“Amahoro abe muri mwe”
“Yesu araza, ahagarara hagati yabo, arababgir’ ati: Amahor’ abe muri mwe.”—YOHANA 20:19.
1. Ni kuki umuhate w’abantu mu kuzana amahoro ntacyo uzageraho?
“AB’ISI bose bari mu Mubi.” (1 Yohana 5:19) Ibyo byari amanyakuri mu minsi ya Yohana, ariko no muri iyi minsi, biragaragara, urebye ukuntu ubugome bwiyongera, iterabwoba, intambara no kwononekara. Amagambo ya Yohana yahumetswe nanone yerekana y’uko nta byiringiro by’uko isi yagera ku mahoro biturutse ku muhate w’abantu, nka papa, abategetsi b’ibihugu na ONU. Ubwo se ni ukubera iki? “Nta mahoro y’abanyabyaha, ni kw’ Imana yanjy’ ivuga.”—Yesaya 57:21.
2. Ijambo “amahoro” rikubiyemo iki cyane cyane mu giheburayo no mu kigereki?
2 Ariko, ijambo “amahoro” rifite ubundi busobanuzi butari ukuba nta ntambara iriho. Amahoro ashobora no kuba ari “imimerere yo mu bwenge no mu mutima irangwa no kutagira icyo wiganyira nta mpungenge mu mutima; gutuza k’ubwenge n’umutima.” No mu giheburayo ijambo “amahoro” (shalohm’) hamwe n’iry’ikigereki (ei-re’ne) bifite ubusobanuzi burambuye. Byerekana ihumure nko mu magambo “gend’amahoro.” (1 Samweli 1:17; 29:7; Luka 7:50; 8:48) Ibyo bidufasha gukunda urukundo Yesu yari afitiye abigishwa be mu gihe cy’ibyago barimo nyuma y’urupfu rwe.
3. Yesu yerekanye ate ukuntu yita ku bigishwa be nyuma yo kuzuka kwe kandi byatanze iki?
3 Yesu yapfuye ku wa gatanu 14 Nisani, muri 33, mu bihe byacu. Ku cyumweru 16 Nisani yarazutse. Kubera ko nk’uko byari bisanzwe yashakiraga abigishwa be ihumure yahise ashaka aho bari. Mbese yabasanze hehe? Bari bifungiranye “kuko batinyag’Abayuda.” Birumvikana ko bari bahagarits’imitima kandi bafite ubwoba. Yesu yarababwiye ati: “Amahoro abe muri mwe.” (Yohana 20:19-21, 26) Nyuma y’aho bakomejwe n’umwuka wera bumvise bafite amahoro. Bavuze bashize amanga ibyo kwihana bafasha benshi kugera ku mahoro y’Imana.
Amahoro y’Imana muri iki gihe
4. Abantu ba Yehova bashobora bate gukomeza amahoro y’ubwenge n’umutima muri ibi bihe biruhije?
4 Ubu turi mu bihe by’imperuka, mu “bihe birushya.” (2 Timoteo 3:1) Abagendera ku mafarashi bavugwa mu Byahishuwe ubu baragenda ku isi nk’uko bigaragarira mu ntambara, ukubura kw’ibiribwa, urupfu rutewe n’ibyorezo. (Ibyahishuwe 6:3-8) Abantu ba Yehova nabo bahura n’iyo mimerere mibi ibakikije. Mbese bashobora bate guhorana amahoro y’Imana mu mitima yabo no mu bwenge bwabo. Ni ukwegera cyane Isoko nkuru y’ihumure n’amahoro. Nk’uko twabibonye mu nyandiko ishize, ibyo bisaba buri gihe gusenga no kwinginga. Ni muri ubwo buryo “amahoro y’Imana, ahebuje rwos’ ay’ umuntu yamenya, azarindir’ imitima yanyu n’ibyo mwibgira muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.
5. Ni kuki Paulo yari yiringiye ko “amahoro y’Imana” ashobora kurinda imitima yacu?
5 Intumwa Paulo wanditse ayo magambo nawe ubwe yihanganiye akaga n’ingorane. Yarafunzwe, akubitwa n’Abaroma hamwe n’Abayuda. Yatewe amabuye baramuta bagira ngo yapfuye. Kugenda muri iyo minsi byari ukwigerezaho; yarohamye mu bwato inshuro eshatu, akenshi yagiye ahura n’abambuzi. Yaraye amajoro menshi nta bitotsi inshuro nyinshi yicwa n’imbeho, n’inzara, n’inyota. Hanyuma y’ibyo byose buri munsi ‘yagiraga uguhagarikir’imitima amatorero yose.’ (2 Abakorinto 11:24-28) Ubwo rero Paulo yari yizeye ukuntu “amahoro y’Imana” ashobora kurinda imitima yacu ari ingenzi.
6. Ni kuki ari ingirakamaro gukomeza imirunga y’igishyuhirane kandi y’inkoramutima iduhuza n’Umuremyi wacu?
6 “Amahoro y’Imana” ashobora gusobanura uburyo bw’ituze n’akanyamuneza byerekana imishyikirano myiza n’Imana. Ibyo ni ingenzi cyane ku Bakristo cyane cyane iyo bahuye n’ibitotezo n’imibabaro. Ni kuki se? Ubundi twese ntabwo dutunganye: ubwo rero iyo duhuye n’ibibazo n’impagarara no kurwanywa n’izindi ngorane, bishobora kudutera ubwoba. Bishobora no gutuma tuva mu budahemuka. Ibyo bishobora gutukisha izina ry’Imana, bikatwambura ubuntu bwa Yehova bikanadutesha ubuzima bw’iteka. Ni ingirakamaro rero kwirukira kuronka “amahoro y’Imana” azadufasha guhangara izo ngorane zose tukazinesha. Amahoro koko ni “gutanga kose kwiza n’impano yos’ itunganye” dushyirwa imbere n’Imana na Data wo mu ijuru.—Yakobo 1:17.
7, 8. (a) Urufatiro rw’“amahoro y’Imana” ni uruhe kandi ni buryo ki “ahebuje rwos’ay’umuntu yamenya’? (b) Ayo mahoro yatanzwemo urugero ate ku byerekeye umuvandimwe umwe wo muri Afurika?
7 Ushobora kuba warabonye ko abantu bamwe bariho mu ituze ntacyo bishisha. Akenshi ibyo bituruka ku bushobozi kamere ku muryango, ku butunzi, ku burere n’ibindi. “Amahoro y’Imana” atandukanye n’ibyo. Ntabwo afite urufatiro ku mimerere myiza ku bwenge bw’umuntu no gutekereza kwe. Aturuka ku Mana kandi “ahebuje rwos’ ay’ umuntu yamenya.” J. B. Phillips ahindura ayo magambo yo mu Abafilipi 4:7 ngo “amahoro y’Imana arengeje . . . ibyo umuntu yakwiyumvisha.” Abantu benshi b’isi akenshi batangazwa n’ukuntu Abakristo bahangara ibibazo, ingorane y’umubiri ndetse n’urupfu.
8 Muri ibi bihe urugero rw’ibyo rwatangwa ni urw’Umuhamya wa Yehova umwe wayoboraga amateraniro y’Abakristo mu gihugu kimwe cyo muri Afurika aho Abahamya baregwaga ko ari inyeshyamba ariko ahanini biturutse ku bagatolika. Bagiye kubona babona abapolisi barinjiye n’imbunda. Abo bapolisi bohereje abagore n’abana iwabo batangira gukubita abagabo. Uwo Muhamya arabyibuka. “Nta magambo nabona yo kuvuga uburyo twafashwe nabi. Umukaporari yatwibwiriye ko turi bukubitwe kugeza gupfa. Nakubiswe inkoni ku buryo namaze iminsi 90 nduka amaraso. Ariko icyampangayikishaga cyane cyari ubuzima bwa bagenzi banjye. Mu isengesho nasabye Yehova kurinda ubuzima bw’intama ze” bose bakaba bararokotse. Mbega urugero rwo gutuza iyo umuntu ahuye n’ubugome kandi akazirikana abandi! Ni koko Data wo mu ijuru aha abagaragu be b’abizerwa ibyo bamusaba; akabaha amahoro. Umwe muri abo basilikari yabonye ko Imana y’Abahamya “ishobora kuba ari Imana y’ukuri.”
9. Ni ubuhe bufasha bwo gusoma no gutekereza kuri Bibiliya?
9 Mu bihe bikomeye Abakristo benshi bahura n’ibibazo bituma bumva bagira imidugararo kandi bagacika intege. Uburyo bwiza bwo kugumisha amahoro mu bwenge ni ugusoma Bibiliya no kuyitekerezaho. Itera kugira imbaraga no kwiyemeza kujya imbere no gushikama. “Kukw’ ijambo ry’Imana ari rizima, rifit’ imbaraga.”—Abaheburayo 4:12.
10. Kwiyibutsa Ibyanditswe bishobora bite kuba imigisha?
10 Ariko se igihe duhuye n’ubugome nta Bibiliya ituri hafi byagenda bite? Nk’urugero Umukristo ashobora gufatwa akajugunywa muri gereza nta Bibiliya. Muri icyo gihe ashobora kubona imigisha nyinshi yiyibukije amasomo nka Abafilipi 4:6, 7; Imigani 3:5, 6; 1 Petero 5:6, 7; na Zaburi 23. Mbese ntiwashobora kwishimira kuba wibuka ayo masomo ukanayatindaho? Igihe uri wenyine mu buroko ushobora kumva ari nk’aho Yehova ubwe arimo akuvugisha. Ijambo ry’Imana rishobora gukiza imitima ibabaye kandi inaniwe no gusimbuza imidugararo amahoro. (Reba Zaburi 119:165.) Ni ingenzi koko gushyira Ibyanditswe mu mutwe wacu igihe tugifite umwanya wo kubikora.
11. Umuvandimwe umwe wo mu Buholandi yerekanye ate ko akeneye ibiribwa by’umwuka?
11 Arthur Winkler ni umwe mu bishimiye Bibiliya cyane mu gihe cya Nazi mu Buholandi igihe Abahamya bagombaga gukomeza umurimo w’Abakristo muri rwihishwa. Gestapo (Abapolisi ba Nazi) yahigaga umuvandimwe Winkler cyane. Byageze aho bamufata, bagerageza kumuvana mu kwizera kwe birabananira. Baramukubise kugeza igihe ahwerereye. Yakutse amenyo, umusaya wo hepfo urajanjagurika arakubitwa kugeza ku nyama, ajugunywa mu buroko. Ariko uwari umurinze yari umuntu mwiza. Umuvandimwe Winkler yasabye ubuyobozi bwa Yehova mu isengesho. Yumvise akeneye cyane ibiribwa by’umwuka asaba uwari amurinze ko yamufasha. Hashize akanya urugi rwarafunguwe abona bamujugunyiye Bibiliya. Umuvandimwe Winkler arabyibuka ngo “mbega ibyishimo nagize kubona buri munsi nishimira ijambo ry’ukuri . . . Numvise nkomeye cyane mu buryo bw’umwuka.”a
Amahoro y’Imana azabarinda
12. Ni kuki dukeneye mu buryo budasanzwe ko imitima yacu n’ibyo twibwira birindwa?
12 Yehova asezeranya ko amahoro ye “azarindir’ imitima yanyu n’ibyo mwibgira.” (Abafilipi 4:7) Ibyo ni ingirakamaro cyane. Umutima ni icyicaro cy’ ibyiyumvo. Muri iyi minsi y’imperuka; imitima yacu ishobora gucibwa intege n’ubwoba, imidugararo cyangwa igatuma dukora icyaha. Ishusho y’ubuzima y’imibereho mu buryo rusange iragenda irushaho kuba mibi. Tugomba rero kuba maso buri gihe. Usibye no kugira imitima ifite imbaraga tugomba kugira “ibyo twibgira” bizakomezwa kandi bikayoborwa n’Imana biturutse mu Ijambo ryayo no mu itorero rye.
13. Tuzunguka iki ibyo twibwira nibirindwa?
13 Dukurikije W. E. Vine ijambo ry’ikigereki no’e-ma (ari ryo “ibyo mwibgira”) ririmo igitekerezo cy’intego.” (An Expository Dictionary of New Testament Words) Ubwo rero amahoro y’Imana ashobora gukomeza intego yacu ya Gikristo, akaturinda icyashaka kuduca intege cyose agahindura n’ubwenge bwacu butarimo ibintu byiza. Gucika intege n’ ibibazo ubwo rero ntibyadushobora mu buryo bworoheje? Nk’urugero niba twarafashe intego yo gukorera Yehova mu bushobozi budasanzwe, nko kuba umupayiniya wa buri gihe, cyangwa kujya aho ababwiriza bakenewe, “amahoro y’Imana” ashobora kudufasha gukomeza gutera imbere mu ntego yacu. (Gereranya na Luka 1:3; Ibyakozwe 15:36; 19:21; Abaroma 15: 22-24, 28; 1 Abatesalonike 2:1, 18.) Gukomeza ibyo mwibgira nanone ni ugufata igihe gihagije cyo kwiga Ijambo ry’ Imana, no guhura n’abandi Bakristo. Ubwo rero niba ugaburira buri gihe ubwenge bwawe n’umutima wawe ibitekerezo bisukuye kandi byubaka, mbese ushobora gufata igihe gihagije cyo kwiyuzuzamo “amagambo” yahumetswe n’Imana? Mbese uzashobora kurushaho kubyitaho?
14. Ni iyihe nama yahumetswe tugomba gukurikiza kandi ni kuki?
14 Washoboye kubona ko umutima wawe n’ubwenge bwawe cyangwa ibyo wibwira biri mu bituma uronka “amahoro y’Imana.” Ibyo biragaragazwa mu nama ituruka ku Mana ngo: “Mwana wanjye ita, ku magambo yanjye; Teger’ ugutw’ ibyo mvuga. Ntibiv’ imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima waw’ imbere. Kukw’ ari byo bugingo bg’ababibonye, Bikab’ umuzemuke w’umubiri wabo wose. Rind’ umutima wawe kurut’ ibindi byose birindwa, Kukw’ ari hw’ iby’ubugingo bikomokaho.”—Imigani 4: 20-23.
15. Yesu yagize ruhare ki mu guhabwa ubwacu “amahoro y’Imana”?
15 “Amahoro y’Imana” aturuka ku mirunga y’igishyuhirane, y’inkoramutima igufatanya na Yehova azarinda imitima yanyu n’ibyo mwibwira “muri Kristo Yesu.” (Abafilipi 4:7) Mbese Yesu afitemo ruhare ki? Paulo arasobanura ngo: “Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo, witangiy’ ibyaha byacu, ngw’ aturokor’ iki gihe kibi cya none, nk’ukw’ Imana Data wa twese yabishatse.” (Abagalatia 1:3, 4) Ni koko Yesu mu rukundo rwe yatanze ubuzima bwe kugira ngo ducungurwe. (Matayo 20:28) Ubwo rero ni “muri Kristo Yesu” dushobora kwemerwa n’Imana nk’abagaragu be bamwihaye kandi tukaba dushobora kwishimira amahoro y’Imana ashobora kuturinda.
