Nimucyo Tube Abantu Bafite Ukwizera
“Turi abantu bafite ukwizera, kugira ngo bakize ubugingo.”—ABAHEBURAYO 10:39, NW.
1. Kuki bishobora kuvugwa ko ukwizera kwa buri umwe mu bagaragu b’indahemuka ba Yehova ari ukw’agaciro?
UBUTAHA nusubira mu Nzu y’Ubwami yuzuye abasenga Yehova, uzafate akanya gato witegereze abantu bazaba bagukikije. Uzatekereze uburyo bwinshi bagaragazamo ukwizera. Ushobora kuzabona abageze mu za bukuru bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakorera Imana, urubyiruko runanira amoshya y’urungano uko bukeye n’uko bwije, hamwe n’ababyeyi biyuha akuya kugira ngo barere abana babo bakure batinya Imana. Hari abasaza b’itorero n’abakozi b’imirimo basohoza inshingano nyinshi. Ni koko, ushobora kuzabona abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bo mu kigero cy’imyaka yose bahangana n’inzitizi z’uburyo bwose kugira ngo bakorere Yehova. Mbega ukuntu ukwizera kwa buri wese muri bo ari ukw’agaciro!—1 Petero 1:7.
2. Kuki inama ya Pawulo iboneka mu Baheburayo igice cya 10 n’icya 11 ari ingirakamaro kuri twe muri iki gihe?
2 Abantu badatunganye bake cyane, niba banahari, ni bo basobanukiwe akamaro ko kugira ukwizera kuruta uko byari bimeze ku ntumwa Pawulo. Mu by’ukuri, yagaragaje ko ukwizera nyakuri gutuma ‘dukiza ubugingo bwacu’ (Abaheburayo 10:39). Icyakora, Pawulo yari azi ko ukwizera gukunda kwibasirwa n’ibitero no kumungwa muri iyi si itagira ukwizera. Yari ahangayikishijwe mu buryo bwimbitse n’Abakristo b’Abaheburayo bari bari i Yerusalemu n’i Yudaya, bari barimo bahatanira kurinda ukwizera kwabo. Mu gihe tugenzura ibice runaka by’igitabo cy’Abaheburayo igice cya 10 n’icya 11, nimucyo tujye tuzirikana uburyo Pawulo yakoresheje kugira ngo yubake ukwizera kwabo. Mu gihe turibuze kuba tubigenza dutyo, turaza kubona uko dushobora kubaka ukwizera kwacu kukarushaho gukomera kandi tukubaka n’ukw’abadukikije.
Tujye Tugaragarizanya Icyizere
3. Ni gute amagambo ya Pawulo aboneka mu Baheburayo 10:39 agaragaza ko yari afitiye abavandimwe na bashiki be icyizere mu bihereranye n’ukwizera kwabo?
3 Ikintu cya mbere tugomba kuzirikana, ni imyifatire irangwa n’icyizere Pawulo yari afite ku birebana n’abo yabwiraga. Yaranditse ati “ubu ntituri ba bantu basubira inyuma ngo barimbuke, ahubwo turi abantu bafite ukwizera, kugira ngo bakize ubugingo” (Abaheburayo 10:39, NW). Pawulo yatekerezaga ibyiza cyane kurusha ibindi, aho gutekereza ibibi cyane kuri bagenzi be b’Abakristo bizerwa. Zirikana nanone ko yakoresheje imvugo ngo ‘tu-.’ Pawulo yari umugabo w’umukiranutsi. Nyamara kandi, ntiyacishije bugufi abo yabwiraga, nk’aho yari ari mu rwego rwo hejuru cyane mu bihereranye no gukiranuka, ngo agaragaze ko abasumba kure cyane. (Gereranya n’Umubwiriza 7:16.) Ahubwo, yishyize mu rwego rumwe na bo. Yagaragaje icyizere kivuye ku mutima cy’uko we hamwe n’abasomyi b’Abakristo bagenzi be bizerwa bose bari guhangana n’inzitizi zica intege zari zibugarije, ko bari kwanga gusubira inyuma ngo barimbuke babigiranye ubutwari, kandi ko bari kugaragara ko ari abantu bafite ukwizera.
4. Ni izihe mpamvu zatumye Pawulo agirira icyizere bagenzi be bari bahuje ukwizera?
4 Ni gute Pawulo yashoboraga kugira cyizere nk’icyo? Mbese, twavuga ko atabonaga amakosa y’Abakristo b’Abaheburayo? Ahubwo, yabahaye inama yihariye kugira ngo abafashe kunesha intege nke zabo zo mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 3:12; 5:12-14; 6:4-6; 10:26, 27; 12:5). Icyakora, Pawulo yari afite nibura impamvu ebyiri nziza zatumye agirira abavandimwe be icyizere. (1) Kubera ko Pawulo yageraga ikirenge mu cya Yehova, yihatiye kubona ubwoko bw’Imana nk’uko Yehova abubona. Ibyo ntibyari mu birebana n’amakosa yabo gusa, ahubwo byari no mu birebana n’imico myiza bari bafite no kuba barashoboraga guhitamo kuzakora ibyiza mu gihe cyari kuzaza (Zaburi 130:3; Abefeso 5:1). (2) Pawulo yizeraga imbaraga z’umwuka wera mu buryo budashidikanywaho. Yari azi ko nta nzitizi cyangwa amakosa aterwa n’intege nke za kimuntu yashoboraga kubuza Yehova guha “imbaraga zisumba byose” Umukristo uwo ari we wese wihatira kumukorera ari uwizerwa (2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:13). Bityo rero, icyizere Pawulo yari afitiye abavandimwe be na bashiki be nticyari cya kindi kiraza amasinde, kidahuje n’ukuri cyangwa cyitega ibintu buhumyi. Cyari gishingiye ku rufatiro rutajegajega kandi gishingiye ku Byanditswe.
5. Ni gute dushobora kwigana Pawulo mu bihereranye n’icyizere yari afite, kandi se ibyo bishobora kugira izihe ngaruka?
5 Nta gushidikanya ko icyizere Pawulo yagaragaje cyagize ingaruka ku bandi. Ku bari bagize itorero ryari i Yerusalemu n’i Yudaya, kubona Pawulo ababwira amagambo atera inkunga bene ako kageni, bigomba kuba byari bikubiyemo byinshi. Mu gihe Abakristo b’Abaheburayo bari bahanganye n’Abayahudi babarwanyaga babakoba mu buryo buteye ubwoba kandi batitabira ubutumwa bwabo babigiranye ubwibone, bafashijwe n’ayo magambo kugira ngo biyemeze mu mitima yabo kuba abantu bafite ukwizera. Mbese, muri iki gihe natwe dushobora kugenzereza bagenzi bacu dutyo. Biroroshye cyane rwose kuba twabona mu bandi urutonde rurerure rw’amakosa hamwe n’ingeso ziranga kamere yabo gusa (Matayo 7:1-5). Ariko kandi, dushobora kurushaho kunganirana turamutse tuzirikanye ukwizera kwihariye buri wese afite kandi tukaguha agaciro. Iyo dufite inkunga nk’iyo, biba bishoboka cyane ko ukwizera gukura rwose.—Abaroma 1:11, 12.
Gukoresha Ijambo ry’Imana mu Buryo Bukwiriye
6. Igihe Pawulo yandikaga amagambo aboneka mu Baheburayo 10:38, yayandukuye ayavanye hehe?
6 Nanone kandi, Pawulo yubatse ukwizera kwa bagenzi be bari bahuje ukwizera binyuriye ku buryo yakoreshaga Ibyanditswe abigiranye ubuhanga. Urugero, yaranditse ati “ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira” (Abaheburayo 10:38). Aha ngaha, Pawulo yari arimo asubira mu magambo yanditswe n’umuhanuzi Habakuki.a Ayo magambo ashobora kuba yari asanzwe azwi n’abasomyi ba Pawulo, Abakristo b’Abaheburayo, bari bazi neza ibitabo by’ubuhanuzi. Dufatiye ku ntego ye—ari yo yo gukomeza ukwizera kw’Abakristo bari bari i Yerusalemu no hafi yaho ahagana mu mwaka wa 61 I.C.—urugero rwa Habakuki ni rwo rugero yari akwiriye guhitamo. Kubera iki?
