Babyeyi—Mugere ku mitima y’abana banyu kuva bakiri bato cyane
“Mubarere, mubahana mubigish’ iby’Umwami wacu.—ABEFESO 6:4.
1. Ni iki cyabaye mu gihe Yesu yari agiye guhura n’ibigeragezo mu buryo bwite?
YESU KRISTO yari agiye i Yerusalemu ari kumwe n’abigishwa be. Igihe gito mbere yaho mu ncuro ebyiri zose yari yababwiye ko agiye kubabazwa cyane kandi akazicirwa muri uwo mudugudu. (Mariko 8:31; 9:31) Nkuko Bibiliya ibitubwira, muri icyo gihe cyari cyuzuyemo ibigeragezo mu buryo bwite kuri Yesu,‘abantu bamuzaniraga abana bato ngo abakoreho.’—Luka 18:15.
2. (a) Ni ukubera mpamvu ki, ishobora kuba yaratumye abigishwa bashaka gucyaha abana? (b) Yesu yahise akora iki?
2 Mbese abigishwa be babigenje bate bamaze kubona ibyo? Bacyashye abo bantu bagerageza kubasubiza inyuma bakeka ko bagirira neza Yesu, badashaka ko abo bantu batamutera igihe. Yesu we yararakaye maze aravuga ati: “Murek’abana bato bansange, ntimubabuze; . . . Arabakikira, abah’umugisha, abarambitseho ibiganza.” (Mariko 10:13-16) Ni koko n’ubwo umutima we n’ubwenge bwe byari bihangayikishijwe na byinshi Yesu yahariye igihe abana bakiri bato.
Inyigisho ku babyeyi
3. Ni iyihe nyigisho ababyeyi bashobora kuvana muri iyo nkuru?
3 Babyeyi mushobora kuvana inyigiaho muri iyo nkuru: Icyaba kibahangayikishije cyose cyangwa inshingano mwagira zose, mujye muharira igihe abana banyu. Ni ikintu cy’ibanze. Mushobora kubatoza ibintu by’umwuka bifite agaciro bizarinda imitima yabo bikabashyira mu nzira nziza. (Gutegeka kwa kabiri 6:4-9; Imigani 4:23-27) Unike na Loisi aribo nyina na nyirukuru ba Timoteo bafashe igihe cyo guha Timoteo inyigisho zageze ku mutima we zituma aba umugaragu w’Imana witanze cyane.—2 Timoteo 1:5; 3:15.
4. Abana bafite akahe gaciro, kandi ababyeyi bagomba kwerekana bate ko babaha agaciro kenshi?
4 Ababyeyi b’Abakristo ntabwo bashobora kwiha ibyo kutita ku bana Imana Yehova yabahaye. Abana koko ni impano nziza ya Yehova. (Zaburi 127:3) Ubwo rero mujye mumara igihe kinini muri kumwe na bo mugere ku mitima yabo mukurikije urugero rwa nyina na nyirakuru ba Timoteo. Mugomba kubaharira igihe atari ukubabwira gusa iby’imyifatire yabo no kubahana ahubwo ari no gusangira na bo mugasoma muri kumwe na bo, mugakina nabo mukanabaryamisha. Ni ngombwa rwose ko mugena igihe cyo gukorera ibyo byose abana banyu.
5. Vuga urugero rw’umubyeyi umwe werekanye ko yitaga cyane ku nshingano ze?
5 Hari umucuruzi ukomeye wo muri Yapani wabaye Umuhamya wa Yehova wiyumvishije neza iryo hame. Kuri ibyo dore ibyo dusoma mu kinyamakuru cyitwa, Mainichi Daily News cyo ku wa 10, Gashyantare 1986, mu nyandiko yitwa ngo: “Umuyobozi JNR Yasezeye ku Kazi ke Kugira ngo Ashobora Kuba Ari Hamwe n’Abana be.” “Umukozi mukuru wo muri Sosiyeti y’igihugu ya gari ya moshi (JNR) yahisemo gusezera ku kazi aho kugira ngo yitandukanye n’umuryango we. . . . Uwo mugabo witwa Tamura yaravuze ngo’ Umurimo wo kuba Diregiteri Jenerali ushobora gukorwa n’abantu benshi nyamara ni jye jyenyine se w’abana banjye.” Babyeyi mbese mujya murangiza inshingano zanyu zo mu muryango mubyitayeho?
Igihe gishyira ingorane mu nshingano z’abahyeyi
6. Ni kuki bikomeye kurera abana muri iki gihe cyacu?
6 Nta bundi byari byarigeze gukomera kurera abana nk’uko Ijambo ry’Imana ribisaba ‘mu kubahana no kubigisha iby’Umwami wacu.’ (Abefeso 6:4) Ibyo bimeze gutyo kubera ko ubu turi mu “minsi y’imperuka” kandi Satani n’abadaimoni be bakaba baduterereza ibyago byinshi kubera ko bafite umujinya mwinshi, bakaba bazi ko bashigaje igihe gito. (2 Timoteo 3:1-5; Ibyahishuwe 12:7-12) Imihati y’ababyeyi kugira ngo barere abana babo nk’uko Imana ibishaka ihungabanywa n’“ikirere” mu buryo ncamarenga Satani agenga. Icyo kirere ni umwuka urangwa n’ubwikunde no kutumvira ukaba uri hose mu mwuka duhumeka.—Abefeso 2:2.
7, 8. (a) Ni ibiki televiziyo ishobora kwinjiza mu muryango kandi nyamara ababyeyi benshi bakora iki? (b) Ni kuki ababyeyi bakoresha televiziyo nk’umurezi w’abana birengagiza inshingano zabo?
7 Nka Televiziyo icengeza ‘umwuka w’isi’ ari wo ‘mwuka’ uroze mu miryango. (1 Abakorinto 2:12) Ni koko porogaramu nyinshi zo muri Televiziyo zishyira imbere abantu banduye, abantu baryamana n’abandi b’igitsina kimwe akaba ari abantu bakunda kuba ibirangirire muri za sinema. (Abaroma 1:24-32) Abana banyu mu buryo bwite bafatwa vuba n’ibitekerezo bibi hamwe n’ibyerekeranye n’ubusambanyi byerekanwa kuri Televiziyo, kimwe n’uko banduzwa n’umwuka wanduye bahumeka. Nyamara se ababyeyi bamwe bakora iki?
8 Televiziyo isa nk’aho ari yo irera abana babo. Bamwe babwira abana babo ngo: “B’uretse sha ubu ndahuze. Ba ugiye kureba Televiziyo.” Hari umuntu umwe ukora kuri televiziyo uzwi cyane wavuze ngo “ayo magambo akunda kumvwa cyane mu ngo nyinshi zo muri Amerika.” Nyamara kandi kureka abana bakareba ibyo babonye byose muri televiziyo ni kimwe no kubatererana. (Imigani 29:15) Ababyeyi bagenza batyo baba birengagije inshingano zabo nk’uko uwo mukozi twavuze mbere yabivuze ngo: “Kurera abana bisaba igihe kandi ni inshingano zikomeye. Ntabwo twagombye kubiharira undi cyane cyane televiziyo.”
9. Ni ibiki byanduza abana bagomba kurindwa mu buryo bwite?
9 Ibyo ari byo byose kubera ibihe biruhije turimo hari igihe ushobora gutererana abana bawe nk’uko abigishwa ba Yesu twavuze mbere babigenje maze ukikorera ibindi ubona ari byo by’ingenzi kurusha. Ari ko se ni ikihe kintu cy’ingenzi kurusha abana? Ubuzima bwabo bw’umwuka ni bwo burebwa! Waba wibuka ko nyuma y’impanuka yo muri 1986 yabereye ku kigo kireba iby’ingufu za karahabutaka cy’i Tchemobyl (ni mu Burusiya) abana bavanywe muri ako karere kugira ngo batanduzwa n’ibirozi byagiturutsemo. Ni kimwe n’uko niba wifuza kurinda ubuzima bw’umwuka bw’abana bawe ugomba kubarinda “umwuka” wica w’isi, uwo mwuka ukaba uvuburwa akenshi na televiziyo.—Imigani 13:20.
10. Ni ayahe masoko yandi y’“umwuka” wuzuye uburozi wugarije abana kandi ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rwerekana ibyo?
10 Ariko hariho andi masoko y’“umwuka” wica ashobora kurimbura ingeso nziza no guhindura ubwenge bw’abakiri bato nk’ibuye. Niba umwana ahura n’abantu babi ari ku ishuri cyangwa mu baturanyi, bashobora kurandura ukuri kuri mu mutima we uba utarakomera. (1 Abakorinto 15:33) Dushobora kuvana inyigisho ku byabaye kuri Dina, mwene Yakobo ‘wajyaga akunda kugenderera abakobwa bo mu gihugu barimo.’Umusore umwe yaramufashe ku ngufu.(Itangiriro 34:1, 2) Abana bagomba kwigishwa mu buryo buboneye kandi bakarerwa mu buryo basimbuka imitego y’isi ubu yagomye kurusha mu gihe cya Dina.
Kuva mu buhinja kuki?
11. (a) Ababyeyi bagomba gutangira kwigisha abana babo ryari? (b) Ni ibihe byiza bishobora kugerwaho?
11 Ariko se ababyeyi bagomba gutangira kwigisha abana babo ryari? Bibiliya itubwira ko Timoteo yigishijwe ‘ahereye mu buto bwe.’ (2 Timoteo 3:15) Tumenye neza ko ijambo ryakoreshejwe ry’Ikigereki ari ryo bre’phos risobanura umwana ukivuka. Iryo jambo turongera tukarisanga muri Luka 1:41,44. Havuga ko umwana Yohana yasimbutse mu nda ya nyina. Ibyo ari byo byose ijambo bre’phos nanone ryakoreshejwe mu kuvuga impinja z’Abisiraeli zashoboraga gupfa mu gihe cy’ivuka rya Mose. (Ibyakozwe 7:19, 20) Ku byerekeye Timoteo iryo jambo rishaka kuvuga igihe yari akiri akana gato cyane ari uruhinja, ari byo kuvuga ko atari umwana gusa. Kugeza aho ubwenge bwageraga Timoteo yashoboraga kwibuka ko yigishijwe iby’inzandiko zera kuva akiri uruhinja. Mbese ntiyageze kuri byinshi? (Abafilipi 2:19-22) Ariko se uruhinja rushobora kugirirwa umumaro n’inyigisho ruhabwa kuva rukiri ruto?
12. (a) Ni ryari abana b’impinja batangira kugira ibyiyumvo no kwongera ubumenyi? (b) Ni ryari kandi ni gute ababyeyi bagomba guha abana babo inyigisho yo mu by’umwuka?
12 Muri 1984 umwarimu wo muri Iniverisite ya Yale witwa Edward Zigler yaravuze ngo: “Ikintu cy’ingenzi cyavumbuwe muri busikoloji ni ukuntu abana bakiri impinja bashobora gufata mu mutwe.” Hari ibyo ikinyamakuru Health cyavuze kuri ibyo ngo: “Hari ubushakashatsi bwa vuba aha bwerekanye ko abana mbere yo kuvuka babona, bumva, bakaba bumva uburyohe kandi ‘bakagira’ n’ibyiyumvo.” Biragaragara rero ko ababyeyi bajya batangira kwigisha abana babo hakiri kare. (Gutegeka kwa kabiri 31:12) Ku itangiriro bashobora kubereka amashusho no kubatekerereza udukuru. Masaru Ibuka wanditse igitabo A la Maternelle il est deja trop tard (mu Icyongereza) ari byo bisobanura ngo mu kiburamwaka umuntu aba yarakererewe, aravuga ngo, “imyaka y’ingenzi ni imyaka itatu ya mbere.’ Impamvu ni uko ubwenge bukiri buto bushobora kugoragozwa kandi bukamenya ibintu mu buryo bworoheje nk’uko bigaragazwa n’ukuntu abana biga indimi nshya. Umwarimu umwe wo muri Iniverisite ya New York, wazobereye mu kwigisha utwana dutoya yaravuze ngo “ababyeyi bari bakwiye gutangira kwigisha gusoma utwana twabo kuva tukivuka”!
13. Ni iyihe nkuru yerekana ukuntu utwana duto dushobora gufata mu mutwe cyane?
13 Dore ibyo umunyakanadakazi umwe yanditse ku ibyerekeye ukuntu umwana we afata mu mutwe cyane: “Umunsi umwe nasomeraga inkuru iturutse mu Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya Shaun umwana wanjye w’imyaka ine n’igice. Mu gihe nari nduhutse natangajwe n’ukuntu we yakomeje iyo nkuru ayivuga ijambo ku rindi nk’uko byanditswe muri icyo gitabo. . . . Nashatse kwongera kubigerageza ku nkuru ya kabiri hamwe n’iya gatatu nsanga zose azizi mu mutwe. . . . Mu by’ukuri yashoboraga kuvuga mu mutwe inkuru 33 za mbere zo muri icyo gitabo harimo n’amazina y’ahantu hamwe n’ay’abantu akomeye kuvuga.”a
14. (a) Ni nde utaratangajwe n’ubushobozi bw’utwana duto? (b) Intego y’ababyeyi b’Abakristo igomba kuba iyihe? (c) Umwana agomba gutegurirwa iki kandi kuki?
14 Abasanzwe bazi ukuntu abana bakiri bato bafata mu mutwe ntabwo batangazwa n’uwo mwana. Diregeteri w’Ibigo bicukumbura ubushobozi bw’ikiremwamuntu witwa Glenn Doman yaravuze ngo: “Twigishije impinja aho kwigisha abana isi yakuzura ibihangange nka Einstein, Shakespeare, Beethoven na Leonardo da Vinci.” Ariko rero intego y’ababyeyi b’Abakristo ntabwo ari ukugira ibihangange mu bwenge ahubwo ni ukugera ku mutima w’umwana wabo kugira ngo ashobore gukorera Imana mu buzima bwe bwose. (Imigani 22:6) Bagomba gutangira kubikora mbere rwose ko, umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo ajya ku ishuri kugira ngo bizamufashe mu bigeragezo azahahurira nabyo. Urugero nko mu kiburamwaka no mu bigo barereramo abana, za aniveriseri n’idini iminsi mikuru ni igihe cy’ibyishimo bishobora gukurura umwana. Agomba rero kumva impamvu abagaragu ba Yehova batabigiramo uruhare. Naho ubundi ashobora kuzageraho akanga idini y’ababyeyi be.
Uburyo bwo kugera ku mutima w’umwana
15, 16. Ni ibihe bitabo ababyeyi bashobora gukoresha kugira ngo bagere ku mutima w’abana babo kandi bazabikoresha bate mu buryo bw’ingirakamaro?
15 Kugira ngo ababyeyi bashobore kugera ku mutima w’abana babo Abahamya ba Yehova banditse ibitabo nka Ecoutez le grand Enseignant. Icyo gitabo kivuga za resebusiyo zishobora kuba nziza mu gice cyitwa: “Abantu bizihije za Aniveriseri.” Gisobanura rwose ko ibyo ari byo byose aniveriseri zivugwa muri Bibiliya ari izizihijwe n’abapagani, batasengaga Yehova kandi muri buri uwo munsi mukuru’ habagaho umuntu uri bucibwe umutwe.’ (Mariko 6:17-29; Itangiriro 40:20-22) Mbese washobora ute kugera ku mutima w’umwana wawe?
16 Ushobora gukora ku buryo umwana ahugukirwa ukoresheje imitekerereze iri mu gitabo Grand Enseignant. Mubwire uti: “Tuzi yuko ibyanditswe byose muri Bibiliya bifite icyo bishaka kugeraho. Sibyo se?” Hanyuma mubaze uti: “Ku bwawe Imana itubwira iki cyerekeranye na za aniveriseri?” Uzamufasha gutekereza kuri icyo kibazo no kugera ku mwanzuro. Uretse igitabo Grand Enseignant hari n’ibindi bitabo byateguriwe gukoreshwa n’ababyeyi, twavuga n k’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya hamwe n’inyandiko zitwa “Yesu Ubuzima bwe n’Umurimo we” iri muri buri nimero y’Umunara w’Umulinzi kuva muri 1986. Mbese ujya ukoresha izo nyigisho kugira ngo wongere ubumenyi bw’abana bawe utibagiwe n’ubwawe?
17. Ni ibihe bitekerezo byiza ababyeyi bashobora gukurikiza
17 Ugomba gusuzuma ukongera ugasuzumana n’umwana wawe inyigisho zerekeranye n’ibibazo hamwe n’imimerere azahura nayo ku ishuri. Mwumvishe ko we, kimwe nawe, azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana. (Abaroma 14:12) Tsindagiriza ku bintu byiza Yehova adukorera ubwo bizatuma mu mutima we havuka icyifuzo cyo kunezeza Yehova. (Ibyakozwe 14:17) Kora ku buryo mu gihe murimo mwiga biba igihe cy’umunezero. Abana bakunda udukuru; ubwo rero ihate kubigisha mu buryo bubashimishije, bizagera ku mutima wabo. Mu miryango myinshi ntabwo babikora mu mwanya mwiza kubera ko akenshi badasangira. Mbese iwawe ho bimeze bite? Niba umeze nka bo mbese nta kuntu ushobora gukora porogaramu yawe ukundi? —Reba Ibyakozwe 2:42, 46, 47.
18, 19. (a) Ababyeyi hazita ku biki mu kwigisha abana babo kandi ni iki tutatsindagirizaho cyane? (b) Ni iki mwabonye kidasanzwe ku kuntu umubyeyi watanzweho urugero yigishije umwana we kandi ku bwawe ni ibiki ababyeyi bashobora kugerwaho bamwiganye?
18 Igihe ibyigisho bimara nacyo kigomba kuba gikurikije imyaka y’Umwana. Ku twana duto cyane, ntabwo tumara igihe kirekire dukurikira ibyo tubwirwa, ubwo rero buri munsi ujye ubigisha akanya gato. Hanyuma buhoro buhoro uko agenda akura ongera igihe kandi mwige n’ibintu bicukumbuye cyane. Ntabwo twatsindagiriza ku gutegura igihe cyo kwigana n’umwana kidakuka buri gihe.(Itangiriro 18:19; Gutegeka kwa kabiri 11:18-21) Umubyeyi umwe ubu ufite imyaka irenga mirongo irindwi yatanze urugero rwiza rw’ukuntu yigishije umwana we ubu akaba ari umusaza w’itorero. Hashize igihe kinini yavuze ukuntu yabigenzaga ngo:
19 “Afite umwaka umwe natangiye kumubwira udukuru mbere ko ajya kuryama, inkuru zo muri Bibiliya, nkazivuga mu buryo buhuje n’ubwenge bwe kandi ku buryo bigera ku mitekerereze ye. Atangiye kuvuga mu mwaka we wa kabiri, twafashe akamenyero ko gupfukama iruhande rw’igitanda cye tukamusubirishamo isengesho rya Data wa twese. . . . Afite imyaka itatu, natangiye kwigana nawe Bibiliya mu gihe twagennye ndasiba na rimwe. . . . Twakurikiraga mu gitabo cye asubiramo interuro nyuma yanjye. Yize kuvuga amagambo mu buryo nyabwo akayavuga neza n’amagambo akomeye. . . . Ikindi kandi kugira ngo ukuri ko muri Bibiliya kumwinjiremo neza twamwigishije gufata mu mutwe amasomo yoroshye yo muri Bibiliya. Atangiye kujya mu ishuri ry’ikiburamwaka, yari azi amasomo mirongo itatu. Umwaka ushize amaze kwinjira mu mashuri abanza yari azi amasomo mirongo irindwi. . . . Mbere yo kujya kuryama umuhungu wanjye yagombaga kumbwira amasomo amwe yo muri Bibiliya. Iyo abyutse mu gitondo ansuhuza ambwira amasomo yo muri Bibiliya.”
