Tugire Ubutwari!
“Tuvuga dushize ubwoba [“tugira ubutwari bwo kuvuga,” MN ] tuti ‘Uwiteka ni umutabazi wanjye.’ ”—ABAHEBURAYO 13:6.
1. Ni ubuhe butwari bwagaragajwe n’abamenye ukuri kwerekeye Imana mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu?
HARI mu kinyejana cya mbere mu gihe cyacu. Mesiya wari utegerejwe igihe kirekire yari amaze kuza. Yigishije neza abigishwa be kandi atangiza umurimo w’ingenzi wo kubwiriza. Icyo cyari igihe cyo gutegera amatwi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ni yo mpamvu abagabo n’abagore bari baramenye ukuri, batangaje ubwo butumwa buhebuje bashize amanga.—Matayo 28:19, 20.
2. Kuki Abahamya ba Yehova bakeneye ubutwari muri iki gihe?
2 Icyo gihe, Ubwami bwari butarashyirwaho. Icyakora, Umwami wagenwe, Yesu Kristo, yari yarahanuye ibihereranye no kuhaba kwe mu buryo butagaragara afite ububasha bwa cyami. Icyo gihe cyari kurangwa n’intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, imitingito y’isi mu rugero runini cyane kurenza ikindi gihe cyose, no kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose (Matayo 24:3-14; Luka 21:10, 11). Twe Abahamya ba Yehova, dukeneye ubutwari bwo guhangana n’iyo mimerere hamwe n’ibigeragezo duhura na byo. Bityo rero, tuzungukirwa no gusuzuma inkuru za Bibiliya zihereranye n’ubutwari bw’ababwiriza b’Ubwami bo mu kinyejana cya mbere mu gihe cyacu.
Ubutwari bwo Kwigana Kristo
3. Ni nde watanze urugero ruhebuje mu kugira ubutwari, kandi se ni iki cyamuvuzweho mu Baheburayo 12:1-3?
3 Yesu Kristo yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kugira ubutwari. Amaze kuvuga iby’ ‘igicu [kinini]’ cy’Abahamya ba Yehova b’intwari babayeho mbere y’Ubukristo, intumwa Pawulo yibanze kuri Yesu agira ati “nuko natwe, ubwo tugoswe n’igicu [kinini] cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi ni we ugusohoza rwose; yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” MN ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni za[cy]o, yicara iburyo bw’intebe y’Imana. Nuko muzirikane uwo, wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.”—Abaheburayo 12:1-3.
4. Ni gute Yesu yagaragaje ubutwari igihe yageragezwaga na Satani?
4 Nyuma yo kubatizwa kwa Yesu, na nyuma y’iminsi 40 atekereza, asenga kandi yiyiriza ubusa mu butayu, yagize ubutwari bwo kunanira Satani. Ubwo yageragezwaga n’Umwanzi kugira ngo ahindure amabuye mo umugati, yaranze bitewe n’uko gukora igitangaza agamije kwinezeza ubwe byari bibi. Yesu yaravuze ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ” Igihe Satani yamusabaga guca agahigo ko gusimbuka ari ku gasongero k’urusengero, Yesu yaranze bitewe n’uko kugerageza Imana ayisaba kumutabara mu gikorwa cyo kwiyahura byari kuba ari ugukora icyaha. Kristo yagize ati “kandi handitswe ngo ‘ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” Satani yamusezeranyije kumuha ubwami bwose bwo mu isi aramutse akoze igikorwa kimwe cyo ‘kumuramya,’ ariko kandi Yesu ntiyashatse kuba umuhakanyi kandi ngo ashyigikire umuhigo w’Umwanzi w’uko abantu badashobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana bari mu bigeragezo. Ni yo mpamvu Yesu yagize ati “genda Satani, kuko handitswe ngo ‘uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” Akimara kuvuga atyo, Uwamugeragezaga yahereyeko “aramureka, amutega ikindi gihe.”—Matayo 4:1-11; Luka 4:13.
5. Ni iki gishobora kudufasha kunanira ibishuko?
5 Yesu yagandukiraga Yehova kandi akarwanya Satani. Niba natwe ‘tugandukira Imana, tukarwanya Satani, na we azaduhunga’ (Yakobo 4:7). Kimwe na Yesu, dushobora kugira ubutwari bwo kunanira ibigeragezo niba dukurikiza Ibyanditswe, ndetse wenda tukaba twabisubiramo mu gihe twaba twohejwe gukora icyaha. Mbese, birashoboka ko twananira ikigeragezo cyo kwiba, mu gihe twaba twiyibukije itegeko ry’Imana rigira riti “ntukibe”? Mbese, Abakristo babiri bashobora kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi mu gihe umwe muri bo yaba agize ubutwari bwo gusubira mu magambo agira ati “ntugasambane”?—Abaroma 13:8-10; Kuva 20:14, 15.
