ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w16 Nzeri p. 13
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ibisa na byo
  • Ikiruhuko cy’Imana gisobanura iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mbese, winjiye mu buruhukiro bw’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Abaheburayo 4:12—“Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
w16 Nzeri p. 13
Umugore n’umukobwa we buhira indabo muri paradizo

“Ijambo ry’Imana ni rizima”

Ibibazo by’abasomyi

“Ijambo ry’Imana” rivugwa mu Baheburayo 4:12 ko ari ‘rizima kandi rifite imbaraga,’ ni irihe?

Imirongo ikikije uwo igaragaza ko intumwa Pawulo yavugaga ibyerekeye umugambi w’Imana dusanga muri Bibiliya.

Umurongo wo mu Baheburayo 4:12, ukoreshwa kenshi mu bitabo byacu werekana ko Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura umuntu, kandi koko ni ko bimeze. Icyakora, dukwiriye kubona ibivugwa muri uwo murongo mu buryo bwagutse. Pawulo yashishikarizaga Abakristo b’Abaheburayo gushyigikira imigambi y’Imana. Imwe muri iyo migambi yari mu byanditswe byera. Pawulo yagarutse ku Bisirayeli igihe bakurwaga muri Egiputa avuga ko bashoboraga kwinjira mu ‘gihugu gitemba amata n’ubuki,’ bakaruhuka rwose.—Kuva 3:8; Guteg 12:9, 10.

Uwo ni wo wari umugambi w’Imana. Ariko Abisirayeli binangiye imitima kandi ntibizera, bituma abenshi muri bo batinjira muri icyo kiruhuko (Kub 14:30; Yos 14:6-10). Icyakora, Pawulo yongeyeho ko hari hakiriho ‘isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro’ bw’Imana (Heb 3:16-19; 4:1). Iryo ‘sezerano’ riri mu bigize umugambi w’Imana. Kimwe n’Abakristo b’Abaheburayo, natwe dushobora gusoma ibyerekeye uwo mugambi kandi tukawushyigikira. Kugira ngo Pawulo atsindagirize ko iryo sezerano rishingiye ku Byanditswe, yasubiyemo amagambo aboneka mu Ntangiriro 2:2 no muri Zaburi ya 95:11.

Mu by’ukuri, twagombye kwishimira ko “hakiriho isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro” bw’Imana. Twiringiye ko dushobora kwinjira mu buruhukiro bw’Imana nk’uko Bibiliya ibisezeranya, kandi twatangiye gutera intambwe zo kubwinjiramo. Ntitwaziteye ari uko dukurikije Amategeko ya Mose cyangwa dukora ibindi bintu kugira ngo Yehova atwemere. Ahubwo twagize ukwizera, dushyigikira umugambi w’Imana tubyishimiye kandi dukomeje kuwushyigikira. Nanone nk’uko twigeze kubivuga, abantu babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi batangiye kwiga Bibiliya bamenya umugambi w’Imana. Benshi muri bo bahinduye imibereho yabo, barizera kandi barabatizwa. Ukuntu ibyo bize byabakoze ku mutima, bigaragaza neza ko ‘Ijambo ry’Imana ari rizima, kandi rifite imbaraga.’ Umugambi w’Imana uvugwa muri Bibiliya wahinduye ubuzima bwacu, kandi uzakomeza kugira imbaraga mu mibereho yacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze