo yacu y’ubucuruzi. Mu gihe tubika inyandiko ziboneye kandi tugashyira amasezerano mu nyandiko, akenshi dushobora kwirinda intonganya.
Komeza Kuba Maso!
10. Kuki tugomba ‘kuba maso’ mu bihereranye no guhitamo umuzika twumva?
10 Muri Zaburi 119:9, hatsindagiriza ubundi buryo bwo gukomeza kuba abanyangeso nziza mu maso y’Imana. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.” Imwe mu ntwaro za Satani zikomeye kurusha izindi zose zituma agera ku ntego ze, ni umuzika, ukaba ufite imbaraga zo kubyutsa ibyiyumvo. Ikibabaje, ni uko Abakristo bamwe na bamwe bananiwe ‘kuba maso’ mu bihereranye n’umuzika, maze baza gusanga barirundumuriye mu mizika y’akahebwe, urugero nk’umuzika wa rap, n’umuzika wa heavy metal. Hari bamwe bashobora kujya impaka, bitwaza ko ngo bene iyo mizika idashobora kugira icyo ibatwara, cyangwa se ko ngo batita ku magambo akubiyemo. Abandi bo bavuga ko icyo bikundira ari injyana inihira gusa, cyangwa amajwi ya za gitari zidunda. Icyakora ku Bakristo, nta bwo aho ikibazo kiri ari ukumenya niba ikintu runaka gishimishije. Ikibahangayikisha, ni ukumenya niba icyo kintu “cyemerwa n’Umwami” (Abefeso 5:10, NW). Muri rusange, umuzika wa heavy metal n’uwa rap bishyigikira ingeso mbi, urugero nk’imvugo itameshe, ubusambanyi n’ibikorwa bya Kidayimonia—ibyo bikaba ari ibintu bidafite umwanya rwose mu bwoko bw’Imana (Abefeso 5:3). Twaba bato cyangwa bakuru, byaba byiza ko buri wese muri twe atekereza neza kuri iki kibazo gikurikira: mbese, binyuriye ku buryo mpitamo umuzika numva, ndangwa n’ingeso nziza, cyangwa n’ingeso mbi?
11. Ni gute Umukristo ashobora kuba maso, mu bihereranye na porogaramu zo kuri televiziyo, videwo, na za filimi?
11 Porogaramu nyinshi zihita kuri televiziyo, za videwo na za filimi, zishyigikira ingeso mbi. Dukurikije uko umuntu w’impuguke wazobereye mu bihereranye no kuvura indwara zo mu mutwe yabivuze, ‘kwiruka inyuma y’ibinezeza, kwirundumurira mu by’ibitsina, urugomo, umururumba n’ubwikunde,’ ni byo usanga byiganje muri za filimi nyinshi zikinwa muri iki gihe. Ku bw’ibyo rero, gukomeza kuba maso, bikubiyemo kumenya kurobanura ibyo duhitamo kureba. Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “ukebukishe amaso yanjye, ye kureba ibitagira umumaro” (Zaburi 119:37). Umusore w’Umukristo witwa Joseph, yashyize mu bikorwa iryo hame. Mu gihe filimi yarebaga yabaga itangiye kugaragaramo ibyerekeye ibitsina n’urugomo, yahitaga ava muri iyo nzu y’imikino. Mbese, yaba yarabikoraga agononwa? Joseph yagize ati “oya, habe na mba. Mbere na mbere, natekerezaga kuri Yehova no ku bihereranye no kumushimisha.”
Uruhare rwo Kwiga no Gutekereza ku Byo Twize
12. Kuki umuntu agomba kugira icyigisho cya bwite kandi agatekereza ku byo yiga, kugira ngo arangwe n’ingeso nziza?
12 Kwirinda ibintu bibi byonyine ntibihagije. Kurangwa n’ingeso nziza, binakubiyemo kwiga no gutekereza ku bintu byiza byanditswe mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo dushobore gushyira mu bikorwa amahame akiranuka akubiyemo, mu mibereho yacu. Umwanditsi wa Zaburi yiyamiriye agira ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukīra” (Zaburi 119:97). Mbese, icyigisho cya bwite cya Bibiliya hamwe n’ibitabo bya Gikristo, kiri mu bigize ingengabihe yawe y’icyumweru? Ni iby’ukuri ko kubona igihe cyo kwigana umwete Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho tubishyizeho umutima, bishobora kutubera ingorabahizi. Ariko kandi, akenshi usanga bishoboka ko wacungura igihe, ukakivana ku cyo wakoreshaga mu yindi mirimo (Abefeso 5:15, 16). Wenda amasaha ya kare mu gitondo ashobora kukubera igihe cy’ingirakamaro ku bihereranye no gusenga, kwiyigisha, hamwe no gutekereza ku byo wize.—Gereranya na Zaburi 119:147.
13, 14. (a) Kuki gutekereza ku byo twiga ari iby’agaciro kenshi? (b) Ni ugutekereza ku yihe mirongo y’Ibyanditswe, byadufasha kwanga urunuka ubusambanyi?
13 Gutekereza ku byo twize ni iby’agaciro kenshi, kubera ko bidufasha kuzirikana ibyo twiga. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko bishobora kudufasha kwimakaza ibitekerezo by’Imana. Dufate urugero: biroroshye kumenya ko Imana ibuzanya ubusambanyi, ariko ‘kwanga ibibi urunuka, tugahorana n’ibyiza,’ ugasanga ari intambara (Abaroma 12:9). Mu by’ukuri, dushobora kugira imitekerereze nk’iyo Yehova agira ku bihereranye n’ubusambanyi, dutekereza ku mirongo y’ingenzi ya Bibiliya, urugero, nko mu Bakolosayi 3:5, hadutera inkunga hagira hati “nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira [“irari ry’ibitsina,” NW ], no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana.” Ibaze uti ‘ni irihe rari ry’ibitsina ngomba kwica? Ni iki ngomba kwirinda gishobora kubyutsa ibyifuzo byanduye? Mbese, hari ibyo ngomba guhindura ku bihereranye n’ukuntu nitwara ku bo tudahuje igitsina?’—Gereranya na 1 Timoteyo 5:1, 2.
14 Pawulo atera Abakristo inkunga yo kuzibukira ubusambanyi, no kugira umuco wo kwirinda kugira ngo “umuntu wese areke kurengēra, cyangwa kuriganya mwene Se” (1 Abatesalonike 4:3-7). Ibaze uti ‘kuki gusambana byangiza? Ni gute nshobora kwiyonona jye ubwanjye, cyangwa se nkonona undi muntu, mu gihe naba nkoze icyaha mu bihereranye n’ibyo? Ni gute ibyo byangiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka, mu bihereranye n’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri? Bimeze bite se ku bihereranye na bamwe mu bagize itorero, barenze ku mategeko y’Imana, maze bakaba bataricujije? Ni gute byabagendekeye?’ Kwita ku byo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’iyo myifatire, bishobora gutuma turushaho kwanga mu buryo bwimbitse, icyo Imana ibona ko ari kibi (Kuva 20:14; 1 Abakorinto 5:11-13; 6:9, 10; Abagalatiya 5:19-21; Ibyahishuwe 21:8). Pawulo avuga ko umusambanyi “ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana” (1 Abatesalonike 4:8). Ni nde Mukristo w’ukuri wakwanga Se wo mu ijuru?
Ingeso Nziza, n’Incuti
15. Ni uruhe ruhare incuti zigira mu bihereranye n’ukuntu turangwa n’ingezo nziza?
15 Ikindi kintu cyadufasha gukomeza kuba abanyangeso nziza, ni ukugira incuti nziza. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “mbana n’abakubaha bose, n’abitondera amategeko wigishije” (Zaburi 119:63). Dukeneye imishyikirano izira igitotsi, tubonera mu materaniro ya Gikristo (Abaheburayo 10:24, 25). Turamutse twitandukanyije n’abandi tukaba mu bwigunge, dushobora kugira imitekerereze y’ubwikunde, maze ingeso mbi zikaba zatuganza mu buryo bworoshye (Imigani 18:1). Icyakora, imishyikirano ya Gikristo irangwa n’igishyuhirane, ishobora gukomeza icyemezo twafashe cyo gukomeza kuba abanyangeso nziza. Birumvikana ko tugomba no kwirinda incuti mbi. Dushobora kugirana ubucuti n’abaturanyi bacu, abo dukorana, n’abanyeshuri bagenzi bacu. Ariko niba koko tugendera mu bwenge, tuzirinda kugirana imishyikirano ya bugufi n’abantu batarangwa n’ingeso nziza za Gikristo.—Gereranya n’Abakolosayi 4:5.
16. Ni gute gushyira mu bikorwa ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:33, bishobora kudufasha kurangwa n’ingeso nziza muri iki gihe?