6. Ni gute Yesu yanesheje isi abigiranye ubutwari?
6 Kubera ko twe Abakristo twangwa n’iyi si, dushobora kwirinda umwuka wayo n’imyifatire yayo irangwamo ibyaha. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi” (Yohana 16:33). Yanesheje isi yirinda kuba nka yo. Urugero rwe rwo kunesha isi hamwe n’icyo ugushikama kwe kwamugejejeho, bishobora gutuma tugira ubutwari bwo kumwigana dukomeza twitandukanya n’iyi si kandi ntitwanduzwe na yo.—Yohana 17:16.
Ubutwari bwo Gukomeza Kubwiriza
7, 8. Ni iki kizadufasha gukomeza kubwiriza n’ubwo haba hariho ibitotezo?
7 Yesu hamwe n’abigishwa be, bishingikirizaga ku Mana kugira ngo bagire ubutwari bwo gukomeza kubwiriza n’ubwo batotezwaga. Kristo yasohozanyije ubutwari umurimo we n’ubwo yatotezwaga, kandi nyuma ya Pentekote y’uwa 33 w’igihe cyacu, abigishwa be batotezwaga bakomeje gutangaza ubutumwa bwiza n’ubwo abayobozi ba kidini b’Abayahudi bageragezaga kubabuza (Ibyakozwe 4:18-20; 5:29). Abigishwa basenze bagira bati “Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Hanyuma se, byaje kugenda bite? “Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa [u]mwuka [w]era, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.”—Ibyakozwe 4:24-31.
8 Kubera ko umubare munini w’abantu muri iki gihe utakira ubutumwa bwiza, akenshi hasabwa ubutwari kugira ngo bukomeze kubwirizwa. Iyo abagaragu ba Yehova batotezwa, ni bwo cyane cyane baba bakeneye ubutwari butangwa n’Imana kugira ngo babwirize mu buryo bunonosoye (Ibyakozwe 2:40; 20:24). Ni yo mpamvu umubwiriza w’Ubwami w’intwari, ari we Pawulo, yabwiye mugenzi we bakoranaga wari ukiri muto kandi utari inararibonye ati “kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba: ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, cyangwa izanjye, imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana” (2 Timoteyo 1:7, 8). Nidusenga dusaba Imana ubutwari, tuzashobora gukomeza kubwiriza, ndetse n’ibitotezo ntibizatuvutsa ibyishimo byacu byo kuba turi ababwiriza b’Ubwami.—Matayo 5:10-12.
Ubutwari bwo Kujya mu Ruhande rwa Yehova
9, 10. (a) Ni iki Abayahudi n’Abanyamahanga bo mu kinyejana cya mbere bakoze kugira ngo babatizwe kandi babe abigishwa ba Kristo? (b) Kuki kugira ngo umuntu abe Umukristo byasabaga ubutwari?
9 Abayahudi benshi n’Abanyamahanga bo mu kinyejana cya mbere, bagize ubutwari bwo kureka imihango idashingiye ku Byanditswe kugira ngo babatizwe kandi babe abigishwa ba Kristo. Nyuma gato ya Pentekote yo mu wa 33 w’igihe cyacu, ‘umubare w’abigishwa wagwiriye cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera’ (Ibyakozwe 6:7). Abo Bayahudi bagize ubutwari bwo kureka ibyatumaga bihambira ku by’idini, maze bemera ko Yesu ari Mesiya.
10 Mu ntangiriro y’umwaka wa 36 mu gihe cyacu, Abanyamahanga benshi barizeye. Ubwo Koruneliyo, abo mu muryango we hamwe n’abandi Banyamahanga bumvaga ubutumwa bwiza, bahise babwemera maze bahabwa umwuka wera kandi “babatizwa mu izina rya Yesu Kristo” (Ibyakozwe 10:1-48). I Filipi, Umunyamahanga w’umurinzi w’imbohe n’abo mu rugo rwe, yihutiye kwakira Ubukristo maze “aherako abatizanywa n’abe bose” (Ibyakozwe 16:25-34). Hasabwaga ubutwari kugira ngo umuntu atere intambwe nk’izo, kubera ko Abakristo bari itsinda ry’abantu bake batotezwaga kandi badakunzwe na rubanda. Ibyo ni na ko biri muri iki gihe. Ariko se, niba utariyegurira Imana kandi ngo ubatizwe ube umwe mu Bahamya ba Yehova, mbese, iki si cyo gihe cyo kugira ubutwari bwo gutera izo ntambwe?
Ubutwari mu Miryango Itavuga Rumwe
11. Ni zihe ngero nziza z’ubutwari zagaragajwe na Unike na Timoteyo?
11 Unike n’umuhungu we Timoteyo batanze urugero rwiza rwo kugira ubutwari bwo kwizera mu muryango utavuga rumwe mu by’idini. N’ubwo Unike yari afite umugabo w’umupagani, yigishije umuhungu we “ibyanditswe byera” ahereye mu buto bwe (2 Timoteyo 3:14-17). Ubwo yabaga Umukristo, yagaragaje “[u]kwizera kutaryarya” (2 Timoteyo 1:5). Nanone kandi, yagize ubutwari bwo guha Timoteyo inyigisho za Gikristo, ari na ko agaragaza ko yubaha ubutware bw’umugabo we utarizeraga. Nta gushidikanya ko ukwizera kwe n’ubutwari bwe byagororewe igihe Pawulo yahitagamo umuhungu we wari wararezwe neza kujya amuherekeza mu ngendo z’ubumisiyonari. Mbega ukuntu ibyo bishobora gutera inkunga ababyeyi b’Abakristo bari mu mimerere nk’iyo!
12. Timoteyo yahindutse umuntu umeze ate, kandi ni nde umeze nka we muri iki gihe?
12 N’ubwo Timoteyo yabaga mu muryango utavuga rumwe mu by’idini, yagize ubutwari bwo kwemera Ubukristo aba umuntu w’umwuka, uwo Pawulo yashoboraga kwerekezaho amagambo agira ati “niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba [mwebwe Bafilipi], kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe, maze kumenya ibyanyu. Simfite undi duhuje umutima nka we, uzita ku byanyu by’ukuri. . . . Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, nk’uko umwana akorana na se” (Abafilipi 2:19-22). Muri iki gihe, abahungu n’abakobwa benshi baba mu miryango itavuga rumwe mu by’idini, bagira ubutwari bwo kwakira Ubukristo nyakuri. Kimwe na Timoteyo, bagaragaza ko ari beza, kandi se mbega ukuntu twishimira ko bari mu muteguro wa Yehova!
Ubutwari bwo ‘Gutanga ImitweYacu ngo Icibwe’
13. Ni mu buhe buryo Akwila na Purisikila bagaragaje ubutwari?
13 Akwila n’umugore we Purisikila (Purisika), batanze urugero rwiza bagira ubutwari bwo ‘gutanga imitwe yabo ngo icibwe’ ku bwa mugenzi wabo bari basangiye ukwizera. Bakiriye Pawulo iwabo, bakorana umurimo wo kuboha amahema, kandi bamufasha gushinga itorero rishya i Korinto (Ibyakozwe 18:1-4). Mu gihe cy’imyaka 15 ubucuti bwabo bwamaze, bashyize ubuzima bwabo mu kaga ku bwabo mu buryo buteruwe. Icyo gihe babaga i Roma ubwo Pawulo yabwiraga Abakristo b’aho ati “muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa, kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.”—Abaroma 16:3, 4.
14. Kuba Akwila na Purisikila baremeye kuba batanga imitwe yabo ngo icibwe ku bwa Pawulo, bakoze ibihuje n’irihe tegeko?
14 Mu kwemera gutanga imitwe yabo ngo icibwe ku bwa Pawulo, Akwila na Purisikila bakoze ibihuje n’amagambo ya Yesu agira ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana” (Yohana 13:34). Iryo tegeko ryari “rishya” mu buryo bw’uko ryasabaga ibirenze ibyasabwaga n’Amategeko ya Mose yavugaga ko umuntu agomba gukunda mugenzi we nk’uko yikunda (Abalewi 19:18). Iryo tegeko ryasabaga kugira urukundo rurangwamo kwigomwa ku buryo umuntu yatanga ubugingo bwe ku bw’abandi nk’uko Yesu yabigenje. Tertullian, umwanditsi wo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu mu gihe cyacu, yasubiye mu magambo yavuzwe n’abantu b’isi ku bihereranye n’uko babonaga abantu b’isi ubwo yandikaga agira ati “nimwirebere ukuntu bakundana . . . n’ukuntu buri wese aba yiteguye gupfira undi” (Apology, igice cya XXXIX, 7). Mu gihe cy’ibitotezo, ni bwo cyane cyane dushobora kugaragaza urukundo rwa kivandimwe, tugira ubutwari bwo kuba twashyira ubuzima bwacu mu kaga aho kugira ngo bagenzi bacu duhuje ukwizera babe bahutazwa cyangwa ngo bicwe n’abanzi bacu.—1 Yohana 3:16.
Ubutwari Butera Ibyishimo
15, 16. Nk’uko bigaragara mu Byakozwe igice cya 16, ni gute ubutwari n’ibyishimo bifitanye isano?
15 Pawulo na Sila bagaragaje ko mu gihe cy’ibigeragezo ubutwari bushobora gutera ibyishimo. Ku bw’itegeko ry’abacamanza b’umudugudu w’i Filipi, bakubitiwe ibiboko mu ruhame kandi bashyirwa mu nzu y’imbohe babashyize amaguru mu mbago. Nyamara ariko, nta bwo bahiye ubwoba. N’ubwo bari mu mimerere igoranye, bakomeje kugira ubutwari butangwa n’Imana, hamwe n’ibyishimo ubwo butwari buzanira Abakristo b’indahemuka.
16 Ahagana mu gicuku, Pawulo na Sila barasenze kandi basingiza Imana baririmba. Muri ako kanya, igishitsi cyatigishije inzu y’imbohe maze imirunga yari ibaboshye iradohoka, kandi inzugi zirakinguka. Ibyo byatumye umurinzi w’imbohe hamwe n’umuryango we bagira ubwoba maze, bahabwa ubuhamya burangwamo ugushira amanga bituma babatizwa, bityo baba abagaragu ba Yehova. Umurinzi w’imbohe ubwe ‘yishimanye cyane n’abo mu rugo rwe bose, kuko yizeye Imana’ (Ibyakozwe 16:16-34). Mbega ukuntu Pawulo na Sila bagomba kuba baragize ibyishimo! Nyuma yo gusuzuma urwo rugero hamwe n’izindi zo mu Byanditswe zihereranye n’ubutwari, ni gute dushobora gukomeza kuba abagaragu ba Yehova b’intwari?
Dukomeze Kugira Ubutwari
17. Nk’uko bigaragara muri Zaburi ya 27, ni gute kwiringira Yehova bifitanye isano no kugira ubutwari?
17 Kwizera Yehova bizadufasha mu gukomeza kuba intwari. Dawidi yaririmbye agira ati “tegereza [“izere,” MN ] Uwiteka: komera, umutima wawe uhumure: ujye utegereza [“wizera,” MN ] Uwiteka” (Zaburi 27:14). Zaburi ya 27 igaragaza ko Dawidi yishingikirizaga kuri Yehova nk’ “[i]gihome” cy’ubugingo bwe (umurongo wa 1). Kuba Dawidi yari yarabonye ukuntu Imana yitwaye ku banzi be, byatumaga agira ubutwari (umurongo wa 2 n’uwa 3). Kuba yarashishikazwaga n’urusengero rwa Yehova, byari indi mpamvu yatumaga agira ubutwari (umurongo wa 4). Kwiringira ubufasha bwa Yehova, uburinzi no gutabarwa, na byo byakomezaga ubutwari bwa Dawidi (kuva ku murongo wa 5 kugeza k’uwa 10). Guhora yigishwa amahame agenga inzira zikiranuka za Yehova, na byo byamuberaga ubufasha (umurongo wa 11). Kuba Dawidi yarasengaga yiringiye ko Yehova amukiza abanzi be, kandi akaba yari afite ukwizera n’ibyiringiro, byamufashaga kuba intwari (kuva ku murongo wa 12 kugeza ku wa 14). Natwe dushobora kongera ubutwari bwacu muri ubwo buryo, tugaragaza ko ‘dutegereza [“twizera,” MN ] Uwiteka’ rwose.
18. (a) Ni iki cyerekana ko guhora twifatanya na bagenzi bacu basenga Yehova bishobora kudufasha mu gukomeza kuba intwari? (b) Ni uruhe ruhare amateraniro ya Gikristo afite mu gutuma ubutwari burushaho guhama?