Ibishobora guhungabanya amahoro y’Imana
16. Ni iyihe nama Paulo atanga ishobora kudufasha gukomeza “amahoro y’Imana”?
16 Iyo tumaze kuronka amahoro y’Imana no kuyishimira tugomba kwita ku buryo tuyahamana. Hari byinshi bishobora kwambura Abakristo amahoro. Muri byo ibigomba kugaragara kandi bibi cyane ni irari rya gisore. Mu ibaruwa ya kabiri Paulo yandikiye Timoteo wari ufite nk’imyaka 30, yongeyemo iyi nama ngo: “Nuk’ uhung’ irari rya gisore, ahubg’ ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaz’ Umwami wacu bafit’ imitim’ iboneye.”—2 Timoteo 2:22.
17. Ni iki cyabaye kenshi kubyo Yehova yageneye igitsina?
17 Muri iryo rari harimo ibyerekeranye n’ukwifuza kwerekeye ibitsina, bikaba bifite umwanya ukwiye mu ishyingirwa. Nyamara ariko mu mateka uko kwifuza kwayoberejwe mu mishyikirano yerekeranye n’ibitsina mbere yo gushyingirwa no gushaka uwo umuntu atashyingiranywe nawe byose bikaba ari ibintu byangwa n’Umuremyi wacu wuzuye ubwenge. (Abaheburayo 13:4; Itangiriro 34:1-3) Icyago cyo kugwa mu busambanyi kiganza Abakristo benshi muri iki gihe ari abato ari n’abakuru. Mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda yandujwe n’ibyaha igitsina cyabaye ikintu cyo kwishimisha, bikaba no hagati y’abaryamana b’ibitsina bimwe abagabo n’abagabo abagore n’abagore.—Abaroma 1:24-27.
18. Ni kuki imitima ya bamwe ubu itarakomera kandi ibyo bigeza kuki?
18 Kuba turi muri iyi mimerere biratsindagiriza ukuntu ari ingirakamaro kugira umutima ukomeye, ushikamye wiyeguriye Yehova. Bamwe mu bakiriye ubutumwa bw’Ubwami, bemera ukuri gushingiye kuri Bibiliya kandi buri gihe bagaterana hamwe n’abantu ba Yehova ariko bakaba abantu badashimira Yehova, Ijambo rye, n’itorero rye ry’isi yose. Imitima yabo iba itarakomera. Bashobora gufatwa mu buryo bworoheje n’“irari rya gisore.” Bamwe muri bo bashobora kunesha ibishuko byo gusambana ariko nkuko Paulo yabivuze bashobora kuba “bakund’ibibanezeza aho gukund’ Imana.” (2 Timoteo 3:4) Bamara igihe cyabo kinini bareba televiziyo, basoma ibitabo cyangwa bumva umuziki wanduye aho kwiyigisha cyangwa kujya mu materaniro ya Gikristo cyangwa mu murimo w’Ubwami. Baragwa mu buryo bw’umwuka bakaba bagwa no mu cyaha.
19. Ni iki kizatubuza gutembanwa?
19 Abantu nk’abo ni nk’ubwato budafite ikibuhagarika mu mazi, butwarwa n’umuvumba buhoro buhoro bukagenda busanga impanuka. Mbese bashobora gukora iki? Paulo aratanga iyi nama ngo: “Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugir’ umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo.” (Abaheburayo 2:1) Abafashwe n’icyo cyago bashobora “kurushaho kugir’ umwete” mu kwiga Ijambo ry’Imana; gutegura amateraniro no kugeza ku bandi ukuri kwerekeye Ubwami. Birumvikana ko umuntu ashobora gutekereza ati, ‘Iyi ni inama nziza ariko jyewe ntabwo meze ntyo, ubwo rero ntabwo ari jye bireba.” Mbese si ubwenge ko buri wese muri twe asuzuma neza ukuntu ashobora kwoza umutima we, n’ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye hanyuma agakurikiza ibyanditswe ngo “ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaz’ Umwami wacu bafit’ imitim’ iboneye?” (2 Timoteo 2:22) Hejuru ya byose dushobora gusaba Imana kutuyobora no kudukoresha ubufasha bw’umwuka we.
20. Umuntu wese wakoze icyaha gikomeye ashobora gukora iki?
20 Niba hagize ukora icyaha gikomeye hanyuma akagihisha ntazaba acyemerwa na Yehova kandi azabura “amahoro y’Imana.” No mu bwenge bwe nta mahoro azaba akirimo. (Gereranya na 2 Samweli 24:10; Matayo 6:22, 23.) Ubwo rero urabona ukuntu ari itegeko ku Mukristo wese uguye mu cyaha gikomeye kubibwira Yehova n’abasaza b’itorero bamukunda kugira ngo abone gukira mu buryo bw’umwuka. (Yesaya 1:18, 19; 32:1, 2; Yakobo 5:14, 15) Iyo umuntu umwuka we ubogamiye mu nzira z’icyaha agashakira ubufasha mu bavandimwe basheshe akanguhe, umutimanama we ntuzahagarika umutima cyangwa ngo ubure amahoro y’Imana.
21. Ni iki gituma dushimira Yehova muri iki gihe, kandi ibyemezo byacu bizaba ibihe?
21 Mbega ukuntu ari igikundiro kuri ubu kuba umwe ma Bahamya ba Yehova bitanze! Iyi si ya Satani idukikije irimo iratatana. Vuba aha izashira. Abantu benshi “bazagushw’ igihumure n’ubgoba no kwibgir’ ibyenda kuba mw’ isi.” Ariko twebwe turaramye kubera ko tuzi ko “gucungurwa kwacu kuzaba kwenda gusohora.” (Luka 21:25-28) Kugira ngo twerekane ukuntu dushimira Yehova kubera “amahoro . . . ahebuj’ rwos’ay’umuntu yamenya” tujye dukora uko dushoboye kose ngo dukorere mu bwizerwa “Imana nyir’amahoro.”—Abaroma 15:33; 1 Abakorinto 15:58.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Soma igitabo 1986 Yearbook of Jehovah’s Witnesses impapuro 154-7.
Ingingo zo gusubiramo
◻ Muri iki gihe “amahoro y’lmana” adufasha ate kandi asumbye “ibyo mwibgira” ate?
◻ Ni ibiki bituma dukomeza amahoro mu mitima yacu?
◻ Ni ikihe cyago cyugarije Abakristo benshi bo muri iki gihe kandi ibyo bishobora kugeza hehe?
◻ Umukristo aramutse akoze icyaha gikomeye ashobora gukora iki?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 11]
YIBONEYE KO ARI AMANYAKURI
Mu Ntambara ya Kabiri y’lsi Abanazi bohereje umugabo wa Elsa Abt i Sachsanhausen mu kigo bafungiragamo kubera ko yakoraga umurimo wa Gikristo wo kubwiriza. Mu kwa gatanu 1942, Gestapo yateye uwo mukristokazi imwambura umwana we w’umukobwa imwohereza mu bigo byinshi aho yakoraga arahababarizwa cyane. Aritangira ubu buhamya ngo: “Imyaka namaze mu bigo by’Abadage yanyigishije byinshi.
Ni ukuntu umwuka wa Yehova ushobora gukomeza umuntu mu bigeragezo. Mbere yo gufatwa nasomye ibaruwa y’Umukristokazi umwe yavugaga ko mu gihe cy’ibigeregezo bikomeye umwuka wa Yehova utanga ituze rikagutwikira. Ibyo numvaga ko ari nko gukabya. Ariko jyewe ubwanjye maze kugwa mu bigeragazo niboneye ko ibyo yavugaga byari amanyakuri. Ni uko byambayeho koko. Birakomeye kubyiyumvisha iyo bitarakubaho. Ibyo rero byambayeho. Yehova arafasha.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Paulo yiboneye ko amahoro y’Imana ashobora kurinda imitima yacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Mbese wowe wugarijwe no gutembanwa mu buryo bw’umwuka?