16 Pawulo yanditse agira ati “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” Mu kuvuga ayo magambo, yari arimo aburira abizera, ko bashoboraga gutakaza ukwizera kwabo, mu gihe bari kuba bifatanya n’abiyitaga Abakristo batemeraga inyigisho ishingiye ku Byanditswe yerekeranye n’umuzuko. Ihame rikubiye mu muburo wa Pawulo, rirebana n’imishyikirano tugirana n’abantu, baba abatari mu itorero ndetse n’abaririmo (1 Abakorinto 15:12, 33). Ubusanzwe, ntitwifuza kwihunza abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, ngo ni uko basa n’aho batemeranya natwe, ku bihereranye n’imitekerereze runaka ireba umuntu ku giti cye (Matayo 7:4, 5; Abaroma 14:1-12). Ariko kandi, tugomba kugira amakenga mu gihe haba hari bamwe mu bagize itorero batangiye kugira imyifatire ikemangwa, cyangwa se bakaba barangwa n’umwuka wo gusharira cyangwa kwitotomba (2 Timoteyo 2:20-22). Ni iby’ubwenge ko twaguma hafi y’abo dushobora ‘guhumurizanya’ (Abaroma 1:11, 12). Ibyo bizadufasha kurangwa n’ingeso nziza, no kuguma mu ‘nzira y’ubugingo.’—Zaburi 16:11.
Komeza Kurangwa n’Ingeso Nziza
17. Dukurikije ibivugwa mu Kubara igice cya 25, ni akahe kaga kageze ku Bisirayeli, kandi se, ibyo biduha irihe somo?
17 Mbere gato y’uko Abisirayeli bigarurira Igihugu cy’Isezerano, ababarirwa mu bihumbi bahisemo kurangwa n’ingeso mbi—maze bagerwaho n’akaga (Kubara, igice cya 25). Muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova buhagaze mu irebe ry’umuryango w’isi nshya ikiranuka. Kuyinjiramo bizaba ari igikundiro gishimishije ku bantu bakomeza kwirinda ingeso mbi z’iyi si. Kubera ko turi abantu badatunganye, dushobora kugira imyifatire yo kubogamira ku bibi, ariko kandi, Imana ishobora kudufasha kugendera ku buyobozi bukiranuka bw’umwuka wera wayo (Abagalatiya 5:16; 1 Abatesalonike 4:3, 4). Nimucyo rero twitondere inama Yosuwa yagiriye Abisirayeli, agira ati “mwubahe Uwiteka, mumukorere mu by’ukuri mutaryarya” (Yosuwa 24:14). Gutinya kubabaza Yehova, tubitewe no kumwubaha, bizadufasha kurangwa n’ingeso nziza.
18. Ku birebana n’ingeso mbi hamwe n’ingeso nziza, ni iki Abakristo bose bagombye kwiyemeza?
18 Niba ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kunezeza Imana, iyemeze kwitondera inama ya Pawulo, igira iti “iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.” Ingaruka izaba iyihe nubigenza utyo? Pawulo yagize ati “abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe” (Abafilipi 4:8, 9). Ni koko, ubifashijwemo na Yehova, ushobora kwirinda ingeso mbi maze ukarangwa n’ingeso nziza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza 1993, ku ipaji ya 18-23, hamwe n’uruhererekane rw’ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko Ruribaza . . . ,” zasohotse mu igazeti ya Revéillez-vous! yo ku itariki ya 8 Gashyantare, iya 22 Gashyantare, n’iyo ku itariki ya 22 Werurwe 1993, hamwe n’iyo ku itariki ya 22 Ugushyingo 1996.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Ni iki umuntu asabwa gukora kugira ngo arangwe n’ingeso nziza?
◻ Ni mu yihe mimerere Hezekiya, Daniyeli, hamwe n’Abaheburayo batatu bakomeje kubamo abanyangeso nziza?
◻ Ni gute dushobora kuba nka Daniyeli, mu kunanira intwaro za Satani?
◻ Kuki Abakristo bagomba kuba maso mu bihereranye n’imyidagaduro?
◻ Ni uruhe ruhare kwiga, gutekereza ku byo umuntu yiga n’incuti yifatanya na zo, bigira mu gutuma arangwa n’ingeso nziza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Hezekiya wari ukiri muto yaranzwe n’ingeso nziza, n’ubwo yari akikijwe n’abasengaga Moleki
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Abakristo bagomba kuba maso mu bihereranye n’imyidagaduro