18 Guhora twifatanya na bagenzi bacu basenga Yehova, bishobora kudufasha gukomeza kuba intwari. Ubwo Pawulo yajuririraga kuri Kayisari, hanyuma akajya i Roma, bagenzi be bahuje ukwizera baje kumusanganira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo n’Amatundiro Atatu. Inkuru ivuga ko ‘Pawulo ababonye yashimye Imana, ashyitsa agatima mu nda’ (Ibyakozwe 28:15). Mu gihe tujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, tuba dukurikiza inama ya Pawulo igira iti “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane [“duterane inkunga,” MN ], kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Guterana inkunga bishaka kuvuga iki? Gutera inkunga bisobanura “gutuma umuntu agira ubutwari, ishyaka cyangwa icyizere” (Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary). Dushobora gukora byinshi byatuma abandi Bakristo bagira ubutwari, kandi inkunga yabo ishobora gutuma tugira uwo muco.
19. Ni gute Ibyanditswe hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo bishobora kudufasha mu gukomeza kuba intwari?
19 Kugira ngo dukomeze kuba intwari, tugomba guhora twiga Ijambo ry’Imana kandi tugakurikiza inama zaryo mu mibereho yacu (Gutegeka 31:9-12; Yosuwa 1:8). Icyigisho cyacu cya buri gihe, kigomba kuba gikubiyemo ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo bishingiye ku Byanditswe, kubera ko, binyuriye ku butwari butangwa n’Imana, inama zirangwamo ubwenge zitangwa zidufasha mu guhangana n’ibigerageza ukwizera kwacu. Mu nkuru za Bibiliya [twagiye dusuzuma], twabonye ukuntu abagaragu ba Yehova bagiye baba intwari mu mimerere itandukanye. Muri iki gihe, wenda dushobora kuba tutazi ukuntu izo nkuru zishobora kudufasha, ariko kandi, Ijambo ry’Imana rifite imbaraga, kandi ibyo twiga muri ryo bishobora kutugirira umumaro igihe cyose (Abaheburayo 4:12). Urugero, mu gihe gutinya abantu byaba bitangiye kubangamira umurimo wacu, dushobora kwibuka ukuntu Henoki yagize ubutwari bwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu batayubahaga.—Yuda 14, 15.
20. Kuki twavuga ko isengesho ari ingenzi mu gutuma dukomeza kuba abagaragu ba Yehova b’intwari?
20 Kugira ngo dukomeze kuba abagaragu ba Yehova b’intwari, tugomba gushikama mu isengesho (Abaroma 12:12). Yesu yihanganiye ibigeragezo abigiranye ubutwari, kubera ko “amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe” (Abaheburayo 5:7). Nidukomeza kuba hafi ya Yehova mu isengesho, ntituzamera nk’abanyabwoba b’isi bazagerwaho n’ “[u]rupfu rwa kabiri ntibazuke” (Ibyahishuwe 21:8). Uburinzi bw’Imana n’ubuzima mu isi nshya y’Imana, bizahabwa abagaragu bayo b’intwari.
21. Kuki Abahamya ba Yehova b’indahemuka bashobora kuba intwari?
21 Twebwe Abahamya ba Yehova b’indahemuka, ntitugomba gutinya abadayimoni hamwe n’abantu batwanga kubera ko dufite inkunga y’Imana n’urugero rw’ubutwari rwa Yesu wanesheje isi. Imishyikirano yubaka yo mu buryo bw’umwuka tugirana n’ubwoko bwa Yehova, na yo ituma tugira ubutwari. Nanone kandi, ubutwari bukomezwa n’ubuyobozi hamwe n’inama dusanga mu Byanditswe no mu bitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo. Inkuru zo muri Bibiliya zihereranye n’abagaragu b’Imana bo mu gihe cya kera, na zo zidufasha kugendana ubutwari mu nzira zayo. Muri ibi bihe birushya byo mu minsi y’imperuka, nimucyo tujye mbere mu murimo wera dufite ubutwari. Ni koko, twe twese ubwoko bwa Yehova, nitugire ubutwari!
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute urugero rwa Yesu rushobora kutwuzuzamo ubutwari?
◻ Ni iki cyahaye Yesu n’intumwa ze ubutwari bwo gukomeza kubwiriza?
◻ Kuki Abayuda n’Abanyamahanga bari bakeneye ubutwari bwo kujya mu ruhande rwa Yehova?
◻ Ni izihe ngero z’ubutwari zatanzwe na Unike na Timoteyo?
◻ Ni iki cyerekana ko ubutwari butera ibyishimo no mu gihe cy’ibitotezo?