7. Ni ryari Habakuki yanditse ubuhanuzi bwe, kandi se, icyo gihe i Buyuda hari iyihe mimerere?
7 Uko bigaragara, Habakuki yanditse igitabo cye hasigaye imyaka isaga makumyabiri gusa mbere y’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C. Mu iyerekwa, uwo muhanuzi yabonye Abakaludaya (cyangwa Abanyababuloni), “ubwoko bukaze kandi buhutiraho,” bugaba igitero mu buryo butunguranye ku Buyuda maze burimbura Yerusalemu, bukagenda bumira abantu n’amahanga (Habakuki 1:5-11). Ariko kandi, ayo makuba yari yarahanuwe uhereye mu gihe cya Yesaya, igihe gisaga ikinyejana mbere y’aho. Mu gihe cya Habakuki, Yehoyakimu yasimbuye Umwami mwiza Yosiya, maze ububi bwongera gusagamba mu Buyuda. Yehoyakimu yatoteje abavugaga mu izina rya Yehova, ndetse aranabica (2 Ngoma 36:5; Yeremiya 22:17; 26:20-24). Ntibitangaje kuba umuhanuzi Habakuki wari ufite agahinda kenshi yarateye hejuru agira ati ‘Uwiteka we, nzageza ryari’?—Habakuki 1:2.
8. Kuki urugero rwa Habakuki ari ingirakamaro ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere n’abo muri iki gihe?
8 Habakuki ntiyari azi ukuntu irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje cyane. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibari bazi igihe gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yari kuzarangirira. Ndetse natwe muri iki gihe ntituzi ‘umunsi n’igihe’ urubanza rwa Yehova ruzasohorezwa kuri iyi gahunda mbi (Matayo 24:36). Nimucyo rero tuzirikane igisubizo gikubiyemo bibiri Yehova yahaye Habakuki. Mbere na mbere, yijeje uwo muhanuzi ko imperuka yari kuzaza mu gihe cyayo gikwiriye. Imana yavuze ko ‘itazahera’ n’ubwo mu buryo bwa kimuntu ishobora gusa n’aho itinze (Habakuki 2:3). Icya kabiri, Yehova yibukije Habakuki ati “umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe” (Habakuki 2:4). Mbega ukuri kuboneye kandi koroheje! Icy’ingenzi kurusha ibindi byose, si ukumenya igihe imperuka izazira, ahubwo ni uko twakomeza kugira imibereho irangwa no kwizera.
9. Ni gute abagaragu ba Yehova bumvira bakomeje kubaho bitewe n’uko bari abizerwa (a) mu mwaka wa 607 M.I.C.? (b) mu mwaka wa 66 I.C.? (c)Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza ukwizera kwacu?
9 Mu gihe Yerusalemu yahindurwaga umusaka mu mwaka wa 607 M.I.C., Yeremiya, umwanditsi we Baruki, Ebedimeleki hamwe n’Abarekabu b’indahemuka, biboneye ukuri kw’ibyo Yehova yari yarasezeranyije Habakuki. ‘Babayeho’ binyuriye mu kurokoka irimbuka riteye ubwoba rya Yerusalemu. Kubera iki? Yehova yarabagororeye bitewe n’uko bari abizerwa (Yeremiya 35:1-19; 39:15-18; 43:4-7; 45:1-5). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere bagomba kuba baritabiriye neza inama yatanzwe na Pawulo, kubera ko ubwo ingabo z’Abaroma zagabaga igitero kuri Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C., hanyuma bitewe n’impamvu itazwi zikikubura zigasubirayo, abo Bakristo bitaye ku muburo watanzwe na Yesu ari abizerwa w’uko bagombaga guhunga (Luka 21:20, 21). Bakomeje kubaho bitewe n’uko bari abizerwa. Mu buryo nk’ubwo, tuzakomeza kubaho nituzasangwa turi abizerwa ubwo imperuka izaba ije. Mbega impamvu y’ingenzi ituma tugomba gukomeza ukwizera kwacu uhereye ubu!
Yasobanuye Ingero z’Abagaragaje Ukwizera mu Buryo Bwumvikana Neza
10. Ni gute Pawulo yasobanuye ukwizera kwa Mose, kandi se, ni gute dushobora kwigana Mose mu birebana n’ibyo?
10 Nanone, Pawulo yubatse ukwizera binyuriye mu gukoresha ingero mu buryo bufite ireme. Mu gihe usoma mu Baheburayo igice cya 11, uzirikane ukuntu asobanura neza ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bari bafite ukwizera. Urugero, avuga ko Mose “yihanganye, nk’ureba Itaboneka.”(Abaheburayo 11:27, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu yandi magambo, Mose yumvaga ko Yehova ariho koko, ku buryo byari bimeze nk’aho yashoboraga kubona Imana itaboneka. Mbese, natwe dushobora kuvugwaho amagambo nk’ayo? Kuvuga ibihereranye no kugirana na Yehova imishyikirano biroroshye, ariko kubaka iyo mishyikirano no kuyikomeza bisaba gushyiraho imihati. Ako ni akazi tugomba gukora! Mbese, twumva Yehova ariho koko ku buryo tumuzirikana iyo dufata imyanzuro, hakubiyemo n’imyanzuro isa n’aho yoroheje cyane? Kwizera kumeze gutyo kuzadufasha kwihanganira ndetse no kurwanywa gukaze cyane kurusha ukundi kose.
11, 12. (a) Ukwizera kwa Henoki gushobora kuba kwarageragejwe mu yihe mimerere? (b) Ni iyihe ngororano iteye inkunga Henoki yahawe?
11 Reka turebe nanone ibirebana n’ukwizera kwa Henoki. Kuri twe, biragoye kwiyumvisha ukuntu yarwanyijwe. Henoki yagombaga gutangaza ubutumwa bukaze bw’urubanza ruzasohorezwa ku bantu babi bari bariho icyo gihe (Yuda 14, 15). Ibitotezo byari byugarije uwo mugabo wizerwa, uko bigaragara byari ibitotezo bya kinyamaswa, birangwa n’urugomo cyane ku buryo Yehova “yamwimuye,” akamuvana mu mimerere yo kubaho akamushyira mu mimerere yo gusinzira mu rupfu mbere y’uko abanzi be bashobora kumufata. Bityo, Henoki ntiyashoboye kubona isohozwa ry’ibyo yahanuye. Ariko kandi, yahawe impano yarushagaho kuba nziza, mu buryo runaka.—Abaheburayo 11:5; Itangiriro 5:22-24.
12 Pawulo asobanura ati “[Henoki] yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana” (Abaheburayo 11:5). Ibyo byasobanuraga iki? Mbere y’uko Henoki asinzira mu rupfu, ashobora kuba hari ibyo yeretswe y’uburyo runaka, wenda bihereranye na Paradizo yo ku isi iyo azakangukiramo igihe kimwe vuba aha bidatinze. Uko byaba biri kose, Yehova yamenyesheje Henoki ko yashimishijwe no kuba yarabaye uwizerwa mu mibereho ye. Henoki yari yarashimishije umutima wa Yehova. (Gereranya n’Imigani 27:11.) Gutekereza ku byerekeye imibereho ya Henoki bikora ku mutima, si byo se? Mbese, wakwishimira kugira imibereho nk’iyo irangwa no kwizera? Niba ari ko biri rero, tekereza ku ngero nk’izo; abo bantu ujye ubabona nk’aho ari abantu bariho koko. Iyemeze umaramaje kubeshwaho no kwizera, uko bwije n’uko bukeye. Nanone kandi, wibuke ko abantu bafite ukwizera badakorera Yehova bashingiye ku itariki runaka cyangwa ku gihe ntarengwa Imana izasohorezaho amasezerano yayo yose. Ahubwo, twiyemeje gukorera Yehova iteka ryose! Kubigenza dutyo bisobanura inzira y’ubuzima nziza cyane kurusha izindi zose muri iyi gahunda y’ibintu no muri gahunda dutegereje.
Uko Twarushaho Kugira Ukwizera Gukomeye
13, 14. (a) Ni gute amagambo yavuzwe na Pawulo yanditswe mu Baheburayo 10:24, 25 yadufasha gutuma amateraniro yacu aba ibihe bishimishije? (b) Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma tujya mu materaniro ya Gikristo?
13 Pawulo yagaragarije Abakristo b’Abaheburayo uburyo bwinshi bw’ingirakamaro bwashoboraga kubafasha gukomeza ukwizera kwabo. Nimucyo dusuzume bubiri gusa muri bwo. Dushobora kuba tuzi neza inama yatanze mu Baheburayo 10:24, 25, adutera inkunga yo kujya mu materaniro yacu ya Gikristo buri gihe. Ariko kandi, wibuke ko amagambo yahumetswe yavuzwe na Pawulo aha ngaha, atumvikanisha ko tugomba kwibera indorerezi gusa zitagira icyo zikora muri ayo materaniro. Ahubwo, Pawulo yerekeje kuri ayo materaniro avuga ko ari uburyo tuba tubonye bwo kumenyana, gushishikarizanya gukorera Imana mu buryo bwuzuye kurushaho no guterana inkunga. Ikiba cyatujyanyeyo ni ukugira ngo dutange, atari uguhabwa gusa. Ibyo bituma amateraniro yacu aba ibihe bishimishije.—Ibyakozwe 20:35.
14 Mbere na mbere ariko, tujya mu materaniro ya Gikristo kugira ngo dusenge Yehova Imana. Ibyo tubikora twifatanya ku isengesho n’indirimbo, dutega amatwi tubigiranye ubwitonzi, kandi dutamba igitambo cy’‘imbuto z’iminwa’—ni ukuvuga amagambo yo gusingiza Yehova tuvuga mu gihe dutanga ibisubizo n’igihe dutanga inyigisho twahawe mu materaniro (Abaheburayo 13:15). Nituzirikana izo ntego kandi tukagerageza kuzisohoza kuri buri teraniro, buri gihe ni ko ukwizera kwacu kuzajya kubakwa nta kabuza.
15. Kuki Pawulo yateye Abakristo b’Abaheburayo inkunga yo gukomera ku murimo wabo, kandi se, kuki iyo nama ikwiriye muri iki gihe?
15 Ubundi buryo dushobora kwifashisha mu kubaka ukwizera ni umurimo wo kubwiriza. Pawulo yaranditse ati “dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa” (Abaheburayo 10:23). Ushobora gutera abandi inkunga yo gukomera ku kintu runaka mu gihe baba basa n’abari mu kaga ko kukirekura. Nta gushidikanya ko Satani yari arimo yotsa igitutu abo Bakristo b’Abaheburayo abahatira kureka umurimo wabo, kandi ubwoko bw’Imana muri iki gihe na bwo arimo arabuhatira kubigenza butyo. Mu gihe duhuye n’ikigeragezo nk’icyo, ni iki twagombye gukora? Reka turebe uko Pawulo yabigenje.
16, 17. (a) Ni gute Pawulo yabonye ubushizi bw’amanga kugira ngo akore umurimo? (b) Ni izihe ngamba twagombye gufata turamutse dutewe ubwoba n’igice runaka cy’umurimo wacu wa Gikristo?
16 Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike amagambo agira ati “tumaze kubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa, nk’uko mubizi, duhabwa n’Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw’Imana, turi mu ntambara nyinshi” (1 Abatesalonike 2:2). Ni gute Pawulo na bagenzi be bari ‘barahemuriwe’ i Filipi? Dukurikije uko intiti zimwe na zimwe zibivuga, ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe na Pawulo ryumvikanisha gutukwa, kugirirwa ibikorwa by’urukozasoni, cyangwa birangwa n’urugomo. Abategetsi b’Abafilipi bari barabakubise inkoni, babajugunya mu nzu y’imbohe, kandi babafungira mu mbago (Ibyakozwe 16:16-24). Ni gute ibyo bintu bibabaje byagize ingaruka kuri Pawulo? Mbese, igihe Pawulo yajyaga mu wundi mujyi i Tesalonike mu rugendo rwe rw’ubumisiyonari, abo yahasanze baba barabonye asubiye inyuma bitewe n’ubwoba? Oya, ahubwo yagaragaje “gushira amanga.” Yanesheje ubwoba, maze akomeza kubwiriza ashize amanga.
17 Ni hehe Pawulo yavanye ubwo bushizi bw’amanga? Yaba se yarabuvanye muri we imbere? Oya, yavuze ko ‘yahawe n’Imana yacu’ gushira amanga. Igitabo gitanga ibisobanuro kigenewe abahinduzi ba Bibiliya kivuga ko iyo nteruro ishobora guhindurwamo ngo “Imana yavanye ubwoba mu mitima yacu.” Bityo rero, niba utajya wumva ushize amanga cyane cyane mu gihe ukora umurimo, cyangwa se, niba igice runaka cyihariye mu bigize uwo murimo gisa n’aho kigutera ipfunwe, kuki utasaba Yehova ko nawe yabikugenzereza atyo? Musabe ko yavana ubwoba mu mutima wawe. Musabe ko yagufasha kugaragaza ubushizi bw’amanga kugira ngo ukore umurimo. Byongeye kandi, fata izindi ngamba z’ingirakamaro. Urugero, kora gahunda zo gukorana n’umuntu umenyereye uburyo runaka bwo kubwiriza buguhangayikisha. Bushobora kuba bukubiyemo kubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi, gutanga ubuhamya mu muhanda, kubwiriza mu buryo bufatiweho, cyangwa se gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni. Wenda ku ncuro ya mbere mugenzi wawe ari bube yiteguye gufata iya mbere. Niba ari ko biri, itegereze uko abigenza kandi ugire icyo wiga. Hanyuma ariko, garagaza ubushizi bw’amanga kugira ngo ubigerageze.
18. Ni iyihe migisha dushobora kubona turamutse tugaragaje ubushizi bw’amanga mu murimo wacu?
18 Nugaragaza ubushizi bw’amanga, utekereze ku ngaruka bishobora kugira. Mu gihe waba utadohotse kandi ntucike intege, ushobora kwibonera ibyiza byinshi mu kugeza ukuri ku bandi, ibyiza byashoboraga kugucika iyo utagerageza. (Reba ku ipaji ya 25.) Uzanyurwa no kumenya ko washimishije Yehova binyuriye mu gukora ikintu cyari kikugoye. Uzironkera imigisha imuturukaho kandi azagufasha kunesha ubwoba. Ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera. Mu by’ukuri, ntushobora gukora umurimo wo kubaka ukwizera mu bandi utabanje kubaka ukwawe.—Yuda 20, 21.
19. Ni iyihe ngororano y’agaciro ihishiwe “abantu bafite ukwizera” (NW)?
19 Turifuza ko wakomeza gukomeza ukwizera kwawe n’ukw’abandi bagukikije. Ibyo ushobora kubikora wiyubaka wowe kandi wubaka n’abandi binyuriye mu gukoresha Ijambo ry’Imana ubigiranye ubuhanga, wiga ingero mu bihereranye no kwizera zivugwa muri Bibiliya kandi ukazisobanura mu buryo bwumvikana neza, ugategura amateraniro ya Gikristo kandi ukayifatanyamo, kandi wabikora binyuriye ku kwizirika ku gikundiro cy’agaciro cyo kwifatanya mu murimo wo mu ruhame. Mu gihe ukora ibyo, izere rwose ko uri umwe mu ‘bantu bafite ukwizera,’ (NW). Ibuka nanone ko abo bantu bafite ingororano y’agaciro. Ni “abantu bafite kwizera, kugira ngo bakize ubugingo,”b (NW). Turifuza ko ukwizera kwawe kwakomeza gukura, kandi ko Yehova Imana yazakurinda ugakomeza kubaho iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Isomo ry’umwaka ry’Abahamya ba Yehova ry’umwaka wa 2000 rizaba rigira riti “ntituri ba bantu basubira inyuma . . . ahubwo turi ba bantu bafite kwizera.”—Abaheburayo 10:39, NW.
b Pawulo yandukuye amagambo yo mu buhinduzi bwa Septante yo muri Habakuki 2:4, bwo bukubiyemo n’interuro ivuga ngo “nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Ayo magambo ntaboneka mu nyandiko izo ari zo zose za Giheburayo zandikishijwe intoki zikiriho na n’ubu. Hari bamwe bagiye bavuga ko La Septante yari ishingiye ku nyandiko za kera za Giheburayo zandikishijwe intoki ubu zitakiriho. Uko byaba biri kose, Pawulo yanditse ayo magambo ayobowe n’umwuka wera w’Imana. Ku bw’ibyo rero, yanditswe mu buryo bwemewe n’Imana.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Pawulo yagaragaje ko yari afitiye icyizere Abakristo b’Abaheburayo, kandi se, ni irihe somo twabivanamo?
◻ Kuki kuba Pawulo yarerekeje ku muhanuzi Habakuki byari bikwiriye cyane?
◻ Ni izihe ngero zihereranye no kwizera zivugwa mu Byanditswe Pawulo yasobanuye mu buryo bwumvikana neza?
◻ Ni ubuhe buryo bw’ingirakamaro Pawulo adutera inkunga yo gukoresha mu kubaka ukwizera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Nyuma y’aho Pawulo ahemuriwe i Filipi, yagaragaje ubushizi bw’amanga kugira ngo akomeze kubwiriza
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Mbese, ushobora kugaragaza ubushizi bw’amanga ukagerageza uburyo bunyuranye bwo gutanga ubuhamya?