20. Umwana agomba kwigishwa iki kandi ni gute dushobora kumufasha gukorana ibyishimo umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu?
20 Niwigisha umwana wawe ukurikije uko agenda akura, umuha urugero rwiza kandi umuhana mu gihe akoze ikosa uzamuha urutiro rwiza mu buzima hanyuma azabigushimira iteka ryose. (Imigani 22:15; 23:13, 14) Igice cyiza cy’ubwo burezi ni ukumwigisha kuva hakiri kare kubwiriza. Kora ku buryo biba ibintu bimushimishije umufasha kugiramo uruhare. Umubyeyi twavuze haruguru yagize icyo avuga ku Muhungu we ngo: “Kumenya gufata mu mutwe amasomo yo muri Bibiliya bimufasha cyane mu kubwiriza ku nzu n’inzu, kubera ko abantu benshi bibatangaza ntibashobore kwanga amagazeti abahaye. Yatangiye gukora uwo murimo kuva afite imyaka itatu, kandi ubu afite imyaka itandatu aturusha gutanga amagazeti menshi ari jye cyangwa ari umugore wanjye.”—Reveillez vous! (mu Icyongereza) yo ku wa 22, Mutarama 1965 impapuro za 3, 4.
21. (a) Ni iyihe mpano nziza kurusha izindi ababyeyi bashobora guha abana babo? (b) Ababyeyi bahendahenderwa gukora iki kandi bagomba gukorana iki n’abana babo bakiri bato cyane?
21 Nta gushidikanya ababyeyi b’Abakristo bafite umurage mwiza wo guha abana babo, ari wo wo kumenya Yehova no kuzabaho mu isi nshya, isi nziza izaba irimo amahoro n’umunezero. (Imigani 3:1-6, 13-18; 13:22) Ikiruta ibindi shyira mu mutima w’abana bawe kwiyumvisha neza ko ibyo bihe byiza biri imbere ari amanyakuri hamwe n’icyifuzo cyo gukorera Yehova. Kora ku buryo bumva ko ari ukuyoboka Imana by’ukuri bibaba mu maraso kandi bikabaha umunezero mwinshi. (1 Timoteo 1:11) Bigishe kwiringira Yehova kuva bakiri abana bato cyane. Kandi ntuzigere na rimwe wumva ko nta gihe ufite cyo kubayoborera icyigisho ubudasiba. Ntugatume haba ikintu cyabikubuza! Buri munsi ujye utekereza ku bintu by’umwuka bakeneye no ku buryo ushobora kubibaha ugera ku mitima yabo. Birumvikana ko uhura n’ibibazo byinshi; kubera ko Satani n’isi ye bakora ku buryo wumva umerewe utyo. Ariko ujye wibuka urugero rwa Yesu Kristo hanyuma ujye wirinda kumva ko nta gihe ufite cyo kwigana Bibiliya n’abana bawe ubudasiba!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere yo kumenya gusoma umwana yari yarabanje gufata mu mutwe inkuru zimwe yumva gusa ibyari byarafasbwe kuri arejistreri.
Wasubiza ute?
□ Bibiliya yerekana ite inshingano za mbere z’ababyeyi ari izo guhaza ibyo abana babo bakeneye?
□ Muri iki gihe cyacu ni kuki ababyeyi bagomba gukora imihati kugira ngo mu buryo bwite barinde abana babo?
□ Ni kuki ari ingenzi kwigisha abana kuva bakiri impinja?
□ Ni ibihe bitekerezo byiza umuntu yakurikiza kugira ngo agere ku mutima w’abana be?
□ Ababyeyi b’Abakristo ni iki batagomba na rimwe gushyiraho umwete muke?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ntabwo abana batangira kwigishwa hakiri kare