ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ese ubona itandukaniro mu bantu?
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2018 | Mutarama
    • 3. Ni ba nde barangwa n’ingeso zivugwa muri 2 Timoteyo 3:2-5?

      3 Intumwa Pawulo yavuze ko mu “minsi y’imperuka” hari kubaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Hanyuma yanditse urutonde rw’ingeso 19 zari kuranga abantu. Urwo rutonde rusa n’uruboneka mu Baroma 1:29-31, uretse ko mu rutonde ruri mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo yakoresheje amagambo atagira ahandi aboneka mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Pawulo yatangiye agira ati: “kuko abantu bazaba . . . ” Icyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bose barangwa n’izo ngeso mbi. Abakristo bo bafite imico myiza itandukanye cyane n’izo ngeso.—Soma muri Malaki 3:18.

  • Ese ubona itandukaniro mu bantu?
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2018 | Mutarama
    • 4. Abantu bibona baba bameze bate?

      4 Pawulo amaze kuvuga ko abantu bari kuba bikunda, bakunda n’amafaranga, yongeyeho ko bari no kuba birarira, bishyira hejuru, kandi bibona. Izo ngeso ni zo ziranga abantu bumva ko baruta abandi bitewe n’ubushobozi bafite, uko bagaragara, ubutunzi cyangwa urwego bagezemo. Abantu bameze batyo bahatanira ko abandi babemera. Hari umuhanga wanditse ibiranga umwibone agira ati: “Mu mutima we haba harimo igicaniro gito yikubita imbere, we ubwe akiramya.” Hari abavuze ko ubwibone ari bubi cyane ku buryo n’abibone ubwabo babwanga iyo babubonye ku bandi.

  • Ese ubona itandukaniro mu bantu?
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2018 | Mutarama
    • 8. (a) Bamwe babona bate ibyo kutumvira ababyeyi muri iki gihe? (b) Ni iki Ibyanditswe bitegeka abana?

      8 Pawulo yavuze uburyo abantu bo mu minsi y’imperuka bari gufata abandi. Yanditse ko mu minsi y’imperuka abana bari kuba batumvira ababyeyi. Muri iki gihe, hari ibitabo, firimi n’ibiganiro byo kuri tereviziyo, bigaragaza ko kutumvira ababyeyi ari ibintu bisanzwe kandi byemewe. Icyakora kutumvira ababyeyi bituma umuryango ujegajega kandi ari wo shingiro ry’imibereho y’abantu. Kuva kera byari bizwi ko abana bagomba kumvira ababyeyi. Urugero, mu Bugiriki bwa kera, iyo umuntu yakubitaga ababyeyi be yamburwaga uburenganzira bwe bwose. Naho mu mategeko y’Abaroma, umuntu wakubitaga se yabaga akoze icyaha gikomeye, kimwe no kwica umuntu. Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo bitegeka abana kumvira ababyeyi.—Kuva 20:12; Efe 6:1-3.

  • Ese ubona itandukaniro mu bantu?
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2018 | Mutarama
    • 10, 11. (a) Ni izihe ngeso zigaragaza ko abantu batagikundana? (b) Abakristo b’ukuri bakunda abandi bantu mu rugero rungana iki?

      10 Pawulo yavuze izindi ngeso zari kugaragaza ko abantu badakundana. Amaze kuvuga ko bari kuba “batumvira ababyeyi,” yongeyeho ko bari kuba ari “indashima.” Ibyo bifite ishingiro kubera ko abantu b’indashima badaha agaciro ibintu byiza abandi babakoreye. Nanone abantu bari kuba ari abahemu. Bari kuba batumvikana n’abandi, mu yandi magambo bari kuba badashaka kubana amahoro n’abandi. Bari kuba batuka Imana kandi bagambana. Ni ukuvuga ko bari kuba bavuga nabi Imana na bagenzi babo. Nanone bari kuba basebanya, ni ukuvuga ko bari kuba babeshyera bagenzi babo bagamije kubaharabika.a

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze